Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko: Ibyo FPR-Inkotanyi ikwiriye gukosora cyangwa gukosorwa ???/ Kwitonda Charles

sam.
mai
2012




Iyi nkuru iri hasi yanditswe igihe nk'iki muri Mata 2012, ni ukuvuga ko imaze imyaka ibiri yanditswe. Iyi nyandiko ikaba yaranditswe  hashize iminsi mike gusa Kagame agiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'ikinyamakuru cyandikirwa mu Bufransa cyitwa Jeune Afrique. Muri icyo kiganiro, Kagame yatangarije umunyamakuru ko nta muntu wamukorera kudeta ( Coup d'Etat ) mu Rwanda. Nubwo atakomoje kuri icyo kiganiro, umwanditsi arerekana neza ko azi ibyo Kagame yatangaje, kuko ahereye k'ukuntu Kagame ayoboye igihugu n'uburyo adakozwa icyitwa demukarasi, aribaza niba Kagame atazava ku butegetsi ibyo avuga ko bidashoboka bishobotse bikanamuhitana; niko kwibaza inshuro nyinshi muri iyi nyandiko ati buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe? Iyi nyandiko rero iziye igihe kandi mu kinyarwanda turavuga ngo urwanze gushira( urugamba) ruhinyuza intwari. Kagame wavugaga ko nta musirikare wamukorera kudeta ubu arikanga baringa amanywa n'ijoro ku buryo atikanga abasoda gusa ahubwo asigaye abona mikoro y'umuririmbyi nka Kizito Mihigo akabona ari bombe cyangwa gerenade!Niba rero arara adasinziriye kubera mikoro z'abaririmbyi sinumva ko niyongera gutumiza Jeune Afrique mu Rugwiro azongera kwihandagaza akavuga ko kudeta idashoboka!Mbe nka nyiri iyi nyandiko, Kagame nahindure intero yemere ko ibintu bihinduka mu mahoro mu maguru mashya naho ubundi aratera iyahararutswe ku buryo ibye bishobora kurangira agiye aho yohereje abamubanjirije.

Icyitonderwa: twahisemo kubashyirira ku rubuga inyandiko n'ibitekerezo byayitanzweho uko byakabaye, ngo mwumve uko abantu babonaga politike ya Kagame icyo gihe.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
________________________________________________________________________



Buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe ?
    
Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, rumaze gutegekwa n’abaperezida batandatu, aribo MBONYUMUTWA Dominiko, KAYIBANDA Geregori, HABYARIMANA Yuvenali, SINDIKUBWABO Tewodori, BIZIMUNGU Pasteur na KAGAME Paul. Muri abo bose, abategetse hagakorwa amatora abashyira, cyangwa abagumisha ku butegetsi  ni batatu, aribo KAYIBANDA Geregori, HABYARIMANA Yuvenali na KAGAME Paul. Abo batatowe n’abaturage bayoboye inzibacyuho, ni ukuvuga ko bo nta byo twabagaya kuko batategetse igihe kigaragara,kandi nta  na gahunda bari bafite igaragara.


Ariko akananiye umugabo ugira uti : “Zana ndebe wirinda kuvuga ngo zana nkurushe”. Ibyo mbivugiye ko uko ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda, nta bwagiye bugira na kimwe bushima ubwabubanjirije. Nta ngoma n’imwe y’i Rwanda yigeze yemera ko hari ibyo iyo yasimbuye yakoze neza, akaba ari nayo mpamvu, ubutegetsi bwasimburwaga ari uko buhiritswe ku ngufu. Birumvikana ko muri uko guhirika ubutegetsi ku ngufu hangirika byinshi, abantu ndetse n’ibintu.


Ku butegetsi bwa HABYARIMANA Yuvenali, najyaga numva ko hari kuri Repubulika ya kabiri, ni ukuvuga ko ubu turi kuri Repubulika ya gatatu, n’ubwo bitajya bivugwa. Njya nibaza Repubulika ya kane yo uko izajyaho, n’uko izakora. Icyampa ikazajyaho nta maraso amenetse mu Rwanda. Ariko se igundira ry’ubutegetsi rizaba ryakundiye muzehe Paul?


Tugarutse mu mateka, ingoma ya cyami niyo yategetse u Rwanda igihe kirekire. Uko twagiye tuyigishwa ndetse  tuyisoma mu bitabo usanga itarategetse neza, ari nacyo cyateye imyivumbagatanyo (révolution) yo mu 1959, kuko hari igice kinini cy’Abanyarwanda cyari cyarakandamijwe. Uburyo byakozwe ngo ubwo butegetsi busimburwe nicyo cyabaye ikibazo. Ariko se hari ubundi buryo bwashobokaga? Turaza kubigarukaho.


Ku ngoma ya KAYIBANDA Geregori, ibyakozwe mu rwego rw’amajyambere ntibivugwa cyane, ariko yategetse abatutsi benshi bamaze guhunga igihugu kubera revolution yo mu 1959. Kayibanda Geregori yaje guhirikwa ku butegetsi, aza no kwicwa, bigaragaza ko kuba Perezida mu Rwanda, bivuga ko ugomba gupfa uvuye kuri uwo mwanya.


Ku ngoma ya HABYARIMANA Yuvenari yo dore ko yamaze n’igihe kitari gito, hakozwe byinshi mu rwego rw’amajyambere n’imibereho myiza ku buryo bugaragara. Hubatswe imihanda, amavuriro, hatangwa amazi meza ku baturage. Ibyiza byakozwe ni byinshi, ntitwabirondora kuko ari byo ubutegetsi buba bugomba gukorera abaturage babwo. Ku ngoma ye habayeho amahoro rwose pe. Ndibuka ko, mu bigaragara, HABYARIMANA yangaga uwitwaza ubwoko ngo arenganye abandi. Nyamara amakosa yakozwe nayo aragaragara cyane, nko gukumira abana kwiga hitwajwe iringaniza ry’uturere n’amoko. Ariko mu nkubiri y’amashyaka menshi yari amaze kuva ku izima yemeye kubikosora, ubwo nabwo ni ubutwari yagize, kwemera ikosa ryakozwe kugira ngo rikosorwe. Uburyo yavuye ku butegetsi abenshi twarabibonye biradutangaza, ndetse bamwe biratubabaza. Mbese buri Perezida mu Rwanda azajya ava ku butegetsi ari uko yishwe?


Ingoma ya FPR iriho mu Rwanda yo ntawayihimbira, kuko irahibereye, ibikorwa byayo turabibona. Ibyiza imaze gukora birahari n’ubwo akenshi tuba tunenga ibitagenda neza, mu by'ukuri ni uko tuba twifuza ko byose byagenda neza. Amajyambere ariho mu Rwanda arashimishije rwose. Abana mu mashuri, umuhanga ariga hatarebwe uwo ariwe, cyangwa aho akomoka. Ibyo ni byiza rwose kandi ni inshingano za Leta. Imihanda myiza, amazu meza ariko cyane mu mijyi. Ibibi nabyo birahari, cyane mu mibereho myiza y’abaturage, ku buryo ikibazo abantu benshi bafite, bibaza ayo majyambere ari ayande, kuko abo agenewe benshi basa nk’abatariho kubera imibereho mibi.  


Iyo witegereje gahunda za Leta iyobowe na FPR, wumva inenga Leta ya HABYARIMANA n’iya KAYIBANDA gusa, ahubwo ikagaragaza ko ingoma ya cyami mu Rwanda ariyo yategetse neza. Narasesenguye neza ndeba no mubyo twize mu mateka nsanga imitegekere y’izo ngoma (FPR na CYAMI) ari imwe. FPR yaje ishimangira imitegekere twize mu mateka yo ku ngoma ya cyami. Perezida KAGAME Paul yarivugiye rwose ngo yatangiriye kuri zero. Hari mu nama y’umushyikirano avuga ko tugomba gukora vuba twihuta kuko nyuma ya 1994 twahereye ku busa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe yamweretse ko nibura hubatswe ikibuga cy’indege. Igisubizo cye cyarantagaje, ngo iyo aba we si ko yari kucyubaka. Ese koko ku ngoma ya HABYARIMANA ntacyakozwe? Ibyo byanteye kurushaho gusesengura imitegekere ya FPR.


1.AMARESHYAMUGENI SI YO AMUTUNGA KOKO.

Ubutegetsi rero bwa FPR buri mu Rwanda ubu, bukivugira mu ishyamba kuri rya jwi ryahaburaga, bwavugaga ko buzanye Demokarasi. Tumaze imyaka 18 dutegereje demokarasi twabwirwaga , amaso yaheze mu kirere! Ariko umenya demokarasi yarahinduye formule ntitwabimenya. Mbese bivuga ko kuba harabaye jenoside mu Rwanda, nta demokarasi duteze kugeraho? Abakoze jenoside bari guhanwa, n’abandi bazahanwe, ariko abatarayikoze babone uburenganzira bwabo.

Umutekano wo ngira ngo buri wese yavuga uko abyumva. Hari abawufite n’abawubuze. Ibimenyetso biragaragara. Ese imbunda duhora tubona ku mihanda n’abana b’u Rwanda batagoheka, ntibitwereka ko kugira ngo tubone amahoro n’umutekano bisesuye biri kure? Mbese hari igihe ziriya mbunda tubona buri munsi mu migi no mu giturage, zizajya mu bigo bya gisirikare? Biragoye kuri leta ya FPR, kuko imitegekere mibi, kwikubira ibyiza by’igihugu, bituma bahorana impungenge no gutinya cyane ko abaturage benshi bakandamijwe batishimye, bazagera aho bakivumbura.

2.ARIKO SE FPR IZAVA KU BUTEGETSI ?

Iyo wumvise rimwe na rimwe uko abategetsi ba FPR bishongora, umenya batekereza ko bazategeka u Rwanda kugeza ku mpera y’isi. Ibyo ahari byari kuzashoboka iyo baba bategeka neza, kuko Imana yabiha umugisha. Ariko ibivugwa sibyo bikorwa. Mu mwiherero w’abayobozi bakuru, baherutse kwiga uburyo hajya hatangwa serivise nziza. Twe rero tuba mu Rwanda duhita tubyumva neza. Iyo mu nama nk’iriya higwa icyitwa serivise nziza, murumva namwe izitangwa uko zimeze. Ngo imiyoborere myiza, ahaa!!! Bana b’u Rwanda gutsinda intambara nyabyo, bizagaragazwa n’imbunda zitakizerera mu baturage, ahubwo buri wese akishyira akizana mu gihugu cye.

3.IBIKWIRIYE GUKOSORWA NGO AMAJYAMBERE N’AMAHORO ARAMBYE BIGERWEHO.

Hari ibintu bikwiriye gukosorwa, kugira ngo FPR izasige amateka meza ndetse n’umurage mwiza i Rwanda, kuko niba bidakosotse ibyiza yashoboye kugeza ku banyarwanda bishobora kuzaba imfabusa, bikazakosorwa n’abazayobora Repubulika ya 4.


a.Leta iriho iyobowe na FPR nifungure urubuga rwa politiki, demokarasi n’amahame yayo bihabwe intebe, ubutegetsi butangwe n’abaturage, nta gitugu, kandi abe aribo bukorera.


b.Habeho itandukana ry’inzego z’ubutegetsi (separation des pouvoirs)

c.Amategeko n’amabwiriza ashyirwaho bikorwe mu nyungu za buri munyarwanda.

d.Leta nireke gukorera ubugome abaturage (aha cyane ni urwego rwa Police n’inzego z’ubutegetsi byishyiriraho amabwiriza yo guhutaza abantu, kwishongora n’ibihano bigendereye gukenesha abaturage bacibwa amafaranga y’ikirenga).
 
Abaturage benshi bajya bibaza niba u Rwanda rukiri urwabo cyangwa niba bararwambuwe! Hari n’abajya bibaza niba abategeka u Rwanda ubu ari abanyarwanda cyangwa niba ari abanyamahanga bitewe n’imitegekere, hatagira ureba amoko. Nigeze kugera kuri “traffic police”, ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu mihanda muri uyu mwaka wa 2012, i Kigali ahari kwa KABUGA, ndumirwa. Hari umuyobozi umwe wa polisi nasanze mu biro, mubaza ku bihano bimwe bikabije bihabwa abatwaye ibinyabiziga, ndetse n’amabwiriza amwe adafututse y’ubugome bukorerwa abatwaye ibinyabiziga. Yarambwiye ngo mu Rwanda ahubwo batanga ibihano bito. Ampa urugero rwo muri Japon , ngo kimwe mu bihano batanga:  baca amafranga agera kuri 2.500.000 ( ubaze mu manyarwanda) y’amande ku muntu babonye atwaye ikinyabiziga adafite uruhushya rwo kugitwara. Ati mu Rwanda twari dukwiye kubaca nka 1.000.000. Ibaze nawe kugereranya u Rwanda na Japon! Sinshyigikiye abanyamakosa ariko u Rwanda rwigereranywa n’ibihugu nka Japon cyangwa ubudage mu bukungu ! Icyo gihe nahabonye abamotari benshi bari kurira ngo moto zabo zifunzwe ukwezi kandi barishyuye amande baciwe. Nyabune ubwo bugome mubereke.


e.Ibyakozwe  n’abakubanjirije byiza nibishimwe, ibibi bikosorwe. Niba kandi ingeso mbi yo kuvuga abategetsi babanje idaciwe mu Rwanda, FPR nayo ntikababazwe n'uko hari ababona ibibi ikora byonyine.


f. Kureka politiki y’ikinyoma.


g.Hagororwe uwagomye gusa, nk’uko Byumvuhore yabiririmbye.


h. Abize ubumenyi bwabo mu gifaransa nabo nibahabwe akazi nk’abize mu cyongereza. Niba kandi igifaransa cyaraciwe, hatangwe igihe runaka cyo kwiga icyongereza.


i.Abanyeshuri batsindiye kujya muri kaminuza bahabwe amafaranga ya bourses na Leta. Avaho kubera iki mu gihe hari abari guhembwa ay’ikirenga yo gukoresha mu murengwe.


j.Ubutegetsi bureke kurandura imyaka y’abaturage mu mirima. Niba hari igikenewe mu rwego rw’ubuhinzi, abaturage bigishwe, aho kwicishwa inzara n’abatunze ibya mirenge. Kandi bwibuke ko abantu basagurira amasoko ari uko bariye bagahembuka. Abaturage nibicwa n'inzara bagashira kubera gahunda y'igihingwa kimwe abaturage batihitiyemo, FPR izunguka iki ?
 
k.Itegeko risoresha ubutaka rikwiye kuvaho.


l.Itegeko ku ngengabitekerezo naryo rikwiye kuvaho.


l.N’utundi ...
 
4.UKWIRIYE KUYOBORA U RWANDA NINDE?
Iyo nitegereje  ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, binyereka ko ubutegetsi bwa cyami butashoboraga kwemera amatora mu buryo busesuye. Ibi mbivugira ko ubutegetsi bwa cyami bwari bwubakiye ku kinyoma kivuga ko umwami yavukanaga imbuto. Uwo mwami akagira ubutegetsi bwose mu maboko ye akica agakiza. Nicyo cyatumye buhirikwa nabi, habanje kuba imyivumbagatanyo. Ngira ngo uwavuga ko ubu FPR izemera ko amatora aba mu bwisanzure yaba arota. Nyamara ibyo bikozwe nk’i Burundi nibura twaba turi gutera intambwe aho ubona abahoze ari abaperezida barenga bane bicaye mu gihugu, ndetse bari muri sénat.

Ndifuza ko uwazayobora u Rwanda mu bihe biri imbere, yazibuka gushima ibyo ubutegetsi bwamubanjirije bwagezeho byiza, kandi akarenga inyungu z’amoko n’uturere, akareba ubushobozi bwa buri wese, abantu bagafatwa kimwe. Ndifuza kandi ko hazatorwa itegeko-nshinga rizamara nk’imyaka ijana, uretse iryo dufite bahindura uko bwije n’uko bukeye kandi tubeshywa ko ryatowe n’abaturage.
 
