Mu gukomeza kwizihiza intsizi ya Pasika, mu isomo rya mbere tuributswa ubumwe bukwiye kuranga abemera. Muri ibyo harimo kugira ubumwe, no kwirinda kwikubira. Muri ubu bumwe niho intumwa za Yezu zakomeje guhamya izuka rya Yezu.
Mu isomo rya kabiri, turahishurirwa ibanga ryo kuvuka ubwa kabiri aho Yohani ahamya ko umuntu wese uhamya ko Yezu ari Kirisitu yabyawe n'Imana. Ibi bikajyana no gukunda Imana byigaragariza mu gukurikiza amategeko yayo.
YEZU ABONEKERA ABIGISHWA BE: Mu Ivanjili ntagatifu yanditswe na Yohani, turabwirwa intumwa ziri mu bwihisho kubera ubwoba. Bagiye kubona bagira batya babona Yezu ahagaze rwagati muri bo ni uko abahuhaho abaha Roho Mutagatifu abaha ububasha bwo gukiza ibyaha. Muri iryo bonekerwa, Yezu yaboneyeho gucyamura abemeragato nka Tomasi(Didimi) wasabye kwirebera ibiganza bye ngo akunde yemere.
Yezu yatangaje ko hahirwa abemera batabanje kwirebera: Yohani wanditse ibi yerekezaga ku bakirisitu ba mbere batigeze babona Yezu nk'uko intumwa zabanye nawe ariko ukwemera kwabo kukaba kwari gushingiye ku buhamya bwazo.
ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:
Kuwa mbere, taliki 13 Mata 2015 ni Martin Premier. Kuwa kabiri ni Lidivine. Kuwa gatatu ni Paterne. Kuwa kane ni Benoit Joseph Labre. Kuwa gatanu ni Anicet. Kuwa gatandatu ni Perfect naho ku cyumweru gitaha taliki 18 Mata 2015 ni icyumweru cya gatatu cya Pasika na Mutagatifu Ema.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355