Pageviews all the time

RWABUGANDE BENONI WATOJWE NA NYIRARUME GEN. FRED IBINGIRA UBUGOME NO GUHEMUKIRA IKITWA IKIREMWAMUNTU AHO KIVA KIKAGERA UBU ABATURAGE BA MUSANZE BAMUFATA NK’UMUYOBOZI W’AMASHITANI KU RWEGO RW’INTARA Y’AMAJYARUGURU AHO YICISHA UWO ASHATSE, AKAGENA ABASHIMUTWA, ABAHOTORWA N’ABAFUNGWA/ UDAHEMUKA Eric

Guverineri BOSENIBAMWE wabwiwe na Kagame ko niba ashaka urupfu nonaha yarumuha bari i Nyakinama ubu akaba aho gukorera abaturage ahubwo arimo gukorera agatsko kandi agira uruhare rutaziguye mu gushimuta abaturage afatanije na Nikobahoze, Mpembyemungu na Rwabuganda

Intara y’Amajyaruguru mu Rwanda ikomeje guhura n’akaga kimwe n’ahandi hose mu Rwanda ko gutegekwa bunyagitugu n’amabandi yitwaje intwaro. Ubutegetsi bw’igitugu no mu bindi bihungu bitandukanye bushobora kubayo kandi igitugu cyose si kibi kuko ushobora kugikoresha neza ukageza abaturage ku iterambere rirambye kandi risangiwe na bose bityo bakanabigushimira.

Urugero: Niba abaturage batuye mu mudugudu w’ibunaka baranze gucukura imisarane kandi warabakanguriye ko umusarane urwanya indwara ziterwa n’umwanda bakabyanga icyo gihe ushobora kubategeka gucukura iyo misarane.

Igitugu mvuga hano wakwiyambaza si ukubaca amajosi, kubahotora cyangwa kubashimuta, ahubwo ushobora kubakanga mo gacye ugaca amafaranga umwe muri bo abandi bakabona ko bikomeye bakitabira gucukura imisarane bityo bagakunda bakabaho neza. Ariko n’iri cibwa ry’amafaranga ryagombye kuza ku rwego rwa nyuma kuko ubundi iyo abaturage basobanuriwe neza igikorwa n’akamaro kizabagirira bagishyira mu bikorwa.

Ikibazo kiri mu Rwanda kuva FPR yafata ubutegetsi ku italiki19 Nyakanga 1994 ni uko umuturage w’umunyarwanda yahindutse nk’imari ishyushye igurishwa ku isoko rya politiki na FPR. Ibi bigashoboka cyane kuko FPR ibwira amahanga ibyagezweho mu Rwanda ibeshya kandi ikabivuga yonyine bityo umuturage wo mu Rwanda ubundi ukwiye kwitwa umugenerwabikorwa ntagire uruhare mu kwemera no kwemeza ko ibyo Leta ivuga aribyo cyangwa bitari byo.

Si ibi gusa kandi kuko abanyabubasha bo muri FPR bohereza inkoramutima zabo n’ibikoresho byabo mu Majyaruguru kugira ngo bajye guhemukira abaturage baho kandi byose bigakorwa ku kagambane ko ku rwego rwo hejuru.

Amajyaruguru, intara yarushye uwa Kavuna ka Ryaziga

Mu nyandiko mperuka kubagezaho yarebanaga n’ishimutwa ry’umubyeyi witwa UWAMAHORO Modeste washimutiwe mu marembo y’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rizwi nka ISAE BUSOGO, nk’uko nabibabwiye mu nkuru ya kabiri nanditse ntabariza uyu mubyeyi, iki gikorwa kigayitse kandi cya kinyamanswa cyashobotse kubera uruhare rutaziguye rwa NIKOBAHOZE Virginie twababwiye na Mobile akoresha ahamagara abakowa n’ababyeyi bajyanwa kunigwa bagatabwa mu migezi.
BOSENIBAMWE Aime, Guverineri w'intara y'Amajyaruguru : Ugomba kumenya ko agatsiko kagukoresha mu gushimuta abaturage b'inzirakarengane niba utabaye intwari ngo witandukanye nako uzabibazwa n'amategeko n'amateka kuko FPR izavaho ariko u Rwanda rukazakomeza kubaho
















Amakuru SHIKAMA dukomeje guhabwa n’abaturage batuye mu Mujyi wa Musanze ariko tudashobora kuvuga amazina yabo kuko tubifitiye uburenganzira kubera umutekano wabo (Sous Couvert de l’Anonymat), aravuga ko igishene cy’abayobozi gito kitayoborwa na NIKOBAHOZE Virginie wenyine ko ahubwo ubwo bugome abuyobowemo n’uwitwa RWABUGANDE Benoni.

