Twagiramungu Fawusitini abwira abanyamakuru
ko APR(RDF) yirwanagaho yica impunzi z'abahutu
zirenga ibiumbi bitanu mu nkambi y'i Kibeho muri 1995
Ndabanza gushimira
umuvandimwe majoro Kanyamibwa Yakobo( Komiseri w'ishyaka rya Twagiramungu Fawusitini ushinzwe umutekano n'iperereza) ku nyandiko aherutse guhitisha kuri Veritas
Info yerekana ko twagombye twese guhitisha ukuri mubyo tuvuga n’ibyo dukora,
ibi rero bikaba bijyanye n’ntego Shikama yihaye yo “ Guharanira ko ukuri
gusimbura ikinyoma”. Nkiri kuri uyu muvandimwe, yanenze abantu bapfobya ubutwari
bw’Inzirabwoba ku rugamba twashoweho n’Inkotanyi zivuye mu gihugu cya Uganda muri 1990,
akagira ati:”ubonye nyina ashaje agirango inka za se zapfuye ubusa”.
Ndagirango rero muhumurize mubwira ko hari abanyarwanda n’abanyamahanga
bazirikana ibyo Inzirabwoba zabakoreye igihe FPR yatwikaga inkambi muri Zaire aho bemeza
ko mu ihunga izi ngabo zabakingiraga amasasu ya FPR n’ubundi bugome bakorerwaga
n’amwe mu moko ya Zaire; ibi bikaba bizagaragara mu bitabo 2 biri hafi gusoka,
kimwe kikaba cyaranditswe n’umunyarwanda ikindi umunyamahanga. Kagame ariho arakangurira
abana bavutse nyuma ya 1994 kwandika ku mateka y’ibyabaye mbere yaho, namwe
mwese mwatwikiwe mu nkambi za Zaire
mukanga gushya ngo mushirire, namwe mukiri mu mashyamba n’abandi bari
hirya hino ku isi, ni ngombwa kwandika ku buzima mwabayemo kugirango abana
banyu bazabwire abazabakomokaho ko ingufu z’Imana ari igitangaza!
Ngarutse ku nkuru
nyamukuru: mperutse guhitisha inyandiko kuri Shikama mbwira Twagiramungu
Fawusitini ko amacakubiri ya Kiga-Nduga yo muri 1992 tutazongera kuyihanganira.
Nandika ibi, nabitewe n’inyandiko zari zimaze iminsi zicicikana ku mbuga 2
arizo Ikaze iwacu na Veritas Info mbese bikaba byari bimaze no gufatira muri za forums zikoreshwa na bamwe mu bakuru b'amashyaka akorera mu buhungiro. Bijya gutangira wabonaga ari ihangana riri
hagati ya Jenerali Byiringiro Victor uyobora
FDLR na Fawusitini Twagiramungu uyobora RDI na CPC. Byagaragaye ko
nyuma iki kibazo hari abantu bashatse kugihindura icy’uturere, bikaba ari nabyo
n’umuvandimwe Kanyamibwa avuga ati :” ntihakagire abitirira ibintu abantu aba
n’aba”
Hari uwambaza ati ese
hari inyandiko wigeze ubona Twagiramungu Fawusitini yandika?. Aha nasubiza ntanga urugero
rwihuse mvuga ko ibintu byose bihita kuri Shikama byaba ibyiza n’ibibi byose
bigomba kubazwa njyewe nyiri urubuga. Niyo mpamvu hariho nk’abantu bohereza
inyandiko nabasaba nko kuzisana( mu Gatsiko babyita gukora ubugororangingo!)
bakwanga nanjye sinzihitishe. N’abanyamakuru bacu ni uko bibagendekera, hari
inyandiko zikererwa guhita kubera kiriya kibazo. Inyandiko zimaze iminsi zihita
kuri Veritas Info zikaba zerekana aho Twagiramungu Fawusitini ahagaze ku bibazo
ibi n’ibi byugarije Abanyarwanda nubwo atariwe uzishyira hanze bikorwa
n’Abakomiseri b’ishyaka rye, ibi kandi ntashobora kubyigurutsa. Ngibyo ibyo
nashingiyeho nibutsa Twagiramungu Fawusitini ko ibyabaye muri za 1990s aho
amashyaka menshi yagiye ashyamiranya abaturuka mu majyaruguru n’abo hepfo, tukaba
ubu twirengereye ingaruka mbi zabyo, tudashaka kongera kubyumva ukundi.
