Intwari Ingabire Vigitoriya |
Amateka ya muntu ya kera n’aya vuba atwereka ko muri kamere, umuntu ari
ikiremwa kibaho muri sosiyete kitaremewe kwigunga (être social). Niyo mpamvu
usanga abantu barabayeho, babaho bibumbiye
mu matsinda, ariyo abyara ubwoko (ethnies, peuple, population, …). Ndetse ni
nayo mpamvu tubona habaho ibihugu, ukwishyira hamwe mu turere n’ibihugu.
Muri uko kwisungana ngo barengere cyangwa bagere ku nyungu rusange zabo,
hari ubwo amatsinda y’abantu atera ayandi agamije kunyaga ndetse no kwigarurira
ibyo andi matsinda atunze harimo n’ubutaka. Muri uko guhangana niho hagaragara
intambara zihitana abantu ku mpande zihanganye ndetse izo ntambara zikamara
n’imyaka myinshi. Ariko noneho biba agahomamunwa iyo amatsinda ahanganye aba
atuye ku butaka bumwe (igihugu kimwe).
Mu Rwanda naho izo ntambara ntizahatanzwe, zihanganishije amoko abiri
y’ibanze atuye igihugu ariyo abahutu n’abatutsi, dore ko abatwa bo batigeze
bagaragara muri ayo makimbirane. Izo ntambara zagiye zifata amasura atandukanye
kugeza aho abahutu n’abatutsi batuye mu gihugu kimwe, ariko uburyo
bw’imitegekere bukagenda n’ubundi bwimakaza ubwicanyi. Iyo ucukumbuye, usanga abahutu baguye muri izo
ntambara cyangwa bazize imitegekere y’igihugu batagira ingano.
Guhera ku itsindwa ry’umwami wa nyuma wategekaga igihugu gituwe n’abahutu ariwe
Mashira ya Sabugabo Umubanda wayoboraga Nduga, abatutsi bimitse ubutegetsi bugendera ku matwara ya
Kalinga bwahitanye abahutu benshi mu gihe gisaga ibinyejana bine. Ku gihe
cy’ubu butegetsi bwa cyami, kwica umuhutu byari intego ariko hakaba abami
babaye ndashyikirwa mu kwica abahutu, aribo Kigeli III Ndabarasa, Kigeli IV
Rwabugili n’umugore we Kanjogera.
Muri 1959 Umwami Mutara III
Rudahigwa amaze gutanga, abatutsi biraye mu bahutu barabica ari nabwo
hapfuye ba Depite Venuste Kayuku, Yozefu Kanyaruka (umuvandimwe wa Gitera
Yozefu)bamutsinze i Burundi, n’abandi benshi bishwe n’ingabo z’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Abari bayoboye ubwo
bwicanyi twavuga Faransisiko Rukeba wari umwiru w’i bwami n’umuhungu we
Kayitare Yohani. Aba nibo baje guhungana n’abandi batutsi u Rwanda rumaze kubona ubwigenge mu 1962,
bagaruka mu bitero byahitanye abahutu
benshi biyita inyenzi.
Noneho iyo tugeze mu 1990 FPR inkotanyi yari iyobowe Rwigema na Fred itera u
Rwanda ho biba agahomamunwa kuko baje bafite umugambi wo kumaraho inyoko Hutu
yose aho iva ikagera. Batangiye kwica bahereye ku bari barinze umupaka,
abahungiye mu makambi yo mu gihugu imbere babasangamo barabarimagura, abasigaye mu mihana bahigwa bukware baricwa.
Kugirango babegeranye bashukishwaga guhabwa ibiryo, amanama maze bamara kuba
benshi bakabahuramo amabombe, amagerenade, udufuni, akandoyi n’ibindi bibi
byinshi.
