Pageviews all the time

Umuvandimwe Mugisha yandikiye Shikama ayishima kandi anayinenga: Imikorere ya Shikama iratanga umusaruro mwiza ariko aranenga n'umugambi ngo abayobozi bayo baba bafite wo kuyishyiramo ishyaka rya Politike./ Nkusi Yozefu

Iyangire nk'ingagi!
Iyi nyamaswa yahanganye na ba Rushimusi kugeza igihe amahanga
atabariye ntiyazimira. Kora nkayo nawe wange kuzimizwa

Bwana Nkusi,
Mbanje kubaramutsa mbifuriza amahoro aturuka ku Mana. Njye ndi umukunzi wa site yanyu "shikamaye". Ibitekerezo mbonaho nsanga byuzuye ubushishozi n'ubunyamwuga. Ariko hariho utubazo tubiri mfite. Utwo tubazo turatandukanye cyane.

1. Website "Shikama" ifite ikibazo mugomba kuba mwebwe ba nyirayo mutazi. Iyo umuntu ayigiyeho ihita ishyira virus muri computer. Nagerageje kubaza abahanga muri informatique bambwira ko izo virus zishyirwa muri sites z'abatavuga rumwe na Leta ya Kagame. Ngo Leta ya Kagame ifite ba informaticiens birirwa bashaka uko bafunga sites zitavuga neza Kagame bitabashobokera bagashyiramo izo virus; muzabigenzure. 

2. Nigeze kumva ko site yanyu mwashakaga kuyihururamo iy'ishyaka rya politique. Ni ukuri iki gitekerezo njye numvise atari cyiza. Rwose amashyaka ya politique y'abanyarwanda akorera muri Europe ni menshi cyane kandi umusaruro ukaba usa nk'aho ari ntawo. Njye numvaga ibyiza mwari gukomeza kujya mutugezaho amakuru ndetse mukaba mwanajya munanenga ayo mashyaka yuzuye i Burayi muyereka aho yakosora kugirango bizashoboke guhirika umunyagitugu Kagame. Ariko igihe namwe mubaye ishyaka rya politiki ubwo bushobozi buzaba buvuyeho. Ariko niko mbitekereza wenda ndibeshya. 

Bwana Nkusi ibyo nibyo bitekerezo nashakaga kubagezaho. Nkaba ndangije nongera kubashimira umurimo mwiza mukora. 

Mugisha.

                                                         IBISUBIZO

Mbanje kugushimira muvandimwe uyu mwanya wigomwe ngo uduhanure , ndizera ko ubera urugero abandi bavanimwe, inshuti za Shikama. Dore ibisubizo ku bibazo byawe

1. ikibazo cya Virus
Ndamenyesha uyu muvandimwe ko muri Shikama dufite uburyo bwo kugenzura Umutekano w'ibyuma byanyu n'uwo urubuga muri rusange.
Dushobora nko kumenya uwashatse kwinjira muri za email zacu, uko Shikama ifunguka kuri Mobile, desktop na mobile byanyu. Muri iri funguka rero niho dushobora kumenya ko hari za virus nkuko ubivuga. Ariko kugeza ubu , ndakumenyesha ko ikoranabuhanga ritwereka ko icyo kibazo kidahari gishobora kuba kiri wenda ku bantu basomera aha n'aha.  Ariko naraye mvuganye n'abantu banyuranye basomera Shikama mu Rwanda bambwira ko nta kibazo na kimwe bafite. Turasaba abafite icyo kibazo bose kutwandikira kuri www.mahoriwacu@gmail.com

Byagenda gute haramutse hagaragaye ko hariho abatera VIRUS?. Ndakumenyesha ko shikamaye iri HOSTED ( kuyarika) na GOOGLE, ikaba iri mu mbuga nkeya zemerewe kohereza message igihe icyo aricyo cyose kubera ibyangombwa bisabwa yuzuza atari ngombwa kurondora aha. Haramutse hagaragaye ko hari abakora ubwo bugizi bwa nabi twahita tubimenyesha GOOGLE ikaba yabafatira ibyemezo bishobora kubagwa nabi.

