Pageviews all the time

Kubaho kwa FDLR niyo maramuko ya FPR n’Ubutegetsi bwa Paul Kagame /Veritas Info

Publié le par veritas

Rwarakabije ntabwo avugwa mu bagambaniye FDLR yarayiyoboraga, ahubwo Twagiramungu niwe ushinjwa ubwo bugambanyi!

Rwarakabije ntabwo avugwa mu bagambaniye FDLR yarayiyoboraga, ahubwo Twagiramungu niwe ushinjwa ubwo bugambanyi!
Maze gusoma inyandiko ya Nkusi Yozefu   ku Ikaze, aho yifatira mugahanga Nyakubahwa Faustin Twagiramungu  Prezida wa RDI Rwanda Rwiza na CPC. Aho amwiyama ko politique ye yamacakubili Kiga-Nduga itazongera kwihanganirwa. Bwana Yozefu Nkusi  ni ubwo n’ubundi wibeshye kuri politique ya Faustin Twagiramungu, biragaragara ko wa mugambi mubisha mwari mufite wo kumwica muri 1994 Imana igakinga akaboko  na n’uyu munsi ariwo mufite wo kurimbura Abacikacumu bose mufatanyije na FPR ya Paul Kagame!
 
Biteye agahinda kubona   hakiriho abantu nkawe bagombye kurebera abandi kuko mwize,ariko aho kureba ndabona mu gihumye. Dore Impamvu Faustin Twagiramungu atariwe waciyemo abanyarwanda ibice  ashingiye kuturere, oya  siko bimeze uramubeshyeye!!! Ahubwo uzabibeshye abana bavutse nyuma ya 1994, ariko twebwe twariho abanyarwanda bibohora ingoma ya cyami na gikoronize ntabwo ibyo urega Faustin Twagiramungu twabiha Agaciro na mba!
 
Muri make  ntawe utazi amahano yakozwe ni ngoma ya cyami kugeza aho bayihiritse muri Révolution ya 1959. Icyo gihe bamwe mubashyigikiye Ubwami bahunganye n’umwami  kuko mu mitwe yabo bari bafite ingengabitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’abahutu. Nyuma ya cyami hagiyeho Repubulika iyobowe na Nyakubahwa G.Kayibanda wavukaga  mu NDUGA (abanyenduka). Akurwaho na J.Habyalimana wamugandaguye  akoze coup d’état; Habyalimana wakomokaga mu karere ka KIGA (abakiga).  
 
Aha niho havutse  guhangana by'uturere bikomotse ku miyoborere mibi ya Habyalimana yo gukundwakaza no guhabwa ijambo mu bantu  bakomoka mu karere avukamo ariko KIGA (ikigoyi cyari kigezweho mu butegetsi)  nkuko bimeze ubu mu Rwanda aho abavuye i Buganda aribo bafite ijambo n’ubukungu bwigihugu( kuvuga ikigande n'icyongereza ngo urebwe neza). Niba ntibeshye rero nkeka ko Twagiramungu yari akiri umunyeshuli mu myaka yaza 73, Siwe rero (Faustin) wasabye Habyalimana gukuraho repubulika ya I ubwo yahirikaga kandi akica Intwali yaharaniye kwirukana cyami na gikoronize Grégoire Kayibanda (père de l’indépendance), aha niho Abahutu bahereye batsindwa.
 
Dore Imvo n’Imvano ya coup d’état ya 1973  yahiritse Ubutegetsi bwa Prezida Kayibanda. Mobutu wari Prezida wa Zaïre wari ushyigikiwe n’abanyamerika  yaricaga agakiza, ariko icyo gihe yarwanaga na KABILA père  wari ushyigikiwe na Tanzaniya  kubwa Mwalimu Nyerere warubogamiye kukitwaga URSS  nayo yari ihanganye na Amerika (USA); abanyarwanda b’abatutsi bari barahungiye muri Zaïre bajyanwe Moba ahitwa Vyura  muntara ya Katanga ; nyuma bamwe baje kwimurirwa muri Tanzaniya mu ntara ya Rukwa   ahitwa Mwese. Aho Mwese ni hafi yaho Kabila yahungiraga avuye gutera Zaïre ya Mobutu, yahageraga avuye  Wimbi ya mbere, iya kabili cyangwa avuye Wimbi ya gatatu kimwe  n’ahitwa HEWABORA.
 
