Pageviews all the time

Higira uhakana cyangwa ngo apfobye jenoside kandi ntihagire uyigira intwaro yo gukandamiza abandi/NKUSI Yozefu


Hari umunyarwanda uherutse kumbwira ko ukwezi kwa Mata ari ukwezi k’umuvumo ku banyarwanda. Abenshi mu rubyiruko usanga  iyo uku kwezi kwegereje bahungira muri Uganda bakaza uku kwezi kurangiye nkuko biherutse gutangazwa na www.igihe.com umwaka ushize wa 2014, nkaba nkeka ko ariyo mpamvu Leta y’Agatsiko muri  yafashe ingamba zo gushyira amananiza ku bagenzi bajya Uganda kuva mu ntangiririo z’uku kwezi nkuko Shikama iheruka kubibatangariza.Muri iyi nyandiko, urasangamo impamvu uku kwezi ari uk’umusaraba ku banyarwanda bose cyane cyane Abahutu.

Ntibikwiye guhakana no gupfobya jenoside
Kuva FPR yafata ubutegetsi yashyize ingufu nyinshi mu kubwira amahanga amarorewa yabaye mu Rwanda: yatanze amafranga menshi ahabwa abahanzi bakomeye ku isi ngo bakine filimu, andi ahabwa abanditsi b’ibitabo, andi ahabwa abazungu b’ibirangire bazwi ho ubushobozi bwo gukora ubuvugizi, n’ibindi. Aya mahano yabaye mu Rwanda yaje kwemezwa na Loni ko ari Jenoside, leta y’Agatsiko iyobowe na Pawulo Kagame yo yabonye ko iyi nyito idahagije igenda ishaka izindi nyito nka Jenoside y’Abatutsi, na jenoside yakorewe Abatutsi. Izi nyito zikaba zaragiye zikurura impaka hagati y’Agatsiko gategeka u Rwanda ubu n’abakarwanya cyane cyane bari hanze y’u Rwanda bemeza ko ijambo jenoside ryemejwe na Loni ariryo rigomba gukoreshwa kuko hapfuyemo n’Abahutu bityo amoko yombi akaba yiyumvamo, ibi bikaba bihuye n’inyito ikunda gukoreshwa n’itangazamkuru ry’i Buraya aho bita aya mahano  jenoside yakorewe Abatutsi n’Abahutu bacisha make( Hutus Modérés).

Iyi jenoside iba ntihari ninjoro, yabaye amanywa ava ndetse abicanyi bamwe bakajya kwidegembya imbere ya za kamera z’Abazungu. Guhakana ko Abatutsi ataribo bari bibasiwe cyane muri iyi jenoside byaba biteye agahinda. Kongera kuvuga ko Abatutsi bishwe kubera indege ya Kinani nkuko bamwe babivuga nabyo ni agahomamunwa! Indege ya Kinani yahanurwa na FPR cyangwa Abahutu b’intagondwa, ntaho izi nzirakarengane akenshi zari zibereye mu byaro zitunzwe n’isuka yazo zihuriye n’urupfu rwa Kinani, bityo zikaba zitaragombaga kuryozwa uru rupfu.  Ndetse hariho n’aberura bakavuga ko abanyarwanda bose bicanye, bityo jenoside bakayivunjamo Ubwicanyi bwakozwe n’abanyarawanda. Shikama iraburira abantu bafite imyumvire nk’iyi, bameze nka babandi Ikinani cyajyaga kibwira kiti: « Mwigwa mu mutego w’umwanzi» ko ibi ari ukwigerezaho.

Hari n’izindi mpaka zagiye zigarukwaho n’Agatsiko n’abakarwanya zerekeranye n’umubare w’inzirakarengane z’Abatutsi zahitanywe na jenoside; Leta y’Agatsiko ikaba yemeza ko hishwe Abatutsi barenga miliyoni naho abandi bakemeza umubare uri hagati ya 200,000 na 300,000. Kujya impaka kuri iyi mibare ni igikorwa cy’urukozasoni ku banyarwanda bose muri rusange; Shikama iheruka kubagezaho ukuntu uwari perezida wa Nigeria mu minsi ishize Goodluck Jonathan  yababajwe n’urupfu rw’intagondwa za Boko Haramu zibasiye abaturage zikica zikanasahura, naho twe turajya impaka ku mpfu z’abavandimwe bacu babarirwa mu bihumbi amagana na miliyoni! Umuririmbyi Byumvuhore Yohani Batisita niwe waririmbye ati: « Ntawe waremeye kwicwa Nyagasani ubasobanurire». Niyo haba harapfuye umuntu umwe gusa ari inzirakarengane byari bikwiye kutubabaza, bikadutera isoni tugapfuka umunwa.  Guhakana jenoside yemejwe n’amahanga cyangwa kuyipfobya ni icyaha gihanwa n’amategeko mpuzamahanga, ugikoze akakiryozwa mu gihugu arimo icyo aricyo cyose ku isi yose.

