Pageviews all the time

Mbere ya Maitre Evode, hari undi mushakashatsi witwa Bjom Willum wo muri Kaminuza ya Denmark wavumbuye muri 2001 ko Leta Kagame ayoboye atari Leta ahubwo ari agatsiko k'amabandi we yita Mafiya kagamije kwigwizaho umutungo gakoreshe uburyo ubwo aribwo bwose : imisoro, inkunga z’amahanga n’intambara ya Republika iharanira rubanda ya Congo. Ni uko FDLR yabereye Kagame igisubizo.

                        Logo of the FDLR.jpg

Abanyarwanda tumaze igihe kinini tubwirwa n’abategetsi bacu ko hari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abajenosideri witwa FDLR uri muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo. Urwanda rwakoze intambara zirenga ebyiri muri 1996, na 1998 byitwa ko rushaka gusenya uwo mutwe. Haje kubaho yewe n’ ibitero Urwanda rwahuriyemo na Republika iharanira rubanda ya Congo : Umoja wetu na Amani leo” hagamijwe gusenya uwo mutwe nanone. Igitangaje rero ni ukuntu, abanyarwanda bose bariho bafungwa , ari abanyamakuru, abasirikare, abasivile bose bariho bashinjwa gukorana n’uwo mutwe! Ese nkuko byagiye bivugwa mu nyandiko nyinshi,aho Kagame impamvu adashaka gushyikirana na FDLR nkuko amahanga abimusaba si uko azi ko ikibazo cy'uyu mutwe ari iturufu yo kujya kwiba amabuye ya RDCongo amufasha kurushaho gukira vuba no gukomeza intambara mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika? Igisubizo kuri iki kibazo, turagihabwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'umuyeshuri wo muri Kaminuza ya Denmark wemeza ko u Rwanda ruyobowe n'agatsiko k'ibyihebe "Mafia" kifashisha igisoda kugirango kigwizeho imitungo gakura ahantu hatatu: imisoro, inkunga z'amahanga no mu ntambara.


Umunyamakuru w’umuseso Gasana Didas yigeze gusohora imwe mu nyandiko ze muri 2008 yari ifite umutwe “FDLR kuba ikibazo ikaba n’igisubizo”; yerekanaga ko ibitero bya Kagame akora kuri FDLR muri Congo bihombya igihugu kandi bigatuma igihugu cyacu kirebwa nabi n’amahanga kubera gushyigikira Nkunda  Kagame yavugaga ko amufasha kurwanya FDLR ngo itamara abatutsi bo muri Republika iharanira rubanda ya Congo. Uyu munyamakuru yashoje inkuru avuga ati “FDLR, igizwe n’abanyarwanda, kuki Leta itagirana imishyikirano nayo, amahoro akaboneka mu Rwanda no mu karere?” yewe yanashyizeho n’ibaruwa umwe mu basenateri ba Leta zunze Ubumwe za Amerika yari yandikiye madame Hilary Clinton  ushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu, asaba ko ibitero leta ya Republika iharanira rubanda ya Congo n’Urwanda bakorera FDLR byahagarara kubera ingaruka mbi bigira ku baturage ba Congo, hakarebwa  ubundi buryo bwo gukemura ikibazo cya FDLR. Kugirango umuntu amenye akamaro uyu mutwe wa FDLR ufitiye Kagame mu rwego rwa politike yewe n’ubukungu, yahuza iyi nyandiko ya Didas Gasana, n’ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri wo muri Kaminuza ya Copenhagen wigaga mu buhanga mu bya politiki akaba yitwa Bjom Willum, wari uyobowe na Dr Vibeke E. Boolsen. Akaba yarasohoye iki gitabo muri 22.10.2001. umutwe wacyo uteye utya: Foreign Aid to Rwanda: purely Beneficial or Cotributing to War? Bikaba bivuga ngo Inkunga u Rwanda ruhabwa n’amahanga ikoreshwa uko bikwiye cyangwa ifite uruhare mu ntambara.?

Mubyo ukuri uyu mushakashatsi akaba yaragiye muri Republika iharanira rubanda ya Congo cyane cyane igice Urwanda n’imitwe y’inyeshayamba z’abakongomani rushyigikiye byagenzuraga hagati ya 1998 na 2001, mu ntambara yiswe Iy’ibiyagaga bigari, igihugu cyacu cyahuriyemo na Uganda, Zimbabwe, Namibiya, Angola, n’ibindi bihugu. Akaba yarahuye n’abantu bakomeye ndetse n’imiryango ikomeye mpuzamahanga bashishikajwe n’ikibazo cya Republika iharanira rubanda ya Congo, harimo: Dr Thomas P. Ofcansky wo mu Bubanyi n’amahanga y’Amerika; Tony Jakson wa  International Alert; Dr Tom de Herdt na Pr Filip Reyntjens bombi bo muri Kaminuza ya Antwerp,bamwe mu bakozi ba Loni, na Ignatius Mugabo wari umunyamakuru wa Newsline. 

