Ubwicanyi bwakozwe na APR(RDF) ku mpunzi z'abahutu i Kibeho muri 1995 |
Kubera inzandiko nyinshi zagiye zigera ku rubuga rwanyu SHIKAMA akenshi zabaga zanditswe n'urubyiruko rusaba ko twarusobanurira ku bwicanyi bwagiye bukorwa n'igisirikare cya FPR cyitwaga APR ubu cyahindutse RDF, dore abenshi ibi biba ko bari bataranavuka, Shikama yishimiye kubamenyesha ko yashyizeho gahunda yo kuzirikana kuri ubwo bwicanyi ku buryo bukurikira:
- Kwandika ku byabaye twifashishije amateka n'ubuhamya bw'ababyiboneye imbona nkubone
- Gusabira ku Mana inzirakarengane zatikiriye muri ubwo bwicanyi bwa APR(RDF) ku mabwiriza ya Pawulo Kagame.
- Kwandikira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda tubibutsa ibyabaye kandi tunamagana uguceceka kwabo ku bwicanyi Pawulo Kagame akomeje gukorera Abanyarwanda mu maso yabo.
Dore amatariki tuzagenda tuzirikaniraho abavandimwe bacu bishwe nk'ibimonyo dukurikije aho ubwicanyi bwabereye:
1) Kuva ku itariki ya 27/4/2015 kugeza 2/5/2015: Tuzazirikana abavandimwe bacu biciwe i Kibeho muri 1995 ibisigazwa byabo bikaba biherutse gutwikirwa i Gabiro mu mpera za 2013 nkuko Shikama iheruka kubibagezaho.
Misa yo gusabira izi nziarakarengane izaba ku itariki ya 3/5/2015
2) Kuva ku itariki ya 11/5/2015 kugeza kuri 16/5/2015, tuzazirikana abihaye Imana n'abanyarwanda bose biciwe i Gakurazo muri Gitarama ariko cyane cyane tuzirikana abana bose bahitanywe n'intambara za FPR ubu bahagarariwe mu ijuru n'umuziranenge Sheja Rishari warasiwe ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya mu kwezi kwa gatanu muri 1994.
Misa yo gusabira ziriya nzirakarengane izaba ku itariki ya 17/5/2015
3) Kuva ku itariki ya 23/5/2015 kugeza ku itariki ya 30/5/2015, tuzazirikana abavandimwe bacu biciwe muri Gisenyi na Ruhengeri muri gahunda Kagame Pawulo yise "ibitero by'Abacengezi" yari igamije gutsemba abahutu bo muri ibi bice. Turabibutsa ko nyuma y'ubwicanyi bukabije bwakozwe na APR, hari n'ikindi gikorwa cy'agahomamunwa yakoze muri ibi bice: Hari impunzi zahungiye mu buvumo, APR(RDF) iteramo imyuka y'ubumara maze abantu batagira ingano batikiriramo, abicanyi bahita bahadadira( Barahafunga)! Dukeneye ubuhamya bwinshi ku byabaye muri ibi bice.
Misa yo gusabira izi nzirakarengane izaba kuri 31/5/2015.
3) Kuva ku itariki ya 7/6/2015 kugeza ku itariki ya 13/6/2015, tuzazirikana abavandimwe bacu biciwe muri Kibungo. Shikama ikaba ishimira byimazeyo inyandiko z'ubuhamya kuri ubu bwicanyi twagejejweho na bamwe mu bavandimwe bacu baburokotse.
Misa yo gusabira inzirakarengane zahatikiriye izaba kuri 14/6/2015
4) Kuva kuri 21/6/2015 kugeza kuri 27/6/2015, Shikama n'abasomyi bayo bazazirikana abavandimwe bacu bishwe nk'ibimonyo na FPR kuva muri 1990 muri Byumba.
Misa yo kubasabira izaba kuri 28/6/2015.
5) Kuva ku itariki ya 1/7/2015 kugeza tariki ya 11/7/2015, Shikama n'abasomyi bayo bazazirikana impunzi zose z'Abahutu b'Abanyarwanda ziciwe muri RDCongo kuva muri 1996, ubu bwicanyi kandi bukaba bugikomeje.
Misa yo gusabira abaguye hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo izaba ku itariki ya 12/7/2015. Tuzakomeza kandi tunasengere impunzi z'abanyarwanda zikiri mu mashyamba ya RDCongo kugeza kuri ya tariki twemeranyijweho.
Icyitonderwa:
1. Abafite ubuhamya bwanditse, inyandiko izo arizo zose zerekeye kuri buriya bwicanyi n'amavidewo babitwoherereza kuri email yacu: mahoriwacu@gmail.com
2. Abashaka gutanga ubuhamya bw'amajwi cyangwa videwo( twabafata) batwandikira tugahana gahunda y'uko byanononsorwa.
Abanyarwanda bakunda kwita abana babo "Ntirenganya na Ihorihoze". Ababuze ababo mukomeze mwihangane.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355