None se Abahutu bishwe bo tubibagirwe burundu?
Iki ni ikibazo cy’ingutu umuntu avuze ko cyatumye Leta y’Agatsiko ikurwaho icyizere mu kunga abanyarwanda ataba yibeshye. Mu by’ukuri  ingufu nyinshi cyane zashyizwe mu kumvikanisha ikibazo ntihagira na nkeya zishyirwa mu gushaka igisubizo.Nguko uko UMUTUTSI wese yafashwe nk’inzirakarengane naho Umuhutu wese yewe n’utaravuka agafatwa nk’umwicanyi.Ibi bigaragaragara neza muri gahunda za leta nka Ndi umunyarwanda isiga umuhutu aho ari hose icyaha cya jenoside ngo akaba agomba kugendana ipfunwe azaraga n’abazamukomokaho nkuko Kagame Pawulo yabyivugiye mu mbwirwaruhame yahaye urubyiruko muri Youth Connect muri 2013, no kuryo aherutse kuvugira i Gisozi kuri 7/4/2015 yibaza impamvu LONI itarasa kuri FDLR agatangazwa n’uko imubwira ko ari abana n’abuzukuru b’abicanyi bo ataribo. Ingengabitekerezo nk’iyi tubonye hejuru niyo iyobora u Rwanda kuva muri 1994, bityo Umuhutu wishwe muri jenoside akaba atagomba guhabwa agaciro.

Iki kibazo kigeze kubazwa umujyanama wa Kagame mu by’itangazamakuru Dr Aluferedi NDAHIRO ubwo nari kumwe nawe muri Werurwe 2009 n’abazungu 2  bari mu bayobozi bakuru ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ( Butare)  twiga umushinga wari watanzwe na Kagame Pawulo ngo wo gushyiraho Masters muri jenoside.  Dr Ndahiro yavuze ko ahantu hose handitse jenoside twongeraho ngo yakorewe Abatutsi, abazungu bamubajije niba nta Bahutu pafuye, yararakaye ati :

 « Mubikore gutyo kandi HIS EXCELLENCY (ndlr:Pawulo Kagame)arashaka ko itangira mu cyumweru gitaha igihe cyo kwibuka, naho Abahutu bapfuye, ntabwo bari bibasiwe nk’Abatutsi »

 Icyo navuga kuri iki kibazo ni uko maze kwandikira Kagame Pawulo inshuro ebyiri  mwibutsa ko FPR yaje i Kibingo mu Murenge wa Karama ku itariki ya 10/7/1994 ikarasira data iwe ku manywa y’ihangu, igakomeza ikica n’abandi barenga 30 kuri iyo tariki barimo  umwarimu Sekuvumba Kasiyani, Sebarinda Jeralidi, Ndwaniye mwene Gumiriza Tadeyo. Ko FPR ivuga ko yahagaritse jenoside kuri 4/7/1994 aba bishwe iriya tariki tuzavuga ko bazize ubwicanyi butiswe jenoside nkuko Kizito Mihigo abirirmba cyangwa tuzabyite iki ?