Mu
kiganiro Padiri Tomasi Nahimana yagiranye na Radiyo “Ijwi ry’Itahuka” muri
2012, umunyamakuru yamubajije icyo anenga Twagiramungu Fawusitini bakoranye
igihe kinini akaba amutaye akishingira irye shyaka. Padiri Nahimana Tomasi
yasubije ko Twagiramungu afite ikibazo cyo kumenya gushyira ibintu kuri
gahunda. “ Ndashima rwose Twagiramungu Fawusitini kuko namwigiyeho byinshi,
ariko afite ikibazo muri Organisation, ntazi koruganiza”. Ijambo organisation
mu Kinyarwanda risobanuye byinshi: gutondeka ibintu neza, gushyira ibintu ku
murongo cyangwa gahunda, gukorera ibintu ku gihe kandi neza, gushyira abantu mu myanya y’akazi hakurikijwe
ubushobozi bwabo, n’ibindi.
Aha
hasi, murahasanga inyandiko 3 zinyuranye nagerageje kuvugaho uko mbishoboye,
nkaba nsaba ko namwe abasomyi ba Shikama mwicukumburira ibiri muri izi
nyandiko, mukambwira niba biriya padiri Nahimana Tomasi yavugaga yaribeshye
dufashe kamwe muri buriya busobanuro bwo hejuru maze tukavuga ko organiser
bivuga “gushyira abantu mu myanya y’akazi ukurikije
ubushobozi bwabo”! Muri make dore uko mbona iki kibazo,
abakomiseri ba Twagiramungu bamuhagarariye mu itangazamakuru: bafite igitugu
kiruta icyo ku mwicanyi Pawulo Kagame. Muraza gusanga ko batangiza inyandiko
zabo ibitutsi, bakaziherutsa ibitutsi!
Baranatandukira bakanibasira n’inzirakarengane zitagize aho zihuriye n’ikibazo
bavugaho! Bashinja abandi ubujiji no kurangwa no kudasoma, nyamara muraza
gusanga barangwa no gusubiza inyandiko batasomye!!!. Nubwo bamwe byitwa ko
bashinzwe itangazamakuru, birengagiza ko inyandiko ibeshyuza uyohereza aho uvuga
ko bakwanditseho ibitari byo, iyo uyohereje ahandi, haba harimo itiku kandi
werekana ko ibyo bakuvuzeho ari byo. Basomyi ba Shikama, namwe amaso nabahe!!
Inyandiko ya mbere:
" Yihinduye injiji n’umubeshyi kandi ari Dogiteri
kubera urwango afitiye Twagiramungu Faustin!"/ Yanditswe na Ntakirutimana Faustin, Komiseri mu ishyaka rya Twagiramungu akaba
akuriye komisiyo y’ibyerekeye
amakuru agenewe rubanda nkuko
byemejwe n’inama y’iryo shyaka yo kuri 22/2/2015.
Dore uko uyu muvandimwe atangira
inyandiko ye:
Uyu Nkusi Joseph ni
umunyabwenge, akaba atuye ku mugabane w’u Burayi ndetse akaba azwiho n’igikorwa
cyiza cy’akarusho cyo gushinga no gucunga urubuga rutangirwamo
ibitekerezo n’amakuru Abanyarwanda benshi bakeneye ; ariko kubera urwango afitiye Twagiramungu ku mpamvu zitumvikana,
byatumye yandika inkuru yo kumuharabika igaragaza ko ubwenge bwe yabwiyambuye akigira injiji n’umubeshyi kugera
naho ananirwa kureba kuri interineti
amakuru y’ukuri y’ibyo yandika kuri Twagiramungu
Wakoze muvandimwe kungira umunyabwenge nubwo
njye ntekereza ko nta munyabwenge ubaho ahubwo habaho injiji zikaba ari
abatekereza ko bazi ubwenge kurusha abandi. Ndakwibutsa kandi ko Pawulo Kagame
avuga ko injiji ari izize; iyo avuga gutyo aba avuga abize amashuri aruta ayo
yize, ni ukuvuga abarangije ayisumbuye nkaba nkeka ko kugirango bakugire
Komiseri mu ishyaka ugomba kuba ufite byibura ayisumbuye, bityo ukaba uri muri
ka gatebo Pawulo Kagame ashyiramo injiji zize, ubwo rero uri uwacu!
Nshuti yanjye, ndagirango ngusabe gusenga
Imana ushikamye kugirango ikurinde kwandura indwara y’umunyagitugu n’umwicanyi
Pawulo Kagame, uwo mutavuga rumwe ntaba ari umwanzi ahubwo ashobora kuba
n’inshuti y’amagara kurusha abirirwa bakuvuga ibigwi n’imyato utagira kugirango
bagusoromeho amaramuko.Ese waba warasomye neza inyandiko yanjye y’ubushize ngo
urebe niba hari icyo nabeshye muri ibi bikurikira mbere yo kuvuga ko nanga
Twagiramungu Fawusitini?