Aho FPR iyobowe
na Kagame ifatiye ubutegetsi mu 1994, yakomeje kwica abahutu mu gihugu hose
ikoresheje za operasiyo (operation) nka
punguza n’izindi ndetse inabicira mu maso ya Loni i Kibeho, abaharokokeye n’uyu
munsi ntibarakira ihahamuka
Abahutu baguye i Kibeho bishwe na FPR ntibagira ingano(Photo: Claudine Vidal) |
FPR ntiyahagarariye aho, abahutu
bayihungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo icyo gihe yitwaga
Zaire, yabasanzeyo ihicira abahutu batagira ingano harimo n’abanyekongo nk’uko
Mapping Report ya Loni ibigaragaza ; uretse ko n’abahungiye mu bindi
bihugu bikikije u Rwanda FPR yabishemo abatari bake ku kagambane k’ama Leta
y’ibyo bihugu. Kugeza n’uyu munsi FPR ntisiba kwica abahutu. Imigezi, ibiyaga,
inzuzi, amashyamba, amagereza azwi n’atazwi byose byuzuye imirambo y’abahutu.
N’abatutsi FPR/Kagame arabica , ariko ndahamya ko abaziza y’uko bamubangamira muri gahunda ye ndende yo
kumara abahutu mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari.
Ikibabaje ni uko ubwo bwicanyi bwose bwavuzwe haruguru n’ubutavuzwe ntacyo bibwira abahutu. Usanga bameze nk’intama
zitegereje kubagwa cyangwa kogoshwa. Amamiliyoni y’ababo bapfuye ntacyo
ababwiye, nta n’igitekerezo cyo kwirwanaho bahuriyeho. Ubundi mu bisanzwe iyo
ubwoko runaka bubona bugiye gushira ku isi, bushaka uko bwirwanaho byanze
bikunze kugirango burokoke cyangwa bwigizeyo ikibuhiga (predators). Ku bahutu
bo wagira ngo iryo tegeko rya kamere (loi naturelle) ntiribabamo. Baheruka
kwinyara mu isunzu igihe bari barangajwe imbere na Gerigora Kayibanda na bagenzi be(baruhukire mu mahoro) .
Ariko se ubundi abahutu bananirwa kwirwanirira kubera iki ? jye iyo ndebye mbona impamvu
ari nyinshi, ariko iz’ibanze umuntu yavuga ni izi zikurikira :
1)
Ubwoba : Kubera ahari gushyirwa mu bucakara no kwicwa imyaka myinshi ku ngoma z’abami, na
FPR wagirango ubwoba bwabaye indwara y’akarande (maladie héréditaire) ku
bahutu.
2)
Gusuzugurana Hagati yabo : Kubera gusuzugurana, nta muhutu wishyira
mu mwanya we akurikije ibyo ashoboye, ahubwo usanga iyo yumvise hari undi
wakoze cyangwa ugiye gukora igikorwa cy’ingirakamaro atangira kumuca intege no
kumusebya mu bandi ngo biriya ntawe byananira, cyangwa ngo uwabikoze ntacyo
amurusha (mwibuke ibibera mu mashyaka y’abahutu ya opozisiyo n’ ibyabereye muri
Ex-FAR na FDLR).
3)
Gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti
cye aho guharanira iza benshi : kuri iyi ngingo sinakwirirwa mvuga
byinshi kuko ingero zibyerekana ntawazirondora ngo azirangize. Urutonde
rw’abagiye bashukishwa ubuhendwabana na FPR bagahurura bakagambanira bene wabo
ni Rurerure (Col. Kanyarengwe Alexis, Bizimungu Pasteur, Marcel Gatsinzi, Rucagu
Boniface, Twagiramungu Faustin A.K.A Rukokoma, Paul Rwarakabije n’abandi). Aha
umuntu yakwibaza ati ese kubera iki nta mututsi ugambanira benewabo ku bahutu ? Ufite igisubizo azatubwire.
