Umuhanzi Desire Luzinda yababajwe n'umusonga wa Rosemary Nankabirwa bituma ajya kugurisha inkweto ze imiguru 200 ngo abone inkunga yo kumuvuza Kanseri |
Ku itariki ya 11/4/2015 ku wa gatandatu w’igishize
niho Rosemary Nankabirwa w'imyaka 37 y'amavuko, umunyamakuru w’ikirangirire
kuri Televiziyo y’igihugu cya Uganda (NTV) yagejejwe igitaraganya mu bitaro bya Aga Khan i Nairobi muri
Kenya kubera indwara ya kanseri yari imumereye nabi. Ibi bitaro umuntu avuze ko
aribyo ibihugu by’akarere bikoreramo taransiferi y’abantu bitashoboye
kwivurira ntiyaba yibeshye; hakaba rero havurirwa umugabo hagasiba undi, aha
ndashaka kuvuga ko bihenda cyane. Niyo mpamvu abanyamakuru ba NTV bakoze
ibishoboka byose ngo babone akayabo ka miliyoni ijana z’amashilingi ya Uganda (
100,000,000UGX) ibi bitaro byari byatse kugirango uyu murwayi avurwe.
Umusonga wa
Rosemary Nankabirwa wabujije abaganda gusinzira na Museveni ubwe
Abanyamakuru ba NTV bakimara kumva aka gashendeburo
kaciwe mugenzi wabo bahise batangaza kuri NTV ko buri muturage wa Uganda yakora
ibishoboka ngo atange inkunga. Bamenyesheje ko bagiye gutanga urugero boza
imidoka y’umuntu wese ubishatse ku mashilingi ibihumbi mirongo
itanu(50,000UGX). Ku wa gatandatu aku itariki ya 11/4/2015 biriwe ku kazi ko
koza amamodoka y’abaherwe ba Kampala kuri Serena Hotel, mu zo bogeje hakaba
harimo n’imodoka y’umuririmbyi w’ikirangirire muri Uganda BEBE Cool wari wazanye imodoka ye yo mu bwoko bwa Hammer.
Umusonga wa Rosemary wabujije abakozi ba NTV gusinzira bajya koza imodoka i Kampala ngo haboneke inkunga yo kumuvuza kanseri |
Perezida Museveni ntabwo yohereje imodoka ze ngo
bazoze ariko nawe umusonga wa Nankabirwa wamubujije gusinzira kuko yatanze
inkunga ya miliyoni eshanu z’amashilingi(5,000,000UGX),abashinzwe gukusanya
inkunga bakaba barayishyikirijwe n’umukozi wo mu biro bya Museveni Sarah
Kagingo. Umuhanzi w’umukobwa wamamaye cyane
mu binyamakuru mu minsi ishize Desire
LUZINDA we yakoze agashya afata ifoto ari imbere y’inkweto nyinshi zigera
ku myabaro 200 avuga ko azigurisha maze ashyira iyi foto kuri fesibuku.
Yibukije ko ushaka kugura wese yabikora vuba kugirango haboneke inkunga yo
gufasha Rosemary kandi ko inkweto ze zose zifite igipimo cya 39 y’ubwambarankweto.
Inkunga ntacyo yamariye
Rosemary kuko yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 12/4/2015 ariko muri Uganda
barishimira ubumuntu bwabo.
Kugeza mbere ya sa sita ibura iminota ine ku cyumweru tariki ya 12/4/2015,
isaha Rosemary yatabarutseho, Uganda yari imaze gukusanya inkunga ya miliyoni
ijana na cumi(110,000,000UGX).Ni ukuvuga ko ku yari akenewe harenzeho miliyoni
icumi kandi ngo inkunga yari ikiza kugeza itangazo rimubika rigiye ahabona.
Nubwo uyu muvandimwe yigendeye, Abagande barishimira uyu mutima wo gufasha
ubaranga nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho the observer. Kuri iyi
nkunga yari yabonetse, muri Uganda biyemeje gushyira ku ruhande miliyoni
mirongo itanu(50,000,000UGX)zo kuzajya zifasha abafite ibibazo bya kanseri.
Rosemary arashyingurwa none kuri 15/4/2015 i Masaka. Imana yizeraga
akanayamamaza imuhe iruhuko ridashira.
Tanzaniya nayo iri mu
kababaro yatewe n’umusonga w’icyamamare muri Sinema akaba yaranabaye na
nyampinga w’iki gihugu, WEMA SEMPETU.
WEMA SEMPETU |
Uyu mukobwa aherutse gutangaza amagambo y’akababaro
yarijije benshi muri Tanzania. Ibi bikagaragarira mu nyandiko zagiye zihita mu
binyamakuru byaho no ku mbuga nkoranyambaga nka Fesibuku.Uyu mukobwa wari umaze
iminsi mu rukundo n’umunyamuziki wo muri Tanzania DIAMOND PLATINUMZ ubu wisangiye mu mezi ashize umugore w’umuherwe wo
muri Uganda ZARI, yashyize kuri
fesibuku amagambo amenyesha abanyetanzaniya ko adashobora
kubyara kandi ko imvugo zabo zivuga ngo ntashaka umwana zimubabaza.