- Ugusezera kwanjye mu ishyaka Ishema nyuma y’ukwezi kumwe gusa dushinze
iri shyaka na bagenzi banjye barindwi?
- Kuba Twagiramungu Fawusitini ariwe munyapolitike Shikama yanditseho
kenshi imushima ikanamushyira(wenyine)
mu nyandiko zidasanzwe kandi zikundwa na benshi cyane nk’Ibyahishuwe na
Politiball?Ibi tukaba twarabikoraga tubitewe n’uko twabonaga afite ibitekerezo
bizima bishakira abanyarwanda bose amahoro? Mu gihe rero yiyemeje guhanganira
kuri interineti, nta cyatuma dukomeze kumufata nkuko mvuze hejuru.
-
Ese waba warasomye Fagisi y’Abanyamerika twifashishije twandika ukaba
hari aho wabonye twarabeshye kugirango dukosore tunasabe imbabazi Twagiramungu
Fawusitini?
-
Ubwawe uravuga ko utazi igituma nanga Twagiramungu Fawusitini! Ndumva
bitari ngombwa kubivuga ariko nta kibi kirimo, birakwiye buri gihe gushima
ibyiza ibibi tukabyamagana: nshimishijwe no kukumenyesha ko kuva muri 1984
kugeza ngiye muri Libya muri 1987 nasuye kenshi imwe mu miryango ikomoka ku
ntwari y’ibihe byose Nyakubahwa Gerigori Kayibanda: Haba kwa Ndimbira
wayoboraga CER akaba yari atuye hariya hejuru y’ahitwaga TSF munsi y’ibitaro
bya Kigali, Twagiramungu Fawusitini wari utuye mu Kiyovu akaba yarayoboraga
STIR( nubwo muvuga ko nta myanya y’ubuyobozi yari afite kwa Kinani!), Kayibanda
Piyo wari Depite, Ruberanziza A., n’umukecuru ubyara iriya ntwari Kayibanda
Gerigori. Aha hose ntaho nigeze mfatwa nabi, nkaba nzirikana urugwiro n’ubuntu
nasanze muri iriya miryango yose. Ntaho nahera rero nanga Twagiramungu
Fawusitini muvandimwe wanjye rwose uribeshya cyane.
Uku kwiyambura ubwenge kubera urwango nibyo byatumye mu mwaka w’1994
interahamwe zigishijwe n’abanyabwenge nka Nkusi zararimbuye igice kinini cy’Abanyarwanda ngo zibahora uko batekereza n'uko basa,
kugeza naho zishe abasilikare ba Ex-FAR bari ku rugamba ngo ziri kwikiza
umwanzi!
Muvandimwe, aha
urahavuga amagambo akomeye ashobora kukunywesha amazi uramutse utari mu cyama
cya Kagame! Waba ufite urutonde rw’aba banyabwenge batozaga Interahamwe na
Gahunda z’izo nyigisho? Ubu se nturiho ugwa mu mutego wa FPR ivuga ko ibyabaye
mu Rwanda byari byarateguwe, nizere ko warangije gutanga amakuru.
Gushyira urwango mu bantu bishobora
kuzaba umwihariko w’abanyabwenge bamwe b’abanyarwanda
bashaka kutwereka ibara ry’umukara bakatumena amatwi bashaka kutwemeza ko ari
umweru !
Ahangaha ubusanyije
n’ibyo wavuze hejuru byerekeranye n’ibyo urubuga Shikama rugeza kuri rubanda.
Ndakumenyesha ko na Veritas ucishamo inyandiko zitukana nayo igashyiraho akayo
ko kuntuka munsi y’ifoto yanjye, yandikiye Shikama idushima umurimo dukorera
abanyarwanda. Iyo twamagana abantu bashaka kuzana inzangano zishingiye ku
turere n’amoko, ngirango tuba dukora ibibusanyije n’ibyo uvuga.
Muri iyo nkuru ya Nkusi
navuze haruguru aragira ati : «Twagiramungu
nareke abimariye imyaka mu mashyamba
bakomeze bibereho mu bugenge bwabo areke kubasonga nkuko yatereranye izindi
mpunzi igihe zicwaga i Kibeho muri 1995, Seth Sendashonga agatabaza hakabura
utabara, Bihwahwa Bizimungu akajya gushinyagura naho Twagiramungu na Kagame
bariho binywera byeri i Kigali» !
Biratangaje kumva umuntu w’umunyabwenge nka Nkusi atinyuka kuvuga ko igihe
inkotanyi zicaga impunzi mu nkambi zo ku Gikongoro Twagiramungu yarimo anywa
byeri na Kagame i Kigali !
