Tariki ya 07 Mata ni itariki Leta ya FPR – Inkotanyi yashyizeho yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kuva tariki 01/10/1990 kugeza tariki 31/12/1994. Iyo tariki ngarukiramwaka yagakwiriye kuba ikorwa kugira ngo abanyarwanda dutekereze kandi twibaze ibyatumye abanyarwanda tugwirirwa n’ amahano u Rwanda rwahuye nayo, dutekereze ejo hazaza heza kuri twese, hazira amacakubiri, ukwikanyiza, irondakarere, himakaza ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutanga urubuga rw’ibitekerezo bya politiki binyuranye.
Birababaje kandi biteye agahinda kumva amagambo yuzuye ubwibone, kwishongora, kwigamba no gukina k’umubyimba abanyarwanda Abaperezida MUSENI na KAGAME bavuze taliki ya 07/04/2014 imbere y’imbaga y’abanyarwanda bari bategereje amagambo abahumuriza kandi abashishikariza inzira y’ubwiyunge nyakuri. Kubera iyo mpamvu, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryiyemeje muri iyi nyandiko yaryo gusesengura, gusubiza aba baperezida bombi, no gutanga umucyo ku banyarwanda bashyizwe mu gihirahiro n’amagambo yavunzwe:
- Biteye agahinda kubona abaperezida Museveni na Kagame ku munsi wo kwibuka imyaka 20 jenoside tutsi imaze ibaye bavuga amagambo yuzuye ubwirasi no kwivuga ibigwi ko bo n’ubwoko bwabo batunganiwe aho kubaha no kubahiriza abanyarwanda bose(abatutsi n’abahutu) bishwe bazira gusa icyo bari cyo, ubwoko bwabo, haba mu Rwanda haba no muri Zaire-Congo.
- Twagiye kenshi mu butumwa bwacu duhamagarira abanyarwanda bose, cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, guhaguruka tukarwanya gahunda ya Havila/Tutsi International/Hima-Tutsi Empire abantu bakabifata mu buryo bworoshye cyangwa se ntibanabyiteho, none umukuru w’iriya gahunda ari we Perezida Museveni ubwe arabibibwiriye izuba riva! Aha twongeye gushima kumugaragaro Nyakwigendera Colonel Karegeya wari warahagurukiye kurwanya iriya gahunda ya Hima-Tutsi Empire mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari ba nyirayo bakamwica, bakamwima n’aho arambika umusaya bwanyuma iwabo i Mbarara kw’ivuko.
- Perezida Museveni arabeshya mw’ijambo rye ngo abazungu nib o bazanye amacakubiri n’umwiryane hagati y’abatutsi n’abahutu kandi atari byo. Mu mateka atabogamye yanditswe na bamwe mu batutsi ubwabo nka Stanislas Bushayija, yanditse muri 1957 yemeza ko ikibazo cy’abahutu n’abatutsi cyatangiye mu myaka ya 1500-1600 igihe abami b’abatutsi bicaga abami b’abahutu bari barabakiriye neza mu gihugu babasanzemo, bakabashahura, ibishahuro byabo bakabyambika ingoma Kalinga yari ikimenyesto cy’ubutegetsi. Imvugo y’icyo gihe na nyuma y’aho yari ngo “Kalinga itamiririje ibinyita” (yambaye ibishahuro by’abami b’abahutu). Ni uko byatangiye.
- Iki kibazo Aloyiziya Inyumba wari Umunyamabanga mukuru nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagikomojeho mu nama y’Umushyikirano 2000 aho yavuze ati: “Ikibazo cy’abahutu n’abatutsi kiraremereye, ni ingorabahizi kuko abahutu bavuga ngo abatutsi nibo bagitangiye abe ari nabo bazakirangiza”. Kuva ubwo yarabizize kurinda bamwivugana bakoreshe icyo mu Rwanda ubu bita “utuzi twa Dan Munyuza” kuko yari akojeje ahataragombaga gukozwa, kuko yari avuze ukuri kutagombaga kuvugwa n’umututsi.
