Pageviews all the time

Ibinshengura umutima. Ntabwo ari Kagame uhohotera impfubyi gusa mu karere, na Museveni ntazoroheye ku buryo ubu hari agakobwa k'impfubyi kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza gafunganywe na nyina kazira ko kahaye ibaruwa Museveni!


Ibya aka kana k'agakobwa  kiga mu wa gatanu w'amashuri abanza kuri Kanyaryeru, i Nyabushozi, muri District ya Kiruhura muri Mbarara iwabo wa Museveni, bimeze nka ba bandi bagiraga bati:" ya mabati mwatwemereye, amaso yaheze mu kirere". Abari mu Rwanda icyo gihe muribuka uwo babwiraga! Ni Kinani.
Uyu mwana nawe w'impfubyi, Museveni ngo yari yaramwemereye ko azabagurira isambu, akabubakira akazu ko kwikinganamo na nyina umubyara, akanamurihira n'amashuri. Icyizere rero cyaje kuraza amasinde maze ibyo yemerewe bimera nka ya mababti!

Umwana sinzi uko yarikandagiye ko Museveni azaba ari ahitwa Ntare School mu nama bise old boys school. Ni inama ihuza abaherwe bose bize muri iryo shuri( Shikama yamenye ko Kagame ashobora kuba yariyo akaba yaranatanze  miliyoni 25 z'amanyarwanda. Abanyamakuru bacu bariho barashakisha niba iyi nkuru ari impamo, tuzabibagezaho ku buryo burambuye).


Mu ihema Museveni yari arimo, rikikijwe n'abicanyi be b'ibikonyozi, sinzi ukuntu akana k'agakobwa kabaciye mu rihumye maze Museveni agira atya abona kamupfukamye imbere kamuhereza ibahasha. Museveni yabwiye umukobwa wari aho mu bashinzwe umutekano gufata iyo barwa. Uwo mwana w'umukobwa rero yavuye aho, abashinzwe kurinda Museveni bamushyikiriza Polisi ya Mbarara hamwe na nyina.

Abanyamakuru babajije umukuru wa polisi ya Mbarara Ian Kakuru impamvu uyu mwana agifunzwe nyuma y'amasaha 48 ateganywa n'amategeko, akaba atarashyikirizwa inkiko. Kakuru yasubije ko bategereje ijambo ry'i Bukuru kuko ngo ibirego bye ariho babyohereje! 

None se kwa Museveni niho hahindutse urukiko nkuko mu Rwanda itangazamakuru rya Kagame ariryo ryahindutse urukiko rw'iremezo.? Harahagazwe! Abanyarwanda baravuze bati: " isuku igira isoko, umwanda ukagira akazu". Murabona bya byiza FPR iriho itugezaho isoko yabyo!

Igihugu kirenganya impfubyi n'abapfakazi, kiba ari nk'imva inuka nkuko abahanuzi benshi babibvuze barimo na Yezu Kristu.

soma aho twakuye iyi nkuru kuri shikama mu cyongereza shikamaenglish.blogspot.no.Uganda.The Primary Five pupil escapes the roving eyes of the presidential guards and hands over an envelope to the President.

Nkusi Yozefu
shikamaenglish.blogspot.no
shikama ku kuri na demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355