Umwanzuro

Manda ya Paul Kagame izarangira mu 2017. Itegeko nshinga riramutse ryubahirijwe ntiyakongera kuba umukandida. Uwo Imana yateguriye kuzayobora ingoma ya Repubulika ya 4 mu Rwanda arebe amakosa agomba kuzakosora mu maguru mashya. Ikibereye abanyarwanda ntibakiyobewe, uretse kubyirengagiza no guhigana ubutwari bituma bamwe bumva ko ibyiza by’igihugu ari umwihariko wabo.


Gutekereza ko ubutegetsi uzaburaga umwana ubyara cyangwa inshuti yawe, nabyo ni ibitekerezo bishaje dukwiye kuvamo, niba tureba ejo hazaza heza h’igihugu cyacu, uzabikora atyo azaba ahemukiye uwo azikoreza uwo mutwaro. Uzabikosora nawe Imana izabimufashemo, nzamusabira ku Mana azabe intwali akiri muzima.
 
Kwitonda Charles
Gitarama
Le prophete.fr/ Mata 2012
 
·          ___________________________________________________________________
COMMENTs

http://s.jimdo.com/s/img/cc/loading-small.gif
#106
Øverst i skjemaet
Site internet:
contents
Nom: *
Message: *

* Champs obligatoires
Nederst i skjemaet
·         #105
@Tugeze habi (samedi, 05 mai 2012 09:22)
Ariko mujye mukora na ka analyse k'amagambo aba yavuzwe mbere ya byose.
Contexte coup yakozwemo muri Mali, ntago ariyo yakorwamo mu Rwanda. Kagame bazamurega ibindi, ntago bazamuhora ku kurebera ibibazo by'umutekano//
·         #104
Tugeze habi (samedi, 05 mai 2012 09:00)
Birababaje kubona umukuru w'igihugu aterura akavuga ngoibi ntibishoboka ibi birashoboka...ngo coup d'Etat yabaye muri Mali ntishoboka mu rwanda...ngo iyo Film mu Rwanda nta bakinnyi ifite...bikaba bivuga ko mu Rwanda nta gilikare cy'igihugu gihari ahubwo hari umutwe w'ingabo z'umuntu ku giti cye..ngo nta numwe mu basikare wabasha gukora coup d'Etat...ni ukuvuga ko mu rwanda basikare bahari ni intozo gusa,,,zose zikomora kubaho cg gupfa ku muhigi kuri shobuja Kagame---umunsi mwiza ariko buriya iyo umugabo atangiye kwishyira ku gasongero aba ari hafi gusunduka akidunda hasi amagara agasandara....shishoza Kagame mwana wo mu Ruhango ntabwo uzi icyo iminsi yakugeneye.
·         #103
Umwicanyi ntakabure kwicwa (samedi, 05 mai 2012 08:56)
Aliko se buliya Kagame yarunze biliya bibunda azi neza ko ali ukwikingira coup ? reka da !! apfa kuba yafashwe gusa !! cg yishwe !! ntawakwibeshya kuko ntawakwongera gukora ubwicanyi hano murwanda! kandi uzica kagame azashyigikirwa nabanyarwanda bose ndetse nisi yose kubera iki ? KAGAME NUMWICANYI YISHWE NTAKIBAZO . yishe : Gen rwigema , Gen kayumba aramukomeretsa , yishe Gen Habyalimana ,col Lizinde , Adam waswa ,Sendashonga , President Kabira , President Ndadaye , ninawe wahaye uburozi Nyerere , aba abasilikaliabo yishe ntibabalika mulibuka yandege yalimo 38 officers akayirasa akabeshyera igisiga !!!! kagame numwicanyi kandi umwicanyi ntakabure kwicwa >
·         #102
TO : ALL GENERALS NOTABLY H.E. GEN KAYONGA CHALRS (samedi, 05 mai 2012 08:36)
FROM : YOUR BELIER
TO : H.E GEN KAYONGA CHARLS .


CC: ALL GENERALS MOJ , CPT , 2 LT .


FLASH INFO :VERY URGENT !

GEN KAYONGA ,

NKUKO ABASILIKALI UYOBOYE NAWE UBWAWE MUMAZE IMINSI MWUMVA UKO KAGAME ASUZUGURA ABASILIKALI NDETSE UBU AKABA AGEZE AHO ABAGERERANYA NA CYOMORO WE YIREREYE MBESE ABAGERERANYA NKABANA MURUGO RWE , KAYONGA URABYIKA TUZA MULI ' CND ' IRYA MISSION NTIYALI IYURUKUNDO URABIZI !! WAKOREYE ABANYARWANDA WEMERA NDETSE NO KWITANGA URUTAHA MBERE !!! SO GEN THINK ? WHAT DO YOU THINK ?? ARE YOU HAPPY WHILE THE PEOPLE ARE SUFFERING ? GARURA AMAHORO MUBANYARWANDA , WUNGE ABANYARWANDA , UZANDIKWA MUMATEKA Y'IGIHUGU REMEMBER THIS !! ONE MAN CAN SAVE ALL RWANDESE !! IF YOU FAIL THIS BE READY FOR 2 THINGS :
TO DIE OR TO RUN AWAY . KAYONGA , MAKE A COUP !! WHAT ARE YOU WAIT FOR ......... THE TIME IS NOW !! NUDAFATA KAGAME , CG UKABITINYA , WE AZAGUFATA !! THE CHOICE IS YOUR YOURS !!! THAT IS YOUR LAST POSITION AND LAST CHANCE !!
HIT THE IRON WHEN IS HOT !! KAGAME WIRALIRA NGO NAWAMUTINYUKA , KAYONGA UNAMUSANZE MUBIRO NTIWAMINIGA AGASEPFURA LIMWE AGAPFA !!
NIYO BYABA AMAKOFE WAMUTERA LIMWE GUSA !!!SO KUKI AGUKANGA ? AKURUSHA KURASA ? YAKURUSHIJE KURASA KUVA 90 ? ABA JP NTUZABATINYE NABO BARAMURAMBIWE YILIRWA ABAKUBITA NUBWO ABASHUKISHA AMAZI Y'INYANGE !NUDUFARANGA !! UZAMUCAKIRA BAZAMUYOBOKA NIYO YABA CAPORAL !!! NIMUTINDA MUZITEGURE GUPFUKAMIRA CPT WUMUJEPE ,USHAKA KUNGA ABANYARWANDA
·         #101
@ 96 (samedi, 05 mai 2012 06:16)
MUVANDIMWE DUSANGIYE IGIHUGU KOMERA. BA DATA BATURAZE IBYABANABIYE. INGOMA YA CYAMI NTIYABASHIJE KUNGA BENE KANYARWANDA.MDR YO YABYISHE RUGIJKUBITA IBATIZWA PARMEHUTU. MRND YOROSHE IBIBAZO BY AMOKO BIDAKEMUWE;UBUNDI YIMIKA UTURERE.FPR NAYO IGEZE KURE ICUKURA URWOBO RUZAGWAMO ABARENZE 1/2 CYA MWENE KANYARWANDA. FPR YASHAJE(18 YEARS) BURYA IBA IHAGIJE. SI UBWAMI. IGIYE GSIGA NKURUKI I MUSOZI? DUKENEYE MANDELA W U RWANDA.UZUNGA AMOKO YU RWANDA. IBYO UVUGA NGO IZAMARERE ZIZI KUMISHA. NTUZI IBYO UVUGA. TWATAKAJE IBIHUMBI N IBIHUMBI BY ABASORE BEZA. UWABAZURA BAKAREBA AHO FPR IJYEZE IBOHA RWANDA/INIGA DEMOCRACY;BAYOBOKA I POLI GUHOREERA AMARASO YABO YAMENEKEYE UBUSA/ SHA NTACYO UZI. KEZA UMWAMI KAGAME.
·         #100
dore ibyo kagame yatugejejeho (samedi, 05 mai 2012 03:01)

http://www.godlikeproductions.com/forum1/message663211/pg1
·         #99
dore ibyo kagame yatugejejeho (samedi, 05 mai 2012 02:57)
ibi nibyo inkotanyi zatuzaniye. aba nibo batuma hatorwa amategeko ahabanye n'umuco nyarwanda adafitiye abaturage akamaro nko gukuramo inda, gutwika imirambo...
basha nyamara umuvumo turi gukururira igihugu cyacu ntituzawukira. dore aho nisutamiye!

Freemasons In Kigali, Rwanda - Masonic Lodges In Kigali
Masonic Lodges In Kigali, Rwanda

....Yes this site is run by a reasonably knowledgeable senior freemason of over 20 years in the craft....

http://about-freemasonry.co.uk/country-masonic-lodges.php?Town=Kigali

·         #98
kwitwaza jenoside (samedi, 05 mai 2012 02:53)
Maze gusoma ku gihe ndumirwa neza neza! Mu kiganiro Kagame yagiranye n'umunyamakuru wa jeuneafrique hari aho yamubajije ikibazo cy'abasoda bane bari bafungiwe mu mago yabo bazira ngo amabuye y'agaciro yo muri congo ko imiryango mpuzamahanga izakomeza kurega u Rwanda, ni uko Nyakubahwa ati iyo miryango igomba kumenya uruhare rwayo muri jenosayidi.
Niko se Nyakubahwa we, iyo miryango ni iyihe? tubwire amazina yayo tuyimenye.
Imyaka irinze iba hafi 20 utarakurikirana nibura n'umuryango 1 mu nkiko ubwo si ugupfobya jenosayidi.
Ikindi ugomba kumenya ni ukreka kwitiranya ibibazo byawe bwite n'iby'Abanyarda bose muri rusange (generalisation abusive) uyu ni umutego mutindi kdi uzi uko bigendera nyirawo. Uti Rudasingwa ni umwanzi w'abanyarda, bande se abahe ? ko nge se mukunda cyaneeeee kandi ndi umunyarwanda?
harya umupfobyi wa jenosayid umukatira ingahe?

Ahaaa
·         #97
92 (samedi, 05 mai 2012 01:54)
kUKO NYINE MURI IMBWA MUZAHORA MWUMVIRA SHOBUJA TUZAHABAKURA KANDI MUZABA IMISEGA NONEHO MWESE SINZI SHOBUJA WE ICYO AZABA
·         #96
@# 95 (samedi, 05 mai 2012 01:35)
Hahahahahaha! sha cyakora ukwiriye guseka kandi ucejeke hatagira nukumva! ariko iyo mukangata ijoro numunsi ngo muraje, mwaheze he? uzi imyaka ishize twiteze ko hari nuwahara amagara yiwe ngo aje gutera Urwanda? nawe se mwarabanje mutsindwa kumugaragaro izuba riva kandi arimwe nzirabwoba mwari ibitangaza, hanyuma umwana winkotanyia ahageze mwabangiye amaguru ingata mwiruka ngo muhungiye Congo kujya kongera gukora umugambimubisha wokumara abatutsi/ ariko akayamvugo nziza ngo Urwanda ntiruterwa ahubwo ruratera sibwo babasanzeyo imbwa zibarya kumanywa yihangu nuko mwigira inama noneho yogukorera urugamba mugihugu ntimwahaboneye ishyano muruhengeri mutazigera mwibagirwa? nuko bibayobeye mwambuka zaburayi nuko mugushukana nubuhemu bwinshi muba mutumye umugore ngo ajye kubacungura, bitewe nurwango yarafite urwanda ntirwazuyaje rumwereka ko burya ataribuno ntawupfa kwikorera ibyo ashatse asenya umuryango nyarwanda ngo arakina za politiki zipfuye, none kandi uri kunyikangataho ngo duhame turore! iki se shahu ko byabayobeye nkingata imenye kandi bavuga ngo kumoka kwimbwa ntikubuza gari yamoshi kugenda. Harya ngo ni kayumba ubahaye agatege? ngo rero maye yabasezeranyije kuzarubinjizamo kuruhembe rwumuheto, yoooooo cyakora banyabusa mubeshywa ubusa ibi bihita binyibutsa gisunzu ababeshya ngo inkotanyi yazimariye kwicumu namwe mukajyaho mukamukomera amashyi, ntimuzi se uburyo zabagize? none Kayumba na cyagicucu ngo ni Rudasingwa ngo niho murambirijeho. Sha mukureyo amaso kuko abo bose bazi icyo inkotanyi bivuze neza kubarusha uretse mwe mutarazimenya! baziko bibeshye gato izamarere zabamariramo indekwe mumubiri.
Ngaho nawe mbwira icyo cyizere kindi aho ugikura? mumatora se, reka da kuko intore izirusha intambwe wamwigimba aho rurasanira tuzamutora pe kuko tuzi iyo atuvanye niyo atujyana kereka nyine mwe mutunzwe nibinyoma byiki kinyamakuru cya kangura ngo ni le propfete ndetse nuwo Kayumba ubabeshya. Ngo nawe umbwire izindi nzira muzacamo tuzigeho noneho yurebe ashibora kubahira. Ngaho rero mbwira rwose tuganire.
·         #95
@ #92 (vendredi, 04 mai 2012 23:38)

Uti :

"Mu Rwanda ntihateze kuba coup d'etat nka yayindi yabaye Mali"

Ni byo, ntubeshya. Muri Mali ni abana beza.

Mu Rwanda, ibizahabera ntaho bihuriye n'ibyo muri Mali.
Impinduka niza, izaza ari Radical.

Kenyera ukomeze ahubwo !
·         #94
Mikayire (vendredi, 04 mai 2012 23:29)
@87,
1. Wowese ubona kwongera umubare w'abaguye muri genocide ugafata amagufa utazi uyita ay'abatutsi aribyo biha ireme genocide?

2. Guhimba ibinyoma ubona aribyo biha ireme genocide?

3.

4. Ubugambanyi, gutanga imisanzu, kwohereza abana banyu mu nkotanyi ziri kwica abahutu mu majyaruguru, mwumvaga ko nta ngaruka bizabagiraho?
Doreko mwari mwaracukuye n'ibyobo byo gushyiramo abahutu.

5.


6. Abari kubarwanya se ko bari bagiye gutangira inkotanyi zishakiraga ubutegetsi wagirango bigende gute?

.........
·         #93
@90 (vendredi, 04 mai 2012 23:27)

Ntukajye wumva ibigambo bidafite aho bishingiye, maze ngo uze ubyandike aha.
Nk'ibyo bya Nyabingi ubikuye he ?
Ese wabihagazeho ?

Ntukagarure iyo Intox hano.
·         #92
@ 86 (vendredi, 04 mai 2012 23:21)
Wowe utuka ingabo zigihugu inkotanyi cyane umfitiye ikibazo, kuko abo utuka nibo bagukuye mugihugu kumanywa y'ihangu none urirwa avuga ayandongo wabuze nukumva atari kubera izo nkotanyi zahakuvanye? yaya umaze kwibagirwa aka kanya uwakwirukanye murugo rwawe? Cyakora niba koko utaranabyumva neza: nu Rwanda ntihateze kuba coup d'etat nkayayindi yabaye Mali. NEVER NEVER NER AND NEVER!
·         #91
Rachid (vendredi, 04 mai 2012 23:11)
Karabaye nimutabare!!!!
Ariko se bahereye kuri ariya magufa ari mu nzibutso?


Abanyarwanda bagiye kwemererwa guhitamo gutwika umurambo

Mu Rwanda bimaze kugaraga ko amarimbi menshi amaze gusaza, ndetse menshi muri yo akaba yarafunzwe, hagafatwa ibibanzi bishya byo gushyinguramo abitabye Imana.

Mu mushinga w’itegeko ry’amarimbi utaratorwa, umutwe wa gatanu ingingo ya 29 ivuga ko kugirango umurambo utwikwe hagomba uruhushya rw’umwanditsi w’irangamimerere yaba adahari urw’umuyobozi w’aho umurambo uri.


http://umuseke.com/2012/05/04/abanyarwanda-bagiye-kwemererwa-guhitamo-gutwika-umurambo/
·         #90
Aba banitse amenyo bahurira kuri nyabingi (vendredi, 04 mai 2012 23:10)
Aba bagabo banitse amenyo bahurira kukuba abagirwa ba Nyabingi. Umwe yibeshye guterekeza nyabingi ihene ageze ku kibunda i Nsere ihene iva mundege yirukira mu gihuru arayibura. Undi intama ye yumweru yagendaga imbere yinkotanyi kugera muri CND benshi bemeza ko undi mugirwa wa nyabibingi Lizinde yaba yarayiriye bikaba aricyo kizatuma mwenenyina amwahuranya umwambi wigishirira kimwe nuko kwiruka ku ihene i Nsele aribyo byatumye ikinani cyananiye abagome nabagambanyi kimanuka ibintu bigacika.
Izi nyabingi nizo zateye muri aba banywi bamaraso uko ari babiri bagaragaje amenyo. Uwa gatatu we akagira akarusho ko noneho nubu iyo za Masisi na Kichanga yongeye kugera ku kiremve.

