Pageviews all the time

PAUL KAGAME NA F.P.R I KIGALI: «U Rwanda wagira ngo rutegekwa n'abapagasi baje kwihahira bazamara kugwiza ifeza, zahabu, diyama n'ibindi ntarondora bifuza byose maze bakazisubirira iyo baturutse»/ UDAHEMUKA Eric



 


Ntabwo ndakurikirana nitonze ngo menye neza niba ijambo GUPAGASA ari ijambo ry'Ikinyarwanda mwimerere ariko ndizera ko buri musomyi w'iyi nyandiko ari bubashe kwiyumvisha icyo risobanura. Hambere ku ngoma ya Habyarimana Juvenal, najyaga mbona iwacu mu Byimana(mu Marangara) abakiga bagendaga n'udufuka ku ntugu. Umunsi umwe babiri binjiye iwacu mu rugo basanga twinikije inka niko kwibwira Data ko ari abapagasi baturutse i Rwamatamu ku Kibuye bamusaba kubaha umurimo.


Nibuka neza ko bamaze iminsi 9 mu rugo rwacu baduhingira tubana mu rugo bakaba imfura cyane bakaguhingira badasiba urwiri bakarumara mu murima iyogi rikaba ritunganye rwose. Aho bagombaga kuduhingira harangiye barahembwe barishima cyane maze bongeza Data kumwasiriza inkwi. Uko nabonye abapagasi, ntibita ku iterambere ry'urugo rwawe icyo bareba ni umusiri(igipatane mwumvikanye) warangira bakigendera ibindi ntubateshe umwanya ubibabaza.

Ariko mbere yo gukomeza ndabanza kwisegura kubo mu nkiga hato batagira ngo kuko ndi umunyanduga nishongoye ku bakiga. Ntabwo aribyo kuko n'ab'iwacu mu Byimana nabo bajyaga gupagasa mu Mayaga za Kinazi na Ntongwe kimwe na Mugina wa Jenda na Kabugondo!

Ubutegetsi bwa FPR na Paul KAGAME i Kigali bwujuje ibyangombwa by'abapagasi

Guhera mu 1995, nitegereje impinduka FPR yakoze mu butegetsi bwite bwa Leta no mu bikorwa remezo ndibaza nti ariko barashya barura iki? Bigitangira, Kagame mu bwishongozi bwinshi yategetse ko ibendera barihindura indirimbo yubahiriza igihugu nayo ntiyasonerwa.

Muri 1963. u Rwanda n'Ubudage bw'Iburengerazuba basinya amasezerano yo
Gushyira iminara ya Radiyo Mpuzamahanga y'Abadage Deutche Welle
Bidateye kabiri, Kagame ategeka ko izina ry'ikibuga cy'indege i Kanombe rihindurwa maze ahari handintse Aéroport International Grégoire Kayibanda Kigali Kanombe bahasimbuza Kigali International Airport. Ubu ntibicyemewe kuvuga ibitaro bya gisirikari by'i KANOMBE. Mugomba kuvuga ibitaro bya gisirikari by'u Rwanda!!! Nyuma gato FPR iba igeze mu nzego z'ibanze maze ahitwaga Gitarama bahita Muhanga.

Ahitwaga Butare bahita Huye, ahitwaga Gikongoro bahita Nyamagabe, ahitwaga Cyangugu bahita Rusizi, ahitwaga Ruhengeri inkotanyi zihita Musanze, ahitwaga Gisenyi zihita Rubavu, ahitwaga Byumba zihita Gicumbi, ahitwaga Kibungo zihita Ngoma,... Ubanza ntaho nibagiwe! Eh, ndibutse, ahitwaga Kibuye bahita Karongi,...

FPR na Kagame biraye mu bikorwa remezo n'ahantu ndangamurage barasenya baragurisha sinakubwira

Ni uko Magayane yapfuye, ari nk'ibishoboka akaza akarunguruka muri Kigali akanya gato akisubirirayo! Ntabwo nari nzi ko hari umuntu utekereza watinyuka gusenya inzu ndangamurage w'u Rwanda n'Ubufaransa ariko barayirituye barahagurisha.

Ntabwo niyumvishaga ko hari umuntu watinyuka gusenya icyicaro cya radiyo y'igihugu kuri plateau! Nyamara Kagame na FPR ye kubera gukora nk'abapagasi bishakira amafaranga nta kindi, basanze nibasenya aho radiyo Rwanda yahoze abaturage bashobora gusakabaka niko kubanza kwiga amayeri yo gusisibiranya ORINFOR bayita ngo niba ari RBA(...) kuko umushoramari w'umuhinde wari wahaguze(ndavuga ahahoze radio Rwanda) yategetse ko byose basenya akiyubakira bundi bushya.

