Ntabwo nzi impamvu FPR iha abantu akazi bakakemera kuko birangira
bicuza bagasanga birutwa n'iyo bari kukihorera. Nyuma ya serwakira ya FPR
iherutse gukukumba abayobozi b'uturere tw'intara y'iburasirazuba ikimukira i
Burengerazuba naho ikabamaramo(Gaspard wa Rutsiro nawe ari hafi), ubu noneho
intara y'amajyepfo niyo itahiwe.
Imbizi z'akarere
ka Ruhango, n'akajagari karanzwe mu buyobozi bwako guhera 1994 kugeza uyu munsi
Kubera ukuntu leta ya FPR yahindaguye cyane imbibi z'ubutegetsi bwite
bwa leta mu Rwanda bikajyana no guhindagura amazina, ni ngombwa kubanza
kwerekana ubuso Ruhango iherereyeho. Akarere ka Ruhango ni kanini cyane kuko
kabumbatiye ibyitwaga komini TAMBWE, NTONGWE, MUKINGI, MURAMA NA MASANGO.
Umuyobozi wako muri iki gihe MBABAZI Francois-Xavier uvuka mu murenge wa
Byimana, siwe wa mbere ukayoboye, si nawe uhuye n'ibibazo kuko n'abamubanjirije
banyuze mu miraba. Aka karere kakimara kwitwa gutya uwabimburiye abandi kukayobora
ni uwitwa MURENZI Donatien ukomoka mu KABAGALI waje kuhirukanwa n'inkotanyi adakoza
amaguru hasi azize ibirombe by'imicanga biherereye mu murenge wa Mbuye turi
bugarukeho muri iyi nkuru.
Uyu MURENZI Donatien kubera ko ari umututsi warokotse yaratakambye
agatsiko ubu kamugize gitifu w'umurenge wa KANOMBE muri KICUKIRO mu Mujyi wa
Kigali. Dusubiye mu Ruhango MURENZI Donatien akivanwamo FPR yamusimbuje
BYABARUMWANZI Francois uvuka mu KINYORO KWA BYAKUZACUMU hafi ya Kirengeri ariko
nawe akizwa n'amaguru ubu akaba ari depite ku Kimihurura ku itike ya PL ariko
mbere y'uko ahava yabanje gutana n'umugore we uzwi ku izina rya DOMINA-KIVAMVARI
mu ikinamico URUNANA ikundwa na benshi mu Rwanda.
Byabarumwanzi akihavanwa, FPR yahise ifata umuturage wo ku NDIZA witwa
TWAGIRUMUKIZA Celestin imugira meya wa Ruhango atanahavuka atazi ibyaho iyo
byerekera maze ibintu arabivangavanga karahava birangira amatora ya Kagame muri
2010 amuhitanye yubikirwa imbehe bimika batyo MBABAZI Francois-Xavier wari
ukuwe muri Sendika INGABO i Gahogo mu mujyi wa Gitarama(MUHANGA).
Ikibazo
cy'umurenge wa Mbuye nk'impamvu yo kwirukanwa ku bategeka akarere ka Ruhango
bose
Ruhango nasobanuye hejuru igizwe n'imirenge BYIMANA, RUHANGO, KINAZI,
NTONGWE, KABAGALI, KINIHIRA, MWENDO, BWERAMANA,... NA MBUYE. Iyi Mbuye niyo
iherereyemo ahazwi cyane hitwa URURUMANZA, KIZIBERE, GITICYUMA,... aha hose muri
uyu murenge ni ibirombe by'umucanga n'umusenyi bikoreshwa mu bwubatsi muri
Gitarama na Kigali aho usanga amakamyo atonze umurongo apakira.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bose bayoboye uyu murenge bahava begujwe
kandi bagafungwa kubera kwikubira amasoko y'imisenyi, imicanga n'amashyamba.
Nk'ubu nta kwezi kurashira uwari gitifu w'uyu murenge wa Mbuye witwa BIHEZANDE Idrissa
ategetswe kwegura ku gahato ndetse ubu hakaba hari amakuru ko yaba yamaze gutabwa
muri yombi.
FPR yamutegetse kwegura kubera kumushinja gutema amashyamba y'akarere
akagurisha atabifitiye uburenganzira ubwo hakaziramo na ya micanga n'imisenyi
navugaga iva mu migezi ibiri ariyo AKABEBYA n'URURUMANZA.
Kwegurira rimwe
kwa gitifu w'umurenge wa Mbuye na perezida wa njyanama y'akarere ni ikibazo
kuri meya n'ikipe bakorana mu kazi
Ni ngombwa kubanza kwibutsa uko ubutegetsi bw'akarere bwubatse n'uko
bukora. Mu gushyiraho meya w'akarere ntabwo yiyamamaza nka meya ahubwo yiyamamaza
nk'umujyanama w'akarere.
Iyo atowe ku rwego rubanza azamuka ku rwego rwisumbuyeho yitwa UMUJYANAMA
ku buryo n'iyo atorewe kuba meya izi nshingano azifatanya no kwitwa umujyanama w'akarere
aba ayobora bisobanuye ko aba ari munsi cyane ugereranije n'ububasha bumutegeka
muri byose buba bufitwe na PEREZIDA WA NJYANAMA Y'AKARERE.
Icenga rya FPR ryo
kubanza kweguza perezida wa njyanama kugira ngo nyobozi izakanyagwe nta kirengera
Ibyo FPR ikoze mu RUHANGO ntibyari bisanzwe kuko twari tumenyereye ko
perezida wa njyanama ariwe weguza nyobozi igizwe n'abantu 3 aribo meya uyobora
akarere na ba visi meya 2 bamwungirije aribo ushinzwe ubukungu n'ushinzwe
imibereho myiza y'abaturage.
Hiyongeraho umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ari nawe mwami
w'itangwa ry'amasoko uyu kandi akaba atajya asigara iyo havutse imicungire idahwitse
y'umutungo wa Leta kuko inshingano ye ya mbere ari ugucunga ingengo y'imari
y'akarere, bityo akabazo kose kavutse mu karere kakamuhitana uko byagenda kose!
Ikibazo kirimo ni ikihe? Dusubiye gato mu murenge wa Mbuye, ni ukuvuga
ko iyo bigera aho gitifu w'umurenge FPR imweguza, meya twakwita shebuja aba
yarabaye indangare. Iyo meya abaye indangare ku mukozi ashinzwe umunsi ku munsi
bihita bifata na njyanama kuko nawe MINALOC imubaza impamvu atatse raporo meya.
Muri izi nzira zirenga 1000 FPR ikoresha mu gukoresha amakosa abategetsi,
iyo meya yegujwe, njyanama imuhagararaho ikaba yatakamba ntakomereze muri
gereza. Ariko iyo habanje kweguzwa njyanama, byanze bikunze hakurikiraho
nyobozi mu gihe kidatinze ariko hano ikibazo kikaba ko itabona uyifasha gutanga
ibisobanuro kubyo iba ishinjwa cyangwa icyekwaho kudatunganya. Tubitege amaso
mu minsi itarambiranye murareba ibikurikiraho!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355