4)
Kutagira uburere mbonezamuryango
(encadrement social) mu miryango y’abahutu : Hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, usanga
abana b’abahutu nta burere bubakundisha imiryango yabo n’ubwoko bwabo muri
rusange bahabwa. Ababyeyi babo bibwira ko kubagaburira no kubohereza ku ishuri bihagije. Usanga umwana azi gusa
sekuru (nabwo hari igihe bigorana) ntube wamubaza amateka y’umuryango mugari
wabo cyangwa se abagiriye akamaro kanini uwo muryango mu bihe byashize ngo
abamenye. Ubwo rero urumva ko kumubaza amateka
n’imibereho by’abahutu kuva mu bihe bya kera ndetse n’intwari zabo ari nko kumusaba gukora igitangaza kuko ntabyo yabwiwe n’ababyeyi. Ibiri
amambu, ahubwo muri iki gihe uzasanga abana bakubwira intwari batamitswe na FPR kandi bizwi ko abenshi mu
bo FPR yagize intwari ari abishe cyangwa
abicishije abahutu batagira ingano. Iyi ngingo iranasobanura impamvu benshi mu bahutu bamara gutera imbere
ntibongere kwikoza imiryango bakomokamo
ngo bagire uwo bafasha gutera imbere, cyangwa se imiryango yabo ikaba ariyo
itangira kubarwanya.
Kayibanda Grégoire na Ingabire Victoire
Umuhoza mu mateka y’abahutu muri intwari
5)
Kumva ko hari undi muntu (cyangwa se
Imana) izabakiza ingorane barimo bo ntacyo bakoze : iyi ngeso yo rwose yokamye abahutu
benshi ku buryo hari abumva kureka
ababakorera ubugome cyangwa itotezwa batirwanyeho bizatuma ababatoteza
bazibwiriza cyangwa bazagira impuhwe bakabireka bakabaha amahoro. Imyumvire
nk’iyi iteye agahinda ! Na Gandhi yarwanyaga itotezwa ry’abantu be n’ubwo
yabikoraga mu buryo we ntawe ahutaza kandi yabigezeho.
Inama natanga
Mu rwego rwo gutegura ejo hazaza h’abazabakomokaho imibereho myiza irimo ukishyira ukizana udahutaje abandi, abahutu
nabagira inama zikurikira :
1)
Kwemera intege nke zawe ukemera ingufu za
mugenzi wawe: ibi
bizafasha abahutu benshi gukira indwara yo kwiyemera (hagati yabo), buri wese
akore ibyo ashoboye kandi azi neza, aho afite intege nke yemere ko hari undi uhafite ingufu kandi yemere
kunganirwa intego ari ugutahiriza umugozi umwe mu nyungu za benshi.
2)
Guha abana indangagaciro zibakundisha imiryango n’abo basangiye gupfa no
gukira : birababaje
kubona abahutu badasangira amateka. Na make bumvikanaho, ntibayigisha abana
babo. Nta bantu b’ikitegererezo bigisha,
bereka abana babo ngo bityo habe uruhererekane mu mateka yabo. Mbese ubundi
abana bazakora ubushakashatsi bahereye kuki ? Perezida Kagame yigeze
kwishongora mu itangazamakuru aravuga
ngo Madame Vigitoriya Ingabire Umuhoza nta mateka agira, ngo nta cultural
education agira byamuha kuyobora igihugu. Uretse ko kuri Ingabire Kagame yibeshye cyane, ubundi ugirango ibyo
yavuze si intero isanzwe iterwa na ba bahezanguni b’abatutsi ? Ibyo yavuze
se hari uwamunyomoje ? Jye nkeka ko
yavuze abahutu muri rusange. Mbese ni ukubera iki abanyabwenge b’abahutu
bahindagurika ku murongo runaka baba
bihaye ? kuki byoroha kuwubatesha bagafata undi kandi nta nyungu ufitiye
bene wabo ahubwo rimwe na rimwe ubatsikamira ? ibyo byose biterwa n’uko
nta ndangagaciro zo gukunda imiryango na bene wabo baba barahawe bakiri bato.
Ese ni kuki abacengeri cyangwa
abatabazi b’ingoma kalinga bari abatutsi ? babaga bayobewe se ko bashyize
ubuzima bwabo mu kaga ? Ni uko babaga barigishijwe, baratojwe gukunda no kwitangira igihe biri ngombwa abo
muhuje ubwoko. Nimureba mu mateka ya FPR n’uko yagiye ikora
murabisangamo !