Nkuko wabisomye ku nyandiko nahitishije
mu cyongereza usanga aha, ubwicanyi
bwakorewe Abahutu I Kibeho, ntibwakozwe umunsi umwe gusa, bwatangiye kuri 18/4/1995 nyuma y’aho uwari Perefe
atangarije ko basenya inkambi kuri 17/4/1995 kugeza kuri 24/ 4/1995 igihe
abarokotse berekezaga I Butare n’amaguru.Ntushobora rero kumbwira ko muri
kiriya gihe cyose Twagiramungu Fawusitini yari mu I Buruseli mu Bubiligi nkuko
ushaka kunyereka kuri iriya link ko kuri 22/4/1995 umunsi APR(RDF) irasa ku
mpunzi kuva kuri 18/4/1995 zararaga mu mbeho,nta mazi ,nta biryo , zibyigana nk’intama
nkuko umwe mu bakozi b’ingabo za Australia wari uhari abivuga. Ikikwemeza y’uko
Twagiramungu yari ahari yinywera byeri I Kigali na Kagame nkuko nabivuze
ubushize, kuri 19/4/1995 niho Ministiri Seth Sendshonga yaje gutabaza Bihwahwa Bizimungu, Pawulo Kagame, na
Twagiramungu Fawusitini bakamuhumuriza bakamubwira ko ubwo bwicanyi buhagarara
ariko ntibyabujije ko kuri 20/4/1995 hongera kuraswa izindi mpunzi zirenga 50
nkuko bariya banya Australia babivuga.
Ikindi ni uko
twagiramungu yabwiye abanyamakuru ko abicanyi ba APR (RDF) bica impunzi zirenga
5,000 birwanagaho(reba kuri iyi videwo wampaye kuri link ku munota wa11.18/14.41) Ongera urebe iyo videwo iri hasi aha. Uravuga kandi ko ubwicanyi bw’I Kibeho ari bwo bwatumye Twagiramungu Fawusitini
asezera, oya sibyo wongere urebe neza iyi videwo wampaye kuri link, Twagiramungu avugana n’umunyamakuru,
aramagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage mu cyaro nta hantu avuga
Kibeho! Twagiramungu kandi ntabwo yasezeye kubera ikibazo cy’I Kibeho, reba neza
amatariki: ubwicanyi bw'i Kibeho : 17/4/1995- 24/4/1995. Twagiramungu asezera kuri 28/8/1995.
Twagiramungu Fawusitini abwira abanyamakuru
ko APR(RDF) yirwanagaho yica impunzi z'abahutu
zirenga ibiumbi bitanu mu nkambi y'i Kibeho muri 1995
Nkusi aragira ati : «Kurangwa n’igitugu no gusuzugura abo bafatanyije buri gihe » !
Uyu Nkusi ntabwo azi Twagiramungu uretse ijambo rimwe Padiri Thomas yamubwiye
ry’uko atamurusha kumenya Twagiramungu, none uyu Nkusi ko ataba mu
ishyaka RDI-Rwanda
Rwiza riyoborwa na Faustin Twagiramungu,
ntabe n’umuyoboke w’impuzamashyaka ya CPC, ahera he avuga ko
Twagiramungu arangwa n’igitugu no gusuzugura abo bakorana ? Uwabwira
Nkusi ngo « gesa
ubwiyo, ubwino ntiburera»! Nkusi yagombye gutegereza abari mu mashyaka ayoborwa na Twagiramungu akaba
aribo bamuvuga uko bamuzi kuko bakorana nawe,akareka kwiterera mu mata nk’isazi no kubeshya
rubanda! Mu gihe MDR yatoraga abayobozi bayo mu mwaka w’1992, iryo tora ryanyuze mu
mucyo mu rwego rw’igihugu kandi njye ubwanjye nari ndirimo, nta hantu na
hamwe igihugu cy’Amerika (USA) kigeze kigira uruhare mu matora ya MDR ku buryo
Twagiramungu yari kujya kubasaba amajwi
Uyu muvandimwe arongeye yikubise wa
mutego wa rugondihene! Nkuko nabivuze ngitangira, ibyo navuze kuri Twagiramungu
Fawusitini nashingiye kuri Fagisi y’Abanyamerika, nshyiramo n’ibyo aba bazungu
bavugaga ko Twagiramungu yababwiye. Mu gihe utarahakana ko iriya Fagisi ari ukuri
ikaba impimbano, nta mpamvu wanyita umubeshyi cyangwa injiji ibimenyetso
bifatika bihari! Sinzi rero impamvu uriho umbwira ibyo muri RDI na CPC bya none
kandi njye narashingiye ibyo nanditse ku byabaye muri MDR muri 1992 byerekana
kandi ko ntaho bitaniye n’ibiriho biba ubu mu mashyaka ayoborwa na Twagiramungu
Fawusitini; none se urashaka kumbwira ko nta bibazo Twagiramungu yagiranye na
bamwe mu bagize CPC, urugero rutari kure rukaba ari FDLR? Muri RDI se ho ni
shyashya! Wambwira icyo yapfuye na Me Evode U. kugeza igihe amusezeyeho akigira
kwa Kagame Pawulo? Naho se Padiri Nahimana Tomasi? Uwo mucyo uvuga waranze
ariya matora ntawo tubona mu itegurwa ryayo, niba warasomye neza inyandiko
yanjye y’ubushize, uribuka uko Twagiramungu Fawusitini yabwiye Abanyamerika
ukuntu yateganyaga kwigizayo Dr Murego Donati?