Naho kariya kagabo kadaseka iyo kaza kuba byibura ka lieutenant kendaga kuba karakumiriye byinshi birimo ni uko nako kicishwa inzara.

Nguko uko jye mbonye iyi foto. Umwe numugabo abandi ni... namwe munyuzurize.
·         #89
Nawe niko ubibona (vendredi, 04 mai 2012)
Afrikarabia : Selon vous, le Rwanda peut-il lâcher Ntaganda ?

- Pierre Jacquemot : Oui je le pense. Soutenir Ntaganda coûte trop cher en terme d'image au Rwanda. En plus, Ntaganda n'est plus vraiment utile en terme économique. Pour gérer les réseaux mafieux à leur bénéfice, ils n'ont pas besoin de Bosco. Il faut également savoir que le coltan et la cassitérite ne rapportent plus autant dAfrikarabia : Pour quelles raisons ?

- Pierre Jacquemot : Essentiellement à cause de la loi Dodd Franck qui contraint les entreprises américaines à prouver l'origine de la cassitérite et du coltan qu'elles utilisent. Les marchés se sont donc déplacés vers l'Australie et l'Amérique latine. Il y a donc moins d'intérêt économique pour le Rwanda. En plus, ces groupes CNDP sont devenus, avec le temps, des électrons libres et je ne crois pas que Kagame y trouve beaucoup d'intérêts. On peut donc penser que Kabila est assurer d'une certaine neutralité du Rwanda s'il souhaite procéder à l'arrestation de Ntaganda.
'argent qu'il y a encore 2 ans.

http://afrikarabia.blogspirit.com/archive/2012/05/03/rdc-pourquoi-le-nord-kivu-s-enflamme-de-nouveau.html
·         #88
@Gacurama (vendredi, 04 mai 2012 22:57)
Kagame ibye ntibyumvikana .Inyenzi zitera zavuze ko zituzaniye demokarasi none kandi aherutse gutangaza ko U Rwanda amaze imyaka 18 atagekesha igitugu yaruhinduye umusenyi. abivuga muri aya magambo:" Ntawubaka demokarasi k'umusenyi" ibi ahali yari yabikopeye muri Bibiliya aho ibyea bitagatifu bivuga k'ubaka k'urutare cg k'umusenyi.Soma Jeune Afrique no 2677
·         #87
AHO MWE MWIRIRWA MWANDIKA NTIMWABA MUFITE IBI BIMENYETSO? (vendredi, 04 mai 2012 22:53)
Dore ibintu 12 biranga abahakanyi ba Jenoside:

1. Kuhakana no kugabanya imibare

2. Kurwanya abavuga ukuri.

3. Kuvuga ko ntawishe abatutsi abizi kandi abishaka

4. Kwemeza ububi bw’abishwe

5. Kuvuga ko kwica yari amakimbirane hagati y’amoko

6. Kuvuga ko abicaga batashoboraga kurwanywa

7. Kwanga kurakaza abajenosideri bari kuva mu mishyikirano

8. Kwitwaza uko ubukungu bwifashe ubu

9. Kuvuga ko abarokotse bitabwaho kurusha abandi

10. Kuvuga ibikorwa ubu bidahuye n’icyo Jenoside bivuga

11. Kuvuga ko abashwe aribo ba Nyirabayazana

12. Kuvuga ko Amahoro n’ubwiyunge biruta guhana abakoze Jenoside
·         #86
Mr le president (vendredi, 04 mai 2012 22:48)
Ese ubundi uzi ibiro byawe?
Wagize uti nta coup d'etat nkiyo muri Mali yaba i Rda!!!!
Ugereranya ute ingabo za Mali nizo mbwa zawe(ingabo)!!!!
Buri gihe imbwa zumvira shebuja(ingabo z'rda+kagame)ni nayo mpamvu izo UTISHE cg ngo UZIFUNGE ZITOROKA ZIKABA IMISEGA, kuko uzizi zihora zimoka ariko zikaba ntacyo zatwara shebuja(wowe kagame), iyo byarenze urazidushumuriza kuko turi rubanda rugufi.ariko ntugirego hari amakiriro tuzitegererejeho ahubwo rubanda nyamwinshi nitwe tugiye kwihagurukira tukayigukorera izo mbwa zizamoka zitulye ariko ntizizatubuza kugera kucyo twiyemeje ngirango ingero ni nyinshi nawe urazizi ntitwirirwe turondora ntawarushaga ingabo ubwami mbere ya revolution yo 1959 n'ahandi birikuba ubu.........
so ntiwibeshye komeza ibyo ukora ariko abanyagihugu turarora.

Simbikangwa,

NYAMIJOS
·         #85
Icyo Kagame avuka ku ntambara ya Kivu (vendredi, 04 mai 2012 22:39)
Interrogé par «Jeune Afrique» sur le cas Ntaganda et la CPI, Paul Kagamé a eu ces mots : «C’est une affaire qui concerne le Congo et non le Rwanda». Le chef d’Etat rwandais brandit néanmoins une menace à peine voilée : «(…), il est capital de tenir compte du contexte toujours très volatil de cette région et de connaître l’impact éventuel d’un tel événement sur l’équilibre sécuritaire». Dans un langage subliminal, le satrape rwandais de dire tout le mal qu’il pense du transfert de Ntaganda à la CPI : «(…) mes réserves quant au fonctionnement de la CPI et à son impartialité, que j’ai déjà maintes fois, formulées, demeurent intactes». De quoi se mêle l’homme fort de Kigali puisqu’il s’agit, selon lui, d’une affaire qui congolo-congolaise ?

Ce n’est pas la première fois que Kagame se livre, sans convaincre, à des dénégations sur l’implication de son pays dans les opérations de déstabilisation dans la partie orientale du Congo-Kinshasa. «Je ne m’occupe ni de Nkunda ni de son mouvement, déclarait-il en avril 2008. Leur sort et leurs revendications sont des affaires congolo-congolaises» (voir jeune Afrique n°2466 du 13-19 avril 2008). Trois mois plus tard, on assitait à une sorte de "rétro-pédalage" : «Des officiels congolais, dont le général Numbi, sont venus à Kigali et je leur ai donné un hélicoptère pour qu’ils puissent aller rencontrer Nkunda au Nord Kivu», dira Kagame dans une interview au «Soir» de Bruxelles daté 6-7 juillet 2008. Les responsables congolais auraient-ils sollicité la "médiation" des autorités rwandaises si celles-ci n’étaient pas impliquées dans les menées subversives de Nkunda? Allons donc! Depuis janvier 2009, Laurent Nkunda est "retenu" au pays des mille collines par les autorités militaro-judiciaires sans que l’ex-chef du CNDP ait été reconnu coupable d’un fait attentatoire aux intérêts vitaux de l’Etat rwandais. Allez comprendre!

Par couardise vis-à-vis de son mentor rwandais, «Joseph Kabila» laisse pourrir la situation sécuritaire dans les deux Kivu. Depuis la défaite des FARDC à Mushake face aux troupes de Paul Kagame, «Joseph Kabila» est mené par le bout du nez par son «homologue» rwandais. Celui-ci a manifestement atteint son objectif consistant à régenter les affaires du Congo à travers un homme-lige. Son nom : «Joseph Kabila». Il faut refuser de voir pour ne pas réaliser que Kagame et
«Kabila», deux personnages issus du même moule de l’armée patriotique rwandaise, se moquent des Congolais. La guerre de basse intensité qui a repris au Nord Kivu constitue un test pour le gouvernement d’Augustin Matata Ponyo. Une chose paraît sûre : "Joseph Kabila" est disqualifié pour continuer à exercer un pouvoir exclusif et solitaire sur les questions militaires et sécuritaires. Son échec est patent.

Baudouin Amba Wetshi
http://www.congoindependant.com/article.php?articleid=7264
·         #84
ISHYAMBA RIZABYRA IGIHUNYIRA! (vendredi, 04 mai 2012 22:34)
INTAMBARA MURI KIVU ZOMBI MUZITEGEV TU. SHA MWE NTIMUZI AKAGIYE KUBAPE! ABICANYI babyuye UBUNDI BURYO Bwo KWICA ABANTU ariko BARARYE BARI MENGE.

NTAGANDA ARASHAKISHWA URUHINDU kandi UBAMWOSHYA bahiye UBWOBA.

Ngo na MONUSCO yashyizemo akayo noneho.
MWITEGE AKAZAKURIKIRAHO.
·         #83
Rugendo (vendredi, 04 mai 2012 22:31)
@49,

nkubaze?
Nonese ibyo iyo ntore yakoraga warabirebaga ngo umenye ko amennye, ananyoye kuri capucino yawe?
Ku numva ko intore zitwaza kuri twa tuzi twa Dani
unyuza, kuki wari usize utamazemo ibyo wanywaga?
Iyo ntore yazasura uru rubuga ntiyamenya ko wayishyize ku karubanda?
·         #82
DATA WATWESE URI MU IJURU (vendredi, 04 mai 2012 22:20)
IRISENGESHO NDITUYE: umukuru w'igihugu. RIBONEKA MURI MATAYO 6. Polo niba wemera IMANA uzarisome UZANSUBIZE.
·         #81
OBSERVER (vendredi, 04 mai 2012 22:02)
Ibyo uvuze nibyo civilian watumye twiruka ahubwo n'umugabo burya ntitumwanga turamutinya umuntu wahiritse ingoma imaze imyaka irenga magana ane UBUGABO s'i UBUTUMBI habyara yaravuze i Bruseli muli 1993 ngo ABANYENDUGA NTA NGUFU BAGIRA ZO kujya mu kigeshi KAGAME afite ibiro bingahe ugereranyije n'uwo Mushiru twatwitse? komera
·         #80
Observer (vendredi, 04 mai 2012 21:38)

@ #76 Amateka Jacob

Nanjye ndemeranya nawe.
Ariko ku bwanjye, muri bariya batatu nta n'umwe nsuzugura.
Uko ari batatu bagiye mu Mateka y'u Rwanda, kandi bategeka mu bihe bitoroshye bitandukanye.

Jye, uwo nemera cyane ni kariya kagabo kabanza :
Umu Civil wakubise hasi ingoma ya Cyami yari yarazengereje Rubanda imyaka magana, maze akazana Repubulika !

Ikibabaje ni uko ubutegetsi bw'ubu budashobora gutuma abana b'ubu bamenya Amateka nyayo. Bwirirwa buyasondeka uko bwishakiye.

Ariko, Amateka kimwe n'ukuri, aca mu ziko ntashye.
·         #79
DORE DEMOKARASI ITUBEREYE IBINDI MURIMO NIBYIFUZO BYANYU! (vendredi, 04 mai 2012 21:09)
U Rwanda si u Bufaransa, si u Bwongereza, si u Bubiligi

Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyerekeranye na demokarasi, aho yongeye gushimangira ko demokarasi atari imwe ku isi hose, ahubwo iba yihariye kuri buri gihugu. Ati “Demokarasi igomba guhura n’ibyifuzo, amateka n’umuco w’abaturage b’igihugu ishaka gucengeramo, naho ubundi ntacyo igeraho.”
·         #78
Serombywa (vendredi, 04 mai 2012 20:33)
Ikibazo kili mu Rwanda ni uko amakosa atagira ingano, atagira kibara, Kagame n'agatsiko balimo gukorera abanyarwanda byitilirwa abatutsi bose. Abatutsi nabo, bamwe bagakulikira ayo mafuti buhumyi. Abitandukanya n'ayo mafuti bazahora ali intwali. Aha ndavuga Mushayidi Déo n'abandi. Nyamara amateka ni amateka, amateka ntahimbwa, amateka ntahindurwa, amateka ntasaza, bityo abibwira ko ibibi bilimo gukorewa abanyarwanda buli munsi bitazajya ahagaragara, cg ko bizarangilira aho, ni abatagira amaso, ni abatareba kure, ni abibeshya. Ngo uwapfuye yalihuse.
·         #77
uwayo (vendredi, 04 mai 2012 20:26)
kuri45 urakoze cyane kuri analyse yawe ariko menya hari igihe abntu bumva ibintu bagahita babyifatira uko babyumva nkwibarize:
Kuki Ntaganda yasimbuye Nkundabatware ubu ufungiye mu Rwanda?
- kuki se Président Kagame nanubu yanze gutanga nkunda ngo Congo cyangwa Haye(tibunal international) ngo imuburanishe?
- kuki se nawe ubwe yanze ko yaburanira mu rwanda? nako yavugiye kuri BBC ko ari umushyitsi we acumbikiye! cyakora wowe niba wacumbikira umushyitsi nyuma imyaka irenga ibiri igashira ari iwawe bene we badashobora no kumusura ndumva nawe waba uri nk'uwamufashe. ubundi se ucumbikira umushyitsi agafungirwa mucyumba ugashyiraho n'abarinzi.
muvandimwe sinkuzi kandi nawe ntunzi ariko n'impumyi n'igitambambuga ibibera muri congo ( u Rwanda rubifitemo uruhare) ubwo rero reka kuyobya uburari. none se aritwe abanyarwanda byaratunaniye kumvikana kugirango tubane none wowe wakwishimira ko igihugu cyawe gikomeza kuvogerwa n'abanyamahanga?
Njyewe nkubwije ukuri j'ai honte twateje ibibazo iwacu mu rwanda none dukomeje no kubiteza abaturanyi gusa byange bitinde tuzabiryozwa kuko ndatekereza ko ibyo twakoreranye tumaze kwishyura kandi turacyabyishyura.
kubyabariya bantu washinje rero nka Agatha kanziga ntabwo nzi ubumenyi bwawe muby'amategeko ariko uriya mupfakazi mugihe kuva muri 1990 mu Rwanda byari bishyushye ntaho numvise avuga ibintu by'ivangura ry'amoko cyangwa ashishikariza abantu kwicana tureke rero ubucamanza bukomeze bukore akazi kabwo kuko njyewe nkeka ko uruya mupfakazi kubura asile byatewe na politique. kubya callixte mbarushimana ngo uhagarariye FDRL uzabanze ubaze impamvu FDRL yavutse nimpamvu abayirimo badashaka gutaha waba ubaye nka Habyalimana wavuganga ngo U Rwanda ni ruto iyo impunzi zahunze muri 1959 zamusabaga gutaha yakomeje kwinangira ubu aho ari urahazi natwe aho yadusize urahazi. aho rero kwishiriramo umuntu ikibimutera wagombye kumwishyiriramo ikibitera. ubwo rero tant que tuzahora twumvako uyu afite ukuri uyu ntako afite ntakizagenda .
nidukomeza kwinangira imitima nka farawo natwe tuzahura nk'ibyo ingabo za Egiputa(Egypte) ndetse na farawo ubwo bahuriye nabyo kunyanja itukura. ngaho rero muvandimwe gira amahoro y'Imana kandi ujye urwanira ukuri uharanire ukuri kandi wemeze ibyo uhagazeho kuko gushinja mugenzi wawe ibintu udahagazeho n'icyaha gikomeye. turi kumwe
·         #76
Amateka Jacob (vendredi, 04 mai 2012 20:08)
Aba bagabo batatu hali ibyo bakoze byiza hali n'ibibi buli wese yagiye akora. Iyo ndebye, jyewe ku giti cyanjye, mbona Kagame aliwe gaheza mu kuyobora nabi, kugilira abanyarwanda bose ubugome bilimo kubahoza ku nkeke y'ubwoba budashira no kubakenesha . Aho abera akaga we afata abanyarwanda bose akalimbagura.Kugirango uramuke ugomba kumupfukamira, ukamuzingiza, ukilinda kugira icyo uvuga ku busambo, ubunyamaswa n'ubwibone bwe. Ngicyo icyo arusha aba 2 bari kumwe. Icyi rwose aracyihaliye.
·         #75
RUTEMBESA (vendredi, 04 mai 2012 20:02)
ABAKIGA(ceux qui sont en train d'étudier) bo banze kuva kw'izima UMUKANDIDA basigaranye ni Victoire Ingabire yooooo biteye iseseme,Rucagu,1er ministre,Bazivamo vice-président wa fpr nabandi se bazabyemera???mwa bifagundi mwe simwe mwishe UMWAMIKAZI ROSARIYA GICANDA(wali warahawe passeport diplomatique le 9 janvier 1964)amaze 2 avuye kwifuza Burayi.Mukomeze mukorane na Kayumba RNC hanyuma mwiyunvirire.
·         #74
question about rwanda (vendredi, 04 mai 2012 19:33)

http://www.youtube.com/watch?v=-5vJBHHOPY8
·         #73
Observer (vendredi, 04 mai 2012 19:27)

Kuri wowe #72, wibaza ku uzasimbura Kagame.

