Pageviews all the time

Ibyo twabasomeye


1.SHIKAMA EN FRANCAIS
Inzu ndangamuco y'ubufransa gufunga imiryango  i Kigali
ikinyamakuru cyanditse kuri iyi nkuru musoma ku rubuga rwa shikama mu gifransa,kiraravuga ko iyi nzu ndangamuco yari i Kigali mu mujyi rwagati , ikaba yari ku buso bunini. U Rwanda rukaba ruvuga ko ubutaka iyo nzu irimo budakoreshwa neza. Bityo, ikaba igomba kuhava hakubakwa amazu agezweho( wasanga Kagame na Kabarebe bashaka kuhazamura indi miturirwa!,). Shikama irashishikariza Rutaremara na Mudidi kahafata ibibanza rugikubita bakareka kujujubya impfubyi n'abapfakazi mu dushitu tw'amasambo twabo.

Igisekeje muri uku kunyaga abafransa ni uko Sarkozi akimara kugira impfabusa manda zo gufata Kagame n'abicanyi be bari muri RDF, u Rwanda rwari rwagororeye ubufransa gukoresha buriya butaka igihe kingana n'imyaka 30( mirongo itatu, mutagirango nibeshye)!!!!!!!None France ikubiswe aka Rujugiro Ayabatwa, Kajeguhakwa n'abandi bahoze ari ba somambike ba FPR ya Kagame.

Igihe ntarengwa Meya w'umujyi wa Kigali yari yahaye Ubufransa kuba bwakoresheje neza buriya butaka cyarangiranye n'ukwezi kwa Gashyantare 2014. Ubu Ambasade ikaba iriho ishakisha ahandi yakorera ibikorwa byakorerwaga hariya.
_________________________________________________________
Obama ngo yaba adasoma neza ibibera mu karere k'ibiyaga bigari by'Afrika.
- uwanditse iyi nyandiko aribaza ukuntu  USA ihatira kumira bunguri Demukarasi  RDC n'u Burundi, nyamara ingoma mbi zitigeze zibaho ku isi ya Rurema za Uganda n'u Rwanda, ziyoborwa n'abicanyi ruharwa ntihagire icyo bazivugaho! Wasobanura ute ukuntu uvuga Demukarasi mu karere ukirengagiza imfungwa za Politike nka Ingabire Victoire, ufunze azira ko aharanira iyo demukarasi? Niko umwanditsi yibaza.
Ararangiza asaba abanyamerika kuziba niba batazi demukarasi icyo aricyo

2.SHIKAMA IN ENGLISH
Ka kana k'agakobwa kari gafungiwe guha ibarwa Museveni karekuwe
Umukuru wa polisi ya Mbarara yatangaje ejo ko wa mwana wiga mu wa gatanu w'amashuri abanza wari ufunzwe kubera guha ibarwa Museveni, yarekuwe ejo ibyaha yaregwaga abihanaguweho, twabamenyesha ko aka gakobwa kari gafunzwe kuva ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize.

Burya ngo impyisi y'iwanyu ikurya ikurundarunda. Iyo kaza kuba gaturuka ahandi nko muri za Gulu, umenya kari kuyacekwa. Ntitwarangiza tutavuze ko Museveni agomba kurya ari menge dore ko yigize kazubwenge: kubona aka kana kamupfukama imbere atabyiteguye, ejo Alshabab izamupfukama imbere n'umukandara wa Usama bin Laden ( wuzuye ibibombe).!

Isubiranamo ry'urubyiruko rwa NRM muri Uganda
" Turi ibibwana bitigeze binywa ku mata ya NRM ku ngoma ya Museveni, nimureke na Amama Mbabazi ategeke tubone kuri ariya mata". Aya ni amagambo avugwa na bamwe mu rubyiruko rwa NRM rudashyigikiye ko Museveni yongera kwiyamamaza ahubwo asimburwa n'umusaza ukomeye mu ishyaka rye Amama Mbabazi
Muryoherwe.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355