Nkurunziza Petero azahagararira CNDD/FDD mu matora yo muri Kamena 2015 Igihe U Burundi buzaba butora umukuru w'igihugu |
Impaka zirashize Nkurunziza Petero agiye kwiyamamariza
manda ya gatatu yavugishije Abarundi amangambure. Muby’ukuri ntacyo amashyaka
atavuga rumwe na leta y’ishyaka riri ku butegetsi atakoze kugirango Nkurunziza
Petero atiyamamariza bwa gatatu kuyobora u Burundi. Ibihugu byinshi byo ku isi nabyo
birangajwe imbere na Leta Zunze ubumwe z’Amerika byakoze uko bishoboye ngo bigondonze
Nkurunziza kugirango atiyamamaza ariko biba iby’ubusa. Imiryango Mpuzamahanga
nayo yashyizeho akayo aho kumvwa inama zayo abenshi barahambirizwa birukanwa ku butaka bw’u
Burundi shishi itabona!
Amakosa ya
Opizisiyo y' u Burundi agiye kubabangamira mu kurwanya Nkurunziza.
Shikama yagerageje kuvugana none tariki ya
25/4/2015 n’umuturage wari mu mujyi wa Bujumbura, tumubaza uko yakiriye iri
torwa rya Nkurunziza Petero nk’uzahagararira CNDD/FDD mu matora y’umukuru w’igihugu
ateganyijwe kuri 26/6/2015. Yatumenyesheje ko kuri we ntacyo bimubwiye kuko
uwaza wese aza arondera kwigwiriza umutungo ku giti cye n’umuryango we, ntawe
utekereza ineza n’ejo hazaza heza h’Abarundi, mu gusoza yaduhaye urugero rw’ibyo yari amaze kuvuga ati:
«Abanyepolitike bacu bateye ikigongwe( ndlr:
barababaje): Nkurunziza Petero na bagenzi be bari mu mashyamba bavugaga ko
bifuza ko abishe Nyakwigendera Merikiyoro Ndadaye bashyikirizwa ubutabera,
amaze imyaka icumi ku butegetsi ariko ntiyigeze ahingutsa mu madisikuru ye
izina ry’umuperezida wacu wishwe amanywa ava. Ejobundi Huseni Rajabu atorotse
gereza ya Mpimba avuga ko yafunzwe imyaka myinshi arengana abishe Ndadaye
bidegembya, none se yakoze iki kuri iki kibazo agifite ububasha ndahangarwa mu
ishyaka rye rya CNDD/FDD, nibagende bose ni ibisuma»
Muby’ukuri rero nkuko uyu muturage yanenze
ubutegetsi buriho na Opizisiyo, usesenguye neza usanga ntaho yibeshye. Abenshi
bari muri Opozisiyo babaye abaperezida b’u Burundi cyangwa abategetsi mu myanya
yo hejuru, nta n’umwe wigeze aha ubutabera umuryango wa Merikiyoru Ndadaye
wishwe n’igisoda cy’igihugu muri 1993 hejuru y'ubugambanyi bwa Pawulo Kagame na Buyoya Petero!
Ikindi ni uko aba bantu bo muri Opozisiyo
bitwaye nabi mu kwerekana ko Petero Nkurunziza kwiyamamariza kwe manda ya gatatu bizaba binyuranyije n’itegeko
nshinga ry’u Burundi, dore zimwe mu ngero zishimangira ibyo shikama ivuga:
- Kwigarurira itangazamakuru ryigenga bakarikoresha mu nyungu zabo bagafatanya n’inzego z’ubutasi za Pawulo Kagame utegeka u Rwanda maze bagakangurira abaturage buhunga igihugu!!!Abo muri Opozisiyo bibeshya ko ibi amahanga ataba abikurikirira hafi.
- Kutajyana ikirego cyabo mu nkiko zibigenewe cyane cyane Urukiko rurinda itegeko nshinga ahubwo bagashishikariza abaturage kujya guhangana n’inzego z’umutekano bikaviramo umupolisi gukomereka bikabije, akagaragara ku mateleviziyo mpuzamahanga avirirana amaraso mu maso kubera amabuye yatewe n’abigaragambyaga bayobowe na opozisiyo. Tuributsa abasomyi bacu ko ubutabera bw'i Burundi bwigenga budakora nk'ubucamanza bwo mu Rwanda.