Iriya list watanze yansekeje.
Ujye wicecekera, ntuzongere no gukora ama lists nk'ariya, kuko waba wiruhiriza ubusa.

Ibi mbikubwiriye iki rero ?

Nibutse muri 01/1994.
Niba usubiza amaso inyuma, kiriya gihe hari uwari gutekereza ko muri 04/1994, Dr Sindikubwabo Theodore yasimbura Habyalimana Juvenal ? Ndumva nta n'umwe !
Ntamuntu n'umwe washoboraga kubitekereza amezi 3 gusa mbere y'uko biba.

Na Kagame rero, mbona atazasimburwa muri rimwe gutya.
Mbona hazaza undi mu President w'inzibacyuho, ubu tudashobora no gutekereza.
Hari parametrès nyinshi tutaramenya ubu, kandi mujye musigirwa amasomo n'Amateka ya vuba cyangwa ya cyera :

Rwanda ni igihugu gishobora guhinduka vuba cyane kandi nabi cyane.

Ni uko mbibona.
·         #72
KUZASIMBURA KAGAME (vendredi, 04 mai 2012 18:13)
Murakoze mwese kubnatanze ibitekerezo kuri comments nashyizeho y'uwo mubona Kagame atekereza ko yazamusimbura bibabye ngombwa ko arekura ubutegetsi abantu benshi bahurije ku kintu kimwe ko Kagame atazarekura ubutegetsi ko yabugiyeho arenga imiramo ko azanabuvaho avirirana amaraso (yishwe muri make). abandi bakagaragaza ko nta muntu numwe yizera muri list ndende natanze ko anavuye ku butegetsi yabusigira NYIRAMONGI Jeannette reka tubitege amaso. ABATATANZE IBITEKEREZO BYANYU MWAREBA COMMENT YANJYE #36
·         #71
ARENGEJE HITLER (vendredi, 04 mai 2012 18:03)
oui uvuze nez *67
je crois qu'on assiste en ce moment à l'apogée du règne et que le céclin est aussi proche qu'on ne le croit!
Sindi Magayane ariko son regime tombera comme un avocat ou fruit mûr dans l'arbre!
qu'il sache que plus le fruit est haut dans l'arbre plus il est facile de tomber!
et en plus quand il tombe, c'est avec une grande vitesse (lois de la physique)
JE N'INVENTE RIEN
·         #70
Aloys (vendredi, 04 mai 2012 17:59)
Perezida Kagame yongeye kuza ku rutonde rwa abanyagitugu baniga itangazamakuru

Reporters Without borders ikaba yaranenze uburyo abanyagitugu b’u Rwanda barangajwe imbere na Minisiteri y’itangazamakuru hamwe n’Inama Nkuru y’itangazamakuru bazwiho kutigenga bahora barega abanyamakuru ibyaha bimwe aribyo kwivanga mu buzima bwite bw’abantu, hamwe no gutuka Perezida Kagame, bakaba barongereyeho andi mananiza ku bagiye gutangira igitangazamakuru kuba bagomba kwishyura 41.000 euros kugira ngo babone ibya ngobwa bibemerera gutangiza igitangazamakuru , ibi bikaba biri mu rwego rwo kunaniza no guca intege buri muntu wese wakwifuza gukora itangazamakuru .

inkuru iri ku: umuvugizi.com
·         #69
MWENESEBAHINZI (vendredi, 04 mai 2012 17:58)
SEMUHANUKA#19. Nkunda umugabo ntacyo ampaye.Muvandimwe urakoze cyane kdi uratsekeje aho uvuze ko abatutsi bari kugira ukuru bavuze ko "umwami yavukanye amase muntoki." none sekoko ko batahingaga amasaka n'izindi mbuto s'ukuvugako ko iyombuto bajyaga kuyiba bayimupfumbatiza. Icyo nakongera kugitekerezo cyawe n'uko niba koko hari umwana wavukanaga imbuto yaba yari umwana w'umuhinza kuko nibo bari abami b'abahinzi. Kandangize igitekerezo cyange mpamya ko kubwanjye mbona ikibazo murda ari inda nini yabagundira ubutegetsi noneho kugirango babone support bakitwaya ubwoko. Kugirango ikibazo gikemuke amako agomba kwemerwa hakajyaho mw'itegeko nshinga amategeko yerekana uko ubutegetsi bw'igihugu n'ibyiza byacyo busaranganywa mumoko yose hakurikijwe pourcentage yabo nkuko Charles yabikomeje atanga urugero muburundi. Kuko kuvuga ngo nt'abatutsi cg abahutu baba hano murda warangiza ugatanga akazi ukurikije ubwoko cg ukavuga ngo hari jenocide yakorewe abatutsi bagaragaza ikinyoma cyambaye ubusa. Uwabaza kagome yakubwira ko inka ze n'imbwa ze zifite ubwo ndetse n,amazina. Yarangiza ngo abatutsi bahinduke bakiburabwo. Niba aribyo njye nzakomeze nitwo uwo ndiwe,"UMUHUTU UTAVANGIYE" N'agarino ka"MWENESEBAHINZI."
·         #68
Gakunzi Amour Léonce (vendredi, 04 mai 2012 17:57)
Commentaire yanjye irarebana nuwanditse commentaire 36,ashaka kuvuga kuwaba yasimbura Kagame muri 2017.

Mbere na mbere kugira ngo umuntu asimburwe na Kagame nuko Kagame we ubwe aba amwemera .Ikindi nuko inzego z' ubutasi z' u Rwanda ziba zimwemera .Kugeza ubu rero urebye abantu bujuje ibyo ni batatu gusa:1.Nyirarumonngi Jeannette ariwe Madame wa Paul Kagame;


2.Musoni James

3.Ndahiro Emmanuel
4.Kabarebe James.Gusa uyu mugabo kubera ageraho agashyira mugaciro amahirwe yokwizerwa na Kagame yaba makeya kubera agiyeho yahita agarura ba Kayumba mugihugu.Ibi rero Kagame cg Jeannette ntibabikozwa kubera kugira ubwoba bw'ingaruka z' ubuhemu babagiriye.Naho bariya bandi wavuze ntangufu bafite ibukuru baragabirwa nk'abandi.Ariko aba nubwo bafite iriya myanya bafite n' ubushobozi bwo kugaba nabo iyo babishatse ndetse barananyaga.
·         #67
Hitler=Kagame (vendredi, 04 mai 2012 17:53)
Le fait que Adolphe Hitler ait inventé des auto-routes ne le dédouane en aucun cas de ses crimes envers les juifs. Que kagame développe le Rwanda comme Singapoor comme il ne cesse de le répeter chaque jour, cela ne change en rien les crimes de génocide qu'il a commis à l'égard de ses citoyens rwandais ainsi que ses voisins congolais. Je vous rappelle tout de même ce principe qui dit que "toute civilisation naît, atteint son apogé et décline quoi qu'il arrive". Seule l'histoire finira par me donner raison un jour.
·         #66
Kayibanda icyubahiro nigitinyiro arabifite (vendredi, 04 mai 2012 17:52)
Kayibanda nubwo atahambwe mu cyubahiro ntibimubuza umwanya we wintwari mu zindi zubatse u Rwanda. Ntiyishe cg ngo ahige bukware uwo yasimbuye Yohani Batisita Ndahindurwa nubwo yanze kwemera ibyavuye mumatora ya Kamarampaka Ndahindurwa we ubwe yasabye ONU nkuko hari uwabivuze aha.

Ntiyagaraguje agati umupfakazi wundi muntu wategetse u Rwanda ariwe Rosarie Gicanda muka Nkubito y'Imanzi Rudahigwa Charles.

Ariko dore aho igisebo kiri kuri aba 2 uko berekana amenyo:

Habyarimana yishe Kayibanda kandi arongera yica numudamu we Verdiyana wari numututsikazi ureke abajya bavuga ngo yangaga abatutsi. Ninde wabibabeshye? Murabaze ko mwenewabo wa se wa Kagame atari numujyanama we?

Kagame yishe Habyarimana ahigira gukuraho umupfakazi we Agatha uretse ko imana cg amajini bikimukomeyeho.

Muri bose rero si nubwenge gusa ahubwo murukundo mubumuntu no mukubaha igihugu abagituye abakiyoboye ni Kayibanda wenyine ubifite.

Kandi niyo dusesenguye ibitekerezo byose byo kwigobotora ibyinshi dusanga ari ibyo iyo ntwari yaraze abanyarwanda.
Ntiyanganaga kubera amoko, amadini cg ibindi ahubwo yangaga akarengane, urugomo namatiku nkayayogoje u Rwanda ubu.

Ngaho niba Kagame wowe umupinga gerageza byibura ugire ubumuntu nkubwe nka 1/10 uzaba ubaye umugabo. Cyokora kuba waranze ko ubwami bugaruka wabishimirwa ikibazo nuko wanze kubugaruka repubulika ukayihindura ubundi bwami.

Aha rero ntiwakwigereranya nawe kuko yangaga ko ubwami bwagaruka bwihishe muri repubulika.

Ibyo umugabo yanga nibyo bibaho, ubwami muri repubulika yanze nibwo bwokamye u rwanda. Akarengane yanze niko kokamye u rwanda, ukwiharira ubutegetsi kwabatutsi niko kutwokamye, umwirato wabatutsi niwo uteye isesemi umuhisi numugenzi.

Ni intwari Kayibanda. Naho ari afite umutima uri hamwe. Naho ibyabana be bagenda bemye baranaryama bagasinzira kuko se ntiyakoze nabi ntanubwo yahemukiye abantu nkuko biri kuri aba bandi.

Ninshuti zabo cg ze nazo ni uko ni abataripfana. Kuko si uwagize neza ugomba kugira isoni zibikorwa bye ahubwo nusenya ugomba kubihererwa akato nawe ubwe bikamutera isoni zo kwibona mubantu no ku isi.
·         #65
HASIGAYE IMBWA ZIMOKA (vendredi, 04 mai 2012 17:50)
erega buriya ziriya nyenzi zasigaye ni iza bure, buriya izari nzima zagombaga gucisha make imbere y'abahutu kagome na museveni barazicishije:
RWIGEMA
DR BAYINGANA
BUNYENYEZI
ADAMU WASWA
KAYITARE wafunguye prison ya ruhengeri
BYARUHANDA
MICO
n'abandi benshi ntarondora
UZUMVEKO URETSE RWIGEMA (nawe nukwiyerurutsa) KO HARUNDI UGIRA NIMVA CG SE AHANTU BAMWIBUKIRA

KAGOME WE WAMANUYE HABYARIMANA WACU ARIKO WOWE NDUMVA TUZAKURYA TUKUMVAKO WAHIYE

NGO HARYA NTUSINZIRA? WASINZIRUTE NAYO MAGUFA?
IYO KONGO IKIGUHA NAYABAHUTU WAHISHE UBA WARASAZE NDUZIKO NUBUNDI BITARI KURE

·         #64
Gatera (vendredi, 04 mai 2012 17:41)
Nyakubahwa Gregoire Kayibanda Imana ikomeze iguhe iruhuko ridashira. Ongera ushimirwe wowe n'abo mwari mufatanije guharanira rubanda rugufi. Tuzakwibuka kugeza ku iherezo
·         #63
RUTARABANA (vendredi, 04 mai 2012 17:19)
IBYO ARIBYO BYOSE IGIHE KIZAGERA AHAMBWE MU CYUBAHIRO KANDI YUBAKIRWE MONUMENT. Ndavuga nyakwigendera KAYIBANDA G.
·         #62
MPANDA (vendredi, 04 mai 2012 17:16)
muri aba bagabo uko ari batutu, KAYIBANDA G. niwe warufite ubwenge kubarusha.
·         #61
Bashinyikanye ubugome (vendredi, 04 mai 2012 17:08)
abo bashinyitse bashinyikanye amaraso yabo basimbuye. Puuu ndabavumye ndanabaheneye kimwe ninkuna zanyu ndi umwami wabahennyi. Puuu mwa bisimba mwe byateje imiborogo mu Rwagasabo. Kuki mutakoze nka bwenge nyakuri uwo wirebera nkumukozi. Mwigeze mwumva ahigira cg ahiga ndahindurwa? Mwigeze mwumva abuza epho na ruguru umupfakazi wa Rudahigwa rosalia Gicanda. Puu ndabavumye muri ibi vume amaraso azabahame.
·         #60
Gahogo (vendredi, 04 mai 2012 17:08)
Dore Kayibanda G !!! Baramwishe kandi ariwe wakuye abanyarwanda ku ngoma ya gihake na gikolonize !! Banze kumugira intwari, banga no kumwibuka ahubwo hakibukwa uwamwishe !! Biteye agahinda pee !! Ariko abana be baracecetse peee !!! Kandi icyana cya Habyalimana kijya kivuga ku ma radio. Dutege amaso aho amateka atujyana. Ariko ibyaribyo byose azasubizwa icyubahiro cye.
·         #59
MUNYENTWARI (vendredi, 04 mai 2012 17:07)
Abanyarwanda b'amoko uko ari 3 kugirango bazabane neza biragoye kubera ubutegetsi bugenda busimburana bubogamira kubwoko ubundi bubogamira kuturere.
Nyamara abaturage ubwabo ntakibazo nabusa bafitanye usibye gusa abayobozi babi bajyaho bagateza amacakubiri.Njye mfite icyizere ko muminsi iri imbere mu gihugu cyacu hazabonekamo democratie irambye noneho igihugu kikagira umutekano usesuye.Iyo witegereje uko ingoma zagiye zisimburana usanga izagiye zitegekwa n'abatutsi zaragiye cg zirimo zikoresha ubugome bwo kwca bikabije .
Niyo mpamvu burya abakera bavugagango amoka yacu afite amazina akurikira:
Abatutsi ngo ni INZOKA(boa)
Abahutu ngo ni intama.
Njya nibaza niba Intama n'inzoka bizabana. Yego ndabyemera kuko Intama zicisha bugufi ntanyamaswa bitabana nkurikije uko zitonda.Iyo inzoka ije kuzigirira nabi zikiruka uko kwitabara yenda zigahinda zihutaza izindi nzoka zihuye nazo munzira igikuba kiracika;inzoka zikavuza induru kugasozi hose ngo intama zakoze ishyano zishaka kwica inzoka.Izindi nyamaswa zabyumva icyaha kikajya ku ntama.
Nyuma izo nyamaswa zakora iperereza zigasanga inzoka zibeshya; nuko intama zikarenganurwa ariko zabanje kuhababarira.Abahutu mbona aribo bafata iya mbere kugirango amoko abane neza ;nyamara abatutsi biragoye kugirango babyemere.Ingero ni nyinshi abatutsi mbona bari bakwiye igihugu cyabo;kandi nubwo bakibona nabo ubwabo bazajya bicana nkuko namwe mubizineza ukuntu KAGAME akomeje gukurikirana abatutsi bamuhunze akaba afite umugambi wo kubicira iyo bahungiye.Ingoma zirarutana sinigeze mbona Prezida HABYARIMANA akurikirana impunzi hanze ngo arashaka kuzica.Democratie mu Rwanda nayigereranya n'umunsi wimperuka ubwo Inyamaswa zose zizabana.Intare izabana n'umwana w'intama.
Democratie niza abatutsi ntakundi bazabigenza bazemera babane nandi moko. Mwakwitonze mukabana nabose ko ariyo nzira y'amahoro.
·         #58
muhire gasarasi (vendredi, 04 mai 2012)
yewe sita hamsini na tatu53, sobuja ntabwwo yahagaritse ubwicanyi, ahubwo yarabutangije na nubu aabukomeje nta n'agaciro aguha uribeshya kuko yanyuze hejuru y'imirambo y'abenegihugu nkawe ngo afate ubutgetsi. naswe ngo abantu bapfuye amaso ngo nta n'amatwi nayo yarapfuye?! ahubwo ndasanga nta nibyo wigeze ari amaso ari amatwi! uti amahanga arogagiza sobuja kagame? iyaba wari ukuntu bamusize icyasha cy'ububi bwose bubaho. uti uzaba ureba imbwa n'umugabo? ubu byaragaagaye kereka wowe utabibona ; ubu imbwa ni wowe kubwo kuguguna amagufwa sobuja yamaze gukokoraho inyama ubundi akagushumura aho ashaka. naho UMUGABO ni umunyarwanda wese yaba umuhutu yaba umututsi cyangwa umutwa ugerageza kugaragaza ukuri kugirango abanyarwanda amoko yose babane mu mahoro ntawicaye ku wundi nk'uko bimeze ubu. ariko wowe ntabyo ubona da! nta nibyo wumva? dore impamvu ubyirengagiza wowe n'abandi, ni urusaku rw'amagufa muri kuguguna. murayasa muyamenagurira mu kanwa ntimugire icyo mwumva, ntimugire icyo mubona kuko amaso muyahanze gusa ku kigufa. ikindi sita, ubwoko bwarakokamye! njye ndi umwe mu batemera hutu, tutsi, twa...ibingibi ababiligi batuzaniye badupima amazuru? no. njye ndi UMUZIGABA. aya niyo moko meza twahoranye
·         #57
Aho shitani itanze ubutegetsi amategeko arasa:Ingengas (vendredi, 04 mai 2012 16:59)
Barashaka imibonano mpuzabitsina n’abagore babo n’igihe bamaze gupfa



