Pageviews all the time

Ubufransa bwisubiyeho: ntibukigiye i Kigali kwibuka jenoside

Umukino Abafaransa bakina na Kagame umenya umeze nka za ndyarya ebyiri zirarana bugacya ntayenze indi!. Uyu munsi tubwirwa ko urukundo rukeba hagati y'igihugu cy'u Rwanda n'u Bufransa, bwacya bati kubera impamvu izi n'izi zidasobanutse akenshi ziri mu nyungu za Kagame ku giti cye n'u Bufransa ku giti cyabwo. Aba bicanyi bombi babundikiye amabanga ya jenoside badashaka gushyira ahagaragara ngo abanyarwanda bamenye ukuri ku bibabaho kuva muri 1990! Ni nde wamanuye indege ya Kinani? Kubera iki yabikoze? Yabikoze gute?Ibi bibazo byose Kagame n'amashumi ye(USA; FRANCE; GB) babifitiye ibisubizo, bikaba ariyo mpamvu  Kagame abakurura mu cyondo, bagashinyiriza kubera amaraso bafatanyije kumena. Amaraso y'abayarwanda azabahame mwese n'abana banyu. 
Soma inkuru ya RUSHYASHYA yerekeranye n'isubikwa ry'uruzinduko rw'abafransa mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________


Ubufaransa bwisubiyeho kuzitabira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Nubwo Ubufaransa bwari bwatoranyije Mme Christiane Taubiras,Minisitir w’ ubucamanza muri iki gihugu kugihagararira mu mihango iteganijwe mu Rwanda yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi , kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05/Mata/2014 habura gusa umunsi umwe gusa ngo iki gihe kigere, Leta y’ u Bufaransa yivuguruje maze itangaza mu ijwi rya Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga ko butakifatanije n’ u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka .
Umuvugizi wa Leta y’ icyo gihugu akaba yatangarije ikinyamakuru l’ express ko u Bufaransa bwatunguwe no kumva Perezida w’ u Rwanda atangariza kimwe mu binyamakuru byo ku mugabane w’ u Burayi ko u Bubuligi n’ u Bufaransa bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda(haba mu rwego rwa politiki, haba ndetse no gufasha abagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwabaye bubi kurenza ubundi mu kinyejana).
Uyu muyobozi akaba yatangaje ko amagambo ya Perezida Kagame asa n’ ayavuguruje ibiganiro biganisha ku kwiyunga hagati y’ ibihugu byombi.
U Bufaransa ngo bukaba bubabajwe no kutazifatanya n’ abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Perezida w’ u Rwanda akaba yatangarije Jeune Afrique ko u Bufaransa bwafashije Leta yariho mu Rwanda gukora jenoside yahitanye abasaga 1000000 y’ abatutsi n’ abahutu batavugaga rumwe na MRND. Perezidansi y’ u Bufaransa ikaba itangaza ko ibirego bishya byongeye kuzamurwa na Perezida w’ u Rwanda bidafasha koroshya imbogamizi zari mu mubano w’ ibihugu byombi.
Ikaze Frank/Rushyashya.net

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355