 None se ko Data n’aba bose baherutse gutabururwa Agatsiko kakajyana ibisigazwa byabo mu  rwibutso rw’i Karama, abaturage bazavuga ko uru rwibutso ari urwa bande ? Kagame n’Agatsiko bazadusobanurire. Ikindi navuga mu magambo avunaguye ni uko Mapping report ya Loni yemeza ko Ubwicanyi bwakorewe Abahutu muri RDCongo bukozwe na FPR bushobora kuzitwa Jenoside biramutse byemejwe n’inkiko. Kugirango izi nkiko ziterane hagomba ubukangurambaga (lobbying) budasanzwe nkuko twabonye FPR ibikora. None se ni abahe Bahutu bazikura amafranga ngo ibi bikorwe ? Ibyo aribyo byose ni byiza ko tureka gutekereza nka Kagame n’Agatsiko, kuba iyi itaremerwa ntibyatuma duhakana cyangwa ngo dupfobye jenoside yemejwe na Loni Agatsiko kise Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntibikwiye kugira jenoside intwaro yo gutoteza abandi
Muri 2008 habaye ikiganiro mpaka kuri BBC Gahuza cyerekeranye na Jenoside, kikaba cyarahuzaga impande ebyiri zifite imyumvire itandukanye kuri iyi jenoside nkuko twabibonye hejuru. Iki kiganiro mpaka cyaje kuviramo BBC Gahuza gufungwa mu Rwanda amezi  atari make Agatsiko kavuga ko ipfobya jenoside. Mushikiwabo  Luwiza ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yatangaje icyo gihe ko hari ikintu bariho bashyiraho kizatuma nta muntu wongera gukopfora. Nibwo hagiyeho amategeko ahana abapfobya jenoside no gushakisha uruhindu ikitwa Umuhutu aho kiri hose mu mahanga, hagatangwa inzandiko zo kubata muri yombi mu bihugu barimo. Abenshi barafunzwe koko abandi bararuca bararumira kuva ubwo.  Nyamara Mushikiwabo yabonye ko yibeshye kuko aya mategeko yavugaga atabujije gukorwa filimu yiswe « Rwanda’s untold story » tugenekereje mu kinyarwanda akaba ari « Ukuri kubyo mutamenye ku Rwanda ». Iyi filimu yatumye Agatsiko muri rusange gata umutwe kamaze kubona ko imbaraga zose zashyizwe mu kubaka ikinyoma zibaye impfabusa.Mushikiwabo yarongeye yemeza ko hari andi mategeko ariho ategura yo gucecekesha n’abanyamahanga. Muri uku kwibasira abashaka kwatura ngo bagire ukuri bavuga ku mahano yabaye mu Rwanda, ntibikorerwa abari hanze y’u Rwanda gusa kuko no mu gihugu imbere atari shyashya, akenshi usanga hari ababona igihe cyo kwibuka nk’igihe cyiza cyo kwikiza abanzi babo.

Ndatanga ingero ebyiri gusa muri zimwe nahagazeho: urwa mbere ni urwo mu majyaruguru y’u Rwanda; hari mu Gushyingo 2008 ubwo amatsinda y’Abashakashatsi yazengurukaga u Rwanda kuri gahunda yo gutuza abanyarwanda mu Midugudu; ubu bushakashatsi bwakorwaga na Kaminuza nkuru y’u Rwanda ibukorera MININTER(Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu). Nari nyoboye itsinda rishinzwe imibereho myiza y’abaturage nkaba mubyo nagombaga kubaza abaturage n’abayobozi nari nahawe n’ingengabitekerezo ya jenoside yarimo. Umupadiri umwe  wari ku isonga mu ngabo za FPR zitera u Rwanda kuri 1/10/1990 nkuko yabinyibwiriye  ariko nkaba ntari buvuge izina rye kubera ibanga ryerekeranye n’ubushakashatsi rirengera abatanga amakuru,  yambwiye ko muri paruwasi ye hari  ingengabitekerezo kuko hari umukobwa wigaga muri rimwe mu mashuri yisumbuye yaho w’umuhutukazi wirukanywe kuko yashyiraga urusenda mu makariso ya bagenzi be b’Abatutsikazi !  Urundi rugero ni ibyabaye muri Mata 2009 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho umwana w’umukobwa wigaga mu wa kabiri yirukanywe ngo yarebye  nabi mugenzi we w’umucikacumu bari bahuriye mu kirongozi cy’aho bararaga(Corridor) afite icyuma agiye guhata inanasi , uyu mucikacumu agahita yikubita hasi. Inama ya kaminuza iyobowe na Pr Lwakabamba Silas yarateranye yirukana uyu Muhutukazi azira ngo  ingengabitekerezo !