Abadepite bo mu Misiri batangiye gutegura itegeko rizemerera abagabo b’Abanyamisiri kujya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo igihe batararenza amasaha atandatu bashizemo umwuka. Iyi mibonano mpuzabitsina ngo izitwa “Agasezero.”

Iri tegeko ryazanywe mu Nteko ishinga amategeko ya Misiri n’abadepite bakomeye ku mahame ya kiyisilamu. Abagore bahuriye mu nama y’igihugu y’abagore mu Misiri bamaganye ireme ry’iri tegeko, ariko abadepite babatera utwatsi bavuga ko iri tegeko rizigwaho mu Nteko, ndetse rikaba rishobora kwemezwa mu minsi mike.

Gutekereza ko umugabo ashobora gukorana imibonano n’umugore we witabye Imana byadukanywe n’umuyisilamu wo muri Maroko witwa Zamzami Abdul Bari, ubwo muri Gicurasi 2011 yigishaga mu musigiti ko n’iyo umwe mu bashakanye yapfuye, aba agifitanye igihango n’uwo basezeranye, ndetse ngo ukiri muzima akaba yemerewe imibonano mpuzabitsina n’uwo uba watabarutse.

Urubuga alarabiya.net rwatangaje ko kubera ko Zamzami Abdul Bari ari umubwiriza ukomeye mu idini rya kiyisilamu, abayoboke be batangiye kwemeza ko bashaka koko uburenganzira bwo gukora iyo mibonano mpuzabitsina yazajya iba ari iya nyuma.

Abagore nabo kandi bazahabwa ubwo burenganzira bwo kuba bakora iyo mibonano ubwa nyuma n’abagabo babo bapfuye. Iri tegeko ryashyikirijwe abadepite ngo baryigeho ryiswe Umushinga w’itegeko rigena imibonano mpuzabitsina y’agasezero (Farewell Intercourse draft law).

Izindi ngingo z’iri tegeko zirimo n’iteganya ko mu Misiri abakobwa bajya bemererwa kurongorwa ku myaka 14.

Source: kigalitoday
Ifoto: allvoices.com
·         #56
@ sata (vendredi, 04 mai 2012 16:50)
niba ibyo uvuze ubikuye kumutima, ureba hafi cyane muvandimwe, ariko ni uburenganzira bwawe bwo kuvuga uko ubona ibintu. Niba ubona ko ibintu ari sawa komereza aho amateka azakwigisha.
·         #55
JP (vendredi, 04 mai 2012 16:44)
Murakoze ku bitekerezo byanyu byubaka muduhaye!Gusa ndashaka gusubiza John kuli coment ya43,mubyukali ugangayikishijwe no kumena amaraso no gukomeza ucuhulira abo mwiciye? Habyalimana Agatha ko mwamupfakaje muramushakaho iki kindi?Icyakora ndagusaba kuvana iyo nkota iguhagaze mu mutima!Uti birababaje kubona uburayi ,by,umwihaliko ubufaransa ali indili y,abicanyi ikaba itababaha ngo mubatsembe!Maze utondagura abo uzi bosekarahava.Ujya wibaza ko Imana aliyo mugenga wisi,kandi ko itajya igira amarangamutima bwoko by,abameze nkawe!Birababaje kweli kubona urwanda rufite abantu nkawe!Abantu nkawe tubita abacamanza ba shitani,bacishwa bugufi n,Imana.Hamaze kwicwa abanyarwanda banganiki kuva aho mufatiye ubutegetsi?Ese birashoboka ko umwicanyi yacira abantu imanza?Ibyo murwanda ni agahomamunwa,nitwiyoroshye.
·         #54
kayirara (vendredi, 04 mai 2012 16:38)
Numvise i radio ijwi rya rubanda! nshimye umugabo numvise witwa Bucyeye asubiza umunyamakuru numvise ugaragaza aho abogamiye! Bucyeye namukundiye ukuli yakoresheje! uliya mugabo ni umudémocrate yanga itera bwoba! ntiyagiye i paris we n'ishyaka rye! bravo! ni kuliya tugomba gukora rero!
·         #53
sita (vendredi, 04 mai 2012 16:20)
Ntimugashyire amafoto y ababicanyi ngo ni murangiza mushyireho ifoto y mukuru wigihugu winyangamugayo ariwe paul kagame wahagaritse ubwwicanyi bunyamaswa bwakorewe abatutsi ndetse nabamwe mubahutu bagerageje kubarokora nta soni,abantu mutegura ubwicanyi mwishyingikirije aba bapresida banyu dore ko bari abanyu mwenyune ngirango ntimwari muzi ko nabatutsi ari abanyarwanda mwabatse agaciro kabo none kagame yarabagashubije ndetse agasubiza abanyarwanda bose kandi ntawe utarabibonye namahanga ahora abivuga keretse niba mutabona cyangwa mwarapfuye amaso namatwi dore ko umutima wanyu wo utera gitumo kubera umujinya nubugome bubuzuyemo ko abahutu bariho kandi bifashe neza niko mwabicanyi mwe muzahora mushyomeranya abantu kuzageza ryari?ubu byaraheze ntawe muzongera kubyiniraho iki nigihe ahubwo cyo kubahana ngo mwibuke ibyo mwakoreye abanyarwanda bene wanyu mwihakanye mukabita abo mumahanga kandi ari abanyarwanda ubwo tuzaba tureba ibwa numugabo.
·         #52
Marie #Kuri wowe 45 (vendredi, 04 mai 2012 16:09)
Wowe No 45,
Ntawagutumye kujya kuduterurira ibitekerezo byo kwa Paul Kagame yanyujije muri Rudatsimburwa ngo ubizane kuri uru rubuga ubyita ibyawe. Wari kwandika titre ubundi uti nimusome Ku GIHE.COM kuko biriya wavuze bimaze iminsi 5 kuri site Y'INKOTANYI.

Ariko se urinda ubishyigikira, uriua mugabo Albert Rudatsimburwa nyiri Radio Contact .Fm ya Kagame yabanje agakemura ibibazo 1000 u Rwanda rufite akabona kujya gutanga inama kuri Congo, East Africa na Africa in general?? Nkuko ku gihe.com babivuga nawe ukaba ubisubiyemo let me ask you: Niba Ntaganda na Rubanga atari bo bonyine bahemukiye Congo bakwitabye irikiko hama bakavuga nabo bandi or nawe ukabavuga??? kuba RDC itarahemukiwe nabo 2 gusa sicyo cyatuma badahamagazwa na LA HAYE kuko ibyaha barabikoze.Niba ari abere bazabigaragaze. Naho ibya EAC ntawubiyobewe ko bashaka home courts bazajya bakoresha uko bashatse ngo zice imanza uko bashatse nkuko Paul avuga ati abasirikare bishe abahutu narabahannye nabaciriye imanza!! Erega nta mugayo batinya LA HAYE Court kuko bose ari abanyagitugu nabanyamakosa: ubwicanyi bwo muri Kenya 2007 ni KIBAKI WABUTEJE kuko yari yibye amatora so bariya bagabo ashaka kubakingira kuko niwe wateje imvururu kandi nabo mu bwoko bwe barimo. MUSEVENI ni umunyagitugu naho PAUL WE ni Kagome UMWICANYI RUHARWA NUMUNYAGITUGU.none se ntubona impamvubadashaka kumva uwafatwa ninkiko zabazungu kuko bazi nabo amaherezo.... so ni byiza ko bishyiriraho mu gatsiko kabo ingiwarukiko yo kuzabakingira nibiba ngombwa. Ese ubundi ninde wamugigize umuconsulta wo mu karere??? nawe ugahita ukoporora ( plagiarism) ukazana kuri uru rubuga?????
·         #51
Kaasalbert (vendredi, 04 mai 2012 15:47)
Kuli #36

Yego kubaza bitera kumenya, aliko kiliya kibazo na Kagame we ubwe ntashobora kugizubiza.
Icyambere n'uko ali ntawe azasigira ubutegetsi, ntabwo u Rwanda ali monarchie;
Icya kabili, n'uko nawe ubwe ntazi igihe azabuviraho;
Icya gatatu n'uko azabuvaho avirirana nkuko yabugiyeho arenga imirambo n'imivu y'amaraso y'inzira karengane.
Icya kane n'uko muli bariya bose wavuze, igihe n'ikigera, ntanuzamenya ko babayeho, uzabaze aho bagiye abari bakomeye ku ngoma ya Habyarimana.

Ejo imisi izaduha igisubizo gikwiye, ujye wibuka iteka ko umuntu ali igitaka.
·         #50
muhire gasarasi (vendredi, 04 mai 2012 15:40)
Ni byiza gukomeza guha inama mister paul: ariko reka mbabwire iki; AKABOKO GAFASHE INGOMA KAYIREKURA BAGACIYE!!! Nguko uko byamye iwacu. nawe rero afashe ingoma kandi arakomeje bitabaho! Akaboko kagomba kugenda rero. Ikindi kuki abanyarwanda twirengagiza amateka? uko u rwanda ruzabaho turabizi twese. ese icyo nyirabiyoro yavuze kitabayeho mwakimbwira? ibyo magayane yavuze bitabayeho mwabimbwira? njye sindi mu batoza b'amahoro ba fpr, kuko fpr idakunda amahoro ahubwo ikunda amahano. dore ahubwo ; abanyarwanda nidutegereze final ya rukirigitangwe rwa mudatinya rw'utuziga mu mboni, hanyuma habe u rwanda rw'abanyarwanda bose...ni uko bimeze kandi simbuza abatanga inaama kuri gangsters nyarwanda...mwemere ntimwemere uko ruzabaho mubaze umunyakaragwekazi, njye mbitegereje uko byavuzwe kuko ariko bizaba. hanyuma abibaza uzasimbura kagame ni NYIRAMONGI yatangiye kwitoza mu gihe gishize YAHAGARARIYE umugabo we mu bugande no murwego rwo kumusabira kaguta ko bakongera bakabana neza
·         #49
Urwenya rw'intore (vendredi, 04 mai 2012 15:30)
Intore imwe yiyizi iherutse kuntumaho ngo duhurire ahantu tuvugane ndabyemera. Atangira kunyumvisha ko tugomba gusangira ibitoki n'agaciye kumakara aho bita Kuryinyo ndahanga. Abatutsi n'injiji mba ndoga Nkomokomo.Mujyanye muri mwe hoteri iciriritse i Bruxelles , musaba gufata icyo ashaka,mfata capucino we utumiza coca cola. Ukwishongora kwabatutsi n'uguhisha ubujiji s'ibwenge. Abazi gapucino muzi ko igiri agafuro hejuru,intore iritegereza birayiyobera nkaho yambajije icyo mfata ngo nyisobanuriye iricecekera.Ndahagurutse mbagiye kwihagarika agake narinze mu gatasi agakubita kumunwa ngo yumwe uko bimeze. Kugirango ntamenya ko ariwe ukanyoye akomo imeza coca cola ye n'agacapucino bimeneka kumeza. Nibyo koko coca cola ye yameneka ariko capucino ntiyashora kumeneka ngo ihure na coca ye ntibyashobokaga . Uretse ubusazi bwa FPR , umuntu utazi gufata ikiyiko n'icyuma umwohereze ute kuneka no gucengeza amatwara y' urwanda muri europe.Leta nisubizeho rya somo ryambere bigishaga abana bagiye mu mashuri y'isumbuye ryo ugufata icyuma n'ikanya kumeza naho urwanda mumarembera m'ubutegetsi no muburezi. Iyi ntore ibyo yavugaga byose narasekaga nka nikiriza kuko nakumiro n'abasazi batuyoboye.
·         #48
Rwigenza ! (vendredi, 04 mai 2012 15:21)
Ariko genda Kagame na FPR yawe murasekeje pe !

Abanyarwanda n'abanyamahanga barakubwira gufungura urubuga rwa politiki no kwemera democracy aho kubyumva ugahitamo kubaha kwizihiza umunsi w'ubwigenge?!!

Yewe mukabije kwinyuraguramo pe ! ubundi se ko mutajyaga muwizihiza, ubu nibwo mubyibutse? kuzana 4/Juillet ukayihuza na 1/Juillet nibyo bikugira umwere w'ubwicanyi n'ibindi byaha by'ubusahuzi wakoze !

Aho wenda dore ko mufata abahutu nk'injiji waba ukeka ko aribyo waking mu maso y'izi mpirimbanyi nshya za democracy ndeba zakamejeje !

Ariko komereza aho da, ndasanga uzagera aho ukanemera ko na Revolution-1959 yabaye ifite ishingiro, wenda wazanaduha n'amahoro ukava ku butegetsi nta maraso amenetse ukajya the Hague, gusubiza ibibazo byenyewe, atari biriya umunyamakuru wa Jeune Afrique akubaza ibyo wamuteguriye agenda ashimashimaho !

Erega abanyarwanda barakuzeahubwo FPR ntiyarabukwa !
·         #47
Nibyo (vendredi, 04 mai 2012 15:07)
Nyamara iyi ngoma niyo izamaraho imyaka myinshi... Nubwo benshi batayifuriza amahoro ariko mbona iyi izamara imyaka 400. Kagame azi gushishoza cyane, kandi tuvugishije ukuri abatutsi bazi kuyobora pe, babugumane nibwo amahoro azagumaho. Bibeshye bakabusubiza abahutu twakongera tugasubira muri genocide kandi twariyemeje never again. Amateka azajya avuga ko habayeho umuprezida wazamuye igihugu kivuye muri genocide akakigeza mu ruhando rw'amahanga, kandi akaruha amahoro asesuye mu karere kose.

Nuko tutazi future, ariko njye rwose abumva bashaka ko tujya intego bambwire, muri 2030, u Rda ruzaba rukiri mu maboko ya FPR, kandi Kagame azaba ariho, yaba presida cg atariwe.
·         #46
Cyatengerwa (vendredi, 04 mai 2012 14:32)
@ Uzabaze neza #29

Uravuga Nyerere ngo yahoreraga Kayibanda ? Kiriya gisaza cy'injiji se ni iki cyari kuzageza kuri Africa? Ngaho rwose nawe mbwira nta maranga-mutima ushyizemo !

