Pageviews all the time

Iyobokamana.Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya MASHAMI, taliki ya 13 Mata 2014 Mbere ya Misa : Matayo : 21, 1 – 11. Isomo rya mbere : Izayi : 50, 4 - 7. Isomo rya kabiri : Abanyafilipi : 2,6 - 11. Ivanjiri : Matayo : 26, 14 – 27,66 Abatagatifu Maritini na Herimenijilidi

MASHAMI nziza kuri mwese



Mbere ya Misa : Nk’uko amategeko ya Liturugiya ya Kiliziya Gatulika abigena, mu Misa yo kuri Mashami nk’icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Pasika y’izuka rya Nyagasani, mbere y’uko igitambo cya Misa cyinikiza basoma inyandiko igizwe n’interuro 11 iboneka mu Ivanjiri ya Matayo umutwe wa makumyabiri n’umwe guhera ku murongo wa mbere kugera ku murongo wa cumi n’umwe.
Iyi nyandiko yibutsa imvugo ya Yezu aho yari ageze ku musozi w’imizeti maze akabwira babiri mu bigishwa be kunyarukira mu mudugudu bari bitegeye kumuzanira indogobe n’iyayo (Iyo yonsaga) ababwira ko nihagira ubabaza icyo bagiye kuzikoza bamusubiza ko Nyagasani azikeneye ariko ko azisubiza nyirazo vuba na bwangu.
Iyi ndogobe Yezu yatumije ngo ayigendereho byari nk’ikimenyetso cyo kwereka rubanda ko ari umukene kandi wicisha bugufi kuko mu muco w’abaturage bo muri Palestina, iyo umuturage w’umukene yagiraga uruzinduko yagenderaga ku ndogobe, mu gihe abakire bo bagendaga ku mafarashi(cheval mu gifransa). Yezu rero yabikoze kugira ngo yigaragaze nk’umwami w’amahoro kandi wiyoroshya.
Iyi nyandiko kandi yibutsa abaturage basasa amashami y’ibiti mu mihanda no mu tuyira Yezu yanyuzemo kugira ngo berekane ko bamuyobotse ari nayo mpamvu uyu munsi muri Kiliziya witwa MASHAMI (Amashami y’ibiti by’imizeti umwami atambukaho).  Iyi nyandiko ikaba ijimije ariko mu mvugo yumvikana ikaba ishaka kutwibutsa ko dukwiye gutegura imitima yacu kugira ngo umwami abonemo icyicaro kimukwiye.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Izayi arashimira Imana ko yamuhaye ururimi kandi akaba akwiye kurukoresha aramira indushyi n’imbabare. Umuhanuzi Izayi arakangurira abantu bose kumvira no gutega amatwi nk’abigishwa kuko iyo bigenze bitya ibitutsi bitaguca intege.
Mu isomo rya Kabiri, Pawulo intumwa aradukangurira kugira amatwara ahuje n’aya Kirisitu Yezu ubwe kuko n’ubwo yari afite imimerere nk’iy’Imana atagundiriye kureshya nayo. Yezu ahubwo yihinduye ubusa busa yigira nk’umugaragu bityo mu migirire ye agaragaza atyo ko ari umuntu. N’uko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.
Nicyo cyatumye Imana imukuza imuha izina risumba ayandi yose, kugira ngo rubanda nibamara kumva izina rya Yezu ; bose bamupfukamire mu ijuru, munsi(ku isi) n’ikuzimu. Kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kirisitu ariwe Nyagasani bityo biheshe imana Se ikuzo.
Iyi Baruwa Pawulo yandikiye Abanyafilipi ifitanye isano ikomeye no kuba Pawulo yaragejeje inkuru nziza ya Yezu i Burayi ayivanye muri Aziya mu gihe yakoraga urugendo rwe rwa kabiri maze agahita ashinga ikoraniro ry’abakirisitu i Filipi kandi uwo mujyi witiriwe Filipo Umwami wa Masedoniya.
