Pageviews all the time

Nta gucika intege no kubura ibyiringiro kuko Afurika muri iyi minsi ikomeje kubona abatanga isomo ntangarugero muri demukarasi: Perezida Thomas Bony Yayi ntazahatanira indi manda/ UDAHEMUKA Eric

Perezida Thomas Bony Yayi arahirira kuzategeka Benin
Muri iyi minsi umuyaga w'impinduramatwara muri Afurika uravuza ubuhuha. Bamwe warabahitanye usiga ubambitse ibara barimo Mubarak, Khaddafi, Compaore. Bamwe waberetse ko bagomba kugenza macye ko ikizaba imbere kidafurutse barimo Kabila Kabange wa RD Congo na Nkurunziza w'u Burundi.

Bamwe kubera ubwoba bw'ibizababaho ariko batabisobanukiwe barimo kuraguza imitwe no gushuka abaturage ngo babafashe guhindura itegeko nshinga barimo Paul Kagame,... N'abandi benshi tuza kubona mu minsi iza! Aba  bose imyitwarire yabo ya kinyapolitiki byanze bikunze igira cyangwa izagira ingaruka ku baturage b'ibihugu byabo.
Abandi barimo kwibwiriza mu gutanga isomo ryiza muri demukarasi
Mu byumweru bitatu/bibiri bishize, perezida Maky Sall wa Senegal yatangaje ko abona manda y'imyaka irindwi ari ndende kandi yazarambirana ku buryo yifuje ko mu mwaka utaha wa 2016, abashingamategeko bazamanura umushinga mu baturage ba Senegal kugira ngo bagire icyo babikoraho.
Ni ubwa mbere umutegetsi muri Afurika atangaje ko ashaka ko bamugabanyiriza imyaka ya manda ikaba mike. Nyakubahwa perezida Maky Sall avuga ko nibura manda yaba imyaka itanu ariko byemejwe n'abaturage muri REFERANDUMU. Iyi myitwarire ikaba ari iyo gushimirwa n'ubwo abaturage ba Senegal batagize byinshi babivugaho.
Undi urimo gutanga isomo ryiza ni Nyakubahwa Perezida Thomas Bony Yayi waraye atangaje ko atazongera kwiyamamariza indi manda mu gihugu cye. Yagize ati:«Izina ryanjye ntabwo rizongera kugaragara mu bitoza kandi singikeneye ko risubira ku rupapuro rw'itora!»
Nyakubahwa Bony Yayi atangaje ibi mu gihe i Bujumbura ho mu Burundi birimo gucika bica amarenga y'ibibi bishobora kurushaho kuhaba kuko nyuma y'umunsi umwe gusa Nkurunziza agizwe kandida wa CNDD FDD, ubu imyigaragambyo yabaye ndanze i Bujumbura, barimo kurasana, baraterana amabuye, abaturage barimo kwicwa,...
Umunyamakuru akaba yibaza uko bizaba bimeze ku munsi w'amatora ubura iminsi 59 ni ukuvuga ku italiki 26 Kamena 2015. Ese abarwanya Nkurunziza bazaba batuje cyangwa ahubwo bazaba bariye amavubi? Imbonerakure se zo ubu zitwaye nk'interahamwe z'iwacu mu Rwanda muri za '93-94 aho zo zizabyitwaramo zite?
Niyo mpamvu mbona Afurika yacu ikwiye gukomeza gutera intambwe nziza yibonera abategetsi beza bazinukwa kugundira ubutegetsi kuko bitanga ihumure n'ubuzima ku baturage babo. SHIKAMA dushimiye nyakubahwa Thomas Bony Yayi, bityo na ba giti mu jisho bumvireho kuko atari byiza guhatira rubanda kugutora ngo ugwize inyungu abaturage bashirira mu mivu y'amaraso.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355