Pageviews all the time

Ntucikwe na Shikama mu cyongereza:Ibyo utari uzi ku bwicanyi bwa Kagame: sobanukirwa uko kagame yica n'uko akoresha inkiko mu bwicanyi bwe, sobanukirwa impfu zinyuranye z'abasirikare bakuru b'igisoda cye uko zapanzwe n'impamvu yazo.


Mu nyandiko yo mu bubiko  yasohowe na free Uganda critical Media urahishurirwa ibintu bigufasha gusobanukirwa ibiriho biba mu Rwanda ku munsi wa none cyane cyane ku rubanza rwa Kizito Mihigo n'impfu z'abantu banyuranye ziriho ziba hirya no hino mu gihugu nk'urupfu rwa Padiri Nambaje wa Cyangugu, abarimu banyuranye ba kaminuza nkuru y'u Rwanda, ibura ry'abantu nka Koloneli Cyiza wakomokaga i Cyangugu, irigiswa n'ifatwa ry'abasore b'Imberakuri, n'ubundi bwicanyi. Numara gusoma iyi nkuru, urahita usobanukirwa n'ibyo byose tuvuze hejuru byari byarakubereye urujijo!Dore iby'ingenzi birimo:

1. Kayumba Nyamwasa wahushijwe n'abicanyi ba Kagame muri 2010 na 2014, yagombaga kwicwa kuri 8/3/2008 akiri ambasaderi mu Buhinde. Uko urubanza rw'urupfu rwe rwagombaga kugenda  nkuko byari byarateguwe ni nka rwa rundi rwo ku rupfu rwa nyakwigendera Leonard Rugambage Sherif wo mu Muvugizi
2. Menya uko uwari umusemuzi mukuru wa Kagame yishwe azira ko yari umuhutu agasimbuzwa Jenerali Kazura, Mbangurunuka yababwiye ibye abivuye imuzi.
3. Menya ukuntu umwe mu basirikare bakuru b'igisoda cya Kagame yishwe ahawe amarozi kugirango atarongora umuhutukazi. Ese uribuka ko mubyo Kizito Mihigo azira n'iki kirimo? Ibuka ikiganiro cya nyuma yagiranye na www.igihe.com aho yari yahamagariwe gusobanura indirmbo ye " igisobanuro cy'urupfu", umunyamakuru agatandukira akamubaza niba noneho yarabonye uwo bazarushingana, akamubaza inshuro zirenze 2 uwo ariwe!
4. Menya ukuntu umusoda wajyanaga imirambo y'abantu bishwe na Kagame kuyitwikira muri Nyungwe, byagezeho nawe Kagame akamuhitana.
5. Urasangamo n'izindi mpfu nyinshi n'impamvu Kagame yagombaga kuzikora.

Imana itabare Abanyarwanda.

Nkusi Yozefu
shikamadi.blogspot.com ( aderesi ya shikama mu cyongereza)
shikama ku kuri na Demukarasi


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355