Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: IRYAVUZWE NA SHIKAMA RIRATASHYE : PEREZIDA Paul KAGAME AMAZE GUTEGEKA INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA IMITWE YOMBI GUHAGARIKA BURUNDU AMASEZEREANO GUVERINOMA Y’U RWANDA YAGIRANYE N’UBWONGEREZA ATUMA RADIYO B.B.C NA TELEVIZIYO B.B.C BYUMVIKANA MU RWANDA/ UDAHEMUKA Eric

Intore za Pawulo Kagame zifatanwa ibyuma byo gutera abakongomani bari baje
 kwamagana shebuja i London mu Bwongereza , 20/10/2014
Mu nkuru SHIKAMA twabagejejeho yarebanaga n’umuhango w’irahizwa rya Perezida wa Sena Dr MAKUZA Bernard twagarutse ku ijambo ryavugiwe ku Kimihurura mu ngoro y’nteko ishinga amategeko na Perezida Paul Kagame.

Muri iryo jambo, perezida Kagame yikomye bikomeye BBC aho yababajwe bikomeye n’uko ngo yamuhinduye umwicanyi igahindukira ikagira abere abicanyi. Muri iyo nkuru SHIKAMA twababwiye ko mu minsi mikeya BBC ishobora kuzahura n’ibibazo mu Rwanda none birabaye nta n’ibyumweru bibiri bishize.

Abadepite n’abasenateri batatumwe na rubanda

Muri iyi nama yateraniye ku Kimihurura kuri uyu wa Gatatu taliki 22 Ukwakira 2014 igahuza abadepite n’abasenateri bose ukuyemo BAMPORIKI Edouard waherekeje shebuja Paul Kagame mu Bwongereza, bagiye basimburana mu gufata ijambo bose basingiza umwami wabo Paul Kagame ngo wabarokoye kandi bakamufata nk’umucunguzi kuko ngo harimo n’abo yarokoye mu mashyamba ya RD Kongo.

N’ubwo tutabona umwanya wo gusubiramo ibyo bose bavuze, twagaruka kuri bamwe bavuze ibintu bikabije kubamo ibinyoma : Depite NYANDWI Desideri w’umuhutu ukomoka ku Gikongoro yavuze ko hari ahantu ku dusozi abatutsi bashize burundu ku buryo nta muntu n’umwe warokotse.

Uyu NYANDWI Desideri iwabo abahutu bene wabo inkotanyi zarabamaze kandi nawe ubwo yari Perefe i Gitarama inkotanyi zamugabyeho igitero ku Kivumu cya Mpushi gihitana umushoferi we ariko ararusimbuka none arasingiza ingoma. Hano mba ngira ngo numvikane neza kuko rwose abatutsi bishwe ariko n’abahutu barishwe ku buryo hariho n’udusozi abahutu bose batsembwe n’inkotanyi.

Abana b'Agatsiko bahungishirijwe i Buraya baje kwifuriza ikaze Kagame Pawulo
ngo imbehe y'ababyeyi babo itubikwa
Niba abantu nk’aba bitwa ko ari intumwa za rubanda bakomeje kuvuganira uruhande rumwe rwa shebuja, ntaho igihugu kigana kandi ibi nibyo bikomeza guha ingufu abarwanya ubutegetsi kimwe n’abatavuga rumwe nabwo ku buryo mu minsi mikeya bazagera ku ntego yabo yo gusezerera FPR bafatanije na bamwe mu bayirimo batayemera mu murongo wa Paul Kagame, Musoni James na Tito Rutaremara.

Depite MUKABALISA Donatilla ari nawe muyobozi w’umutwe w’abadepite muri iyo nama twakwita iya simusiga, yavuze ko kuva hambere BBC yakunze kugira ibiganiro nk’imvo n’imvano bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, maze avuga ko bakwiye kwandikira inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza bayisaba gushyiraho itegeko rihana abapfobya genocide. Banemeje guhagarika burundu BBC mu Rwanda.

Ibyemezo by’imfabusa
Mu byemezo byafashwe harimo ko umunyamakuru w’umwongereza wakoze iyo Film : «RWANDA UNTOLD STORY» witwa Jen COLBIN ngo akwiye gushyikirizwa urukiko agafungwa burundu y’umwihariko. Nyamara ubisesenguye udahubutse bisa n’ibidashoboka kuko mu mategeko y’Ubwongereza nta tegeko ririmo rihana ibyaha bifitanye isano na Genocide.

Ikindi cyemezo cyo ubona gishobora guhita gishyirwa mu bikorwa n’uyu munsi ni ifungwa rya BBC i Kigali no mu Rwanda hose. Ibitangazamakuru bya BBC bikorera i Kigali ni bibiri birimo radiyo yumvikana mu Kinyarwanda kuri FM 93,9 MHZ no kuri FM 106,1 MHZ hamwe na televiziyo ya BBC mu Cyongereza.

N’ubwo ibi byemezo bishobora gushyirwa mu bikorwa, ntabwo byabuza abanyarwanda gukomeza kumva BBC kuko ikoranabuhanga ryakataje. Uburyo bwa mbere ni uko bashobora gukurikirana ibiganiro byayo ku mirongo migufi yitwa SHORT WAVES kuko i Kigali nta bushobozi bafite bwo kuyifunga nk’uko bafunga FM igihe bashakiye.