- Perezida Museveni arogagiza Umwami Rudahigwa ngo yakuyeho ubuhake n’ikiboko kandi mu mateka bizwi ko atari we ko ari abazungu babimutegetse bakabimusinyisha bamuhagarikiye. Komisiyo ya ONU/UN ni yo yabisabye kuva mu 1948 Umwami Rudahigwa arabyangira kugeza mu 1954 Komisiyo iri hafi kugaruka kuko yazaga buri myaka 6 gusura ibihugu byayo by’indagizo n’u Rwanda rurimo, noneho ababiligi babimusinyisha ku ngufu kugirango bazabone icyo bamurikira Komisiyo ya ONU/UN bari bahagarariye mu Rwanda.
- Perezida Museveni aravuga ngo umwami Rudahigwa yarishwe(assassination), yishwe n’abazungu kandi amateka atabogamye ahamya ko atari byo ko ahubwo yatanze ingoma kuko ari ko byagombaga kugenda. Twibuke ko inkuru imaze kugera mu Rwanda ko Umwami Rudahigwa yatanze, nyina umubyara Umugabekazi Kankazi yaravuze ngo “noneho yatinyutse!”. Bivuga ngo yatinyutse gupfa ngo atange ingoma. Byari bizwi ko abiru b’i Bwami birirwaga bavuga aho hose ko ari we utera ingoma ya cyami ntutsi umwaku atuma abahutu bayigumukaho kubera ko atabyaye umusimbura kandi akaba yarayimereyeho imvi atarayitanga kandi mu mitangire y’ingoma nta mwami wagombaga kumera imvi ataratanga.
- Perezida Museveni akomeza mw’ijambo rye akora propaganda ya FPR yo kubeshya abanyarwanda n’amahanga ngo nta bibazo by’imibanire hagati y’abahutu n’abatutsi byigeze bibaho mbere y’umwaduko w’abazungu. Akibagirwa ko abanyarwanda ubwabo bazi ko icyo gihe abatutsi banenaga abahutu, ko batashoboraga gusangirira ku muheha umwe cyangwa kunywesha uruho rumwe. Iyo wabaga uri umuhutu ukajya gusaba ahantu mu batutsi amazi yo kunywa barayakudahiraga n’uruho bakayaguha ariko urwo ruho unywesheje bakarujugunya. Mu byerekeye ubutegetsi nabyo aho abeshya ngo nta kibazo cyari gihari, twibutse ko mu myaka ya 1800 habayeho abayobozi b’abahutu bayoboye mu buryo bukurikirana imyivuymbagatanyo y’abahutu bashakaga guhirika ingoma ya Cyami ntutsi-nyiginya yari ibamereye nabi kubera kubategekesha igitugu no kubica. Abo bayobozi b’abahutu ni Nkizamacumu, Mbanzabugabo na Nyirashyirambere Nyirafugi ari nawe wabaye uwanyuma mu mwaka wa 1889. Bose bishwe n’ingabo z’Umwami zabaga zigizwe n’abana b’abatware na bene wabo bandi, n’abana b’abiru na benewabo bandi, mbese abatutsi gusa.
- Nyuma ya Nyirashyirambere Nyirafugi wari warabashije guhungira i Burundi umwami w’i Burundi(Tutsi) akamusubiza uw’u Rwanda akamwica, hakurikiyeho Gregoire Kayibanda washinze ishyaka mu 1957 ryitwa “ Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu” (PARMEHUTU), ahereye ku cyifuzo cya Komisiyo ya ONU/UN yo mu 1948 cy’uko abahutu bari bakeneye emancipation (kwibohoza), abatutsi bo bakaba ntayo bari bakeneye kuko nta wari warabagize abacakara mu gihugu cyabo cyangwa ngo abakumire mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu nkuko byari bimeze ku bahutu icyo gihe. Emancipation y’abahutu yasabwe na ONU/UN rero, Gregoire Kayibanda na bagenzi be kuyishingiraho bagashyiraho ishyaka rya politiki ntabwo byari amacakubiri nkuko Perezida Museveni abivuga ahubwo byari ikintu cya ngombwa (necessite/necessity).
