Pageviews all the time

Rwanda. Aho gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya FAO na NISR, Leta y’agatsiko i Kigali ihisemo gutera inshinge ibihingwa biri mu mirima ngo ihumanye abaturage ibirwara bizabakururira ubumuga : « Bikaba ikimenyetso cy’uko ikomeje kuvunira ibiti mu matwi yanga gucyemura ikibazo cy’inzara ubu iyogoza u Rwanda!!!»

ITW-Agnes-Kalibata
Minsitiri Kalibata


Minisitiri w'intebe, Habumuremyi P.D
Muri SHIKAMA ntitwahwemye kuvuza impuruza ko abanyarwanda bagiye kumarwa n’inzara kubera ko ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR bwabujije amahwemo abaturage mu buryo bwose bushoboka n’ubutari bukwiye gutekerezwa n’umuntu muzima ufite mu bwenge hazima hakora neza.
Mu nkuru SHIKAMA yabagejejeho zagiye zigaruka ku kibazo cy’inzara n’ubutindi FPR yateje abanyarwanda harimo izi zikurikira : Twigeze kubandikira ku gishanga cya Nyabarongo cyambuwe abaturage kugira ngo gihingwemo ibisheke by’uruganda rw’isukari i Kabuye rwa MADIVAN Group.
Twababwiye ukuntu abakecuru batakambiye Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ubwo yari agiye kubashungera ngo arabasura mu gishanga cya Rugeramigozi i Kabgayi kuko Gitarama iheruka ibiribwa mbere y’uko Rugeramigozi itaganyurwa nta musaruro, twanditse inkuru ndende ku birebana n’ukuntu abaturage babujijwe guhinga ibijumba bagategekwa guhinga gusa ibigori kandi ugiye mu kwe gucamo icyo kotsa agacibwa amande y’ibihumbi icumi (10,000 Rwf).


Twanditse inkuru ndende yavugaga ku birebana n’ubushakashatsi bwakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi U.N.F.A.O i Kigali mu Rwanda aho batanze inama ko Leta y’u Rwanda ikwiye guhindura imikorere ikareka abaturage bakongera bagahinga ibihingwa gakondo by’abakurambere babo kuko aribyo birwanya inzara.
Muri ubwo bushakashatsi, mu kiganiro kirekire uhagarariye UNFAO yahaye abanyamakuru i Kigali yerekanye ibipimo fatizo yahereyeho yemeza ko Leta ya FPR ariyo yateje inzara mu baturage : Muri ibyo bipimo, umunyamahanga uyobora iri shami rya Loni i Kigali yasobanuye ko cyera ikijumba cyahozaga umwana ariko ko ubu ikigori kidashobora guhoza umwana w’umunyarwanda.
Ibi bikaba biteye agahinda kubona umunyamahanga waturutse i kantarange arusha minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu cyamubyaye kumenya ko ibijumba aribyo bihoza umwana. Ibi ariko bikaba nta kubitindaho kuko nk’uko mubyibuka minisitiri w’ubuhinzi Dr Agnès Mathilde KALIBATA yabwiye Goronomu Rwasubutare wayoboraga AGRO ACTION ALLEMANDE i Gitarama ngo aribwa he niba Rugeramigozi itera umuceri ko amafaranga yashowemo atari aya se, ntabe aya nyina ntabe n’aya bene wabo.
ITW-Agnes-Kalibata
Kalibata Agnes
Abaminisitiri nka KALIBATA Agnes w’buhinzi rero nibo Kagame ashaka kugira ngo bakomeze bamufashe kumvisha abanyarwanda kugeza igihe bazicuza impamvu bavutse bityo umugambi wa FPR wo kubicisha agahiri n’agahinda ugerweho nta nkomyi. N’izindi nkuru zitandukanye zagiye zivuga ku karengane abanyarwanda bose bakorerwa.
Muribuka ko twabagejejeho inkuru ndende yavugaga ukuntu ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare cyashyize ahagaragara ubushakashatsi cyakoze aho cyemeje ko 44% by’abana b’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko bamazwe na bwaki n’imirire mibi. Umuntu akaba yahita yibaza ikibazo gikurikira : «Niba abana barwaye bwaki, ba nyina baba barwaye iki?»

