Iyo umuntu ari
umunyamakuru aba afite ububiko buremereye cyane bwaba ubw’inyandiko zakozwe mu
biganiro byabaye mu bihe bitandukanye, amajwi y’abo bakoranye ibiganiro hamwe
n’indirimbo zitandukanye usanga kenshi zararirimbwe n’abaririmbyi b’abahanga
kandi b’ibyatwa mu gihugu, mukarere no ku isi yose muri rusange.
Uyu munsi nibwo
nasubiye mu bubiko bwanjye maze nongera kumva nitonze indirimbo z’umuhanzi
w’umunyarwanda kandi w’umuhanga witwa BIKINDI Simoni. Mu ndirimbo ze nyinshi
mfite nateze amatwi nitonze kandi ntawe unkubaganira indirimbo imwe yise BENE
SEBAHINZI / MBWIRA ABUMVA ndende cyane kuko ifite iminota makumyabiri
n’isegonda rimwe (20min 01sec).
Mbere y’uko mbasesengurira
iyi ndirimbo, nagira ngo mbanze nisobanure ku basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA ko
buri ngoma igira abayiririmba ku isi hose haba mu Rwanda, haba mu bugereki,
kandi nk’uko Paul Kagame afite abamuririmba nta kosa ko na Habyarimana
yagombaga kugira abamuririmba.
Kandi namwe
mushobora kubyumva : Byaba ari akaga uri umutware ntubone abakuririmba
n’abagusingiza. Ikibazo rero kiba muri Afurika ni uko ingorane ziza iyo ingoma
ihindutse uretse ko uwo muco muri SHKAMA twiyemeje kuwuca no kuwurandura burundu
aho n’abategetsi bakiriho tubaziho amakosa tuyatangaza tugamije ko ukuri
gusimbura ikinyoma kandi bigakorwa mu mvugo idasesereza.
Umuhanga mu muziki n'umuhanuzi BIKINDI Simoni : Ibyo waririmbye byose byarabaye, yewe kugera n'aho wa muzimu yanyanyagije ruswa mu bisahiranda nka RUCAGU ubu bikaba birimo bigambanira bene wabo. Cya gihe ujya kwa BIRYABAYOBOKE akakubwira ngo umuzimu arimo kwiyuburura ashukisha abaturage inka (GAHUNDA YA GIRINKA) nabyo byarabaye |
BIKINDI Simoni
nzi neza ko urukiko rw’umuryango w’abibumbye rukorera Arusha muri Tanzaniya
rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 kandi nzi neza ko uru rukiko rwamuhamije
icyaha cyo gukangurira rubanda kwica abandi baturage.
Inshingano
yanjye nk’umunyamakuru ntabwo nje kumugira umwere cyangwa kuvuguruza umucamanza
wamuhamije icyaha akanamugenera igihano ahubwo iyi nyandiko yanjye iri mu ntego
SHIKAMA twihaye yo gukomeza kwibutsa abanyarwanda amwe mu magambo akomeye
yavuzwe n’abanyapolitiki n’abandi bantu bagize akamaro mu gihugu cyangwa bazwi
cyane.
Ayo magambo
akomeye kandi bavuze dufite n’uburenganzira nk’abanyamakuru bwo kuyasesengura
no kuyahuza n’ibihe by’amateka ngo turebe ko koko ibyavuzwe byabaye cyangwa
bibeshyaga ntacyo byagezeho.
BIKINDI Simoni i Kigali hagati y’1990-1994
Mbere
y’italiki 01 Ukwakira 1990 ku rutonde rw’abahanzi bari abasitari mu Rwanda
ntabwo BIKINDI Simoni yari kuza mu myanya ya mbere ahubwo wasangagaho abantu
nka SEBANANI Andrea, RUGAMBA Sipiriyani, n’abandi.
Inkotanyi
zimaze gutera u Rwanda ziturutse muri Uganda, bisa n’aho BIKINDI yiboneye
ikiraka cyo guhimba indirimbo zongereraga akabaraga na morali ingabo z’u Rwanda
zitwaga inzirabwoba (FAR). Nyamara na mbere gato hari izindi ndirimbo BIKINDI
yari yarahimbye kandi zirakundwa cyane nk’iyo yise TWISHIMIRE UBWIGENGE
yahimbye mu 1987 ku isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge bw’u Rwanda.
Mu
ndirimbo BIKINDI yahimbiye urugamba nazo ni nyinshi cyane ntabwo nazirondora no
nzirangize ahubwo nabahitiyemo imwe yise BENE SEBAHINZI. Muri iyi ndirimbo
yavuzemo ibintu byinshi cyane kandi byagiye koko bibaho FPR imaze kugera ku
butegetsi ariko akaba yaranayishyizemo amagambo mashya asa n’ashekeje nk’iryo
yise BIRYABAYOBOKE bishatse kuvuga umupfumu utungwa n’ingemu z’abaje bamusanga
bamwizaniye atabahamagaye baje kuraguza.