Ni uko byagenze, bararimbura sinakubwira Kagame na FPR birira amafaranga ubu radiyo Rwanda irakorera ku Kacyiru imbere ya MINAGRI abaheruka cyangwa abibuka muri Kigali. Hari n'ahandi henshi basenye barya amafaranga ariko kuko hose ntaharangiza ndekeye aho!

Agatsiko kagurishije i Kinyinya ahahoze hakorera iminara ya DEUTCHE WELLE bituma Radiyo Rwanda iva ku mirongo migufi-SHORT WAVES

Mu 1965 nibwo perezida KAYIBANDA Gregoire watwaraga u Rwanda muri icyo gihe yasinyanye amasezerano y'imyaka 50 na radiyo y'abadage ariko ku musozo w'ayo masezerano bumvikana ko narangira ashobora kuzavugururwa ku bwumvikane bw'impande zombi.

Muri ya myitwarire y'umupagasi, FPR yabonye atari ngombwa kurekera Radiyo Rwanda kuri SW ihitamo kubifunga byose isezerera abadage kugira ngo igurishe kiriya kibanza cyiza cyane giherereye i Kinyinya mu karere ka GASABO mu Mujyi wa KIGALI.
I Kinyinya/ Iminara ya Radiyo DW Kagame na FPR batarayirya!


Ariko hano harimo irindi banga SHIKAMA twamenye! Irya minara itukura mwajyaga mubona i KINYINYA ibitegeye muri i Nyarugenge ni nayo yatumaga mwumva BBC kuri SW ndetse n'andi maradiyo nka VATICAN RADIO, RFI,... uretse ko RFI i Kigali ivugira kuri FM 91,90 MHZ.

Ubu rero izi radiyo zose nta n'imwe ishobora kumvikana i Kigali, bikaba byaranakorewe agahimano kugira ngo hatagira umunyarwanda wongera kumva BBC mu Rwanda yifashishije SW ariko hakaba harimo no guhima abanyarwanda batuye mu bihugu bikikije u Rwanda kugira ngo batazongera kumva radio Rwanda.

Bigaterwa n'uko iriya minara ya Kinyinya yari ifite ubushobozi bwo gusakaza amajwi ya radiyo Rwanda kugera Kampala, Bujumbura, Nairobi, Kinshasa, Dar-Es-Salaam, Lusaka, Harare, Luanda, Lilongwe, Brazaville; n'ahandi kure. Ubu rero ku bariyo ntibazongera kumva radio Rwanda. Biteye agahinda!

Kagame na FPR ye bahinduye amazina-ndangahantu ariko bibagirwa gusiba ku bikuta ayo basibye mu ntekerezo z'abanyarwanda

Ibyo kwa FPR na KAGAME usanga birenze ubwenge bwa muntu! Ku batuye umugi wa Gitarama nta muntu n'umwe wemerewe kuvuga ijambo GITARAMA ahubwo abantu bose bategetswe kuvuga MUHANGA. Nyamara kuri sitadi rejiyonari ya Gitarama iherereye mu RUTENGA munsi ya FATIMA harabivuguruza.

Ucyinjira ku muryango munini w'iyo sitadi, handitseho ngo:«IYI SITADI REJIYONARI YA GITARAMA YAFUNGUWE KU MUGARAGARO NA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA JENERAL MAJOR HABYARIMANA YUVENAL, TALIKI...1987» Kandi byanditse neza mu nyuguti nini ku buryo buri wese abisoma neza cyane!

Ntabwo ari hano gusa, no ku isoko rya Gitarama byanditseho, ku kigo nderabuzima cya Nyarusange gicungwa n'ababikira bo muri Espanye muri Muhanga naho handitseho ko cyatangijwe kumugaragaro na Perezida Habyarimana Juvenal. Ntabwo ari hano gusa, muzajye mu mujyi wa BUTARE murebe ku rwinjiriro rw'ahubatswe ibiro by'akarere ka Huye muzabihasanga.

Ntabwo ari aha gusa, muzanyarukire mu mujyi wa RUHENGERI ahahoze iyi perefegitura ari naho hari ibiro by'akarere ka Musanze muzabisangaho, n'ahandi henshi namwe muzi. Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko FPR ari abapagasi n'abasahuzi bazafata ikirere bagasubira iyo baturutse nk'uko MAGAYANE yabihanuye kuko iyo baza kuba bafite impamvu ifatika kandi yumvikana, bari kubisiba byose bakanasobanurira abaturage impamvu yabyo kandi bakirinda kugurisha byose n'abanyamahanga!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355