Gutera inshinge ibihingwa bikiri mu mirima ??????
Mu mateka y’ubutegetsi mu Rwanda twagize abaminisitiri b’intebe batandukanye barimo Dr MAKUZA Bernard, Pierre Celestin RWIGEMA, UWIRINGIYIMANA Agathe, Dr NSENGIYAREMYE Dismas, KAMBANDA Antoine (Guverinoma y’abatabazi), TWAGIRAMUNGU Faustin, n’abandi.
D. Habumuremyi na Musoni J. umurebera ku rutugu!
Niba hari minisitiri w’intebe u Rwanda rwahawe rukamera nk’urugushije ishyano ni Nyakubahwa Dr Pierre Damien HABUMUREMYI. Uyu mugabo ibintu akora n’ibintu avuga wagira ngo yahanzweho n’amashitani arwanya ikiremwa muntu. Duherutse kubabwira ukuntu yagiye gusura abaturage kuri Base mu Karere ka Gakenke akabwira abaturage ko mu cyumweru kimwe inyigo y’igishanga izaba irangiye.
Aherutse kongera gukora akandi gashya ariko ko ni agahomeramunwa: Kuwa gatandatu ku italiki 29 Werurwe 2014, Dr Pierre Damien HABUMUREMYI yagaragaye kuri Televiziyo y’u Rwanda acyeye rwose nta cyo yikanga maze yerekanwa arimo kuvuga n’ishema ryinshi ko hari abazungu bazanye bagiye kujya batera inshinge ibihingwa bikiri mu mirima kugira ngo bitange umurasuro mwinshi binarwanye imirire mibi mu banyarwanda.

Gucyemura ikibazo amacuri, agahimano na munyumvishirize
Ubwo Minisitiri w’intebe yavugaga ibyo yari kumwe na Minisitiri w’ubuhinzi Dr Agnès Mathilde KALIBATA. Nashoboraga kuvuga ko wenda minisitiri w’intebe afite ubumenyi bucye ku birebana no gutera imiti mu bihingwa kuko wenda adasobanukiwe ibirebana na za gènes (Jene cyangwa imisemburo) ishyirwamo.
D. Habumuremyi n'umuzungu


Ibi ariko nta kigongwe yabigirirwaho kuko ubundi mu mategeko mpuzamahanga agena uko abaturage bayoborwa n’uko bategekwa, umutegetsi ukomeye nka minisitiri w’intebe agomba kugira abajyanama mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu. Ni ukuvuga ko agomba kugira umukozi w’umuhanga usobanukiwe ibirebana n’ubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, inganda, amashyamba,……..; kandi aba bakaba ari nabo banamutegurira imbwirwaruhame zirebana n’ibyo azavugaho.