Abanyabwenge batekereza nka Nkusi baharabika
Twagiramungu bamugereranya n’Imana! Mu kwezi kwa cumi 2014, Gen
Byiringiro yavugiye kuri Radiyo BBC ari i Walikale (RDC) ko yitandukanyije
n’umunyepolitiki witwa Twagiramungu Faustin, ko ndetse amwirukanye kubuyobozi
bwa CPC !
Kugeza na nubu twategereje uko Byiringiro
ayoboye CPC twarahebye! Twibajije ukuntu umuntu akora coup d’Etat mu
ishyaka kandi ajijutse biratuyobera! Bitewe ni uko Byiringiro yashatse kuyobora CPC
ari i WALIKALE ubu bikaba byaramuyobeye, niko abatekereza nkawe biyumvisha ko
Twagiramungu ayobora FDLR ari mu Burayi bigakunda!
Niko se muvandimwe we, ko watubwiye ko
muu mashyaka Twagiramungu Fwusitini
ayobora nta bibazo bibamo ukaba wivuguruje tubigenze gute! None se niba
Twagiramungu yarirukanywe na jenerali Byiringiro muri CPC ni ubwo utavuga ko
yanze kwemera ko yahiritswe ubu si gihamya ko iyi CPC iyoborwa na Fawusitini
Twagiramungu ifite ibibazo!?
Uyu muvandimwe aravuga kandi ati: “
Kuba kandi yaragize ubutwari bwo kujya guhangana na Kagame mu matora yo
muw’2003, atazi niba azapfa cyangwa niba azakira (à ses risques et périls), byatumye bamwe bavugaguzwa aho bari babunze mu
magorofa y’i Burayi, ngo Rukokoma agiye guha agaciro itorwa rya Kagame (légitimer!).
Kandi nyamara n’ubwo bamwibye amajwi, nibura Abanyarwanda bamenye ko
FPR-Inkotanyi ntacyo ipfana na rubanda, naho amahanga aba abonye ikimenyetso
simusiga cy’uko nta demokrasi iri mu Rwanda rwa Kagame-FPR.”
Ibi biteye agahinda muby’ukuri! Uru
Rwanda ruragana hehe koko? None se muvandimwe we, wasobanura ute ukuntu uvuga
ngo ishyaka ryawe rirahanira kubohora rubanda abayobozi baryo nkawe bakoresha
imvugo ipfobya abo bashaka kuyobora?Urabona koko izi nshinga ebyiri ukoresheje
ku biremwa muntu nkawe bihesha agaciro ishyaka ubereye umwe mu bayobozi? Kuvugaguzwa
no kubunda uzi icyo bivuga mu
Kinyarwanda,urumva uburemere bw’izi nshinga wakoresheje? Ikindi nakongeraho,
nubwo ntari ndi kumwe n’aba bantu uvuga bakoraga biriya, kuko nari nibereye
muri Libya, wagirango hari aho bibeshye? None se Twagiramungu Fawusitini, u
Rwanda yari yarahunze yari ayobewe ko ruyoborwa n’itekinika nta kuri kurubamo?
Ese kuva muri 2003 ayo mahanga uvuga
yabonye ko nta demokarasi iba mu Rwanda hari icyo yahinduye ku myumvire
n’imikorere ya Pawulo Kagame kubera ko Twagiramungu Fawusitini yagiye guhangana
nawe mu matora?