«Muragirango mbabwire ibyo nakoze byose kugirango
ntwite? Cyangwa mukeka ko ibyo mumvugaho ku byerekeye umwana bitambabaza,
mwibuke ko nanjye ndi umuntu mfite umutima nk’uwanyu mwese , mukeka ko
binshimisha iyo mbonye bagenzi banjye bafite inda njye ntashobora kuyigira?
Mukeka ko ntifuza kubona mfite akana twifotozanya, akabuto(kopi) nzasiga igihe
nzaba narapfuye ntakiri kuri iyi si? Bagenzi banjye, nabakoshereje iki
rwose?Kuki hari abandika amagambo yo kumbabaza, hari igihe nibaza icyo
nakoshereje Imana kubera ibyo munkorera. Hari uwo nakoshereje kugirango
mwandike ibintu bimbabaza byerekeye umwana? Sinshobora kugondoza Imana cyangwa
ngo nyitegeke icyo ikora kuko ariyo ishobora byose»
Nkuko nabivuze hejuru, aya magambo yarijije
abanyatanzania benshi bituma bandikira uyu mukobwa ubutumwa bwo kumuhoza
amanywa n’ijoro bamubwira ko bamwumva, kandi ko atagomba kwiheba kuko Imana
itangira igihe ishakiye igaha n’uwo ishaka.Shikama irabibutsa ko uwari umukunzi
we uherutse no kumugurira imodoka y’impano ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko
ye, Diamond Platinumz yibereye mu rukundo n’umuherwe w’Umugandekazi ZARI ubyaye
gatatu akaba atwite indi ya kane ya Diamond Platinumz.
Ubwo ahandi umusonga w’undi
ubuza abenegihugu gusinzira mu Rwanda ho siko bimeze, umusonga w’undi uhinduka
urwenya!
Ni kenshi twagiye tubona inyandiko zihitagirana mu
binyamakuru by’Agatsiko zitabariza abana ba bene Ngofero babaga bageraniwe n’ubuzima
kugirango haboneke inkunga yo kubavuza; abenshi bakaba barahitanywe n’indwara
kubera kubura uwabagirira impuhwe ngo yikore mu mufuka. Mu Gatsiko gafite
abakozi bo hejuru bahembwa umurengera nta n’icyo baba bakoze, nta n’umwe wumva
ko afite umubiri ngo byibura atange iyi nkunga mu ibanga niba yanga ko FPR
ibimenya kuko yamubaza impamvu aya mafranga atariyo yayahawe. Ibiri amambu Kagame
Pawulo aheruka kujya kugurira umuzungu mu Bwongereza insimburangingo za
miliyoni zirenga 50 z’amafranga y’u Rwanda(50,000,000FRW) asize mu Rwanda hari
umwana w’imyaka ibiri wari hagati y’urupfu n’ubuzima yarabuze utanga atageze
kuri miliyoni imwe y’amanyarwanda(1,000,000FRW) ngo abone tike y’indege yo
kumuvuza mu Buhinde!
Nyamara hari abanyarwanda bakigira umutima w’ubumuntu
twari dufite kera tutaraterwamo uw’ibirura na FPR. Aha navuga nk’umunyarwandakazi
Ema wo ku gihe.com uherutse gutabariza aka kana navuze hejuru kari gafite ikibyimba kavukanye ku nda; uwigeze kuba nyampinga w’u Rwanda agatanga
amafranga aka kana kakajya kuvurizwa mu Buhinde , nyuma y’igihe gito kakagaruka
karakize. Shikama irakangurira abanyarwanda n’abanyarwandakazi kugera ikirenge
mu cy’aba bavandimwe babiri tuvuze hejuru, umusonga w’undi nabo ubabuze
gusinzira.
Hari abandi bakobwa baherutse gukora nka bariya bakozi
bo muri NTV yo muri Uganda bashaka gukusanya inkunga yo kuvuza umukinnyi wa
KBC Mutebi
Hamisi uherutse gukomerekera mu mpanuka yabereye ku Kamonyi muri
Gashyantare 2015 akaba na n’ubu akiri mu bitaro. Aba ni Nyampinga w’u Rwanda
2015 Kundwa Doriyana, n’ibisonga bye
Vanesa Rayisa na Akacu Linka. Hakaba hari hakenewe inkunga ya miliyoni
eshatu z’amanyarwanda(3,000,000FRW) kugirango uyu muvandimwe abone ubuvuzi. Icyatubabaje
muri shikama, ni ukuntu aba bakobwa aho guhabwa inkunga bakusanyaga ahubwo babahaye
urw’amenyo! Ngo bifotoje baseka ku murwayi, ngo barashaka kwimenyekanisha n’ibindi!Mu
gihe kirenze ukwezi bakusanya iyi nkunga bakaba barashoboye kubona gusa ibihumbi
ijana(100,000FRW) ni ukuvuga agera kuri 340,000UGX, gereranya na biriya byabaye
muri Uganda wibaze aho tugana!
Bakimara gutorwa |
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355