- Perezida Museveni asoza ashimagiza FPR ngo ni abantu bakunda igihugu (patriotic/patriotique). Ubundi gukunda igihugu bivuga gukunda abenegihugu bose utabarobanuye. FPR yo irobanura amoko kimwe na Museveni na Kagame barebera ubwoko bwabo bw’abatutsi gusa, bakagenzwa no kwica abahutu ngo bakore icyanya cyabo mu karere k’ibiyaga bigari. Urugero ruri hafi ni bariya bahutu barenga 500 leta ya FPR iherutse gusenyera amazu i Nyagatare ahitwa Rwimiyaga bazira ko ari abahinzi, ko atari aborozi. Muzumve cyangwa mwumvise ikiganiro umunyamakuru Etienne Karekezi wa radio Ijwi rya Amerika yagiranye n’umwe muri abo bahutu basenyewe ubu bamwe bakaba barahungiye ubwayi mu kigunda cyo muri Uganda.
- Abaperezida Museveni na Kagame barashimagiza FPR Inkotanyi nkaho ari ishyaka rya politiki rikorera u Rwanda n’abanyarwanda bose ibintu bizima. Ntabwo ari ishyaka rya politiki, ni umuryango wa mugani wabo, umuryango w’iterabwoba n’ubwicanyi(a terrorist organization) wishe abantu mu Rwanda, muri Congo DR, muri Kenya, muri Uganda, mu karere k’ibiyaga bigari kose, muri Afurika y’Epfo , muri Kameruni, muri Republique Centrafricaine, mu Burayi, n’ahandi hose FPR ikomeje kwicira abanyarwanda bayihunze n’abatavuga rumwe nayo, baba abahutu baba n’abatutsi.
- Perezida Kagame arikoma abafaransa, ababiligi, na Kiriziya gatolika kandi mu mateka atabogamye y’u Rwanda bizwi ko bariya uko ari 3 aribo bagabanije ubwicanyi bwariho mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu. Bariya bazungu babajije Umwami Musinga bati kuki hano mwirirwa mwica abantu! Umwami Musinga arabasubiza ngo “Abanyarwanda wabategeka ute utabishe!”. Nguwo umurage w’ubutegetsi bw’ingoma ya Cyami mu Rwanda ukidukurikirana kugeza na n’ubu. Ibi bikaba biri mu byatumye umwami Musinga bariya bazungu bamucira i Kamembe bakimika umuhungu we Rudahigwa wari umaze kubatizwa muri Kiriziya gatolika. Ni bo baciye kuroha (kwica abakobwa batwite), guhoora(la loi du talion/systematic revenge), n’ibindi.
- Perezida Kagame yavuze ko yakiriye impunzi z’abahutu akabana nazo ariko yiyibagiza ko we ubwe yivugiye ko icyamubabaje ari uko atabashije kuzica ngo azimareho. Ubundi akabeshya ko mu Rwanda rwe ibintu byose bisangiwe n’amoko yose hakurikijwe ubutabera n’ubushobozi bwa buri wese (la loi du merite) kandi bizwi ko atari byo. Ingero ni nyinshi nk’abana b’abahutu badahabwa ubufasha bwo kwiga(bourses d’etudes/scholarships), abahutu basenyerwa amazu bakamburwa n’amasambu yabo nka bariya ba Rwimiyanga i Nyagatare, abacuruzi b’abahutu bahomba kubera gukubitwa ikaramu na Rwanda Revenue Authority ibashumurijwe na FPR kugirango batagira ubushobozi bushingiye kw’ifaranga, n’ibindi.