__________________________________________________________________________
Inyandiko
ya kabiri
"Kubaho kwa FDLR niyo maramuko ya FPR
n’Ubutegetsi bwa Paul Kagame !"/ Uyu mukomiseri we yabonye ko ibyo avuga
bidafite ishingiro yirinda gutangaza amazina ye yiyita
Koloneli Rukara Damien nasho Kibungo Rwanda
Nawe ntatinzamo nka mugenzi we twabonye hejuru,
aratangira angira umujenosideri kuko ngo nanga Twagiramungu Fawusitini, ngo
naramuhushije muri 1994 nkaba ngifite umgambi mubisha wo kumukura ku isi !
Maze gusoma
inyandiko ya Nkusi Yozefu ku Ikaze, aho yifatira mu gahanga Nyakubahwa
Faustin Twagiramungu Prezida wa RDI Rwanda Rwiza na CPC. Aho amwiyama ko
politique ye yamacakubili Kiga-Nduga
itazongera kwihanganirwa. Bwana
Yozefu Nkusi ni ubwo n’ubundi wibeshye kuri politique ya Faustin
Twagiramungu, biragaragara ko wa mugambi mubisha
mwari mufite wo kumwica muri 1994 Imana igakinga akaboko na n’uyu
munsi ariwo mufite wo kurimbura Abacikacumu
bose mufatanyije na FPR ya Paul Kagame!
Ndagirango mbwire uyu muvandimwe ko iyi nyandiko avuga itashyizwe kuri Ikaze
iwacu nkuko yabyanditse, yaciye ku rubuga rwa Shikama abo mu Ikaze
Iwacu bayikoreraho kopi nkuko tubikora iwabo cyangwa ku zindi mbuga. Birababaje
rero kuba uvuga ngo twashatse kwica Twagiramungu Fawusitini muri 1994 kandi
nari muri Libya! Aho ntabwo unyibeshyaho ukansanisha n’igice cy’abantu mumaze
iminsi muharabika ku mbuga muvandimwe wanjye?
Muri make ntawe utazi amahano yakozwe
ni ngoma ya cyami kugeza aho bayihiritse muri Révolution ya 1959. Icyo gihe
bamwe mubashyigikiye Ubwami bahunganye n’umwami kuko mu mitwe yabo bari
bafite ingengabitekerezo yo kurimbura ubwoko bw’abahutu. Nyuma ya cyami hagiyeho Repubulika iyobowe na Nyakubahwa G.Kayibanda
wavukaga mu NDUGA (abanyenduka). Akurwaho na J.Habyalimana wamugandaguye
akoze coup d’état; Habyalimana wakomokaga mu karere ka KIGA (abakiga). Ikosa ririhe rero rya Twagiramungu mu
gihe atari we watangije kurobanura ku butoni hitwaje uturere, ni uko se
yatinyutse kubyamagana? Ingero ni
nyinshi niba Nkusi yarazibagiwe yabaza umuturanyi we akabimwibutsa. Turwana na
FPR ibyitso byinshi byari bigizwe n’abantu bakomoka muyandi maprefegitura naho Gisenyi, Ruhengeri na Byumba ngo bari
bazima !....yewe no mugisoda byaranukaga.....Nyamara abagambanyi bari
bakomeye kandi twari duhanganye ku rugamba bazi neza imbaraga zacu bari
Abakiga :Rizinde, Kanyarengwe,
Biseruka…hakiyongeraho abanyepolitiki b’abasivili barimo Bizimungu pasteur, Kajeguhakwa… imbere
mu gihugu hari ba Nsekarije...none
ubu ba Rucagu, Bosenibamwe,
Habumuremyi, Rwarakabije, Gatsinzi Marcel
Urakoze muvandimwe kutwibutsa amateka atari meza igihugu cyacu
cyaciyemo. Ndagirango nkwibutse ko iyi kudeta abasoda bakoreye Intwari y’ibihe
byose Nyakubahwa Gerigori Kayibanda mperuka kuyamagana mu mezi ashize kuri BBC
Gahuza mu kiganiro : “ Imvo n’imvano” aho nasobanuyemo uko iyi kudeta
yateguwe, na Major Kanyamibwa akaza kutwunganira mu cyumweru cyakurikiyeho.
Nibyo habayeho amakosa yo guhirika uriya mubyeyi n’aho yari adukuye byongeye
kandi agafatwa nabi kugeza yitabye Imana. Ndakwibutsa ko Ikinani kitananiye
Abanzi n’Abagambanyi kitakoze nka Kagame Pawulo kuko cyemeye ikosa ryabaye,
kikemera ko imiryango y’ abanyepolitike ba Repubulika ya mbere bishwe nyuma
y’iriya kudeta bahabwa indishyi y’akababaro; nta ndishyi yahwana n’amaraso
y’umuvandimwe wishwe ariko kubyemera ni igikorwa cya kigabo kiganisha ku
bwiyunge, kuba Ikinani kitaratoteje bene Kayibanda nkuko Kagame abikora ubu ku
miryango y’abo amaze kwica, nabyo ntawabura kubigishimira. Ibyo navuze kuri Twagiramungu niba wasomye
neza inyandiko yanjye nabivuze mu rwego rw’amashyaka, ntaho nigeze mvuga ko
yagambaniye igihugu dore ko ntari nari mu Rwanda.