Ubwo Pawulo yari afunze, kubera ukuntu abaturage b’i Filipi bamukundaga bamwoherereje mu buroko umwe muri bo witwaga Epaforoditi kujya kureba uko amerewe; ni uko bagiye gutandukana, Pawulo amuha urwandiko azashyikiriza inshuti ze z’inkoramutima babanye ubwo yababwirizaga inkuru nziza ya Yezu.   
Ivanjiri  yo kuri icyi cyumweru cya Mashami iradutekerereza Ubugambanyi bwa Yuda, Imyiteguro ya Pasika, Yezu amenya ko Yuda ari bumugambanire ndetse n’iremwa ry’Ukarisitiya: Burya abanyarwanda bari bazi ubwenge bwinshi burimo n’iyobokamana nk’aho baciye uyu mugani : «Nyamwanga iyo byavuye yimye uwamuhaye inka!!!»
Uyu Yuda uvugwa muri iyi Vanjiri ni urugero rushyitse rushushanya abantu bahemukira abo bahanye igihango gikomeye ndetse bakanywana. Yuda yatashywe na sekibi maze ajya gutegera n’abaherezabitambo kugira ngo amenye icyo baza kumuhemba nabazanira uwari Shebuja Yezu maze nabo bahita bamubarira ibiceri mirongo itatu bya Feza. Aya mafaranga mu gihe cyabo akaba yari menshi cyane kuko cyari ikiguzi cy’umucakara cyemejwe n’itegeko.
Abigishwa ba Yezu bashatse kumwereka ko bashaka insobanuro ku hantu h’icyubahiro hakwiye gutegurirwa Pasika y’umwami wabo maze batungurwa no kumva ababwiye ko ari buyirire mu rugo rw’umuturage w’umukene utuye mu mudugudu hafi aho mu gihe bo bumvaga bakwiye kumujyana mu ihoteri ikomeye yari kuba ibegereye.
Mu gihe Yezu yarimo gusangira ku meza amwe n’abigishwa be, Yezu yabaye nk’ubatunguye abahamiriza ko umwe muri ba 12 yari yarakunze iteka agiye kumugambanira. Intumwa byarazibabaje cyane kuko zumvaga n’ubwo zaba ari inyantege nke zite bitagera aho zigambanira umwami wazikunze mbere.
Nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe mu itsinda ry’abantu benshi havutse impaka, batangiye kwitana ba mwana, kubazanya no kubaza Shebuja buri wese ati Nyagasani ni  njyewe uri bukugambanire? Yuda nawe yanze gusigara atavuze abaza Yezu niba ariwe uri bumugambanire Yezu ati : «Urabyivugiye!»
Yezu urugero rw’umubyeyi mwiza kandi wasigiye umurage mwiza udahinyuka abo yakunze, yabonye ko bikomeye aho kubata ahubwo ahitamo kumanyura umugati arabaha barasangira maze yungamo abaha n’inkongoro bose basomaho kandi abategeka kujya babikora iteka bamwibuka.
Uyu mugati n’iyi nkongoro Yezu yatanze byari ikimenyetso cy’uko yari arindiriwe n’urupfu kandi ko yari akwiye gupfa kugira ngo mwene muntu abone ubugingo buhoraho.
Mu mateka ya Kiliziya mu Rwanda, Mashami cyari igihe cyiza cy’ubusabane mu muryango kuko umuturanyi yatumaga umwana ku wundi muturanyi ati genda uncire umukindo kwa kanaka nanjye njye mu Misa nywitwaje. Iyi Mashami ya 2014 ibaye umuryango nyarwanda urimo ibibazo byinshi cyane ku buryo dukwiye gusenga dushikamye kugira ngo Imana yeyure ibicu mu mitima y’abenegihugu hatamurure umucyo.
Mwese tubifurije umunsi mukuru mwiza wa Mashami.  

Padiri Nzahoranyisingiza D.
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)    
 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355