- Gukoresha ingufu mu gufungura imfungwa yaciriwe imanza n’inkiko za Leta, aha ndavuga Huseni Rajabu, Opozisiyo yatorokesheje gereza ya Mpimba ubu akaba ariho akorera politike ku mugaragaro mu gihugu cy’u Rwanda , igihugu gifite uruhare rugaragara mu gushishikariza Abarundi guhunga igihugu cyabo.
Ibi byose ni byo byatumye abantu benshi bari
bamaze iminsi bashyira igitutu kuri Nkurunziza badohoka. Twavuga nk’uhagarariye
Uburusiya mu Burundi wagiye mu nama y’ishyaka CNDD/FDD igihe iri shyaka
ryatoraga Nkurunziza ngo azaribere umukandida mu matora ya perezida w’igihugu
ari imbere, kandi bagenzi be bandi batayigiyemo nubwo bivugwa ko hari ubahagarariye
. Shikama irabibutsa ko Uburusiya buri muri bya bihugu bitanu by’ibihingange ku
isi biba mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku buryo buhoraho, ku buryo icyemezo
cyose cyafatirwa Nkurunziza muri Loni Uburusiya butagishyigikiye cyaba impfabusa.
Ikindi ni uko uyu munsi tariki ya 25/4/2015 Loni yasohoye itangazo itiyama
Nkurunziza gusa nkuko bimaze iminsi bikorwa, ahubwo iniyama Opozisiyo ibuza aba
bose gukoresha ingufu muri iki kibazo cyabo ahubwo ibasaba kugana inzira y’ubutabera,
kandi biragaragara ko batayishaka.
Ingaruka zo
kwiyamamaza kwa Nkurunziza Petero ku mwanya w’ umukuru w’igihugu
Hari ababona ko Nkurunziza Petero akoze
amahano yiyemeza kwiyamamaza ariko hari n’abandi babona ko arinze u Burundi
kugwa mu mahano. Muby’ukuri umunsi abagize CNDD/FDD bashyiraho Imbonerakure ntibarebye kure ngo
barebe ukuntu Interahamwe Perezida Habyarimana Yuvenali yizeraga cyane ko
zamufasha kubungabunga umutekano wa rubanda mu gihe FPR yashaka kwiba umugono, nyamara
ahubwo FPR yazikoresheje kugirango yigerere ku butegetsi!!!Ibi, Abahutu b’i
Burundi nta somo babikuyemo,bikaba bibabaje. None se iyo Nkurunziza avuga ati
siniyamamaza yari guhita asesa izi Mbonerakure , amatora akaba mu mutuzo? Kuki se
DMI ya Kagame itari gukomeza gucengera nkuko nkuko iriho ibikora ubu igatangiza
ubwicanyi bw’abanyepolitike bo muri Opozisiyo n’inzirakarengane z’abaturage nkuko
yabikoze mu Rwanda muri 1992-1994 maze bikitwa ko ari Imbonerakure zitishimiye
ko Nkuruniza atemerewe kwitoza, ibi kandi nanone byagaruka Nkurunziza Petero wazishinze;
ngo uwanga kwibwa abitsa igisambo, Abarundi bazatekana nta shiti mu gihe nyiri
izi Mbonerakure azaba ari we uzicunga, ariko se kugeza ryari????
Imbonerakure zari zabukereye hafi y'aho batoraga umukandida uzahagararira CNDD /FDD mu matora yo muri Kamena 2015 |
Ikigiye gukurikiraho nyuma y’aya matora
bigaragara ko Nkurunziza ari we uzegukana intsinzi, ni uko abantu bo mu
mashyaka ya Opozisiyo bazagenda bomboka gahoro gahoro bakaza kwisabira imyanya
muri Guverinema no mu Nteko ishinga amategeko kuko ntawe ukorera Abarundi, bose
bagenzwa n’inyungu zabo aka wa mushingantahe twavuze hejuru. Ikindi gishoboka
muri iyi opozisiyo ni uko abazaba bavuye
mu mashyaka rwihishwa, bazategekwa na Nkurunziza Petero gushinga amashyaka yo
guhangana n’ayo bavuyemo; ibi akaba yari amaze imyaka abikora aho usanga nka UPRONA
irimo ibice bitatu, FNL nayo bitatu, bityo bityo no mu yandi mashyaka.
