Pageviews all the time

Yihinduye injiji n’umubeshyi kandi ari Dogiteri kubera urwango afitiye Twagiramungu Faustin!/ VERITAS INFO


Publié le par veritas


Uyu ni Dogiteri Nkusi Joseph umuhanga mu gutekinika ibinyoma kuri Twagiramungu!

Uyu ni Dogiteri Nkusi Joseph umuhanga mu gutekinika ibinyoma kuri Twagiramungu!
Nkusi Joseph umwanditsi akaba na nyir’urubuga «shikamaye.blogspot.fr/» yatugejejeho inkuru  iri ku rubuga rwe yise ngo «Mbwire Twagiramungu Fawusitini, politiki y’amacakubiriyo mu 1991-1994 yasekuranyaga…». Uyu Nkusi Joseph ni umunyabwenge, akaba atuye ku mugabane w’u Burayi ndetse akaba azwiho n’igikorwa cyiza cy’akarusho cyo gushinga no gucunga urubuga rutangirwamo ibitekerezo n’amakuru Abanyarwanda benshi bakeneye ; ariko kubera urwango afitiye Twagiramungu ku mpamvu zitumvikana, byatumye yandika inkuru yo kumuharabika igaragaza ko ubwenge bwe yabwiyambuye akigira injiji n’umubeshyi kugera naho ananirwa kureba kuri interineti amakuru y’ukuri y’ibyo yandika kuri Twagiramungu !
Ntabwo ninjira mu nkuru ya Nkusi kuko ibyo yanditse biteye isoni ariko ndagira ngo ngire icyo mvuga ku ngingo nke cyane zagombye kuranga umuntu w’umunyabwenge kandi w’umwanditsi ukwiye kugeza ku Banyarwanda inkuru z’ukuri ! Uku kwiyambura ubwenge kubera urwangonibyo byatumye mu mwaka w’1994 interahamwe zigishijwe n’abanyabwenge nka Nkusizararimbuye igice kinini cy’Abanyarwanda ngo zibahora uko batekereza n'uko basa, kugeza naho zishe abasilikare ba aba Ex-FAR bari ku rugamba ngo ziri kwikiza umwanzi! Gushyira urwango mu bantu bishobora kuzaba umwihariko w’abanyabwenge bamwe b’abanyarwanda bashaka kutwereka ibara ry’umukara bakatumena amatwi bashaka kutwemeza ko ari umweru !
Muri iyo nkuru ya Nkusi navuze haruguru aragira ati : «Twagiramungu nareke abimariye imyaka mu mashyamba bakomeze bibereho mu bugenge bwabo areke kubasonga nkuko yatereranye izindi mpunzi igihe zicwaga i Kibeho muri 1995, Seth Sendashonga agatabaza hakabura utabara, Bihwahwa Bizimungu akajya gushinyagura naho Twagiramungu na Kagame bariho binywera byeri i Kigali» ! Biratangaje kumva umuntu w’umunyabwenge nka Nkusi atinyuka kuvuga ko igihe inkotanyi zicaga impunzi mu nkambi zo ku Gikongoro Twagiramungu yarimo anywa byeri na Kagame i Kigali !
None se Dogiteri Nkusi yari ananiwe kujya nibura kuri interneti ngo arebe ko mu gihe inkotanyi zicaga abantu ku Gikongoro muri Mata 1995, Bwana Twagiramungu yari ku mugabane w’u Burayi (inkuru ibisobanura) kandi no mu mpamvu zatumye Twagiramungu yegura ku mwanya wa ministre w’intebe harimo n’uko yasabaga ko abasilikare b’inkotanyi bishe impunzi i Kibeho bahanwa Kagame akabyanga (vidéo ibisobanura)! Ariko kugira ngo akunde yigishe abakiri bato kugirira urwango rudasanzwe Twagiramungu, Dogiteri NKUSI yiyemeje kwigira injiji n’umunyakinyoma, yemeza ko Twagiramungu yasangiraga inzoga na Kagame i Kigali igihe impunzi zicwaga i Kibeho n’inkotanyi!
