Pageviews all the time

DMI za Perezida Paul KAGAME zirimo gukoresha amakosa abatwakazi bo muri Komini Busoni mu ntara ya Kirundo mu Burundi mu guhamya ibinyoma ko imbonerakure arizo zihohotera abafite amazuru asongoye(abatutsi) bikaba impamvu yo guhungira mu Rwanda ariko ngo abafite amazuru abwataraye (abahutu) bakababuza guhungira mu Rwanda/ UDAHEMUKA Eric


Maze iminsi nkurikiranira hafi umunota ku munota ibibera mu Burundi haba ku maradiyo mpuzamahanga nka RFI, BBC, DEUTSCHE WELLE, VOA no ku mateleviziyo anyuranye akomeye kuri yi si arimo BBC, FRANCE 24, AL JAZZEERA, CCTV-CHINA, CNN,... Mu biganiro binyura aha hose umwanya uwo ariwo wose ijambo rigarukamo cyane mu nkuru zikorwa ku Burundi ni IMBONERAKURE.


Mu kiganiro cyitwa IMVO N'IMVANO cyanyuze kuri BBC mu gitondo cyo kuwa gatandatu, taliki 18 Mata 2015 cyari kiyobowe na Felin GAKWAYA abanyamakuru ba BBC bakorera i Burundi basanze abaturage ku mitumba(ku misozi batuyeho) kugira ngo bamenye ukuri kuzuye ku birebana n'imbonerakure.

Abaturage bamwe baremeza ko abahungira mu Rwanda bahunga inzara ica ibintu
Bamwe mu bagize uruhare muri icyo kiganiro bemeje ko ntacyo imbonerakure zibatwaye ndetse ko ari abaturanyi babo ku buryo nta kwishishanya. Bamwe bati: dusangira nabo inzoga mu kabari nta kibazo. Imbonerakure imwe nayo yabwiye BBC ko hari umuturage wayihaye ihene nk'ikimenyetso cy'ubucuti n'umubano utagira amakemwa.

Aba bakaba bemeje ko mu karere batuyemo izuba ryacanye cyane ibiharagi(ibishyimbo) bateye biruma maze bahitamo gusuhukira mu Rwanda kugira ngo bajye gupagasa yo. Ibi bikaba biteye kwibaza kuko uhungiye mu kindi gihugu ugahabwa ubuhungiro bitakorohera gupagasa na cyane ko UNHCR ihita iguha ubufasha ikanagutwara mu nkambi y'impunzi.

Bamwe babwiye BBC ko babona abandi bahunga nabo bagahunga batazi impamvu
Abandi muri icyo kiganiro kuri BBC ubu itacyumvikana mu Rwanda kubera igitugu cya Paul KAGAME n'agatsiko ke, babajijwe icyo bagenzi babo bahunga basubiza ko bamwe muri bo bababwiye ko babonye abandi bahunga nabo barahunga.

Ndetse hari n'abo inzego z'ibanze zabujije guhungira mu Rwanda ngo kuko nta mpamvu yo guhunga. Aba nabo babwiye BBC ko babonaga abaturanyi babo bahunga nabo bakabakurikira bakagenda ariko mu by'ukuri nta mpamvu ifatika yo guhunga.

Abandi babwiye BBC ko abamaze guhungira mu Rwanda bahamagara abasigaye mu Burundi kugira ngo nabo babasangeyo
Muri icyo kiganiro abandi bahamya baremeza ko abarundi bene wabo bageze mu Rwanda bakihutira guhamagara abasigaye ngo nabo bahunge vuba na bwangu. Umunyamakuru yababajije niba baba barigeze basagarirwa n'imbonerakure basubiza ko batari banazibona.

Hari amakuru SHIKAMA dukura mu nkambi i Nyanza na Bugesera mu Rwanda avuga ko muri izo mpunzi z'abarundi, DMI yakwirakwijemo abantu bafite amaterefoni yuzuyemo amafaranga yo guhamagara noneho bagahatira impunzi guhamagara abatarahunga ngo nabo bahunge vuba na bwangu.

Umutwakazi w'umurundi yabwiye RADIO BBC ko abemerewe guhungira mu Rwanda ari abafite amazuru asongoye gusa ariko abafite amazuru abwataraye bagasubizwa inyuma
Twakomeje kubabwira kuri uru rubuga rwacu ko umugambi wa Kagame wo gutera u Burundi ari ndakuka bamwe bakagira ngo ni ivuzivuzi ry'abanyamakuru. Ubu dukurikije aho umugambi n'imyiteguro bigeze ndumva nta wabihakana. Umutwakazi w'umurundi mu mvugo yuje ukuri kose ariko ikanabamo ubujiji buhanitse yasasanuye ibintu ukuri kujya ahagaragara.

Uyu mutwakazi yaburijemo ikinyoma cya DMI za Paul KAGAME. FPR yakwije ikinyoma ko abahunga ari Abarundi bemeza ko bahohoterwa n'Imbonerakure. Uyu mutwakazi we yavuze ko abemerewe guhungira mu Rwanda ari abafite amazuru asongosoye ariko abafite amazuru abwataraye bakaba bahunga abantu bambaye gisiviri batazwi bakabasubiza inyuma.

Mu mvugo yumvikana ugendeye ku myumvire yo mu karere tuvukamo k'ibiyaga bigari, ubwo abafite amazuru asongosoye ni ABATUTSI naho abafite amazuru abwataraye ni ABAHUTU. Nyamara ibi ntibyabuza ko hari umuhutu ufite izuru rirerire. Hari kandi n'abatutsi bafite amazuru abwataraye.

Umubonano wa Kagame na Nkurunziza i Butare wari ngombwa cyane n'ubwo ibyawuvugiwemo ntacyo bizahindura ku mugambi wa Kagame wo gutera u Burundi
Urebye uko ikibazo giteye ukumva n'ibyo abarundi ba nyarucari(abakene) bavuga, uhita ubona neza ko ari abatesi ndetse bataramenya uko Inkotanyi zikora. Nyamara biraboneka neza ko perezida Nkurunziza azi neza ikibazo uko kimeze ari nayo mpamvu yagiye kuvugana na Kagame ariko nkaba nibaza niba ibyo bavuganye hari icyo bizahindura.

DMI za Paul KAGAME zirimo gukwirakwiza ko imbonerakure zica ibintu. Mu minsi mike muraza kumva abahungiye mu Rwanda bose bavuga ko ari Abatutsi kandi ko bahunze Imbonerakure zibica. Kagame na DMI bazahita batangaza ko bakwiye kujya mu Burundi guhagarika jonosidi irimo gukorerwa Abatutsi. Kandi umuryango mpuzamahanga ntuzabakoma imbere kuko uzi neza ko impunzi ziri mu Rwanda kandi ukaba usa n'urambiwe Nkurunziza kuko ashaka gufata manda ya gatatu.

Niba hari n'ibyo Kagame yemereye Nkurunziza ntazate igihe ategereza ishyirwa mu bikorwa ryabyo kuko umugambi uhari ari uko mu Rwanda impunzi zigomba kuba nyinshi bishoboka bityo u Burundi bwose bukazamo akavuyo n'icyoba bityo intambara ikarota maze abicanyi ba Kagame bakigarurira Bujumbura.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355