Ibyo BIKINDI yaririmbye byarabaye byose
Muri
iyo ndirimbo yavugagamo ibintu bikomeye nk’aho yagiraga ati abaturage bose
bagomba kwitangira ingabo z’igihubu byanaba ngombwa bose bakazinjiramo kugira
ngo barengere ubusugire bw’igihugu na REPUBULIKA.
RUCAGU Boniface uba yambaye Kagame hose kugera no ku masogisi arimo kugambanira mwene wabo Habumuremyi ngo asohoze ibyahanuwe na BIKINDI |
Ibi
murabizi ko byabaye nyuma gato aho interahamwe ziraye mu mihanda n’amahiri n’inkota
n’ibyuma n’imipanga maze si ukwica abantu kaarahava. Ikindi BIKINDI yavuze ni
uko INKOTANYI zashoboraga gutsinda zikoresheje imbunda: Ibi nabyo byarabaye
kuko amasezerano y’Arusha yahindutse ibipapuro ku nyungu za bamwe no gukunda
ubutegetsi kurusha abenegihugu tukahabonera urw’imbwa yaboneye ku iriba.
BIKINDI ati : “FPR iramutse ifashe ubutegetsi, amashyaka yose yazima
burundu”
Aha
niho nshaka gutsindagira cyane kuko iki gitero cyatumye nshima cyane BIKINDI
kuko maze kongera kumva iyi ndirimbo nitonze nkasesengura n’ibirimo kubera mu
Rwanda nabonye neza ko koko ashobora kuba yari umuhanuzi ndetse umuhanga mu
gusesengura ibizaba ndetse ubu amateka akaba shobora kwisubiramo vuba.
FPR
ikigera ku butegetsi yihutiye gusenya amashyaka ya politiki ihereye ku ryari
rikomeye kurusha ayandi yose ariryo MDR PARMEHUTU ari naryo shyaka rya ba
sogokuru ryabakuye kuri shiku, ikiboko no gutura amaturo ibwami
batanabibashima.
Kugira
ngo iyi MDR isenyuke, FPR yakoresheje bamwe mu bayirimo muri icyo gihe, abantu
nka SAFARI Stanley, MAKUZA Bernard n’abandi ntarondora muri aka kanya,
bitandukanije n’iri shyaka kandi nyamara ari ryo ryakuye rubanda mu kaga no
gukandamizwa.
Uyu
mugambi wa FPR kandi wo guhorahoza aya mashyaka uracyakomeje kuko buriya kuba
Kagame yaragize MAKUZA Bernard Perezida wa Senat nacyo uwasesengura neza
yitonze yabona ko biri muri rwa rwego rwo kumushimira ko M.D.R yasenyutse mu
gihe nyamara nta kosa yakoze uretse gusa kwaka abatutsi ubutegetsi bugahabwa
n’abahutu kuko n’abatutsi bategetse imyaka n’myaniko batabuvukanye ya mbuto
itabaho.
Si
MDR gusa, nimurebe ukuntu PSD ya GATABAZI Felicien, Dr NTAWUKURIRYAYO Jean
Damascene na Dr BIRUTA Vincent imaze gusenyuka. Ku ikubitiro habanje kwicwa
GATABAZI Felicien wanarishinze kandi hari amakuru nakomeje kugenda numva avuga
ko GATABAZI ashobora kuba yarivuganywe na FPR kuko yabonaga ari umugabo utavugirwamo
ku buryo byari kuzagora Kagame cyane gutegekana nawe.
Nimurebe
ibiherutse kuba kuri Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wari usigaye ari nkawe
musingi w’iri shyaka aho bamukuye ku buyobozi bwa Sena ku ngufu. Nimurebe PL ya
MITALI Protais we warigurishije akarigambanira ku ikubitiro maze Kagame nawe kugira
ngo amwereke ko PL nta cyo iricyo ahita amuvana muri minisiteri amwohereza muri
Etiyopiya kujya kuba ambasaderi.
Ku
batazi ibirebana na politiki rero mumenye ko iyo uwitwa ko ari umuyobozi
w’ishyaka rya politiki umugize ambasaderi burya ishyaka uba urishenye burundu. Bavandimwe
banyarwanda, iteka iyo ngiye kwandika inyandiko iyo ariyo yose nirinda impamvu
yose yatuma inyandiko yanjye yazamo kubogamira ku ruhande runaka cyangwa
guteranya abanyarwanda kuko ibintu byabaye mu 1994 n’ubwo nari nkiri muto
n’imyaka 16 ariko ndabyibuka neza cyane kandi byanteye agahinda kanteye nkumva
ngomba kugira uruhare rutaziguye mu kunga abanyarwanda nkoresheje ubwenge
bwanjye bwose n’umwanya wanjye wose. Ubwo simvuze PS Imberakuri, PDI ya
Minisitiri Moussa Fazil imeze nk’itabaho, PDC,…
Ubu
bugambanyi bwa FPR mu gusenya burundu amashyaka ya politiki ntibureba gusa
amashyaka akorera imbere mu gihugu: Nimurebe ibirimo kubera muri opozisiyo
ikorera mu mahanga ikaba yarananiwe gufata ubutegetsi ngo abaturage bongere
bagire ihumure kandi bararambiwe Kagame na FPR ariko bakabura uwabasembura ngo
bajye mu mihanda birukane agatsiko k’amabandi.