Ikindi ni uko imvugo zisa n’iyi yawe zituma nibaza ibi
bikurikira:
-
Ese
birakwiye ko abana b’abatutsi bazahora babazwa iby’abami b’abahutu bishwe
n’ingoma z’Abanyiginya , ibinyita byabo( amabya n’imboro) bikambikwa ingoma
zabo Kalinga n’izindi zari ziyigaragiye nka Kimugizi?
-
Ese
birakwiye ko abana bo mu majyaruguru y’u Rwanda bazahora babazwa ibya kudeta yo
muri 1973 yahiritse Kayibanda waturukaga mu majy’epfo y’igihugu ikanamuviramo
urupfu?
-
Ese
birakwiye ko Abana b’Abahutu bavutse n’abataravuka bazajya basaba imbabazi Abatutsi n’aho baciye hose
bakagendana ipfunwe n’ikimwaro nkuko Kagame Pawulo abivuga akaba yaranashyizeho
na gahunda yabyo yihariye ya Ndi umunyarwanda, bazira ko ba se na ba sekuru babo bateye hejuru mu
mpinduramatwara (Revolisiyo) yo muri 1959 bakabwira ingoma ya gihake
yabapyinagazaga bati:”Dufite umubiri nk’uwanyu, burya iyo mudukubita ibiboko turababara,
iyo duhinga mukahura amatungo yanyu mu mirima yacu biradusonzesha, iyo dusarura
musahura bidutera inzara, cyangwa abana bacu nabo bakeneye kwiga gusoma no
kwandika nk’abana b’Abatutsi”?
___________________________________________________________________
Inyandiko
ya gatatu/
"Gukurikira
Twagiramungu si ubuhumyi nkuko Abahutu benshi babitekereza."
Yanditswe na Komiseri Umutoni solanje/ Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga bw’impunzi
n’itahuka ryazo
Reka mbanze nshimire uyu mwene data
ikinyabupfura afite mubyo avuga no kureba kure mubyo atekereza. Mu by’ukuri
yasohoye iyi nyandiko ye ntarandika iyanjye turiho tujyaho impaka na bagenzi be
aha hejuru, akaba yarasubizaga inyandiko yari ya Darius Sunray Murinzi, yasotse ku IKAZE IWACU, iyo
nyandiko ikaba ifite umutwe ugira uti : Umugambi wo guaca FDLR umutwe:
Politiki na Dilpomatiea ntibivuga gutera amacumu mu mugongo jenerali
Byiringiro.
Uyu muvandimwe
afite aho ataniye na bagenzi be navuze hejuru, nkaba nkeka ko u Rwanda rushya
rukeneye abantu bameze nkawe, dore zimwe mu ngero z’iri tandukaniro:
- Ubwo bagenzi be bamaze iminsi ku rubuga Veritas Info baterana amagambo na bamwe mu
bashyigikiye FDLR, ndetse bagashyiramo rimwe na rimwe n’ibitutsi n’ipfobya
nkuko mwabibonye hejuru, we aremeza ko politike yo kuri interinete ikemura
ibibazo bike igatera byinshi.
- Ikindi atandukaniyeho na bagenzi be, ni uko we
yemera ko Twagiramungu Fawusitini yaba yaribeshye ku Nkotanyi zikamukoresha
amakosa ariko akaba ataba intandaro yo kumushyira mu kato. Aragira ati:
“ Niba koko Twagiramungu ari ingambanyi nkuko ubivuga (bikaba biba no
mu kanwa k’abahutu benshi), bikaba binaba inzitizi ku gikorwa cyose cyatuma abo
bahutu bishyira hamwe ngo twikize ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke,
ndagirango mbwire abahutu bose ngo : «Utaribeshya mu buzima bwe azahaguruke maze atere
Twagiramungu ibuye rya mbere ». Twese
ubugome n’uburiganya bw’inkotanyi twagiye tubuvumbura buhoro buhoro, tubumenya
cyane muri iyi minsi aho bamwe mu nkotanyi bahungiye bakagenda batubwira
utubanga twabo duke duke.Kuba rero Twagiramungu yaba yarabibeshyeho, njye
simbibona nk’ikibazo cyamushyira mu kato, ngo kimuheze muri uru rugamba
rukomeye, rutugoye twese rwo guhirika ubutegetsi bw’agatsiko k’inkotanyi”
Uyu muvandimwe hari aho abona ariko ibintu kimwe na bagenzi be twavuze
hejuru: kuri bose, nta muntu wundi u Rwanda rufite ushobora kuruyobora nyuma ya
Kagame atari Twagiramungu Fawusitini!!!Ese uyu mushiniki wanjye yaba yibagiwe
ko hari abamaze kwitwa
“ Kandida Perezida w’u Rwanda 2017!” Aba se niba bararangije kwiyemeza
guhangana mu matora ( naramuka abaye) si uko biyumvamo ubushobozi bwo kuba
basimbura Pawulo Kagame bagakosora ibyo yoretse. Nta washidikanya kandi ko
ejobundi hazigaragaza n’abandi biyumvamo ubwo bushobozi. U Rwanda ngo rutuwe na
miliyoni cumi n’ebyiri, none se ko Twagiramungu Fawusitini ageze mu za bukuru,
niba nta muntu wayobora u Rwanda neza usibye we, nazaba adahari bizagenda gute?
