Mu isomo rya mbere umuhanuzi Ezekiyeli arakomeza gusobanura ibirebana n’amagufwa yumiranye yabonye mu ibonekerwa Uhoraho yamweretse. Arashusha n’usobanura uko umuntu aremwe n’uko abayeho kuko agizwe n’inyama n’imitsi n’uruhu rworosheho bishushanya ibigaragarira amaso y’abantu ariko hejuru y’ibyo hakaba harimo n’umwuka duhumeka ariwo urimo ubugingo.
Ezekiyeli ni umwe mu bahanuzi bakomeye babayeho mu mateka y’iyobokamana. Yari umuherezabitambo kimwe na se witwaga Buzi. Ibyo Ezekiyeli yigishije n’ibyo yahanuye byose bifianye isano n’ifatwa rya Yeruzalemu hamwe n’ijyanwa-bunyago i Babiloni ndetse n’ingaruka zaje kubikomokaho.
Ezekiyeli kandi ni umwe muri za mbohe umwami w’i Babiloni witwaga Nebukadinetsari yajyanye i Babiloni hamwe n’umwami Yoyakini mu mwaka wa 597 mbere y’ivuka rya Yezu. Muri iki gihugu cy’ubucakara niho Ezekiyeli yatorewe kuba umuhanuzi.
Iyerekwa rya Ezekiyeli |
Mu isomo rya Kabiri, ibaruwa ndende Pawulo intumwa yandikiye abanyaroma, aratwibutsa ko abantu bagengwa n’umubiri badashobora kunyura Imana kandi ko utagengwa na Roho wa Kirisitu ataba ari uwe. Umuntu ugengwa na Kirisitu umubiri we ugomba gupfa ku cyaha.
Papa Francis,umushumba wa kiliziya Gatulika ku isi. |
Muri iyi baruwa, Pawulo intumwa arasa n’uducira amarenga ku ivanjiri tugiye gusomerwa tukanayihabwaho inyigisho mu kanya kuko yemeza ko niba ububasha bw’uwazuye Kirisito mu bapfuye buturimo, buzabeshaho n’imibiri yacu ubusanzwe yagenewe gupfa.
Ivanjiri y’uyu munsi iradutekerereza inkuru ndende y’ukuntu Yezu yazuye Razaro : Uyu murwayi Razaro wari wararembye yari musaza w’abakobwa babiri bitwaga Mariya na Marita. Uyu Mariya niwe ivanjiri itubwira ko yari yarasize Yezu umubavu uhumura neza.
Bibiliya itubwira ko Yezu akimara kumva ko Razaro yarembye yihutiye guhumuriza bene nyina ababwira ko indwara arwaye atari iyo kumwica ko ahubwo ari iyo kugira ngo Imana ihabwe ikuzo mu bantu. Mu nteruro mirongo ine n’eshatu (43) zigize iyi nkuru, Yezu aragaruka cyane ku ijambo guhumuriza rubanda ruri mu kaga.
Yohani umwanditsi w’iyi nkuru akaba n’umwe mu ntumwa za Yezu wiboneye n’amaso ye ibyakorwaga na shebuja imbona-nkubone aribyo twita Prototemoin mu gifransa yemeza ko Yezu yakundaga cyane Marita na Razaro ndetse n’umuryango wabo wose.
izuka rya Razaro |
Kubera ukuntu Yezu yabonye ko isiri aziciriye zitabashije kuryumva yahisemo kuberurira ababwira ko Razaro yapfuye. Ni uko Thomas witwaga Didimi apfa kwiha akanyabugabo ati bashahu nimuze tujyane na data-buja tuzapfane nawe akaba yaravuze atya kuko abayahudi bari bamaze igihe bahigira kuzica Yezu kubera kumwita umuhanuzi w’ibinyoma.
Mu kuri iyi mvugo y’iyi ntumwa ya Yezu Tomasi ikaba itarimo ukwemera ahubwo yuzuyemo kwiyemera no guhitamo guhebera uruzaza aho kugira ngo Shebuja Yezu abagaye kutifatanya nawe aho rukomeye. Yezu agezeyo yasanze Razaro amaze iminsi ine mu mva ahahurira n’abayahudi uruvunganzoka bari baje kwifatanya na bashiki b’uwapfuye mu cyunamo.
Marita yumvise ko Yezu aje yihutira kujya kumusanganira anamubwira ko iyo aza kuhaba musaza we ataba yapfuye. Yezu yaramuhumurije amubwira ko Musaza we azazuka ariko kuko Marita nawe yari mu mubiri ahita yemeza ko asanzwe azi ko musaza we azazuka ku mu nsi w’imperuka. Yezu yabaye nk’umukangara amubwira ko ariwe kuzuka n’ubugino kandi ko umubonye aba abonye Imana Data.