Mwishywa na Fred IBINGIRA

Kubera ukuntu SHIKAMA ikunzwe mu Rwanda kandi ubu bikaba bidashoboka kuyifunga ngo Leta y’agatsiko ibuze abaturage gusoma amakuru tubaha kubera ikoranabuhanga rihanitse dukoresha, abaturage batuye amajyaruguru barongera kudutakambira batabaza ngo tubahururize kuko bakeneye kuvanwa ku nkeke no gukizwa inkota ya RWABUGANDE Benoni.

Uyu Rwabugande Benoni ni mwishywa wa General Fred IBINGIRA. Nibutse ko mwishywa w’umntu bisobanura umwana wabyawe na mushiki we. Mu byo Rwabugande Benoni yagizemo uruhare kandi bikubahirizwa afatanije na Nyirarume IBINGIRA harimo kuburizamo iyubakwa ry’ikicaro cy’intara y’amajyaruguru cyagombaga kubakwa i Kinihira.

Amakuru SHIKAMA yanyu ikura mu buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru aravuga ko MINALOC yasinyanye amasezerano na Kompanyi ya FAIR CONSTRUCTION yo kubaba ibiro by’intara y’Amajyaruguru i Kinihira mu Karere ka Gicumbi ariko IBINGIRA n’uyu mwishywa we bakaza kubiburizamo ahubwo bagategeka Guverineri Bosenibamwe kuza gukodesha inzu i Musanze imbere y’Akarere kuko uyu Benoni yariyemo icya cumi ku bukode bw’iyo nzu agahaho na nyirarume Ibingira.

Iki ikorwa kandi cyanakozwe mu rwego rwo kwegereza Bosenibamwe ikicaro cy’ibiro by’ishimuta mu Majyaruguru nk’uko nabbatangarije mu nyandiko ya kabiri nabagejejeho. Bosenibamwe nta cyo yari kongeraho ahubwo yahise yihutira kubishyira mu bikorwa yimukira i Musanze.

Ikindi SHIKAMA twabashije kumenya ni uko uyu Rwabugande Benoni ariwe wirukanishije Gitifu w’Akarere ka Musanze RUTAREMARA amugerekaho kwitwara nabi mu icungwa ry’ikipe y’umupira w’amaguru y’akarere ka Musanze  ariko amubeshyera kugira ngo asimbuzwe abazemera ko abavugiramo kandi bakamubera ibikoresho.

Ikipe y’abatware bishakira amaramuko no gupfukamira agatsiko

Nta gitera agahinda nko kwitwa ko uri umutegetsi ariko ntuhabwe ububasha bujyanye n’umwanya w’ubuyobozi uhagazemo. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Nyakubahwa BOSENIBAMWE Aime amakuru tuvana iyo mu rw’umurera aravuga ko nta cyemezo ashobora gufata atabanje kugisha inama iyi ntumwa ya IBINGIRA mu Majyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu MPEMBYEMUNGU Winifilida we ngo n’ubusanzwe arangwa n’ubwoba bukabije cyane ku buryo n’iyo agiye gusinya idosiye ikomeye isaba gufata icyemezo nk’umuyobozi no kugihagararaho agomba kubanza guhamagara uyu mukoresha mukuru watumwe na IBINGIRA kugira ngo amuhe uburenganzira.

Nditangaho ubuhamya buteye agahinda ku karengane kahawe intebe mu Rwanda

Iyo mbonye amakuru nk’aya yo kurenganya abaturage mu Rwanda kuyakoramo inkuru ntibimvuna na busa kuko nanjye ubwanjye ndi umuhamya w’ibi bintu. Politiki ya FPR yo gushyiraho abayobozi b’abahutu bakabagira udukingirizo ariko ibeyemezo byose bigafatwa n’abavuye i Bugande nibyo nkunze kwita ubutegetsi bw’agatsiko k’amabandi.