Maze na Tanzania yaramunaniye na nkanswe Africa, reba ubukene n'ubujiji yabateje butazigera bubavamo vuba aha, reba kuba abantu babaho nta rurimi gakondo bagira, reba....ni iki yari kugeza kuri Africa?

Abantu tujya tuba impumyi ku bushake tugapfa kogeza, ngabo ba Nyerere, ngabo ba Fred Rwigema, ngabo ba Rudahigwa, ba Kigeli,...n'ibindi byontazi byose byasubije aka karere inyuma ariko ntabwo tujya dufata umwanya ngo tubatekerezeho neza, dukore evaluation y'ibyo bakoze n'ibyo bangije ahubwo tukihutira kwemera ibyo twumvise.

Ntabwo mbyemeye ! Ni kimwe n'iyi nyandiko ya Kwitonda ndeba yuzuye illusions gusa. Charles we ntabwo ibi bintu urimo usaba FPR na Kagame bishoboka !

Ese ubundi kuki ugomba kubasaba ko baguha uburenganzira bwawe? Iyi myumvire niyo yaranze abanyarwanda mu myaka 20 ishize none dore Kwitonda niyo ukitwigisha. NEVER !

Kwibohora biraharanirwa, ntabwo bisabwa. Igufwa (soma freedom) rivanwa mu majigo y'imbwa (soma FPR) n'impiri (soma karachinikov)! Ibindi urimo uguyaguya ngo "....ibyiza yakoze biragaragara..." urata igihe ! Ese ubundi ibyo byiza ni ibihe? biri he? kuki utabivuga nabura muri make ?


Muve mu ndoto ba sha, sinon muzakanguka abanyarwanda barashize kera arimwe mutahiwe !
·         #45
Dore analyse nk'abamunyarwanda nako igitekerezo (vendredi, 04 mai 2012 14:25)
Hari ibintu bibiri byabaye mu Karere mu byumweru bike bishize binkora mu mutwe ubwo nari ndi gusoma amakuru ya buri munsi nk’uko bisanzwe ; kimwe muri byo ni cyiza, ikindi ni kibi ! Munyemerere mpere ku ‘nkuru mbi’ niba ariko navuga.

Mu byumweru bibiri bishize, isi yose yavuze ku nkuru y’uko General Ntaganda yigumuye mu gisirikare cya Congo. Byavugwaga ko yari gusubira mu ishyamba, bituma hibazwa byinshi ku ngaruka igikorwa nk’icyo cyateza, hanibazwa mpamvu ki yafashe icyo cyemezo. Ese nyine kuki abayobozi ba Congo bakwifuza gutera intambwe ibasubiza mu bihe byahise by’ubugome ndengakamere n’akaga k’intambara ? Kuki bakwiteza ikibazo cyo gusibanganya agahenge kari kazanywe n’iyinjizwa rya Ntaganda n’abasirikare ba CNDP mu ngabo za Congo ?

Iki gikorwa cyari cyabyaye imbuto nziza none ubu kirajegajega. Mbona ahubwo igitutu cy’abigisha bo mu bihugu byateye imbere (western ‘lecturers’) gifite uruhare mu biri kuba muri iki gihe ; nanone, ni kwa kundi bifata nk’abazi byose na bya bisubizo byabo bigenewe ibibazo byose. Mu yandi magambo, bati “Twebwe abo mu bihugu byo mu Burengerazuba, turababwira mwebwe Congo, uko mukemura ibibazo byanyu.”

Vuba aha, hagaragaye cyane abifuza ko Ntaganda yoherezwa i La Haye nyuma y’aho Thomas Lubanga ahamijwe ibyaha by’intambara. Buri wese ufite ubwenge butekereza yakubwira ko amahano yakorewe mu ntambara yo muri DRC atakozwe n’abantu babiri bonyine, abo baba aribo bose. Ese ntibitangaza buri wese kubona izo ‘nshuti za Congo’ zidaha agaciro intambwe nziza yo kuba abaturage ba Congo bagerageza gukemura ibibazo byabo by’ubutabera ? Gufata uriya mujenerali ukamwoherereza Urukiko Mpuzamahanga byaba ari ukwaturira ibyago kuri Congo bundi bushya. Kuri ubu ibyago by’uko CNDP yakwisuganya nk’umutwe w’ingabo wigenga igatera ingabo za Congo biri hejuru kurusha mbere. Ibyo byabyara ingaruka mbi cyane z’uko FDLR yakwisubiza uduce yatakaje, tutiyibagije n’indi mitwe yitwaje intwaro. Kuba ibindi bihugu byo mu Karere byakongera kugaruka mu ruhererekane rw’imvururu nabyo birashoboka cyane. Sinkunda kuba umuhanuzi w’amakuba ariko ibi birasa nk’Intambara y’Isi y’Afurika nanone !

Reka noneho tujye ku nkuru nziza ; Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) vuba aha yasinye icyemezo gisaba Inama y’Abaminisitiri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gusaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) koherereza urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ikibazo cy’Abanyakenya bane baregwa i La Haye.

Mu makuru harimo ko “ Kuri ibi, EALA yemeje ko Inama y’Abaminisitiri ishyikiriza ibyemezo Inama ya Cumi idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izaba tariki 28 Mata 2012 mu guhindura ingingo ya 27 y’amasezerano agenga EAC. Guhindura iyo ngingo bizatuma urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba rugira ububasha bwo kuburanisha ibyaha byabaye mbere y’uko ingingo ihinduka”.

Icyo cyemezo cyarashyigikiwe bikomeye mu biganiro by’Inteko. Bamwe berekanye impungenge z’uko Ibihugu bifatanyabikorwa byifuza kuzajya bibanza kumenyeshwa ibikubiye mu masezerano mbere y’uko yemezwa. Muri iyo njyana, u Rwanda rwashimiwe kuba rutaremeje amasezerano ya Roma. Uwo muryango wasabwe gutanga ibisubizo bwite (home grown solutions) ku bibazo byo mu Karere ; Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaza nk’inzira ya kabiri yo gutanga ubufasha mu gihe Afurika y’Uburasirazuba idatanze ibisubizo bibereye.

Iyo yabaye inkuru nziza cyane mu cyerekezo cyo guhangana n’ibibazo byacu dukorera abaturage bacu. Dufite inzira ndende yo kugenda kandi umuntu agomba kugira aho ahera. Twitegereza ejo ; iki nicyo gihe cyo gusanga abo ‘bigisha’ bacu tukabasaba kudufasha kubaka ubushobozi bwacu kurusha uko bagerageza gukemura ibibazo byacu badahereye ku biba. Wasanga wenda aya ari amahirwe yo kubibutsa inenge ziri mu masomo batanga ; ntako byaba bisa turamutse dusuzumye imikorere n’ibyagezweho n’inzego mpuzamahanga zitandukanye nka ICTR, ICTY na ICC. Ikindi kandi kuba ibyo bihugu by’u Burayi byarabaye icumbi ku banyabyaha bakomeye ni ishyano. Kuki abo ‘bigisha’ batotsa igitutu ibihugu nk’u Bufaransa bucumbikiye bukanafasha Callixte Mbarushimana kuri ubu ukiri umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR ? U Bufaransa ni indiri y’abajenosideri nka Wenceslas Munyeshyaka, Agatha Habyarimana n’abandi benshi.

Ese ubushake bwacu bushobora guhindukirana iyo myumvire yo kwishongora y’abo mu Burengerazuba bw’isi bumva ko aribo cyitegererezo cya Sosiyete Sivile na Leta ? Dushobora se kumvisha abo bigisha bo mu bihugu bitera inkunga ko dushaka inyungu zingana kuri bo no kuri twebwe ? Ni ibiki bigomba gutekerezwaho buri gihe hagenwa izo nyungu n’ibiza mbere kurusha ibindi ? Ese dushobora kubasobanurira ko abaterankunga ba mbere ari nabo baza ku isonga mu gucuruza intwaro ?

Ese iki sicyo gihe cyo kurangurura amajwi yacu tukabasaba tuti “ Kuki ureba agatotsi mu jisho rya mugenzi wawe, mbere yo kureba umugogo uri mu jisho ryawe ?
·         #44
SHA KAGAME BURYA HARI UBWO ANSETSA PE. ATI: (vendredi, 04 mai 2012 14:17)
Kudeta nk’iyabaye muri Mali ntishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko kudeta yabaye muri Mali idashoboka mu Rwanda. Ati "Abasirikare bigometse bakava mu kigo bakaza kuri perezidansi ? Ni filime idashoboka mu Rwanda kuko nta bakinnyi ifite, nta bayiyobora nta n’abo kuyireba bahari."

HABYARA ati: NDI IKINANI CYANANIYE ABAGOME N'ABAGAMBANYI.

KADDAFI ATI: IZO NI IMBEBA BUBEBA

Naho KAGAME ati: ni abakinnyi b'amafilims CG BAMWE bajya MUGASOBANUYE hano Ntibahaba.

MWENE RUTAGAMBWA, wagira uba mu isi Itari" LA TERRE" cg The EARTH. ICECEKERE kuko Uzayikora Ntibyagutangaza abaye na CYOMORO. Akenshi IKORWA nuwo UTIGEZE UNAROTA.

INGERO ZO NI NYINSHI NUKO UYO USHAKA GUSETSA ABO BANYAMAFILIM N'ABAYAREBA UTABURA IBYO UBIBWIRIRA.

Ariko abazi KAGAME mwamwira ntacyo apfana na IDI AMIN DADA ko ariwe wavugaga ngo: ARASKA GUHINDURA ISI YOSE ISLAM!

Wa muhungu ICECEKERE ujye USHIMA IMANA NUBONA BUKEYE.
·         #43
john (vendredi, 04 mai 2012 14:15)
Hari ibintu bibiri byabaye mu Karere mu byumweru bike bishize binkora mu mutwe ubwo nari ndi gusoma amakuru ya buri munsi nk’uko bisanzwe ; kimwe muri byo ni cyiza, ikindi ni kibi ! Munyemerere mpere ku ‘nkuru mbi’ niba ariko navuga.

Mu byumweru bibiri bishize, isi yose yavuze ku nkuru y’uko General Ntaganda yigumuye mu gisirikare cya Congo. Byavugwaga ko yari gusubira mu ishyamba, bituma hibazwa byinshi ku ngaruka igikorwa nk’icyo cyateza, hanibazwa mpamvu ki yafashe icyo cyemezo. Ese nyine kuki abayobozi ba Congo bakwifuza gutera intambwe ibasubiza mu bihe byahise by’ubugome ndengakamere n’akaga k’intambara ? Kuki bakwiteza ikibazo cyo gusibanganya agahenge kari kazanywe n’iyinjizwa rya Ntaganda n’abasirikare ba CNDP mu ngabo za Congo ?

Iki gikorwa cyari cyabyaye imbuto nziza none ubu kirajegajega. Mbona ahubwo igitutu cy’abigisha bo mu bihugu byateye imbere (western ‘lecturers’) gifite uruhare mu biri kuba muri iki gihe ; nanone, ni kwa kundi bifata nk’abazi byose na bya bisubizo byabo bigenewe ibibazo byose. Mu yandi magambo, bati “Twebwe abo mu bihugu byo mu Burengerazuba, turababwira mwebwe Congo, uko mukemura ibibazo byanyu.”

Vuba aha, hagaragaye cyane abifuza ko Ntaganda yoherezwa i La Haye nyuma y’aho Thomas Lubanga ahamijwe ibyaha by’intambara. Buri wese ufite ubwenge butekereza yakubwira ko amahano yakorewe mu ntambara yo muri DRC atakozwe n’abantu babiri bonyine, abo baba aribo bose. Ese ntibitangaza buri wese kubona izo ‘nshuti za Congo’ zidaha agaciro intambwe nziza yo kuba abaturage ba Congo bagerageza gukemura ibibazo byabo by’ubutabera ? Gufata uriya mujenerali ukamwoherereza Urukiko Mpuzamahanga byaba ari ukwaturira ibyago kuri Congo bundi bushya. Kuri ubu ibyago by’uko CNDP yakwisuganya nk’umutwe w’ingabo wigenga igatera ingabo za Congo biri hejuru kurusha mbere. Ibyo byabyara ingaruka mbi cyane z’uko FDLR yakwisubiza uduce yatakaje, tutiyibagije n’indi mitwe yitwaje intwaro. Kuba ibindi bihugu byo mu Karere byakongera kugaruka mu ruhererekane rw’imvururu nabyo birashoboka cyane. Sinkunda kuba umuhanuzi w’amakuba ariko ibi birasa nk’Intambara y’Isi y’Afurika nanone !

Reka noneho tujye ku nkuru nziza ; Inteko Ishinga Amategeko y’Afurika y’Uburasirazuba (EALA) vuba aha yasinye icyemezo gisaba Inama y’Abaminisitiri y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba gusaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) koherereza urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) ikibazo cy’Abanyakenya bane baregwa i La Haye.

Mu makuru harimo ko “ Kuri ibi, EALA yemeje ko Inama y’Abaminisitiri ishyikiriza ibyemezo Inama ya Cumi idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC izaba tariki 28 Mata 2012 mu guhindura ingingo ya 27 y’amasezerano agenga EAC. Guhindura iyo ngingo bizatuma urukiko rw’Afurika y’Uburasirazuba rugira ububasha bwo kuburanisha ibyaha byabaye mbere y’uko ingingo ihinduka”.

Icyo cyemezo cyarashyigikiwe bikomeye mu biganiro by’Inteko. Bamwe berekanye impungenge z’uko Ibihugu bifatanyabikorwa byifuza kuzajya bibanza kumenyeshwa ibikubiye mu masezerano mbere y’uko yemezwa. Muri iyo njyana, u Rwanda rwashimiwe kuba rutaremeje amasezerano ya Roma. Uwo muryango wasabwe gutanga ibisubizo bwite (home grown solutions) ku bibazo byo mu Karere ; Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaza nk’inzira ya kabiri yo gutanga ubufasha mu gihe Afurika y’Uburasirazuba idatanze ibisubizo bibereye.

Iyo yabaye inkuru nziza cyane mu cyerekezo cyo guhangana n’ibibazo byacu dukorera abaturage bacu. Dufite inzira ndende yo kugenda kandi umuntu agomba kugira aho ahera. Twitegereza ejo ; iki nicyo gihe cyo gusanga abo ‘bigisha’ bacu tukabasaba kudufasha kubaka ubushobozi bwacu kurusha uko bagerageza gukemura ibibazo byacu badahereye ku biba. Wasanga wenda aya ari amahirwe yo kubibutsa inenge ziri mu masomo batanga ; ntako byaba bisa turamutse dusuzumye imikorere n’ibyagezweho n’inzego mpuzamahanga zitandukanye nka ICTR, ICTY na ICC. Ikindi kandi kuba ibyo bihugu by’u Burayi byarabaye icumbi ku banyabyaha bakomeye ni ishyano. Kuki abo ‘bigisha’ batotsa igitutu ibihugu nk’u Bufaransa bucumbikiye bukanafasha Callixte Mbarushimana kuri ubu ukiri umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR ? U Bufaransa ni indiri y’abajenosideri nka Wenceslas Munyeshyaka, Agatha Habyarimana n’abandi benshi.

Ese ubushake bwacu bushobora guhindukirana iyo myumvire yo kwishongora y’abo mu Burengerazuba bw’isi bumva ko aribo cyitegererezo cya Sosiyete Sivile na Leta ? Dushobora se kumvisha abo bigisha bo mu bihugu bitera inkunga ko dushaka inyungu zingana kuri bo no kuri twebwe ? Ni ibiki bigomba gutekerezwaho buri gihe hagenwa izo nyungu n’ibiza mbere kurusha ibindi ? Ese dushobora kubasobanurira ko abaterankunga ba mbere ari nabo baza ku isonga mu gucuruza intwaro ?