Nkusi agomba kuba yariyambuye ubwenge mu gushaka guharabika Twagiramungu akibwira ko abantu bose nabo bahita bamera nkawe, bakiyambura ubwenge bwo kumenya ukuri ! Nkusi aragira ati : «Kurangwa n’igitugu no gusuzugura abo bafatanyije buri gihe » ! Uyu Nkusi ntabwo azi Twagiramungu uretse ijambo rimwe Padiri Thomas yamubwiye ry’uko atamurusha kumenya Twagiramungu, none uyu Nkusi ko ataba mu ishyaka RDI-Rwanda Rwiza riyoborwa na Faustin Twagiramungu, ntabe n’umuyoboke w’impuzamashyaka ya CPCahera he avuga ko Twagiramungu arangwa n’igitugu no gusuzugura abo bakorana ? Uwabwira Nkusi ngo « gesa ubwiyo, ubwino ntiburera» ntabwo yaba yibeshye !  Nkusi yagombye gutegereza abari mu mashyaka ayoborwa na Twagiramungu akaba aribo bamuvuga uko bamuzi kuko bakorana nawe,akareka kwiterera mu mata nk’isazi no kubeshya rubanda! Mu gihe MDR yatoraga abayobozi bayo mu mwaka w’1992, iryo tora ryanyuze mu mucyo mu rwego rw’igihugu kandi njye ubwanjye nari ndirimo, nta hantu na hamwe igihugu cy’Amerika (USA) kigeze kigira uruhare mu matora ya MDR ku buryo Twagiramungu yari kujya kubasaba amajwi !
Iyi politiki ya Nkusi yo gushaka kugira Twagiramungu ruvumwa (diabolisation) niyo bamwe mu bitwa abanyepolitiki bagiye bakoresha mu kumurwanya ariko bikarangira aribo bandagaye!Umwana w’umusore yigeze kumbaza ibibazo kuri Twagiramungu akurikije ibyo abamuharabika bavuga agira ati : «Twagiramungu yari afite imbaraga zimeze zite kuburyo yatanze igihugu mu mwaka w’1994 ? Ese byagenze gute kugira ngo agire ububasha bwo gutanga igihugu ariko ntashobore gukiza abantu barenga 30 bo mu muryango we bishwe n’Interahamwe muri uwo mwaka ? Ese yahaye inkotanyi intwaro ? yazihaye plan y’urugamba se ? yasinye amasezerano se yo kuziha u Rwanda, ko bizwi ko Amasezerano y’Arusha yashyizweho umukono na Prezida Habyarimana ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ? Ese Twagiramungu yari afite uwuhe mwanya mu butegetsi ?...» ibi bibazo byose umenya Nkusi adashobora kubibonera ibisubizo !
Twagiramungu Faustin ahabwa ububasha nk'ubw'Imana!
Abanyabwenge batekereza nka Nkusi baharabika Twagiramungu bamugereranya n’Imana! Mu kwezi kwa cumi 2014, Gen Byiringiro yavugiye kuri Radiyo BBC ari i Walikale (RDC) ko yitandukanyije n’umunyepolitiki witwa Twagiramungu Faustin, ko ndetse amwirukanye kubuyobozi bwa CPC ! Kugeza na nubu twategereje uko Byiringiro ayoboye CPC twarahebye! Twibajije ukuntu umuntu akora coup d’Etat mu ishyaka kandi ajijutse biratuyobera! Bitewe ni uko Byiringiro yashatse kuyobora CPC ari i WALIKALE ubu bikaba byaramuyobeye, niko abatekereza nkawe biyumvisha ko Twagiramungu ayobora FDLR ari mu Burayi bigakunda! Uretse Imana yonyine yakora ibyo nta wundi muntu washobora gusenya umutwe wa gisilikare uri mu mashyamba ya Congo yicaye i Burayi ngo bikunde, cyane ko uyobora uwo mutwe yari amaze kuvuga ko yitandukanyije na Twagiramungu !
Twabonye izindi nyandiko nyinshi zagiye zisohoka mu kinyamakuru «Ikaze iwacu» ziha ububasha Twagiramungu bumeze nk’ubw’Imana, dore zimwe mu ngero natanga zagiye zisohoka mu nyandiko z’icyo kinyamakuru :
1.Ngo Twagiramungu ategeka abanyamerika bakavuga kandi bagashyira mu bikorwa ibyifuzo bye byo gusenya FDLR.
2.Ngo Twagiramungu yatumye Evode Uwizeyimana ajya gukeza Paul Kagame
3.Ngo Twagiramungu niwe watumye Mitali Protais wari Ambasaderi wa Kagame muri Etiyopia ahunga !
4.Ngo Twagiramungu niwe uzana amacakubiri mu mashyaka yose ariko ishyaka rye abandi ntibashobore kurisenya!
5.Ngo Twagiramungu niwe wakira amafaranga yo gufasha FDLR kandi bizwi ko yitandukanyije n’umuyobozi wayo! Ese abamuha ayo mafaranga ni injiji cyangwa yabahumye amaso ? ...