Nimurebe
ibirimo kubera muri CPC na FDLR/ FCLR-UBUMWE aho wabonaga ibintu bigiye kujya
mu buryo ariko bakagira batya bagashwana byose bigahinduka zeru ubu bakaba basa
n’abagiye gutangirira ku busa.
BIKINDI na none ati : “FPR ifashe ubutegetsi, abari muri ayo mashyaka
(mvuze hejuru) bashirira ku icumu nk’uko abahinza b’abahutu bose bashiriye ku
icumu”
Politiki
iyo irimo kuba, nta muntu n’umwe watinyuka kugira icyo avuga ku bizaba nko mu
myaka 20 izakurikiraho kubera impamvu nyinshi. Zimwe muri izo ni uko abagena
iyo politiki baba bafite inyungu z’ikirenga ku buryo ubavuguruje baguhitana.
Impamvu
ya kabiri ni uko benshi baba batanareba kure ngo bamenye ibishobora kuzakurikiraho.
Ikindi ni uko poropaganda y’ushaka gufata ubutegetsi iba ikaze cyane ku buryo
utitonze yagutwara abaturage bose ikabegukana.
Nk’uko
BIKINDI yabiririmbye, abari muri ayo mashyaka ya politiki koko bashiriye ku
icumu. Uhereye i Kibeho ukareba abaturage baharimburiwe, urebye abatutsi biciwe
mu Rwanda, urebye abahutu barimburiwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya
Kongo.
Urebye
abakomeje kwicwa buhoro buhoro nyuma mu Rwanda, urebye abanyapolitiki bafunzwe
mu magereza, urebye abanyerezwa n’abajugunywa mu biyaga bishwe bahambiriwe mu
mifuka; ntiwahakana ko abarwanashyaka bashiriye ku icumu kandi bakomeje
kumvishwa nk’uko BIKINDI Simoni yabihanuye dore hashize imyaka 24 kuko izi
ndirimbo yazihimbye mu 1990.
Ingoma ya Paul Kagame umugabo w’amayeri menshi yumvishije abanyarwanda
umva ko bavuga!
Nyuma
y’inyandiko mbandikiye hejuru aha, nyuma yo gukomeza kugenda nsesengura ibiba
ku Rwanda igihugu cyanjye nkunda byahebuje kandi nkabitekerezaho ntari umuhutu
ku ruhande rwa data cyangwa ngo nigire umututsi ku ruhande rwa mama, narashobewe
kandi mbona ibi bikurikira.
Icya
mbere ni uko byanze bikunze FPR yishakiraga ubutegetsi KU KIGUZI ICYO ARICYO
CYOSE bityo kugira ngo UMUHUTU yongere ahinduke umugererwa mu gihugu cyamubyaye
kandi azabeho ntacyo avuze nta n’icyo aricyo bityo uburetwa, ubucakara, shiku, umujishi n’ikiboko byongere
bihabwe intebe.
Ibyahanuwe na BIKINDI birimo gusohorera kuri Dr HABUMUREMYI Pierre Damien bikozwe na RUCAGU Boniface |
Ibi
ndumva nta wabimpakanya uretse gutsa umututsi wavuye i Bugande. Yewe kugera no
ku bavandimwe b’abatutsi twarimo kuyacekwa kimwe mu Rwanda mu 1994, ubu barimo
kubona neza ko FPR ntacyo ipfana nabo. Uwababwira inyandiko tubona kuri SHIKAMA
uko ziba zanditse n’ibyo tubwirwa n’abatwandikira mwakumirwa, kugera n’aho no
muri IBUKA batwandikira batakamba bati FPR iratumaze nimwongere ingufu mu
nyandiko zanyu zunga abanyarwanda.
Nta
wampakanya kandi ko FPR yagaruye ubwami: Nimundebere abahutu bari mu butegetsi
kwa Kagame ko hari ugira ijambo! Bene wabo bararengana babatakambira bakaruma
gihwa. Njyewe ubwanjye ndi umuhamya w’aka karengane kuko kambayeho inshuro
ntarondora. Natsinze ibizai by’akazi inshuro nyinhsi.
Mu
gusoza iyi nyandiko, navuga gusa ko ibyo BIKINDI yaririmbye byabaye kandi
birimo kutubaho, ikindi ni uko Imana igiriye impuhwe abanyarwanda twese nta
n’umwe uvuyemo yadukiza ubutegetsi bwa FPR kandi birashoboka kuko ishobora
byose.
Kugira
ngo bizashoboke neza kandi bwangu(vuba) abanyamashyaka muri opozisiyo ubabonam
o ikibazo aho mu gihe bashyize imbaraga hamwe ahubwo usanga birirwa bavuga ngo
ntibakwishyira hamwe badahuje umurongo w’ibitekerezo mu gihe ikihutirwa atari
umurongo w’ibitekerezo ahubwo ari ukurengera umuturage no kumukura mu
kangaratete arimo noneho iyo mirongo itandukanye ya politiki ikazasuzumwa nyuma.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355