Icya kabiri ni uko abantu bose bafite amatelefoni ya ANDROID  na SMAR PHONE kimwe n’abafite internet ku mashini zabo bashobora kumva BBC bakoresheje murandasi (Internet) kandi mu Rwanda ni benshi ku buryo iki cyemezo nta ngaruka ikomeye cyane cyagira uretse gusa gutesha umutwe abagifashe.

Nyamara sinakwibagirwa abakozi ba BBC mu Rwanda baba bubikiwe imbehe barimo NDAYIZERA Phocas, NSENGIYUMVA Prudent na MWAMBUTSA Jean Claude uherutse gupfusha Se hambere none na nyin akaba aherutse kwitaba Imana hariya bari batuye ku Kicukiro. 

Kagame ngo ni inganzamarumbo mu guterana ibyuma
Burya koko nta mwami ubura abamubyinira. Kagame abo badepite n’abasenateri ku Kimihurura barimo gusingiza no gupfukamira ntibabona ko ingoma ye igeze mu marembera kandi ko rwose yarangije akayo. Ku mugoroba w’italiki 22 Ukwakira 2014 radiyo impala yahaye ikiganiro abanyarwanda bari bagiye kwigaragambya mu Bwongereza bamagana Kagame uriyo mu ruzinduko

Abo banyarwanda basobanuye ko ngo mbere y’uko Kagame ahagera yabanje kohereza abashinzwe kumurinda bafite ibyuma n’imbunda ntoya PISTOLETS mu makoti kugira ngo baze gutera ibyuma abaza kwigaragambya bamwagana. Aya makuru kandi Leta y’Ubwongereza isa n’iyari yayamenye rugikubita kuko yaburiye abateganyaga kujya kumwamagana kwitonda no gucisha make kuko bashobora guterwa imbugita.
Video: Abakongomani n'Abanyarwanda bamagana Kagame Pawulo i London
20/10/2014/ Radio Ijwi rya Rubanda

Ibi rero birerekana ko Kagame uyu munsi wuzuza imyaka 57 y’amavuko, i Kigali bari mu isabukuru ye aho bamuhimbiye umuvugo bakavugamo ko ari inganzamarumbo mu iterambere ariko nyamara twe muri SHIKAMA turabona ahubwo ari INGANAMARUMBO MU GUTERANA IBYUMA kuko kuva isi yabaho ariwe perezida wa mbere ujyanye mu Bwongereza amarumbo ye kabuhariwe mu gutera ibyuma abaturage.

Abarinda Kagame bafunzwe na Leta y’Ubwongereza
Amakuru ageze kuri SHIKAMA muri aka kanya aravuga ko abategetsi ba Leta y’Ubwongereza bababajwe bikomeye n’iyo myitwarire  ya kinyeshyamba ya Paul Kagame bagahita bategeka igipolisi cyaho ko cyata muri yombi abo batezi b’ibyuma ba Paul Kagame kandi bakabahamana Kagame agasubira i Kigali wenyine abamurinda bagasigara mu magereza yo mu Bwongereza.

Ibi nkaba mbona Kagame yarabikoze ku bushake kandi yabigambiriye kuko iki gihugu yari agiyemo yari azi neza ko aricyo cyatambukije Film : RWANDA UNTOLD STORY yamuhahamuye kandi akaba yari azi neza ko abamurwanya bahakambitse bakahashinga ibirindiro ndetse bashobora kumugwa nabi niko kujya kubereka ko ari umuterabwoba wo mu rwego rwo hejuru yitwaza abashobora kubatera ibyuma.

Depite BAMPORIKI yamaze iminsi itatu abyina mu mihanda y’i London mu Bwongereza
Nk’uko biteganijwe mu mategeko ya protocol mpuzamahanga, umuperezida wa buri gihugu iyo agiye mu kindi gihugu agira ab’iwe asangayo bagafatanya n’abo agiye gusura kumwakira. Kubera ko Kagame yari azi umuriro ushobora kumwaka hejuru mu Bwongereza mu bagiye kumwakira harimo n’igikoresho kiruta ibindi kumvira shebuja ariwe Nyakubahwa Honorable Depite Edouard BAMPORIKI.

Amakuru agera kuri SHIKAMA aremeza ko uyu mwana  w’umuhungu ukomoka i Cyangugu ngo ashobora kuba amaze kubona ko umwanya yahawe abawumuhaye bamuhenze cyane ndetse ku buryo ashobora kuzegura akava ku Kimihurura. Ibi biraterwa n’amabwiriza yahawe ko agomba kubyinira mu mihanda yo mu murwa wa Londres kandi akabyina ku rwego rwo kuganza (gusumbya ijwi) ababyinaga bigaragambya bamagana Kagame.

Ibi bikaba bihabanye cyane n’inshingano z’intumwa ya rubanda BAMPORIKI yitirirwa yamara ari umuruho w’umukubabibero yahawe. Mu gusoza iyi nkuru mbabwire ko uko byagenda kose, BBC i Kigali yafungwa, i Kigali barwana bagaramye, icyo nzi ni uko ubutegetsi bwa FPR nta mezi bushigaje budahirimye kandi buzahirikwa na bene bwo bananiwe kumvikana ku murongo wo kuyoboramo igihugu.

Naho ibirebana na Film irimo kubavugisha amangambure, Paul Kagame we ubu ikaba yamuhahamuye, nta gushidikanya ko ukuri kuyivugirwamo kuzashyira kukajya ahagaragara uko byagenda kose. Abanyarwanda bazaba bariho icyo gihe  nibo bazabona neza ko abategekaga iki gihe bibeshye kandi bagatsindwa kuko bahanganye n’ukuri kandi kutajya gutsindwa.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com

Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355