Aho muri Tanzaniya niho KABILA yatangiye kugirana imishyikirano n’abatutsi ndetse batazuyaje bamuha n’abagore babo dore ko yabakundaga bimwe byasaze ! Inkuru y’imyitwarire ya Kabila yageze kuri Mobutu  nawe wari waracengewe n’abandi batutsi b’abanyarwanda bagiyeyo bagiye kuba abakozi ariko  ntibyabujije Mobutu nawe gutwarwa n’abagore b’abatutsikazi akajya asambana nabo. Abo batutsi n’abagore babo bakimara kugera kwa Mobutu nibo bahaye amakuru Mobutu y’uko abanyarwanda binjiye mu gisirikare cya KABILA  kandi bakaba bakorana n’u Rwanda bitewe n’uko Prezida Kayibanda yari inshuti ya Mwalimu Nyerere wa Tanzaniya.
 
Aho niho Mobutu yahereye yiyegereza  Habyalimana wari umugaba ingabo, akaba na ministre w'ingabo; kugirango bahirike Kayibanda inshuti ya Mwalimu Nyerere ushyigikiye KABILA umurwanya, ibyo akaba yarabikoreye kugira ngo agabanye ingufu z’abamurwanya. Mobutu rero yabigezeho, bitewe ni uko Habyalimana nawe yari afite inyota y’ubutegetsi kandi muri icyo gihe za coup d’état akaba arizo zari zigezweho mukugera k’ubutegetsi, bituma Habyalimana ahirika Perezida w’umusivili watowe n’abaturage! Ni aho gutsindwa kw’abahutu kwatangiriye, ubwo iyo Ntwali  yadukuye ku ngoyi ya cyami yagandagurwaga na Habyalimana! Ngibyo ibyahaye ingufu abanyarwanda bari barahunganye n’umwami.
 
Byumvikane rero ko kuba Habyalimana yarishe Kayibanda maze agafata Ubutegetsi ku ngufu kandi agakundwakaza abakiga (abanyarwanda bakomoka iwabo),byashyize icyuho hagati yakarere ka KIGA na karere ka NDUGA byumwihariko. Ikosa rya kabili rya Habyalimana, ubwo FPR yateraga  taliki ya 01/10/1990  yaje  yereka abanyarwanda, n’amahanga  ko izanye democratie, gukuraho ubutegetsi bushingiye ku karere, gutahura impunzi n’ibindi (cfr : radio Muhabura), bitewe ni uko ibyo FPR yavugaga byari bibuze mu gihugu, kubibonera ibisobanuro byaragoranye, ibi nkaba nabigereranya n’uko Habyalimana yahaye FPR amasasu yo kuturimbura (kandi koko Habyarimana yahaye intwaro Museveni azi neza ko ari kumwe naba Rwigema ajya no kumuha amapeti i Bugande nyuma izo ntwaro baza baziturashisha!).
 
Ikosa rya gatatu  rya Habyalimana : kwemera amashyaka menshi kandi ari mu rundi rugamba rw’amasasu na FPR. Birumvikana neza ko mu gihe hashyizweho itegeko mu gihugu ryemera amashyaka menshi, kandi buri munyarwanda  akaba yemerewe gukora politike mu mashyaka menshi,  bavuga ibitagenda neza mu gihugu.Niho rero abanyapolitike muri icyo gihe bagaragaje ko Ubutegetsi bwa Prezida Habyalimana burobanurira kubutoni hitwaje Akarere.
 