Imibanire ya Nkurunziza na Kagame Pawulo nayo
izakomeza kuba aka za ndyarya ebyiri zararanye bugacya ntayenze indi! Abarundi
nibo baturanyi b’u Rwanda basobanukiwe n’ingoma z’ubwicanyi zayoboye u Rwanda
kuva mu kinyejana cya 13! Niyo mpamvu iki gihugu kitaguye mu maboko y’ingoma y’Abanyiginya
nkuko byagendekeye Gisaka, Bugesera na Nduga ya Mashira ya Sabugabo zazimiye
zimizwe n’ingoma yo mu Rwanda, abami baho bagashahurwa maze ibinyita ( amabya n’imboro)
bikambikwa ingoma y’abanyiginya Karinga bikaba bivuga ko zari zitsinzwe
burundu; kubera ko Abarundi bakundaga igihugu cyabo bakaba barashyize hamwe bakarwanya ubucakura n’ubugome
bw’abami b’u Rwanda kugeza Abakoloni baje.
Turamagana Nkurunziza ko yiyamamaje bwa 3 binyuranyije n’itegeko nshinga
ariko ntawe umubaza ibya cya gitero Pawulo Kagame wo mu Rwanda aherutse kugaba
ku Burundi; aho nticyaba ari cyo ntandaro
yo kwanga kugenda kwa Nkurunziza kuko azi ko yaba asize igihugu mu mazi abira?! Iki gitero imvo yacyo yagizwe
ibanga mu Burundi gihishe byinshi wenda bishobora kuba byerekeranye n’umutekano
, ubusugire bw’u Burundi, cyangwa n’ariya matora ari imbere!
Uhagarariye u Burusiya i Burundi yari ahari |
Ibyo Nkurunziza
agomba kwitondera none na nyuma y’amatora
Nkurunziza Petero agomba kuba Imbonerakure
kurusha izo yahanze naho ubundi iminsi iri imbere ishobora kumubana mibi, dore
ko agomba gusimbuka imitego izaba iva mu Rwanda na Uganda no mu Burundi imbere,
dore ibintu agomba kuzihutira gukora:
- Gukaza umutekano ku buryo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi bazumva ko batekanye aho bari hose mu gihugu cyabo. Ibi bizamusaba ko abayobozi b’ibanze ( imitumba) bazegera abaturage bakabigisha uko umwanzi yihindura nk’uruvu, bakabwirwa ko umututsi, umuhutu n’umutwa atari abanzi, ahubwo umwanzi ari ushaka kubakoresha ikibi ngo yigerere ku nyungu ze( yaba ava imbere cyangwa inyuma y’u Burundi) . Ibi bizasaba ko habaho amarondo ya ninjoro, abaturage bakarinda imitumba yabo.
- Ikibazo cya ba Perezida Ndadaye Merikiyoru na Ntaryamira Sipiriyano nacyo kigomba guhagurukirwa kugirango ukudahana gucike i Burundi kuko bigaragara ko umuco wo gukacira ubutegetsi mu maraso ntaho wagiye muri iki gihugu.
Mu kinyarwanda duca umugani ngo usenya urwe umutiza umuhoro. Niba Abarundi batiyamye ibishuko bya Pawulo Kagame uriho ushaka kubakoresha ngo arangaze
amahanga mu gihe ariho ategura gutera RDCongo, bashobora kuzisama basandaye
nk’Abanyamurenge muri 1996 igihe yabagiraga ikiraro cyo gutera Zaire yarangiza agashaka kubakura mu nka zabo i Murenge ngo abashyire mu mahema mu Rwanda! Si Abarundi bajya baseka impene ngo yisamburira ko?Ese aho ntibariho bayirusha ubujuju?
Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355