Ese iki sicyo gihe cyo kurangurura amajwi yacu tukabasaba tuti “ Kuki ureba agatotsi mu jisho rya mugenzi wawe, mbere yo kureba umugogo uri mu jisho ryawe ?
·         #42
" Tomorrow (vendredi, 04 mai 2012 14:11)
Tomorrow, uvuze neza ko hari abakurura bishyira. Ubundi buri wese iyo ashatse kubanza guhaga abandi bashonje, igihe cyo guhaga gitinda kugera, abashonji bakongera bakaba abaryi nawe agasubira mu bushonji. iyo ni imikiino y'abana nk'imwe ya Israel na palestine, hamwe usigara wibaza ngo ninde watangiye.

Kugira ngo amahoro nyayo agerweho hari uzemera kwihanganira kutishyura/rwa, bityuo ideology ya kimwe ku kindi ibe irahagaze gutyo. Murebe uko South Africa bahagaze ubu, nta muzungu ufungirwa ubusa nta n'uwicwa n'inzara.

Hari byinshi ndakurikira, ariko niba umuntu yihandagaza akavuga ko yubatse igihugu ahereye kuri zero, ubutaka yacyubatseho yari abuguze nande, angahe? hasigaye kugihindurira izina.

Nta muntu waremwewe kwicwa, kugirirwa nabi cyangwa gusonzeshwa n'abatamugaburira. Hari uburyo bwinshi wagera ku butegetsi burambye utishe abantu ndetse utanabateye ubwoba. Dore Castro yategetse kuva 1959!

Umugabo umwe muri uru Rwanda yigeze kwihandagaza ati "amahoro y'abanyarwanda ashingiye ku mutekano mucye wa Congo". Ntabwo namurenganyije kuko burya ugaya impundu z'urushishi arureba imisaya. Si ngombwa ko abandi babaho nabi kugira ngo tubone kubaho neza, dushobora twese kubaho neza bigakunda.
Uravuga ukuri kwo ku rwego rwawe kuko wumva ufite amahoro uyu munsi. ariko bene aya mahoro utekereza ko ufite nta minsi asigaje, kuko mu mateka y'u rwanda nta ngoma izamara imyaka 40 izabaho na rimwe, ubimenye, sindi umupfumu. Amahoro nyayo ni bene yayandi umuyobozi avaho agasimburwa n'undi abaturage ntibanabyumve kuko nta gihinduka ku buzima bwabo, yaani byose biguma ari byiza.

kwakundi ibuka yabivuze nubwo itari izi ibyo ivuga, kwigira ku mateka ngo twubake ejo hazaza ni intego nziza.
·         #41
Rusagara wa Rugamba (vendredi, 04 mai 2012 14:05)
Kuri #33
Muri bariya bose mbona uwapfa kuruta abandi ari Dr. Donald Kaberuka, nubwo nawe yafatwa no gukorana na FPR, ariko byibura ni intellectual, kandi civilian. Erega, ubutegetsi bw` abasirikare, nta numuntu n` umwe ubwifuza, burangwa n` igitugu, inda ndende, no kwishyira hejuru kubaturage, bukangisha imbunda.
·         #40
# (vendredi, 04 mai 2012 14:02)
Kagame Ati:

Abari abayobozi bahunze

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bahunze barimo na Theogene Rudasingwa wahoze ari umuyobozi w’ibiro bye batamuhemukiye nk’uko umunyamakuru yabivuze, ngo ahubwo barihemukiye banahemukira Abanyarwanda. Ati " Ku rundi ruhande, niba bamwe mu bo dukorana batabashije kubahiriza inshingano zabo, sinkwiye kubibazwa. Nizera abantu, ndabatuma, ariko ndagenzura nkanahana amakosa. Hari abatabyemera bagahitamo guhunga aho guhama hamwe ngo babyirengere. Uko niko abantu bateye… "

Musome igihe.com
·         #39
a kamana (vendredi, 04 mai 2012 14:02)
nshimye bamwe mu batanze ibitekerezo ku nyandiko nziza ya kwitonda.
ndagirango gusa mbaze abari bakuru n'abandi bize amateka bongere badusubiriremo icyari kigamijwe mu nkuru ya Sabizeze. Utayisomye yigeze ica aha kuri le prophete, reba muri archives kuri link
http://www.leprophete.fr/2011/06/25/intangiriro-y-ikibazo-cy-amoko-mu-rwanda-amabaruwa-2-y-abagaragu-bakuru-b-i-bwami/
None se aho kuvuga ko baturutse mu ijuru siho ibikorwa bikorerwa abanyarwanda byo kubica rubozo kugeze ubu byaba bikomoka bishaka ko hari abavuye mu ijuru n'abari bari mu isi? Biramutse ari ibyo se abakunze kujuririra kwitwa abasangwa butaka byo ntibyari bikwiye kureberwa hamwe?
Ngibyo ibitekerezo byanjye.
·         #38
Igisubizo kuli 32 (vendredi, 04 mai 2012 13:59)
Umugore cg umwana we ntiyabikora kuko nawe azi ko byaba bigaragaye ko ubutegetsi abugize ubwa famille.

Makuza: byashoboka kuko n'ubwo ari ababyara ntibijya bivugwa cyane kandi byaragaragaye ko Makuza yiyemeje kumushyigikira mu byo akora byose kandi yakomeza kureshya abahutu ngo bashyigikire ubutegetsi bwa FPR. Cyakora nyine na we yabanza akajya muli FPR akabatizwa akarahira kutazatatira igihango. Bitabaye ibyo nibyakunda.

Jack Nziza: no. abamuzi bavuga ko ubwenge bwe bugarukira ku gukora ku mbarutso yica gusa cg kugambanira abagomba kwicwa. Ntiyashobora gukorana n'abandi bategetsi mbona n'abandi basilikali batabyemera. Sinzi niba yajya abona n'icyo avuga ku rubuga mpuzamahanga.

Kabarebe: birashoboka kuko amaze kumenyera manoeuvres z'ubutegetsi no gukorana n'abandi bategetsi ndetse no gutera igipindi amahanga. Kandi afite amabanga menshi ahuriyeho na Kagame kuburyo yakomeza kuyabungabunga no kumukingira ikibaba.

Sezibera: birashoboka cyane kuko amaze kwamamara mu milimo myinshi y'ubuyobozi muli Leta ndetse no mu karere. Aramutse yemeye kuzakomera ku ibanga no kuli FPR ubundi bakamushakira agatsiko k'aba officiers bo kumuba hafi ntacyabibuza.

Kayonga: byashoboka aliko babanza bakamuzana mu butegetsi bwa gisivili mu buryo bwo kumutegura. Gusa ubu ni bwo byagombye kuba birimo gukorwa. Ni na intellectuel (yageze muli Makerere University no muli America kubya gisilikare).

Ntawukuriryayo: no. ntibyashoboka kuko ntali muli FPR kandi mbona atashobora gukambya agahanga imbere ya pression y'amahanga. N'abasilikali ntibamwemera.

Muli make umuntu utali muli FPR kandi w'umusivili ushobora kumusimbura ni Makuza aliko na we abanje kurahira muli FPR.

Abandi wavuze bamwe nkeka ko bitabinteressa, abandi mbona ntabushobozi cg ubunararibonye (dushyize muli context y'u Rwanda).

Sawa.
·         #37
Leatitia (vendredi, 04 mai 2012 13:53)
QUESTION:

HE VIOLENCE IN THE ARGUMENTS USED AGAINST YOU IS SURPRISING. YOU ARE PAINTED AS A KIND OF MONSTROUS MACHIAVELLI, GUILTY NOT ONLY OF HAVING ORDERED THE ASSASSINATION OF TWO PRESIDENTS-HABYALIMANA AND KABILA- BUT ALSO THE EXTERMINATION OF THE TUTSI OF RWANDA TO REACH POWER. WHY DO YOU ATTRACT SUCH HATRED?


ANSWER:

I believe only psychiatry would be of help to us in responding to your question. This is no longer in the domain of the rational. It is not in my area of expertise and I have neither the time nor the desire to enter into the subconscious of sick minds.


---------------------------------------------
Biragaragara ko ahubwo urwaye ukaba ukeneye a pyschiatre. But my point here is this:

Mr President, what expertise do you purport to have ? Military? No ! Politics? No ! Leadership? No ! Science? No !

So tell me, what expertise are you claiming here, other than killing and destroying lives?

This journalist of JEUNE AFRIQUE should rather have not attempted to enter into the irrational subconscious of a mentally sick dictator and tyrant!

You have caused havoc in the once beautiful Great Lakes region, all the way from Uganda, to Burundi, to Rwanda and then to the Congo. Now, instead of exporting tradable commodities, you
are rather exporting death to neighboring countries and Europe ! Aren't you a pyschopath really ?


I can sense your days are numbered, and the fall will be fatal ! Mark my words !
·         #36
MUNSUBIZE (vendredi, 04 mai 2012 13:47)
nimumfashe gusubiza iki kibazo
fora ninde kagame yasiga ku butegetsi aranmutse yemeye kubuvaho
1. Umugore we Nyiramongi Jeannette
2. umuhungu we Lt Cyomoro
3. Gen Jack Nziza
4.
Makuza Bernard
5. Gen Kabarebe J.
6. Gen Karenzi Karake
7. Dr Richard Sezibera
8.
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene
9. Mr Nsengimana Philbert (MINIYOUTH)
10. Lt Gen Mubalak M.
11.
Dr Kaberuka Donald
12. Lt General Kagame
13. Lt Gen Kayonga C
14. Major Gen Fred Ibingira
15. Major General Wilson Gumisiriza

ngaho niba hari uwo nibagiwe ukeka ko yaba ari mubo Kagame yakwizera akabasigira ubuyobozi mwongereho.

Kubaza bitera kumenya
kumenya byungura ubwenge
ngaho tora umwe wumva uha amahirwa Kagame yaha ubutegetsi
·         #35
Petros Mundi (vendredi, 04 mai 2012 13:43)
Muvandimwe Charles, iyi analyse tawe irmo ubuhanga ndetse n` ukuri. Gusa hari akantu ukwiye kwibuka, burya abanyarwanda twese, mu moko yose, hari ubumuga twavukanye, Tewse turiyemera, kandi ntitwemera kuva ku izima niyo waba unona ko inzira urimo ikugamisha ku rupfu. Dufunga amaso, twobona tutareba tukibwira ngo ubwo n` abandi ntibareba. Uwo muco tutawuhinduye, ni ukwitegura kwirengera ingaruka zawo. Umuntu nib adashaka guhererekanya ubutetsi mu mahoro, ubwo nyinye ni ukumusya, nta kundi byagenda. Icyo umuntu abibye nicya asarura. Ngaho suhuza abo Banyagitarama bene wacu, mu Ruvumera, Mu Kivoka, Mu Kibirigi, Mu Giperefe, kuri Plateau, Cyakabiri, Kabgayi ...
·         #34
Tomorrow (vendredi, 04 mai 2012 13:39)
Maze gusoma analyse za Kwitonda, nibaza ibibazo bibiri.
!-Kuki kuyobora u Rwanda bikomeye?
2-Hakorwa iki ngo abanyarwanda twese turebe mu cyerekezo kimwe tutitaye ku mateka, amoko cyangwa uturere?
Usomye uhubutse iyi nyandiko yakwitonda, wagirango Kwitonda akunda urwanda! Nyamara ariko reka mushyire ahagaragara murebe.
None se Kwito, Wowe iyo usubiye munyandiko yawe nkahariya uvuga ko uyoboye urwanda wese azajya avanwaho nuko yishwe! Njye hano nagize akantu, kuki abantu mwitiranya amateka! Ninkaho wakavuze ngo hazongera habeho indi genoside!Njye ndasanga amateka twaridukwiriye kuyibuka ariko ntituyahuze;Ninde uyobewe inkurikizi y'impfu z'inzirz karengane zagiye zikurikira abo baperezida bagiye bicwa?
Bishatse kuvuga ko niba umuperezida yishwe azajya akurikirwa na genocide! Abanyarwanda bapfuye mu gihe mwitaga revolisiyo banganiki? abapfuye Habyara ahirika Kayibanda bangana iki? abapfuye Habyara amaze kwicwa bangana iki? Abo baturage binzira karengane baba bazira iki? Nabonye hari abagukomeye amashyi, ariko njye ndasanga twari dukwiye guhindura imvugo. Tukavuga duti nimuze twubake. Ngirango nibwo wabona abayoboke benshi barenze abagukurikira mujya gusenya ibikorwa by'amajyambere tumaze kugeraho twiyushye akuya.
Urukundo twerekana ko dukunda i gihugu kuki ruganisha k'urwango twanga abandi?bese buriwese nakurura yishyira nundi agakurura ajyana murundi ruhande, bizahereza he? Njye ndavuga ko ubu aribwo mbonye uburenganzira nk'umunyarwanda kuko kuva navuka nari narakumiriwe n'ubuyobozi bubi. Kandi ubu ntabwo nahawe uburenganzira bwanjye kuko nzwi; oya bwahawe abanyarwanda twese maze buriwese abayaza umusaruro uburenganzira ahawe. Ingero ni nyinshi.
Birashoboka ko Kwitonda afite icyamuhungabanyije, ndetse bikaba byaratumye ahunga i gihugu. Ariko nagirango nkubwire ngo ikibazo ufite sicyo njye mfite. Birashoboka ko uwo wahunze kurinjye ariwe watumye mbaho.Imvugo s'imwe rero n'agahinda karatandukanye, buri wese azi ake.
Umwanzuro:Burya iyo uhawe uburenganzira ntubukoreshe abandi babyungukira mo. Urugero naguha, nkubu hatanzwe ibyangombwa by'ubutaka,kandi habanje gukorwa amabarura, niba utaruhari ubwo nuza byararangiye uzavuga ngo ubutegetsi bw'i Kgli buyobora nabi! Nyamara wirengagije ko icyo wita ubutegetsi kitanakuzi. Gahunda zitangwa kumugaragaro zigahabwa abahutu n'abatutsi.
Ubundi niwumva warishyize mo ko mu Rwanda nta mahoro ahari ujye umenya ko ari wowe utayafite. Ntanarimwe Urwanda ruzabona umuperezida ugabanyijemo kabiri iburyo ari umututsi ibumuso ari umuhutu! Wenda wambwira ngo imvange! Burya imvange nayo igira aho ibogamira.
Urwanda ni urwacu twese kubifuriza abandi amahoro.
·         #33
RWANDA (vendredi, 04 mai 2012 13:33)
Ibihano bikaze bigomba kubaho, nibwo abantu bagomba kumenya ko bagomba kwitwara neza no kubahiriza amategeko. Ahubwo wowe Kwitonda, wakagombye gusaba ko hatagira uhohoterwa "nko kuvuga ngo high speed, overspeeding (umuvuduko ukabije) igihe nta cuma cyo gupima umupolisi yerekanye. Ikindi ni uko abanyamakosa bose bagomba guhanwa nta vangura.
Uti "Itegeko ku ngengabitekerezo ya génocide rigomba kuvaho". Nonese ikibazo ni itegeko cyangwa ikibazo ni ingengabitekerezo. Génocide yabayeho, n'ingengabitekerezo iriho henshi mu gihugu no hanze yacyo. Aho mba biragaragara cyane. Ahubwo, icyo dukwiye gusaba ni uko iryo tegeko ryavugururwa, icyo abacamanza bita ingengabitekerezo kigasobanuka neza, naho ubundi sinzi niba hari uwakwishimira ko habaho ubundi bwicanyi.

Ni ukuri birababaje kuba les anciens président bagomba kubanza gupfa. Bizimungu wishwe ahagaze ni abe uwa mbere maze Kagame nawe azareke ubutegetsi uko Itegekonshinga ribireganya, maze ngo murebe bgo démocratie iratangira igashinga imizi. I have a dream!
·         #32
FORA/ HITAMO (vendredi, 04 mai 2012 13:20)
nimumfashe gusubiza iki kibazo
fora ninde kagame yasiga ku butegetsi aranmutse yemeye kubuvaho
1. Umugore we Nyiramongi Jeannette
2. umuhungu we Lt Cyomoro
3. Gen Jack Nziza
4.
Makuza Bernard
5. Gen Kabarebe J.
6. Gen Karenzi Karake
7. Dr Richard Sezibera
8.
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene
9. Mr Nsengimana Philbert (MINIYOUTH)
10. Lt Gen Mubalak M.
11.
Dr Kaberuka Donald
12. Lt General Kagame
13. Lt Gen Kayonga C
14. Major Gen Fred Ibingira
15. Major General Wilson Gumisiriza

ngaho niba hari uwo nibagiwe ukeka ko yaba ari mubo Kagame yakwizera akabasigira ubuyobozi mwongereho.