Ikosa ririhe rero rya Twagiramungu mu gihe atari we watangije kurobanura ku butoni hitwaje uturere, ni uko se yatinyutse kubyamagana? Ingero ni nyinshi niba Nkusi yarazibagiwe yabaza umuturanyi we akabimwibutsa. Turwana na FPR ibyitso byinshi byari bigizwe n’abantu bakomoka muyandi maprefegitura naho Gisenyi, Ruhengeri na Byumba ngo bari bazima !....yewe no mugisoda byaranukaga.....Nyamara abagambanyi bari bakomeye kandi twari duhanganye ku rugamba bazi neza imbaraga zacu bari Abakiga :Rizinde, Kanyarengwe, Biseruka…hakiyongeraho abanyepolitiki b’abasivili barimo Bizimungu pasteur, Kajeguhakwa… imbere mu gihugu hari ba Nsekarije...none ubu ba Rucagu, Bosenibamwe, Habumuremyi, Rwarakabije, Gatsinzi Marcel… berekanye ko bari inkotanyi butwi !..Wari uzi ko Gen. Kabiligi Gratien nta parcelle yagiraga i Kigali mugihe abandi ba jenerali bafite imiturirwa ? Nyamara reba uko yitangiye igihugu.
 
Iyo Rucagu aza kuba umunyacyangugu wabaye na Depite kubwa Habyalimana, noneho amagambo yari kubashira mukanwa! Reba uko yicishije, na nubu akaba akicisha Abakiga! Mwarangiza mukikoma Inzirakarengane.Ntabwo Twagiramungu ahanganye n’impunzi ahubwo ahanganye na gouvernement ya Kigali ishaka kuzirimbura nk’uko yabikoze kuva kera. Wowe Nkusi rero niba ufite umuti wo kudukura kumunigo wa Kagame turagusabye ngo uwutange ureke guca intege abitanga muburyo bwose ngo tuzatahe mu Rwanda twemye tutububa mu gihugu cyacu.
 
Umwanzuro: Amakosa ya TWAGIRAMUNGU
 
-Kuba akunda abanyarwanda bose atarobanuye ku moko cyangwa uturere.
-Kuba agihumeka kuko abenshi mwamuhize kera ngo mumwirenze ariko Imana igakinga akaboko kuko izi icyo yamuzigamiye
-Kuba nta ngengabitekerezo afite yo kurimbura ba nyamuke
-Kuba FPR na Kagame bamutinya
-Kuba ari umunyapolitiki wifuza ko abarwanya Leta ya Kagame bakwishyirahamwe bakayirwanya (iki nicyo kintu gitera ubwoba Kagame na Leta ye).
-Kuba afite intoki nibiganza bitariho amaraso.
-Kuba umunyapolitiki uvuga ukuli
-Kuba abarusha gukina politike na diplomatie n’ubunararibonye.
 
Kubaho kwa FDLR niyo maramuko ya FPR n’Ubutegetsi bwa Kagame
 
-FDLR ikomeje kuba intwaro ya Kagame yo kuburizamo Democratie nubwisanzure mu Rda.
-FDLR ni urwitwazo rwo gutera ibihugu duturanye.
-FDLR n’impunzi bahungiye muburasirazuba bwa Kongo ahabarizwa umutungo kamere wicyo gihugu ucukurwa ukagurishwa mu Rwanda (Bityo u Rwanda ruhungukira incuro icumi)
-FDLR ni igikoresho cya Kagame akoresha yegezayo  umuntu wese ufite icyo anenga Ubutegetsi bwe
-Abayobozi ba FDLR bakorera FPR (Warakabonye: Rwarakabije, Ninja, Ngendahimana…).
-Generale Gatsinzi Marcel wabaye umugaba wingabo muri Leta yabatabazi yagororewe guhabwa imyanya myiza nyamara niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa FDLR (FAR ni ingabo zahindutse FDLR).
-FDLR  ikomeje kuba iturufu Kagame akinisha kugirango agundire Ubutegetsi kandi akomeze afateho ingwate  abacikacumu (abarokotse jenoside abakangisha FDLR).
 
LAISSER Twagiramungu continuer à amener la chair autour d'os.
 
 
Colonel Rukara Damien Nasho/Kibungo
RWANDA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355