Dore uko uyu muvandimwe atekereza ukuntu Twagiramungu ari Ntasimburwa:
“Byari kuba byiza kandi wowe Darius ushoboye kuturatira umuhutu
(umunyepolitiki) w’intangarugero wemera kandi utaribeshye ku Nkotanyi
uzadufasha kuva muri aka kandare twashyizwemo na Kagame, bityo Twagiramungu
ukamushyira hasi!”
Ikindi
kibabaje kuri uyu muvandimwe Umutoni
Solanje ni uko akangurira Abahutu gukora ikosa nk’iryo Abatutsi bamaze imyaka
hafi 20 bakora rikaba ririho ribagaruka. Aremeza ko Abatutsi bazi icyo bashaka
kuko abo yita Inararibonye za FPR nka Rutaremara zibona Pawulo Kagame yica
zikicecekera zigakomeza kumuyoboka! Ibi bikaba bivuga ko n’Abahutu bagombye
gukora gutyo kuwo bita Inararibonye yabo Twagiramungu Fawusitini! Ubu buryo bwo
gutekereza nibwo bwashyize u Rwanda mu kaga kuva imyaka amagana. Aho kwamagana
umutegetsi urangwa no kuba umukegesi aho kuba umuyobozi wa Rubanda, hagiye
hibandwa kuri: “ umunyiginya wacu, umwega wacu,
umututsi wacu, umuhutu wacu, umusajya wacu” none reba aho tugeze! Dore
Umutoni uko abyumva:
“Ese ko Kagame yishe Karegeya akanabyigamba, Nyamwasa agahunga
kubera uwo Kagame, ariko ba Tito Rutaremera b’inararibonye za FPR bagakomeza
bakamukurikira? Igisubizo nuko
Abatutsi bazi icyo bashaka «Ubutegetsi » [peu importe le prix]. »
Uyu muvandimwe yambwira niba
ubu Abatutsi batengamaye kuko umututsi Pawulo Kagame ari ku butegetsi?
Igisubizo ni oya kuko hari abatutsi batabarika amaze guca imitwe, abo
yicishije, abo yatorongeje ndetse akanahiga n’abana n’abagore babo mu
buhungiro. Muri Shikama rero iyi myumvire tukaba tubona itajyanye n’igihe
tugezemo kandi idakwiye mu Rwanda rushya turota, aho Umuhutu, Umutwa n’Umututsi
bazasangirira ku meza amwe, bagasabana amazi, bagashyingirana, buri wese
akifuriza mugenzi impagarike n’ubugingo aho gupanga icyamucisha umutwe.
Nkaba nanzuye iyi nyandiko
nisegura ku basomyi kuko yabaye ndende cyane,nkaboneraho kandi n’umwanya wo
kubabwira ko ntazongera gusubiza inyandiko nka ziriya, hagiye kujyaho uburyo
mwebwe abasomyi muzajya mugira ijambo ku
nyandiko nka ziriya ndetse munanenge n’izo ubwacu muri Shikama tuzaba
twanditse, iyo niyo Demukarasi twifuriza abanyarwanda. Tuzakomeza kwandika
twamagana uwo ariwe wese tubona afite gahunda zibangamiye inyungu z’u Rwanda
turota, yaba Twagiramungu cyangwa Byiringiro, bagomba kumenya ko Abaturage
aribo bazajya bihitiramo inzira bashaka kunyuramo abayobozi bakabaherekeza
atari Abayobozi bazahitamo inzira Abaturage bakabaherekeza nkuko bimeze ubu ku
ngoma y’umwicanyi Pawulo Kagame.
Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355