Uyu mucikacumu na musaza we ntacyo batakoze ngo bumvishe abafashe icyemezo ko uyu mwana yarenganaga ariko biba iby’ubusa.  Bamwe mu bakobwa b'abacikacumu bari inshuti z’uyu mukobwa baje kundeba mu biro ndetse bamwe baza iwanjye ku ITABA banyumvisha akarengane k’uyu mukobwa, kugirango ngire icyo nkora ariko bagenzi banjye nagishije inama barandebyse baranseka bati : «  Urasa na ya nkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba, icecekere buriya hari uwamushatse kwa DMI kabaye !». Ndasaba Pr Lwakabamba Silas ubu ushinzwe Minisiteri y’uburezi gukurikirana iki kibazo cy’uyu mukobwa agasubizwa kwiga kuko abacikacumu  ubwabo bemeje ko arengana. Ku kibazo cy’uriya wo mu majyaruguru, ndasaba Abasenyeri ba Diyosezi ya  Byumba  n’iya Ruhengeri gukora iperereza bakamenya aho iki kibazo cyabereye bagaha ubutabera uriya mwana w’umukobwa. Inkuru iheruka guhita ku gihe.com y’umukobwa wiyoherezagaho  ubutumwa bugufi kuri telefone ye igendanwa; ubu butumwa bugufi bukaba bwari bwuzuyemo iterabwoba kugeza igihe afungishirije bagenzi be 2 nyamara polisi ikaza gusanga nyuma ariwe wabwandikaga agahita afungwa byatubera isomo ryo kudafatira hejuru ibirego bizanwa n’abantu bamwe na bamwe mu gihe cyo kwibuka.

Leta ubwayo  ifite  gahunda zo kunyitsa Abahutu igihe cyo kwibuka.
Hari mu kwezi kwa Mata 2007, nibwo nari nkiva muri Libya aho nari maze imyaka 21. Naganiriye n’abantu benshi bambwira akarengane kanyuranye gakorerwa Abahutu ariko bageze ku gihe cyo kwibuka ho na Gacaca mbifata nk’isebanya ndababwira nti nzabyemera mbyiboneye aka Tomasi wo muri Biblia. Twarakugendeye dufata nzira bagemuriye abantu babo bari bafungiye kuri gereza ya Karubanda i Butare ; tutaragera ku muryango w’iyo gereza twahuye n’abantu benshi cyane bari bikoreye ibikapu birimo ibiryo bijujuta ko abarinda gereza babangiye guha ingemu ababo nkuko bisanzwe; nabajije bamwe muri aba bantu aho baturuka, nsanga hari abari bavuye i Nyanza ya Nyabisindu, Gitarama, Gikongoro n'ahandi kure ya Butare. Nabwiye abo twari kumwe nti dukomeze tugende tugereyo nirebere uko bigenda n’amaso yanjye. Tutaragera n’aho aba barinzi bari bahagaze n’imbunda zabo batwakirije ibitutsi ntashyira kuri Shikama ! Ngibyo ibijyanye n’uko twavutse, ibyo twameze n’ibindi by’urukozasoni, utibagiwe no kutwita abajenosideri , umwe muribo yatwibukije ko igihe cyo kwibuka nta gemura nkuko bisanzwe,adutegeka ngo kuzinga amabinga tugasubira iyo tuvuye n’uwo mwanda wacu (ingemu). Nabajije abo bantu twari twajyanye uko ababo bari bubeho icyumweru cyose batarya mbura igisubizo ; ariko nta gitangaza kuko kubaho mu Rwanda ubu ari ubufindo kuri buri wese.

Aha rero akaba ariyo mpamvu nahaye iyi nyandiko umutwe ugira uti : «  Higira uhakana cyangwa ngo apfobye jenoside kandi ntihagire uyigira intwaro yo gukandamiza abandi. » Leta nireke kutwandikira buri munsi ku mbuga zayo ko hari umubare uyu n’uyu watawe muri yombi  kubera aya mabi mvuze hejuru ahubwo nishishoze uguye mu cyaha abihanirwe ariko inarenganure abarengana nk’uko biherutse kugaragara kuri bariya banyeshurikazi 2 b’i Ngoma i Butare na mugenzi wabo washakaga kubata mu rwobo ; ariko Leta nayo niyikubite agashyi  igihe cyo kwibuka, ireke gufata imfungwa nk’ibicibwa kuko ubwayo yakuyeho izina "umunyururu" ikarisimbuza " abagororwa", nigorore aho kugoreka no kwica.


NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355