Ubwanjye nagizweho ingaruka zikomeye n’iyi politiki ya FPR yo kuvugira mu bayobozi bakabangamirwa mu gufata ibyemezo bikwiye. Ibyambayeho ni byinshi ariko natangamo ingero eshatu gusa:

Urugero rwa mbere: Nakoze ikizamini cy’akazi muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ku mwanya wa Administrative Assistant wa minisitiri KAREGA Vincent atarajyanwa muri Afurika y’Epfo kubayo ambasaderi wa Kagame maze ndatsinda akazi barakanyima izuba riva. Ukeka ko mbeshya azabaze Senateri MUKASINE Marie Claire byamubereye mu maso kuko yari Permanent Secretary muri iyo minisiteri (MININFRA).

Urugero rwa kabiri: Nakoze Ikizamini ku mwanya w’umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu mu kigo cyitwa FERWACOTHE (Federation rwandaise des cooperatives des theiculteurs : urugaga rubumbiye hamwe amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda) i Gikondo mu nyubako za OCIR-CAFÉ maze ndatsinda umwanya barawunyima izuba riva. Perezida w’inama y’ubutegetsi y’icyo kigo witwa MUNYEMANA Marc ukora muri BK i Kigali byamubereye mu maso yimwa ijambo.

Urugero rwa gatatu: Nakoze ikizamini nshaka akazi ku mwanya wa J.A.D.F DISTRICT COORDINATOR mu Karere ka Muhanga ikizamini tugikorera muri RIAM mu Cyakabiri I Gitarama maze ndatsinda n’amanota menshi cyane rwose nanikira uwankurikiye ariko general MUBARAKA Muganga ahamagara Meya MUTAKWASUKU Yvonna amutegeka ko uwo mwanya w’akazi ugomba guhabwa uwitwa Gonzague. Niko byagenze ubu Gonzague arahayobora atari abikwiye.

Ubu buryo kandi nibwo butera abayobozi gufungwa bya hato na hato mu Rwanda. Niba umuntu utazwi imbere y’amategeko ategetse umuyobozi w’Akarere gukora igikorwa runaka akenshi inyungu zizanasanga uwo udafite urwego ahagarariye nyuma amakosa mu rwego rw’amategeko agerekwa ku muyobozi ugasanga arafunzwe azira imitegekere idahwitse.

Niko bimeze no mu birebana n’uku gushimuta abantu mu Ntara y’amajyaruguru aho Bosenibamwe, Mpembyemungu na Nikobahoze boase ari ibikoresho bya mwishywa wa IBINGIRA kuko ariwe ubashora mu bikorwa binyaga ubuzima abaturage bashinzwe kuyobora.

Birakwiye ko abaturage bitoza kwiga kwihagararaho mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo bwo kubaho no kubaho neza kuko guhora mu bwoba no kwitwa ko uyobora nyamara uvugirwamo burya ntabwo uba uriho. Biteye agahinda guhakwa no gupfukamira abandi mu gihugu cyawe nk’aho bakikurushaho uburenganzira.

Ubuyobozi bwa SHIKAMA bukomeje gushimira byimazeyo abaturage bo mu Ruhengeri ukuntu batugezaho amakuru y'akarengane n'iyicwa-rubozo bakomeje gukorerwa n'agatsiko bityo bakifatanya natwe mu kugatangaza no kukamaganira ahabona. Turasaba abatuye i Kigali, Gitarama, Butare, Gikongoro, Cyangugu, Gisenyi, Kibungo, Kibuye na Byumba namwe kutwandikira.

Nimutugezeho akarengane mukorerwa na Leta kandi niba hari n'ibyiza mwagezeho nabyo SHIKAMA twiteguye kubisangiza abasomyi bacu dore ko ubu SHIKAMA isomwa ku isi hose. Mwatwandikira mukohereza ubutumwa bwanyu kuri E-mail yitwa : mahoriwacu@gmail.com mukaba mutanze umusanzu wo kwamagana ikibi no guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma. 

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355