Minisitiri w'intebe Habumuremyi P.D
Minisitiri w'intebe Habumuremyi na Minisitiri Lwakabamba 
Ibi ni nabyo tuba duheraho iyo tuvuga ko u Rwanda rutegekwa bunyeshyamba n’agatsiko k’amabandi kitwaje intwaro: Ntituba tuvuga ko u Rwanda rufite imbunda kuko n’ibindi bihugu bizitunze ndetse zinakomeye kuruta iz’u Rwanda. Ntituba tuvuga ko abategetsi b’u Rwanda baba mu ishyama kuko batuye mu mazu y’imitamenwa ahubwo tuba dushaka kuvuga ko imikorere n’imivugire yabo idahuye n’igenwa n’ibipimo fatizo mpuzamahanga.
Nk’ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru taliki 12 Mutarama 2014 ni agahomeramunwa kuko byahise bigaragara ko ritateguwe n’umujyanama we cyangwa umunyamabanga we. Ibyo kwitegurira ijambo rero uri Perezida w’igihugu ukaryandika uko ushaka kandi ukanarivuga uko ushaka warangiza ugatobanga igihugu n’abaturage nibyo mu kuyobora abaturage twita UBUNYESHYAMBA.
Tugarutse kuri Habumuremyi Minisitiri w’intebe ya Kagame yemeje ko mu gihugu, kubera ikibazo cy’imirire mibi cyahagaragaye, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahisemo kuzana abafatanyabikorwa batera inshinge mu bihingwa kugira ngo byongere umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
Dr Pierre Damien HABUMUREMYI akaba akomeje kwirundanyirizaho impamvu zizatuma ahirimana n’ingoma ya Kagame ubuteguka kuko abo ba Rugigana yishimiraga kwereka abanyarwanda, azajye iwabo arebe uko barya n’ibyo barya ndetse arebe n’ingaruka bagizweho n’ibiryo bariye biteye izo nshinge arata.
Mu mwaka w’2011 nigeze gukorera urugendo rw’akazi mu gihugu cy’Ubudage. Kuko nari ngiye mu mahugurwa yarebanaga n’umwuga nkora, umuzungu waduhuguraga natangajwe no kubona afite nk’ibiro 400 atitsa, adahumeka. Namubajije icyatumye aba munini bene ako kageni ambwira ko yariye ibiryo byatewe inshinge bikiri mu mirima bimutera kubyimbagana umubiri wose no kurwara KANSERI y’igifu, iyo mu mara (ubura bwo mu nda) n’iyo mu muhogo.
Hamuremyi na R. Warren inshuti ya Kagame
Ubwo se Dr Pierre Damien HABUMUREMYI ibyo ntabizi ko ahora mu ndege ajya mu mahanga? Ubwo se Dr Agnes Mathilde KALIBATA utegeka MINAGRI ntabizi ko we n’akarusho afite Dokitora mu BUTABIRE BUKORERWA IBIMERA (Chimie des plantes / Plants Chemistry) inarebana cyane n’uko bakora ibi bikorwa???
Aha rero niho mpereye mvuga ko iki gikorwa kizanywe na Kagame na Kalibata na Dr HAbumuremyi kije guhumbahumba abanyarwanda no kubicisha ibirwara bidakira bizaba bikomotse kuri iryo gerageza bagiye gutsembesha abanyarwanda.
Ibi twandika muri SHIKAMA tubifitiye n’ibisobanuro: ”Kubera ukuntu ba bazungu bitabiriye cyane ibyo gutera inshinge mu bihingwa, bikabagiraho ingaruka ubu ntibashobora no kwakira umusaruro ugurishwa uvuye muri Afurika watewe iyo miti. Iyo ugejejeyo imboga zafumbijwe n’amafumbire mvaruganda (NPK 17-17-17) barazanga zikaguhombera ukazigarura cyangwa zikakuboreraho kandi iyo fumbire waguze ibya Mirenge yarakozwe nabo bazungu ukabaha ibyo utunze byose ngo uyigure.
Ibi rero nta gushidikanya ko bikozwe ku bushake kugira ngo bakomeze kumvisha abanyarwanda ubu babuze kivugira ari naho nahereye mvuga Dr Pierre Damien Habumuremyi abaye Minisitiri w’intebe uzakorera abanyarwanda ishyano rimwe ritagira izina kuko niba Perezida Kagame yaranabimutegetse yagombye kubyanga akanabivuga ku mugaragaro byanaba ngombwa tukamugira Perezida wa Repubulika kuko yaba yanze ikibi akagaragaza gukunda abanyarwanda.
Abanyarwanda bakaba bakwiye kwihagararaho bakabyanga kuko Kagame we yamaze kurenga umurongo fatizo w’ubuzima n’imitekerereze isanzwe ya kimuntu. Kubera amamiliyari yarimburiye muri M23 n’uwamuha uburozi bwo gusuka mu mazi ya EWSA / ELECTROGAZ abanyarwanda bagahohomera akibonera amafaranga yabyemera; Kagame nta mpuhwe agira kandi wagira ngo nta n’izo yigeze kuva yavuka.
Ibi bisobanuro byose SHIKAMA tubagejejeho nibyo byerekana ko bikozwe ku bushake kuko igisubizo gikwiye, kidahenze kandi kizima ari ukureka abaturage bagahinga ibyo bashaka kandi mu gihe bashakiye kuko urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.
Kagame rero asuzuguye inama nziza yari yatanzwe n’umuyobozi wa UNFAO i Kigali kandi byari kuzagirira neza abenegihugu none kutumva kw’abayobozi no guhima abaturage kwabo gutumye abaturage baba ibitambo by’itsinda ritoya cyane ry’abantu ryahawe akabyiniriro " AGATSIKO."