3)
Gukemura ku buryo bwihuse amatiku
n’inzangano ahora hagati y’abahutu
b’abakiga n’abanyenduga : Biteye agahinda kubona ukuntu abahutu bahora bacagagurana hagati yabo
biturutse ku irondakarere (Kiga Nduga). FPR ihora yuririra kuri uko kutumvikana
ikabatanya bakamera nk’ikivuguto kiroshywemo igitonyanga cy’indimu (citron)
bityo ikabona uko ikomeza kubakanda. Ariko se iyo FPR igiye kwica umuhutu hari
ubwo ibanza kumenya niba ari umunyenduga cyangwa umukiga ? Muri 1994 imaze
gufata ubutegetsi se hari ubwo yarobanuye abahutu bamwe ikurikije tuno
turere ngo ibihorere abandi ibice,
ntiyabahereye ku murongo ? Hari umuntu wo ku Gisenyi (Rubavu) ntavuze
amazina wabwiye mugenzi we ngo aho guhakwa n’umuhutu w’umunyenduga yahakwa
n’umututsi ! Ni akumiro koko ! Mu byo nabashije gusoma kuri iki
kibazo abahutu b’abanyenduga n’ab’abakiga, uretse ko numvise n’abashi (cyangugu)
batangiye kubiza (nwa)mwo, bapfa
ubutegetsi . Abanyenduga bashinja abakiga ko babahiritse ku
butegetsi bwa Repubulika ya mbere bakica abayobozi bagejeje u Rwanda ku
bwigenge.
Abakiga nabo bakarega Abanyenduga ko bafashije FPR guhirika
ubutegetsi bwabo bwa Repubulika ya 2 yazanye ubumwe n’amahoro mu Rwanda. Mwo
kabyara mwe, niba ubwo butegetsi bwombi mwishingikirije, bwari bufitiye inyungu
abahutu bose ubwo murapfa iki ? Ntimwakagombye ahubwo kwicara hamwe
mugatekerereza hamwe icyakongera kubagirira akamaro mwese na bene wanyu
barimo ? Iryo higabugabo rigiye gutuma abahutu bahera mu maganya
n’imiborogo bya buri munsi habuze inyangamugayo
ku mpande zombi zarihagarika ? Jye numva abanyabwenge b’inyangamugayo bo
ku mpande zombi bicaye bakaganira nta
kubeshyana kurimo, umuti w’ubwiyunge hagati y’abahutu b’utwo turere
wabaturukamo wanyobwa n’abahutu bose kandi ukabagirira akamaro bose. Kandi
mwibuke ko kubabarirana ariryo pfundo ry’imibereho myiza irambye. Wasanga Kayibanda
na Habyarimana barababariranye naho mwe mukirindagira muri ibyo !
4)
Kwikuramo ukwisuzugura (complexe
d’infériorité) : iyi
ngingo sinyitindaho cyane.
Gusa n’ubwo
abahutu basuzugurana hagati yabo,
abenshi ayo mashagaga arazimira iyo bisanze imbere y’undi muntu utari
umuhutu. Muzi intero n’inyikirizo ziriho
ngo abahutu ntibashoboye gutegeka, abahutu bagenzwa n’inda gusa nta bundi
bwenge bagira, abahutu ntibajya inama, nta banga bagira, nibindi byinshi. Ese
bakora iki ngo berekane ko ibyo atari byo ? Bigeze n’aho bamwe ngo bumva
ntacyo bakora ngo gitungane batari kumwe n’abatutsi ! Abandi nabo ngo bagomba gukora ibishimisha abazungu mbere na mbere!
Umwanzuro
Ndabizi neza ko hari abasoma iyi nyandiko bihuta bakanshinja ko mfite ivanguramoko n’ingengabitekerezo ya
Jenoside bitewe n’aho uyisoma aherereye. Tubyumvikaneho, kuvuga icyagirira
akamaro abahutu si ukuvuga ko ngamije kwibasira abatutsi cyangwa abatwa.