Ikindi ni uko SHIKAMA ifite izindi mbuga zikomeye 2 kurusha n'uru ikoreraho ariko itarakoresha kubera impamvu zinyuranye: shikamaye.org na shikama2.com ziri Hosted mu yindi kampuni ikomeye, ku buryo hagize ikibazo kiba ku rubuga dukoreraho ubu, nyuma y'umunota umwe ziriya zombi zahita zitangira akazi kazo; muri iyi kampuni ho si ngombwa kwandika kuko utelefona mukarebera hamwe ikibazo uko giteye, bakakirangiza mu minota mike cyane.  Ndumva rero ntawe ugomba guhangayika ngo hari ikibazo kuko uwashaka kukizana niwe wabihomberamo ku buryo bunyuranye tutavuze aha.

2. Guhururamo Shikamaye Ishyaka rya Politike
Muvandimwe ndagirango nkumare impungenge ko NKUSI atigeze atekereza gukora iryo kosa. Ndagirango nkwibutse ko ndi mu bashinze ISHYAKA ISHEMA muri Mutarama 2012, nyuma y'ukwezi ni ukuvuga muri Werurwe 2012 narisezeyemo impamvu nyamukuru ikaba ari uko ntumvaga kimwe n'Umukuru waryo ibintu bimwe na bimwe. Hari abahise bampamagara ngo dushingane irindi shyaka ndabahakanira rwose. Muri 2014 abantu benshi nanone barampamagaye bambaza impamvu ntashinga ishyaka ndetse ngo mpite njya muri ya mpuzamashyaka ya FDLR na Twagiramungu! Aba bose nabasubije ko dufite association ya  Shikama ku Kuri na Demukarsi (SKUD), mu gihe bibaye ngombwa banyereka impamvu tuyigira ishyaka izaba ryo.

Mu mezi macye rero ashize bansobanuriye impamvu ndazumva ariko mbagira inama yo gushinga ishyaka ryigenga ntibajye mu Mpuzamashyaka, niko byabaye kandi niko bimeze ubu.Ngarutse ku kibazo cyawe rero, ndabona utari uzi ko iryo shyaka rinariho nk'abaherutse gukora urutonde rw'amashyaka n'amashyirahamwe akorera hanze bakibagirwa iri shyaka ryitwa SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI (SKUD mu magambo ahinnye), ndizera ko ubutaha bazaryibuka.

Ntabwo nigeze ntekereza rero na rimwe kuvanga ibikorwa by'iri shyaka n'iby'urubuga Shikamaye; n'ikimenyimenyi ndakumenyesha ko iri shyaka rifite urubuga rwihariye rwitwa Shikamawa nukanda aha urahita urugeraho urebe ibiriho. Nkaba numva rero nkumaze amatsiko kandi nkwizeza nkuko wabyifuje ko ntazateshuka ku murongo wo gutanga amakuru y'imvaho atabogamye,  ngo nivurugute muri politike y'umwanda iranga abanyarwanda aho bari hose ubu; ibikorwa by'ishyaka bifite ababishinzwe njye nzita ku rubuga 100%. Mbe nka wa mukirisitu waririmbye ngo : " Yiratana umusaraba wa Yesu" nanjye "niratana isuka rutagwabiza umushike", politike nyigiyemo yaba ari agisida nk'izindi zose! Gushinga ishyaka ntibivuga kuribamo, nkuko ntakiri mu ISHEMA niko n'ejo nabwira abasore n'inkumi ba SKUD nti nimwigenze, njye nigiriye mu buhinzi; ariko ibi ntibivuga ko tugomba gukomeza guharira urubuga rwa politike abantu bameze nka Kagame, Mamporiki, Rucagu n'abandi bakeneye kujya mu ishuri bakabanza kwiga gusoma no kwandika.

Nongeye kugushimira ubu butumwa bwawe kandi ndanisegura ku bantu bose banditse ntabonye umwanya wo gusubiza.

Icyitonderwa: mu gihe mwanditse mujye mutubwira niba mushaka ko amazina yanyu atangazwa uko mwayaduhaye, rimwe, cyangwa tubahe amatizanyo.

Imane irinde u Rwanda na benerwo.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355