Ubwo Yezu yagaragazaga ko akeneye no kubonana na Mariya, mwene nyina Marita yagiye kumuhamagara agira ngo amucire isiri ko umwigisha amushaka niko kubaduka agenda amusanga abayahudi bari baje aho nabo baramukurikira kuko bacyekaga ko agiye kuririra ku mva ya musaza we.
Mariya nk’uko byagendekeye mwene nyina Marita, nawe yikubise imbere y’ibirenge bya Yezu ati Mwigisha iyo uba hano musaza wanjye ntaba yapfuye. Yezu abonye ukuntu Mariya arira n’abayahudi bamukikije bose barira, ashenguka umutima avugana ikiniga.
Mu gihe Yezu yarizwaga n’ukuntu Razaro inshuti ye yapfuye, ba bayahudi twavuga ko bari baje gushungera bahise bavuga bati : «Nimurebe ukuntu yamukundaga !!!» Maze bongeraho n’ikimenyetso cy’uko batubaha Imana kandi ari abemera gato bati : « Uwashoboye guhumura ya mpumyi yabuvukanye twigishijweho ku cyumweru gishize, yari ananiwe kubuza uyu gupfa???»
Ikindi kibazo cyavutse mu kwemera kwa Mariya na mwene nyina Marita aho Yezu yabasabaga gukuraho ibuye ryari rikinze imva Razaro yari ahambyemo bagasa n’abashidikanya babyanga bavuga ko ku munsi wa kane umupfu aba anuka cyane.
Yezu ntiyitaye kuri ibyo kuko yamuhamagaye mu ijwi rihanitse Razaro akaza Yezu agategeka ati : «Nimumuhambure ibitambaro mumureke agende!». Muri iyi vanjiri birasobanutse neza ko Izuka ridufitiye akamaro ari iry’uyu munsi kuruta iryo ku munsi w’imperuka kuko Yezu ubwe yemeje ko umubonye cyangwa uhinduye imibereho ye aba yamaze kugera ku ihirwe ry’ijuru no kubona Imana bidasubirwaho kandi byuzuye.
Ikindi ni uko urupfu Yezu yakijije Razaro atari urupfu rw’umubiri ahubwo ari urupfu rwa Roho. Bikemezwa n’uko Yezu yategetse bashiki be gukuraho ibuye mu ncamarenga twagereranya no kwigizayo imbogamizi tugomba kwigizayo zitubuza kwegera Imana umukiza wacu.
Icya gatatu ni uko Yezu yavuze ngo nimumuhambure mumureke agende. Dukwiye kwibaza, ajye hehe ? Gukora iki ?? Birumvikana ko uwo Yezu amaze gukiza icyaha amusaba nawe kujya kubwiriza inkuru nziza muri ya rubanda yari yaje gushukamiriza yibaza uko byashoboka ko uwaheranywe n’ibyaha yabikira.
Iyi Vanjiri rero ikaba itubereye amahirwe yo komora ibikomere abanyarwanda banafite kuko inahuriranye n’italiki ya 06 Mata itwibutsa urupfu rwa Perezida Habyariumana wahanuwe mu ndege agakurikirwa n’imivu y’amaraso y’abana b’abanyarwanda b’inzirakarengane.
Uru rupu Yezu yazuye Razaro natwe abanyarwanda twese tumusabe arudukize kuko ibyago biza mu bantu bigashegesha umuryango mugari w’abantu bikomoka mu bantu banze kwihana ingeso mbi no kuzibukira ikibi. Abakozweho n’ingaruka za 1994 ni benshi cyane ndetse uwavuga ko ntawe zasoneye ntiyaba abeshye.
Mbivuze kuko utarapfushije yarishwe, utararishwe ubu uraragemura kuri gereza, utaragemuye ubu arimo arayacekwa muri gahunda ya NDI UMUNYARWANDA ategekwa kwaka imbabazi ku byaha ngo byaba byarakozwe n’abo mu bisekuru bye. Abahungiye muri Zayire bakagera i Kinshasa n’amaguru bavuye mu Rwanda,……..Iyo nzira ndende ntizibagirane………………. Ni ibibazo gusa ariko imbere hari ibisubizo tubyizere twese ntawe usigaye
Bavandimwe banyarwanda, nitwemere tudashidikanya ko Yezu yazuye Razaro bityo natwe bitubere impamvu yo kumwizera no kumusaba tumwinginga ngo adukize ibikomere byinshi dufite mu mitekerereze yacu. Twige kubabarira abaduhemukiye ariko kandi natwe twige gusaba imbabazi abo twahemukiye kuko kubabarira gusa wowe udasaba imbabazi biba bisa no kuvomera mu rutete; kuko nta muntu w’intungane ubaho.
Yezu ugira umutima utuza kandi woroshya, imitima yacu twese abanyarwanda uyigire nk’uwawe (x10)
Padiri Nzahoranyisingiza D.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Padiri Nzahoranyisingiza D.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355