Ingaruka z’ibirwara bidakira ku baturage
Iteka mpora nibaza ikibazo? Ariko ubundi ubu uwangira umutegetsi mu Rwanda nakora iki? Ese ntibyananira ugasanga nduswe n’abo nagayaga??? Ariko mpita niha igisubizo ko bitananira kuko hari ibipimo fatizo bigomba guherwaho mbere yo kuyobora abantu benshi kandi nkaba mfite n’amashuri yabinyemerera.
Iyo uvuze igihugu uba uvuze ubuzima bw’abagituye ukanavuga igihe cy’ubu n’ibihe bizaza. Umuntu utegeka abaturage rero we araza agahita agapfa undi nawe akaza akamusimbura nawe akagenda ariko igihugu n’abaturage bacyo bihoraho. Uko guhoraho kwabo nabyo bigendana n’umurage wa mutegetsi yabasigiye.
Kagame na Habumuremyi batangiza Agaciro. Baseka abajugunyagamo inoti.
Dufashe urugero Adolph Hitler yategetse Ubudage igihe kitarenga imyaka 30 ariko kuba yarishe abayahudi n’ubu biracyibukwa bishatse gusobanura ko umuntu apfa ariko ibyo yakoze bigakomeza kuba inzibutso. Iyo yakoze ibyiza bahora bamusingiza ariko iyo yakoze ibibi bahora bamuvumira ku gahera.
Ibi bikorwa abazungu baza gukorera mu bihugu by’Afurika babanje guhuma amaso abategetsi b’ibihugu byacu no kubaha za ruswa na bituga ukwaha bigira ingaruka udashobora kubonera ikiguzi. Ni mwibuke ubwato bwitwa PROBO KOALA bwavuye mu Buhollande bugiye kumena imyanda yari ivuye mu ruganda rukora imiti y’ibihingwa igihugu cy’Ubudage kikabangira ko babimena ku nkombe y’inyanja ibegereye.
Ubwo bwato bwari butwaye uburozi bwitwa MANCOZEB maze mu gihe barimo kuzerera mu mazi babuze aho bagana niko kwibuka bati ariko uwahamagara Perezida Laurent Gbagbo wayoboraga Cote d’Ivoire  icyo gihe tukumva. Bakimuhamagara yahise abemerera bajya kubimena i Abidjan.

Ibi Perezida L. Gbagbo akaba yarabibemereye kuko yari asumbirijwe na opposition yibwira ko nareka bakamumenaho imyanda y'uburozi mu gahanga bazamufasha kurwanya Dr Allassane Drahmane Ouattara waje no kumutsinda mu matora ya Perezida wa Repubulika. Muzabaze abaturage batuye Abidjan ingaruka ubu byabagizeho: Abapfuye amanzaganya, abahumeka insigane, ababyara abatagira amaguru, abatabona,…
Nyamara Laurent Gbagbo wabakoreye iryo shyano ubu ntagihari yibereye mu rukiko i LA Haye mu Buholandi mu gihe abaturage barimo kuyacekwa nyuma y’imyaka kandi bazakomeza no guhura n’ingaruka zikomoka kuri ubwo burozi bwahamenwe. No mu Rwanda ni ko bizagenda ingaruka zizaba ku baturage; Kagame, Kalibata Mathilde na Habumuremyi barigendeye.

Umwanzuro   
Abanyarwanda baciye umugani ngo : ”Inzara irashira ariko igihemu ntigishira!!!” Burya inda ni imbwa bavandimwe. Muzarebe iyo uramutse ushonje uba wumva uwagufungurira wamusingiza kuko yaba agukuye aho umuhinzi yakuye inyoni. Iyo ugize amahirwe bikaboneka bakakugaburira uramutse uri urya byinshi kurusha bose ntiwamara ibyuzuye ibase.
Abategetsi b’Afurika n’ab’u Rwanda by’umwihariko bakwiye gushirika ubwoba bagakunda ibihugu byabo n’abaturage babo. Ni igisebo rwose kwakira ibintu uzi neza ko bizagira ingaruka ku baturage bawe kandi mu gihe uba warashyizwe ku butegetsi cyangwa warabwishyizeho uba warasezeranye cyangwa uba wariyemeje kubakunda no kubakorera ibyiza igihe n’imbura gihe.
Quote of the Day: “The poor will do anything for the rich but get off their backs!!!” KARL MARX
Nimukomere !!! 

BWIZA M.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355