I Vatikani: Aho hirabura ni urubuga rwittiriwe Mutagatifu Petero |
Mu bihe byo hambere tukiri
abana muri za '85-90 ndibuka ko ahantu nko kwa furere, mu rugo rw'ababikira,
kwa padiri, imbere mu Kiliziya,...mu myumvire yacu wumvaga ari ahantu hatagatifu,
hakomeye, ku buryo abahinjira bose baba batuje kandi ku buryo uhageze ari mu
kaga ahita aruhuka, ndetse ko nta watinyuka kuhakorera ikibi cyangwa ikizira!
Isi yameze amenyo,
ubu ahantu hose urupfu rurahagera rubunga rushaka abo ruconshomera
Aho navugaga hose, urebye
neza hasigaye hameze nko mu isoko, mu murima, mu ishyamba kuko abaterabwoba
batakihatinya na busa rwose. Ibi kandi abanyarwanda turabizi. Muri Genocide mu
1994 abavandimwe b'abatutsi bahungiye muri za Kiliziya no mu bikari
by'abapadiri, abafurere n'ababikira ariko ntibyabujije abicanyi kuhabakura
babagomwa ubuzima batabahaye.
Iyi myitwarire imeze
nk'icyaduka muri ibi binyejana 20 na 21 irangwa no kubahuka ahantu hatagatifu
rwose ubu niyo imitwe y'iterabwoba irimo kwerekana yitwikiriye ukwemera aho
abayibumbiyemo berekana, bakemera kandi bakemeza ko kwica umuntu wese utemera
kimwe nabo bituma baronka indurugensiya nyinshi ariko mu by'ukuri sibyo na busa.
Mu isi yose ubariyemo no mu
Rwanda, iyo uvuze Vatikani ukumvise wese ukivuga iryo jambo ahita yumva KILIZIYA
GATULIKA. Abatekereza batya bari mu kuri ariko Vatikani itambutse iyo nsobanuro
kuko ariho hatuye papa uyobora Kiliziya y'isi yose.
Vatikani kandi niho
haherereye ubuyobozi bw'amashami yose ashinzwe ukwemera gatulika aribyo twita
KONGEREGASIYO ZIYOBORWA NA BA KARIDINALI. Vatikani kandi hariyo icyumba gitorerwamo
papa iyo ari ngombwa gusimbura uwari uriho, Vatikani hari imva z'abapapa batakiriho.
Vatikani
hari radiyo yitwa RADIYO VATIKANI n'IKINYAMAKURU CYANDIKA CYITWA OSSERVATORE
ROMANO. HARI KANDI NA TELEVIZIYO YEREKANA IBIKORWA BYA PAPA. Hari banki ya Papa
yitwa I.O.R (INSTITUTO DELLES OPERE DI RELIGIONE).
Ikarita yerekana Leta ya Vatikani |
Hari urubuga rwitiriwe
Petero Mutagatifu hakoranira imbaga y'abemera mu gitambo cya Misa kiyoborwa na
nyirubutungane papa. Ibi byose n'ibindi ntarondoye kubera ubwinshi bwabyo,
byose hamwe nibyo bikoze umwimerere wa KIKIZIYA GATULIKA ku buryo kuhagaba
igitero cy'iterabwoba byahungabanya bikomeye ukwemera kw'abagatulika ku isi
yose harimo no mu Rwanda.
Ariko se ubundi kugaba
igitero cy'iterabwoba i Vatikani hari inyungu byazanira abagiteguye?
Bwana MAURO MURA, Umushinjacyaha
mukuru w'umujyi wa CAGLIARI mu Butaliyani amaze gutangaza ko kuri uyu wa gatanu
bakomye imbere igitero gikaze cy'umutwe wa kiyisilamu ukorana bya hafi na AL
QUAÏDA cyagombaga kwibasira Vatikani.
Igishushanyo Mbonera cya leta ya Vatikani |
Polisi y'Ubutaliyani imaze
gutangaza ko imaze gufata abakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero
cyiburijwemo bagera kuri 20. Mu by'ukuri kugaba igitero aha hantu, nta yindi nyungu
byazanira abaterabwoba uretse gusa kuvugwa mu bitangazamakuru byo mu isi yose. Ariko nk'uko nabivuze, iki
gitero kiramutse kibaye, cyakangaranya bikomeye imitima itari mikeya y'abakirisitu
gatulika bamamaye ku isi yose. Niyo mpamvu ari ngombwa kongera amasengesho kuko
mu gitero nka kiriya, akenshi haba hagamijwe kwica ukomeye kuruta bose ariwe
nyirubutungane.
Papa aba ari we mutegetsi mukuru wa Leta ya Vatikani |
N'ubwo nziko byabagora
cyane kumugeraho kubera abasuwisi bamurinda nabo batoroshye, ariko nibura abasoma
SHIKAMA mukwiye kumenya ko kubera ukuntu Leta ya Vatikani yubatswe ku buso
butoya cyane butanagera no kuri KILOMETERO KARE IMWE, uwahajugunya ikibombe
cyakwangiza ibitari bicye muri bya bikorwa bitabarika byiza navuze bihari kuko bicucitse
cyane(byegeranye cyane)!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355