Mu gihe Kagame yemeza ko ahagarariye miliyoni cumi n’imwe z’abanyarwanda, naho abo yita Ibigarasha bakaba nta n’umwe bahagarariye, uyu  mushakashatsi we yemeza rugikubita mu ntangiriro  y’igitabo cye ko ‘guverinema’ y’Urwanda Atari guverinema ahubwo ari agatsiko k’abamamyi “a clan- based mafia”  kagamije kwigwizaho umutungo gakoreshe uburyo ubwo aribwo bwose : imisoro, inkunga z’amahanga n’intambara ya Republika iharanira rubanda ya Congo. “ ‘The government’ of Rwanda is not a government but rather an euphemism meant to attract foreign aid that benefits a clan- based mafia called akazu, of which the army forms central part------access to wealth from three sources: domestic taxation, foreign aid, and the Congo war”. Ingero ni nyinshi atanga z’ubwo bumamyi, imwe muri zo ikaba hagati y’Ugushyingo 1998 na Mata 1999, Ingabo z’Urwanda(RPA) zaba zarasahuye mu burasirazuba bwa Republika iharanira rubanda ya Congo hagati ya toni 1000 n’1500 za coltan na hagati ya toni 2000 n’3000 bya Gasegereti byari bibitse ahantu mu karere ka Kivu, maze bijyanwa i Kigali bihita byurizwa indege bijya kugurishwa mu mahanga. Akaba yemeza ko muri ako karere kagenzurwaga n’u Rwanda hari comptoirs zo kuguriramo amabuye y’agaciro mbere y’uko ajyanwa mu Rwanda, Bukavu yonyine ikaba yari ifite comptoirs 16, murizo 12 zikaba zari iza RPA.( reba urupapuro rwa 42),akaba avuga amasosiyete abiri y’ubucuruzi Rwanda Metals na Grands Lacs Metals yaguraga ayo mabuye ayobowe n’abasirikare ba Kagame aribo bari ba Major icyo gihe Kazura  na Dan Munyaneza(impapuro 44, 117). 

Muri aka karere kandi akaba avuga umugore w’umucuruzi wari ufite ubwiharire mu bucuruzi ( monopoly)bwa coltan witwa Aziza Kulsum(madame Gulamali a.k.a Aziza Gulamali) wari ufitanye ubucuruzi buhambaye n’inyeshyamba z’abahutu bakomoka mu Rwanda iri muri  Republika iharanira rubanda ya Congo hamwe n’ingabo z’urwanda( RPA). Uyu mugore,akaba yari afitanye n’aba bombi ubucuruzi bw’intwaro . Aha akaba anemeza ko abarwanyi ba ALIR yavuyemo FDLR bitabazaga RPA ngo ize ibagurire amabuye yabo banyuze ku muhuza ( intermediaire)( reba urupapuro 42). Yemeza kandi ko Umuyobozi wa Mai Mai, umutwe ukorana na bariya barwanyi b’abahutu, witwa Chef Padri yigeze ubwe kumenyesha Leta ya  Kigali ko afite toni 43 za coltan agurisha( reba urupauro 43). Muri ubu bucuruzi hagati y’inyeshyamba z’abahutu ziri muri Republika iharanira rubanda ya Congo na Kagame, avugamo n’umugabo w’umujura ruharwa w’umurusiya Victor Bout( reba urupapuro 26), umaze iminsi ashakishwa n’Igipolisi mpuzamahanga( Interpol)ubu akaba afungiye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Umuvugizi ukaba wari uherutse kutubwira ukuntu uyu mugabo yari yihishe muri amwe mu mazu ya Kagame ari mu Rwanda, igihe Kagame ubwe yari azi ko ashakishwa.

Muri make rero kubona Kagame adashaka kugirana ibiganiro na FDLR nta yindi mpamvu ni uko kuva yajya ku butegetsi muri 1994 yagiye anyomeka abanyarwanda ko ari kamara mu mutekano wabo, adahari FDLR yaza ikabarimbura, akaba arabasinzirije maze agahita yambuka akajya gusahura RDCongo ntacyo yikanga mu gihugu cye!  Nyamara ikinyoma ngo gishibuka nyiracyo akihibereye, ubu abo yakangishaga FDLR nibo ariho ata mu gihome cyangwa abaca imitwe abashinja gukorana na FDLR!None se ko  imizinga  imaze kuvamo imyibano ku buryo kongera kujya gusahura RDCongo bitagishobotse,  gukomeza guhonyora abanyarwanda abanyomeka ko abakingira ibitero bya FDLR bitagishobotse no  kuganira na FDLR nabyo Kagame akaba atabikozwa, ni  iyihe turufu asigaranye kuri FDLR yamufasha gusunika iminsi ku ntebe yaka umuriro yicayeho mu Rugwiro?

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355