Umuhutu wumva ko yakwibohora yica umututsi, umutwa n’undi muturarwanda
mwamaganye nivuye inyuma kandi ararye ntampeho. Icyo nzi cyo ni uko n’iyo wabaza umututsi uri mu Rwanda cyangwa hanze yarwo, yakubwira
ko FPR yazahaje amoko yose atuye u Rwanda, ariko by’umwihariko uwitwa umuhutu
agezwe ku buce.Niba abatutsi
muri 1959 barabonye ko birukanywe ku butegetsi mu Rwanda, bagahita batekereza
uko bazabusubiraho ahubwo bagafata n’ubw’ibihugu byo mu karere kose (http://www.congonline.com/Forum1/Forum05/Said07.htm), kubera iki umuhutu atatekereza uko yibohora ngo
nawe ahumeke umwuka w’ubwigenge mu
gihugu gisangiwe n’amoko y’inyabutatu ntawe ahutaje ?
Ndangije nshimira uwo wese
uzanyuzuza mu bitekerezo, uzankosora, ndetse n’uzanenga. Nifuzaga ko iyi
nyandiko yasohoka mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwanda, igifaransa n’
icyongereza. N’ubwo izo ndimi nzivuga zose, ntabwo urwego rwo gusemura muri izo
ndimi ndiho rwanyemerera guhitisha ibitekerezo mu mwimerere wabyo. Niyo mpamvu
mpaye uburenganzira umuntu wese wumva abishoboye kandi abifitiye uburambe
kuyishyira muri izo ndimi ebyiri zisigaye.
James KAYITARE
Ibyunganira Inyandiko
1) Report
of the Mapping Exercise documenting the most serious violations of human rights
and international humanitarian law committed within the territory of the
Democratic Republic of the Congo between March 1993 and June 2003, August 2010
2)
SUMMARY OF UNHCR PRESENTATION BEFORE
COMMISSION OF EXPERTS. Prospect
for early repatriation of rwandan refugees cullently in Burundi Tanzania and Zaire.
10 October 1994
3)
Génocide rwandais : Le peuple crie justice
! Mémorandum adressé au Conseil de
Sécurité des Nations Unies. Plaidoyer pour une
enquête globale, objective et impartiale sur le génocide rwandais et ses
conséquences : Résultats d'investigations menées par la Cellule de la
Documentation & Sécurité du PARTENARIAT-INTWARI. Février 2008
4)
Remigius
Kintu (2005). The truth behind the RwandaTragedy. Document prepared upon request and presented
to the U.N. Tribunal on Rwanda, Arusha, Tanzania March 20, 2005
5)
MASSACRES DE
KIBEHO.Article de l’historienne sociologue, Madame Claudine Vidal, sur les
massacres de KIBEHO commis entre le 18 et 22 avril 1995 par l’Armée Patriotique
Rwandaise sur environ 100.000 déplacés de guerre publié dans la revue « Les
Temps Modernes n°627 de Avril-Juin 2004 pages 92 à 108. Reproduit par Dr. Nkusi
Joseph dans www.shikamawa.blogspot.
com
6)
http://ikazeiwacu.fr/2015/03/30/rwanda-abacunguzi-ni-benengofero-banze-gupfukamira-kalinga-nshya/
8)
http://ikazeiwacu.fr/2014/11/08/ingoma-karinga-indwara-ikomeje-gushegesha-abanyapolitiki-babahutu/
13) http://www.therwandan.com/ki/ibyo-mutamenye-ku-rugamba-rwa-nyuma-rwinzirabwoba-igice-cya-2/
(Part 1-2)
14)
Ministère Des Affaires Etrangère du
Rwanda (1964). Toute la Vérité sur le
Terrorisme « Inyenzi » au Rwanda. Le Récit des Incursions
Terroristes de Décembre 1963-Janvier 1964
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355