Twibaze impamvu: Abantu batinya Imana bakayubaha ndetse bakayisenga ariko hari n’abantu batinyuka Imana bakayituka ndetse bagakora ibidakorwa ariko amaherezo y’abo bantu bose ni uko badashobora guhindura umugambi w’Imana w’icyo yabategenyirije! Twagiramungu nawe abantu benshi baramwubaha, ndetse bakavuga ko ari inararibonye muri politiki y’u Rwanda, abantu bamuhimbira byinshi, bamwe bakamusebya ndetse no kumutuka rugeretse, hari n’abagerageje kumwica incuro nyinshi ariko buri gihe Imana igakinga akaboko! Abenshi mu bamwijunditse ni abagendera ku mabwire ashingiye ku nzangano n’amashyari, bakamutwerera ububasha budasanzwe bwo gutegeka amashyaka anyuranye gukora ibyo ayasabye, mbega agakora ibitangaza atavuze ndetse atanavuye aho ari!
Uko bamuharabika niko bikurura amatsiko y'abashaka kumumenya neza!
Abamuzi neza bo, ari abamukunda, ari n’abatamukunda, bahuriza ku kintu kimwe k’ingezi : Twagiramungu yamye arangwa n’ugutinyuka benshi batagira, bigatuma afata ibyemezo cyangwa atangiza ibikorwa (initiatives) bitungura benshi, bamwe aho kubimushimira, bakababazwa n’uko abatanze, bagatangira gukerensa ibyo agamije, kabone n’iyo biba bifitiye akamaro Abanyarwanda mu buryo bugaragara. Nk’ubu hari abakimwikoreye ngo kuko muri za 90-91, yatinyutse kurwanya ku mugaragaro ubutegetsi bw’igitugu bwa Prezida Habyarimana n’ishyaka rya MRND. Nyamara Twagiramungu yari mu kuri, cyane cyane aho yagiraga ati :”Twanze cyami ntutsi, ntituzemera cyami mputu cyangwa cyami nshiru!”Ni kimwe n’uko yari mu kuri ubwo yamaganaga ubwicanyi n’igitugu bya Kagame n’ingabo ze mu mpera za 94.
Guhera icyo gihe, Inkotanyi zamwanze urunuka kubera ko yari amaze kuvugira kuri Radiyo Rwanda amagambo akarishye, aho yagize ati :”Abanyarwanda banze ingoyi hashize imyaka irenga 30, ubu sibwo bazemera kuyisubiraho !” Kuba kandi yaragize ubutwari bwo kujya guhangana na Kagame mu matora yo muw’2003, atazi niba azapfa cyangwa niba azakira (à ses risques et périls), byatumye bamwe bavugaguzwa aho bari babunze mu magorofa y’i Burayi, ngo Rukokoma agiye guha agaciro itorwa rya Kagame (légitimer!). Kandi nyamara n’ubwo bamwibye amajwi, nibura Abanyarwanda bamenye ko FPR-Inkotanyi ntacyo ipfana na rubanda, naho amahanga aba abonye ikimenyetso simusiga cy’uko nta demokrasi iri mu Rwanda rwa Kagame-FPR.
Twagiramungu Faustin ahabwa igihembo mu Butaliyani nk'umunyepolitiki mwiza.
Izo ngero nkeya zirerekana ko Twagiramungu ari umunyapolitiki udasanzwe, uzi icyo ashaka, uzarinda avamo umwuka agiharanira icyagirira Abanyarwanda akamaro, cyane cyane icyatuma babana mu bumwe nyabwo, muri demokrasi ishingiye ku bwisanzure bwa buri wese, butanga ububasha bwo kwihitiramo abayobozi mu matora adafifitse. Nk’uko yakunze kujya abivuga muri za 91, NTA KUNDI BYAGENDA: Twagiramungu n’abo bafatanyije urugamba rwa politiki, bifitemo icyizere ko amaherezo u Rwanda Rwiza baharanira ruzagerwaho! Abahagurukiye kumuharabika bararushywa n’ubusa, ahubwo uko bamwandagaza niko bitera amatsiko abatamuzi, cyane urubyiruko, bakarushaho gushishikarira kumenya amateka ye nyakuri, bityo abakunzi be bakagenda biyongera, biturutse ku buhumyi bw’abanzi be !
Nta muntu ukundwa na bose, kandi ni ngombwa kuvuga ibyo wemera n’ibyo utemera, ibyo ni uburenganzira bwawe, nkaba mbona abanga Twagiramungu bahura n’ingorane z’uko ibikorwa byabo byo kumusenya bibagiraho ingaruka zo kwisenya ubwabo, nibakomereze aho! Biratangaje kubona umuntu w’umunyabwenge yihindura injiji,n’umubeshyi… ngo arashaka guharabika Twagiramungu kandi nta kintu na kimwe ashobora guhindura kuri kamere ye no kuri gahunda z’ingirakamaro we n’ishyaka rye bafitiye u Rwanda!
Ntakirutimana Faustin, Commissaire muri RDI.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355