- Perezida Kagame arigamba ko ngo abasikikare be ba FPR/APR/RDF bafite uruhare mu mirimo ya ONU/NU yo kugarura amahoro hirya no hino kw’isi. Nyamara i Darfur muri Sudan u Rwanda ruri mu bituma genocide ihakorerwa na perezida wa Sudan idahagarara kubera ubucuti buri hagati y’abajenosideri babiri: Perezida Bashir ukora jenoside y’abirabura muri Darfur na Perezida Kagame wakoze jenoside y’abahutu mu Rwanda no muri Zaire-Congo.
- Perezida Kagame arishimira ko kimwe cya kabiri cy’abanyarwanda bafite imyaka iri munsi ya 20, bugufi ya bitatu bya kane bakaba bafite imyaka iri munsi ya 30. Birababaje ariko kubafatirana muri ubwo buto bwabo akaboza ubwonko abatoza kwica nkuko yabigenje mw’ijambo yababwiye taliki ya 30/6/2013 cyangwa mw’ijambo rye ryo mu masengesho y’umwaka taliki ya 12/1/2014, kubatoza gutukana iyo atuka abanyapolitiki b’abanyarwanda nka we abaziza gusa ko batavuga rumwe na we muri politiki no mu buryo igihugu cyacu cyakagombye kuyoborwa.
- Perezida Kagame arangiza ijambo rye avuga ko kuri we kubona abo basore n’inkumi batwaye urumuri rw’urwibutso, bimuha ikizere cy’ejo hazaza h’u Rwanda. Ntacyo bimaze abo bana kubatwarisha urumuri rutazima rw’urwibutso rwa jenoside tutsi we na FPR barimo basisibiranya ibya jenoside hutu bakoze mu Rwanda no muri Zaire-Congo. Urumuri rumurikira abatutsi gusa aho kumurikira abenegihugu bose n’abahutu barimo, amaherezo ni ukuzazima kuko rucagura abanyarwanda.
Turangije dusaba abahutu n’abatutsi kutagwa mu mutego w’ubuhezanguni bw’ivangurabwoko wa FPR Inkotanyi. Abahutu nimwange gusigwa inzarwe z’icyaha cya jenosuide mutakoze kuko icyaha ari gatozi, maze mwange gusaba izo mbabazi z’agahato muhatirwa na Leta ya FPR – Inkotanyi na Perezida Kagame n’abambari be. Abatutsi namwe nimuhaguruke mwamaganire kure iriya politiki mbi y’itotezabwoko ya FPR Inkotanyi ejo namwe amateka atazava aho ababaza impamvu mutanze iyo politiki y’ivangurabwoko kandi mwarabonaga neza ko igamije guhindanya no gutesha agaciro mu buryo budasubirwaho (humiliation et traitement degradant) bene kanyarwanda.
Turashishikariza abanyarwanda no kurangwa n’ingengabitekerezo ya politiki ya Parti Rwandais des Moderés/ Moderate Rwanda Party, PRM/MRP-ABASANGIZI yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/idéologie du moderatisme), ubwubahane(mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolérance) ubusabane(concorde), ubufatanye (solidarité/solidarity), ubwuzuzanye (complementalité/complementality), ubuvandimwe (fellowship/fraternité), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ compréhension mutuelle), ubunyakuri(thruthness/verité, sincerité), gukorera mu mucyo (transparency & accountability/transparence et responsabilité) no gusangira ibyiza by’igihugu abanyarwnda twese (genuine power sharing/partage réel du pouvoir) ntawe uhejejwe inyuma y’urugi.
Bikorewe i Savannah, Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika taliki ya 11/04/2014
Dr. Gasana Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI
Mr. Mukeshimana Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya politiki;
Mr. Batungwanayo Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa.
Niba ushaka kutwandikira ngo utwungure ibitekerezo cyangwa se ugire icyo utubaza, email yacu ni abasangizi@gmail.com
Source: Ikaze iwacu
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355