Pageviews all the time

Ibyo twabasomeye

Fawusitini Twagiramungu Rukokoma aherutse kuvuga ati " hari uwaririmbye ngo twaza mwajya he? Ati  nanjye ndabaza nti twiyunze mwajya he?
Hari umukongomani nawe uyu munsi wasohoye inyandiko irambuye isa n'isubiza iki kibazo cya Twagiramungu! Dr Fernand Mutabwiti Enkunu yahaye inyandiko ye umutwe ugira uti: 
"UGUKORERA HAMWE KW'ABARWANYA UBUTEGETSI BW'IGITUGU BW'I KIGALI KWATEYE ICYOBA GIHANITSE KAGAME"Muri iyi nyandiko aravugamo ibi bikurikira:


1. ugushyira hamwe kwa RDI na FDLR
2. ugukorera hamwe hagati ya Kayumba na Twagiramungu bishobora gutuma abarwanya kagame baturuka mu moko yombi bihutisha guhirika Kagame.
3. Kikwete wagiriye inama Museveni, Kagame na Kabila ngo bumvikane n'ababarwanya Kagame akamufata nk'umwanzi,  yakiriye F. twagiramungu Rukokoma wageze i Dar es Salaam kuri 19/1/2014.
4. Kubera icyoba kiri i Kigali, Leta ya Kagame ubu irakoresha uburyo bunyuranye ngo icecekeshe buri wese ushaka gutekereza: ruswa, kugura umutima-nama, iterabwoba, kwemerera bamwe imyanya ya politike,--n'ibindi. Ni muri urwo rwego, umuhanzi Kizito Mihigo wahimbye indirimbo avuga ko Abahutu nabo bishwe ariho annyohagizwa.
5. Gufata bunyago abanyarwanda bari i Kampala muri Uganda:
   - uherutse kurusimbuka ni umusaza witwa Protais Hakizimfura w'imyaka 66, bari bafatiye bunyago ahitwa old Kampala kuri 9/4/2014, Imana igakinga akaboko.
6. Ubuhamya bwa bamwe mu  barwanye mu ngabo za Kagame muri RDCongo buvuga  ko icyari kigamijwe ari ukugira Kivu intara y'u Rwanda.

iyi nyandiko murayisanga ku buryo burambuye muri Shikama mu gifransa www.shikamafrancais.blogspot.com
Muryoherwe.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355