Kubaza bitera kumenya
kumenya byungura ubwenge
ngaho tora umwe wumva uha amahirwa Kagame yaha ubutegetsi
·         #31
NAHAYO (vendredi, 04 mai 2012 13:08)
INGENGABITEKEZO ni ijambo ki? isesengura ku bazi neza IKINYARWANDA urasangamo ijambo IGITEKEREZO muri ririya zina. bivuze iki rero? ko ibyo wavuze ari igitekerezo (basic opinion) ariko si igikorwa (act cyangwa fact)kugeza ubu mu RWANDA niho bahana OPINION y'umuntu gusa kw'isi yose !!!! none se ko HABYARIMANA twamwamaganaga ku manywa y'ihangu, uretse n'ibyo ABANAZI se ko IBURAYI bidegembya? simperuka KAGAME atubwira ko kimwe mu bimubabaza ko aruko batabonye umwanya uhagije wo kwica benshi bashoboka, ko ntawamukoze?, umuntu afatwa iyo atangiye gushyira ibitekerezo bye mu bikorwa,(INFRACTIONAL ACT)
·         #30
Musoni (vendredi, 04 mai 2012 12:20)
Hano wavuze ku bihano bihanitse baha abakoze amakosa mu muhanda byo rwose ndabyemera kandi ndabishyigikiye kuko ntawe batuma kugikora kandi amakosa yo mu muhanda aganisha ku rupfu ibaze utwaye nka buss wasinze maze ugakora accident umubare w'wbantu waba wirengeje.
Aha ku mategeko arengera ubuzima bw'abantu mu mihanda je suis tout fait d'accord ahubwo bajye bambura permit uwakoze amakosa akabije areke gutwara aho kumara imbaga.Mu bihugu bimwe by'iburaya ntawe utwara yanyoye nabyita kirazira kuko ndibuka umuntu bafashe yanyoye muri Swede akinyura amafranga ahuye na miliyoni 3 z'amanyarwanda ngo bamusubize permit ye kandi yatanze icyakabiri ako kanya. kuko bazi agaciro kubuzima n'agaciro ka permi yaho.
·         #29
Uzabaze neza (vendredi, 04 mai 2012)
Icyo nibagiwe kongeraho. Bisobanuke umutekano muke wabaye mbere gato ya kudeta ya 1973 watejwe na Habyarimana waje aririmba amahoro kuko niwe wari umukuru wabasirikari na polisi. Pasteri Bizimungu benshi mujya muririra niwe wari uyoboye ikintu bitaga conseye di salut cyari kigizwe nabanyeshuri bayogoje igihugu cyose bica batwikira abatutsi.

Arazwi I Nyaruguru na Nyanza ari naho yaje gukura umufasha niba ari muburyo bwubwiyunge sinamenya.

Hayunyuma icyo Habyarimana yazize ni uguhemuka kuko Nyerere yakoze ibishoboka byose ngo ahorere inshuti Kayibanda bari bahuriye kugushaka uko Afurika yakwigenga abaturage bayo bakajijuka bagashobora gukoresha ubukungu kamere mukutarimbura benewo ahubwo mu iterambere ryabo niryumugabana wabo muri rusange.

Ubu aho bari bose baraganira bakanagaya abagaywa.
·         #28
Uzabaze neza? (vendredi, 04 mai 2012)
Kayibanda na Kagame bahuriye gusa ko amazina yabo atangizwa na Ka. Ibindi uzabaze neza. Kagame yavukiye i Gitisi i Tambwe naho Kayibanda avukira i Tare ya Nyamabuye. Cyokora hari isambu ya Kayibanda i Gitisi. Kagame nubwo we yavukiye i Gitisi siho atuye.

Ibyo guhanura indege byo Kayibanda yari kuyihanura ate kandi uwo yahanuraga yaramwirengeje kera? Ahubwo umenya ngo na mbere gato yuko bamukorera kudeta yarabimenye arababwira ati nzi ko mushaka kunkuraho kuko nananiwe (nyuma ya 10 years) mwe ngaho mujyane ubwo butegesti mukore ibyo mubona byananiye. Ariko abamukuyeho bo barinze bamanurwa mundege batari bemera ko bananiwe.

Hari abo nabonye bavuga ko Kayibanda nta mahoro yahaye abanyarwanda. Sibyo.

Kayibanda abantu atahaye amahoro ni intagondwa zabatutsi zashakaga kugarura no gushimangira ubwami par tout les moyens. Kandi iyo ataza gupfa aba buzukuru bintagondwa ntaho bari guhera. No kugirango bagire aho bahera ni I kinani cyabo cyabaheye inzira kibanje kubashyira kubutegetsi muri Uganda.

Mubantu rero bahaye ubwisanzure abaturage ni Kayibanda wenyine. Ninawe muperezida washoboraga gutembere aho ashatse hose nta ba GP mirongo cg magana bamuri inyuma.

Kuko yabaga arinzwe nabaturage bose kuko nta kibi yabifurizaga. Nabo nta kibi bamushakagaho.

Ibibazo byabayeho binariho bigomba gushakirwa ku bwami nababushyigikiye duhereye kuri Kigeli wanze kwemera ibyo abaturage bemeje muri kamarampaka we ubwe yari yasabye muri ONU. Nubu numvise atari yayemera. Ninayo mpamvu na kagame nabo bari kumwe bemeza ko batangiriye kuri zero kandi babivugira kuri stade batubatse, cg mubitaramo mumazu batubatse.

Nubu ndemeza ko Kigeli aramutse avuye ku izima ibintu mu Rwanda byarara bihindutse. Kuko yavuze ko ingabo zose zo mu Rwanda ari ize. Icyo ategereje ni tekiniki yo gukuraho ikintu bita Repulika ubundi agatahuka agakomeza ubwami nubuhake ubu bwo bumaje kongera gushinga imizi.

Ntimwabonye ko batangiye kwitoza kuramya umwami. Iyo barahira barunama imbere ya kagame ngo karame mwami.

Mwumvise umwami yamagana ibyo bintu? hari nundi wigeze abyamagana? Ashwi da? Ibyo mubona mu Rwanda ubu final end ni ukugarura umwami agasubirana igihugu cye. U Rwanda nigihugu cyaremwe nubwami bwabanyiginya nyuma yo kurimbura abahinza.
(Nkuko biri mu Ibaruwa y'abagaragu bakuru b'ibwami)
·         #27
Padiri Nahima (vendredi, 04 mai 2012 11:15)
U Rwanda ni Republic of Rwanda kuva ubwami bwavaho, none se kuvuga Republic ya 1, 2,3 bivuze iki?
Uzumve radioflash, buri gitondo guhera saa moya, uzasanga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru rihari, nubwo hari ibyo batemerewe gutangaza, kandi ibyo biba hose. Muri Amerika uzandike ngo black president,none hano abantu batuka president uko mwishakiye.
·         #26
Shyaka Jackson (vendredi, 04 mai 2012 11:06)
Tujye tumenya gushima ibyiza, tugaye ibibi. Jye uyu mugabo Kwitonda ndamushimye, uretse na analyse nziza ili rwose objectif, akunda n'u Rwanda n'abanyarwanda, akaba anarwifuliza ejo hazaza heza.
Abwirwa benshi akumvwa na beneyo. Gukomera amashyi ibibi, guhakirizwa ngo uramuke, gukorera agatsiko kakabaho neza maze abandi bakaba ingaruzwamuheto mu gihugu cyabo, n'ibin di bimeze nkibi bikwiye gucika. Icyo atavuze n'ubutegetsi bw'agatsiko n'icyenewabo, ibi nabyo bili mu bamunze kandi byakomeje guteranya abanyarwanda ku ngoma zose zabayeho, burya ubutegetsi busangiwe nubwo bitoroshye nibwo bukenewe. Hashyizweho amategeko arwana kuli bose, avanaho gutotezwa no gukandamizwa n'akarengane kose, hakajyaho ubutegetsi abanyarwanda bose bibonamo kandi bagizemo uruhare, yaba ali ntambwe imwe yo kugera ku mahoro, ku mibereho myiza no kwiterambere lirambye twese twifuza kandi twifuliza abana bacu.Ibi biraboneka ko atali HE Kagame Paul tubitegerejeho, ahubwo abazamusimbura bazabizilikane. Immana ibane n'u Rwanda n'abanyarwanda bose, aho bali hose.
·         #25
double genocide (vendredi, 04 mai 2012 11:03)
ntabwo FPR izasangira ubutegetsi ntibishoboka. Impamvu nuko itinya ko abantu bayo bakoze double genocide bashyirwa mu butabera. bazakora ibishoboka byose bice abanya Politiki yaba ari ukubaroga, kubatera inshinge zuburozi kwa muganga, kubafunga nibindi nibindi ariko FPR ntabwo izapfa irekuye. singaha aho nibereye.
mukwirakwize isi yose ko FPR yakoze double genocide, double genocide planned and executed by the FPR
·         #24
Charls we ugosoreye mu rucaca (vendredi, 04 mai 2012 10:59)
Kwigisha FPR (Matabaro) ni uguta inyuma ya Huye.
Kwitonda ndagushimwe, kandi nkeka izina ari naryo muntu. gusa sinshaka kuguca intege kuko ibitekerezo ufite turabisangiye. Sinzi niba warabaye muri FPR. njye nayibayemo. reka nkubwire rero izo ni indoto ufite FPR nako KAGAME (kuko FPR yayihinduye karima kiwe) ntiteze kumva izo nama, nkeka ujya ukurikira nibyo basubiza bishongora ku BAZUNGU babongereza cg Abanyamerika babashyize kubutegetsi. niba dushaka ko ibintu bihinduka mwiguma mubwo bujiji muze hanze dutegure igitero simusiga duhirike Kagame nagatsiko. Twe ntabaturage tuzica nkuko Kagame na FPR babikoze. ariko nkubwize ukuri karacinikovu niyo izakemura ikibazo hanyuma hakajyaho abantu bafite ibitekerezo byiza politiki igakorwa neza na demokrasi igasesekara mu Rwagasabo
·         #23
Nidushira ubwirasi tuzagira amahoro (vendredi, 04 mai 2012 10:23)
Mu Rwanda reka tujye dupfa nk'ibimonyo byose bikomoka ku bwirasi n'inda itanyurwa.Abatutsi babaye aho bahimba ikinyoma
kitwa KUVUKANA IMBUTO NO KURAGUZA AHO GUTEKEREZA. Byashyitse aho bashyiraho ikinyoma cyo mu rwego rw hejuru ngo hari ubwoko bugomba kubyara umwami...abakono, abungura,abasindi ariko baje gusezererwa,...erega maye banemeza atera umwaku..nk'abacyaba n'abandi... nuko bihambira kubutegetsi bica bagakiza...umuzungu aje atsindagira ibyo yadusanganye....cyakoze akantu keza karimo ni Ukubandwa kuko babyaranaga mu mandwa kandi aho nta vangura...umuhutu aho amariye gufata ubutegetsi aragarama nubwo atari yorohewe na Mututsi waruvuyemo bamuvudukanye...utwo dutero shuma nitwo twagiye dutuma ibintu bitajya mu buryo ...umuhutu aho amariye kugaragura undi nawe arararama maze akuza uturere ariko atanga amahoro ku muturage...umwaku wabaye ubwo ubugande bwavudukanaga impunzi aho kuzakira ngo byose birangire bakiga uko zahera iyo ngo Rwanda iruzuye....ariko ubwo byari bihe akazajya ahabona umunsi umwe ...abahunze bari bifitemo ikihe cyifuzo...Ni ukongera gutegeka abantu bapfa bagashira bazabyara abandi...bategura jenoside babwira abari imbere bati mucukure ibyobo tuzashyiramo izo mbwebwe z'abahutu n'abatutsi badasobanutse...binjira rwihishwa baba abakozi mu ngo mayibobo mu muhanda bacuruza imyenda ,bagurana ibikweto bishaje bya plastiki umunyu...n'ubundi buconsho mu ntoki bakajya bazenguruka mu ngo aho baboneye akanya bagakora ibara...nubwo ibintu bitanditse ariko ntibikuraho ukuri...Kagame ahirka Rwigema kuko batemeranyaga kukumena amaraso,,,baramwivuna hamwe n'abandi bajyaga guteza ikibazo...Kagme uko yakagize inzara hamwe n'agatsiko ke...ati byose ni ibyacu abandi mutoke kule...muzarebe mu kiyovu muzibwira ahahoze gare ya mu mujyi...kuri muhazi...ibisambu iyo za mutara....aha yewe naticuza nawe azapfa kimwe n'abamubanjirije...uko ariza abana b'imfubyi ntakeke ko batababaye nk'uko byamubayeho..umuti si ukwifuriza undi kubabara nka we ahubwo ni ukumwerka ko hari icyo umurushije
Naho muby'amajyambere ntimukagereranye kuko burya uko ingoma zasimburanye kuva kubwa ba SAMUKONDO KUGERA KURI KAGAME WIRATA NGO YAHEREYE KU BUSA (Kandi yicaye mu rugwiro no mu kiyovu hari hatuwe na mbere...ikibuga cy'indege cy'i Kanombe,,,inteko ishinga amategeko Banki Nkuru...Ibitaro CHUK FAYÇAL stade amahoro---ntabwo basanze biraho ...) buri wese akora uko ashoboye n'aho isi iba igeze...kandi yakoze ibyo asabwa ndetse kutabikora uretse ko ubwoba bwatwokamye ubundi ni impamvu yo kurara tumuvudukanye akerekwa ko ATARI SITERIYA WABYAYE WENYINE...TUJYE TUMENYA GUSHIMA NO KUGAYA...NAWE NUBWO NAMUGAYE ARIKO NUKO YIGEZE AVUGA NGO YAHEREYE KU BUSA...
koko utera intabire yibwira uko UWARIMYE ARENZA IGIFUNZO YIKINIRAGA...Umunsi mwiza
·         #22
gatwa (vendredi, 04 mai 2012 10:19)
Semuhanuka nawe Gatutsi,nimusigeho kuko muriho murakina n'umuriro kuko imvugo yose irimo Amacakubiri ,ntabwo yubaka irasenya,nimusigeho niba mukunda Urwababyaye,ndetse niyo mwaba murabatunyi barwo beza,ntabwo mwarwifuriza akaga,kandi amagambo mabi arasenya cyane.
·         #21
MAHIRWA (vendredi, 04 mai 2012 10:15)
Iyi nyandiko ntibogamye mba nkuroga kandi iravuga ukuri.
Well done Charles, Twifuza ko nabandi baboneraho muri analyse zabo ntibabogame.
·         #20
Gatutsi (vendredi, 04 mai 2012 10:07)
Tuzabayobora mpaka.Nubundi mwari mwaratwibye ubuyobozi.Tuvukana imbuto, kuva ku mwana kugeza ku buvivi.Nta muhutu utegeka, araroha.Kandi mubyemere mwa nteahamwe mwe!
·         #19
Semuhanuka (vendredi, 04 mai 2012 09:54)
Haaaa, umwami se yavukanaga imbuto ate kandi atari mwene Sebahinzi! Ngirango ahubwo yavukanaga amase kuko yari umwana w'aborozi!Hari uwigeze kuvuga ko yavukanaga igisabo umuntu akibaza uko cyacaga mumatako ya nyina. Ariko buriya bakora césarienne!
·         #18
gatwa (vendredi, 04 mai 2012 09:51)
Padiri Rudakemwa,nyakugira Imana wadufashije ugashaka akanya maze ukadusobanurira ibi bintu muburyo burambuye kandi busobanutse,maze ukabitugezaho tukamenya amateka,ko bishoboka ko twaba dufite ibitaribyo,ariko tumaze gusoma ibyawe twamenya ibyukuri kuko turi Bakuru.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355