Pageviews all the time

Impunzi ziri muri Zambia na Zimbabwe ziratabaza, mu gihe abana b'Agatsiko bo bariho bahungishirizwa muri Amerika n'Uburaya ndetse bamwe bakaba bari mu nkiko bavuga ko batasubira mu Rwanda kubera umutekano wabo!/NKUSI Yozefu


Minisitiri w'Agatsiko ushinzwe Ibiza n'Ubuhunzi

 avuye kugambana 
i Geneve kuri HCR ngo ibihugu bitaratoteza impunzi 
z'abanyrwanda bibikore
Icyitonderwa: Mu gihe twari tumaze gutunganya iyi nyandiko twitegura kuyisohora, twamenye inkuru ibabaje musanga aha ivuga ko Minisitiri w'Agatsiko w'IBIZA n'UBUHUNZI aherutse i GENEVE mu Busuwisi ku cyicaro gikuru cya HCR ajyanywe n'igikorwa cy'urukozasoni: Kugambana muri HCR ngo ishyire igitutu ku bihugu bicumbikiye impunzi z'Abanyarwanda bitarazitoteza ngo bitangire bibikore!! Ese Kagame n'Agatsiko ke aho baba bazi ko bariho batema ishami ry'igiti baryicayeho?? Ariko ni inyaryenge n'incakura n'Abagome nkuko muri bubisome hasi aha: Mu gihe bariho batoteza bene Ngofero aho babahungiye, Abenshi mu Gatsiko kuva kuri Kagame kugeza ku Nkomamashyi zo ku Kimihurura bamaze kohereza abana babo mu buhungiro, ndetse batanga ibya Mirenge ngo babone ibya ngombwa vuba, usibye ko bamwe bitabahiriye bakaba bari mu nkiko. Iyi nkuru ya Nyiramaritete tuzayigarukaho ku buryo burambuye ubutaha mu nyandiko yihariye.

Hashize igihe nkurikirana amakuru y'abana b'agatsiko bakomeje guhungishirizwa hanze byitwa ko bagiye kwiga nkaho mu Rwanda nta kaminuza zibayo bikambabaza. Igiteye agahinda cyane ariko ni uko aba bana b'abaherwe bigira kuri buruse iva mu mafaranga ava mu isanduku ya leta aba Ngofero bakimwa n'inguzanyo bazariha barangije. Ikindi ni uko ibyo bajya kwiga iyo mu mahanga biba binigishwa muri kaminuza y'u Rwanda. Aha twavuga nk'abana ba Kagame bari muri USA, uwa Ntawukuriryayo muri Canada, uwa Habiyaremye mu Buhinde. Aha rero umuntu yakwibaza impamvu  aba bana bahungishwa ibyiza by'igihugu Agatsiko kavuga ko kazaniye Abanyarwanda.



Uyu mujenerali wambaye icyatsi yashyizwe ku mapingu,  impamvu
 nyamukuru ikaba ari uko yatashye  mu Rwanda acyuye igihe muri 
Ambasade ya Kagame mu Bwongereza agasiga abana 
be n'umugore muri icyo gihugu
Aba bana bajyanwa ishyanga ngo aha ngo bagiye kwiga iyo usesenguye neza ibyabo usanga babayeho ubuzima abenshi bakeka ko badamaraye, ariko siko bimeze kuko nabo bakurikira amabi ba se bariho bakorera abanyarwanda bakadagadwa kuri ejo hazaza habo; ibi mwigeze kubibona ku nyandiko nigeze gusohora ivuga kuri Ange Kagame. Mu gihe nateguraga iriya nyandiko, nabonye  kandi ifoto y'uyu mwari wari wambaye agapira kavuga ko akumbuye Afrika(I MISS AFRICA) nkibaza impamvu umubyeyi we Kagame ahora muri USA buri cyumweru mu ndege ze bwite, ntamuzane gusura Afrika kugeza aho ayikumbura!


Ikibazo ntikiri mu bana b'Akagame gusa kuko kiri mu Gatsiko kose ku buryo iri hungisha ryagiye ritera n'ibibazo mu Gatsiko. Icyo twibuka cya hafi ni igihe Nyakwigendera Inyumba Aloyiziya yashakaga gukora nk'Abandi ngo nawe yohereze abana be muri Amerika kwiga nkuko aba Kagame bariyo, agahita ahabwa gasopo na Kagame ko atagomba kuboherezayo. 

Hari  abandi bahitamo gushakira abana babo ibyangombwa by'ibipapirano bakabohereza i Buraya aho batazahura n'abana ba Afandi, babagezayo bakabafasha gushaka ubuhungiro; aha twavuga nk'imwe mu Nkomamashyi zo ku Kimihurura yitwa Gasamagera yirirwa yiruka inyuma ya Kagame ishishikariza impunzi gutaha kandi abana be babiri birirwa mu nkiko hano muri NORVEGE baburana, babazwa impamvu badataha kandi se ari ku ibere bakavuga ko bafite ubwoba bw'umutekano wabo. Muribuka na Jenerali Gatsinzi Marcel wari Ministri w'Ibiza n'Ubuhunzi  wakoreshejwe mu kugambanira impunzi i GENEVE, nyamara umuryango we uheze muri ubwo buhungiro!
Aba bana Kagame yabangiye kujya kwiga muri Amerika nk'abandi,
 Ibi yabikoze nyina INYUMBA akiriho
Aha rero niho umuntu yabona ko Abagize Agatsiko atari Amabandi yitwaje intwaro gusa nkuko Metere Evode U. abita ahubwo ari n'incakura ziryarya Afandi Kagame, igihe ziba zikoma amashyi burya ziba zimuhema; rahira habaye amatora yigenga ko bose batakora nka BAZIVAMO?

Mu gihe abo mu Gatsiko bariho bakora ibishoboka byose ngo abana babo bigumire muri Amerika n'U Buraya, bene Ngofero batorongejwe kuva muri 1996 kugeza aya magingo, abatarapfuye bakaba barashoboye kugera muri bimwe mu bihugu by'Afurika y'Amajyepfo, Kagame n'Agatsiko ke bakoze uko bashoboye ngo bamburwe ibya ngombwa by'ubuhunzi.Ntibarekeye aho kandi, kuko bagiye bohereza na za Maneko zo kubajujubya muri ibyo bihugu.(kanda aha usome ukuntu Minisitiri wa Kagame ushinzwe ibiza n'ubuhunzi ejobundi yagiye i Geneve ku cyicaro gkuru cya HCR kugambana ngo ibihugu bitaratoteza impunzi bibibkore).


Hari abari muri Zimbabwe baherutse kuganirira Shikama k'ukuntu abenegihugu baho bisharatura n'ibyuma bakajya kurega impunzi z'abahutu ziriyo ko zibatera ibyuma kandi HCR yaho ikabyemera koko! Hari abari muri Zambia nabo babwiye Shikama ko bahora bahagarikwa kuri za bariyeri za polisi bafatwa bakajugunywa mu munyururu, ibi byose ingoma ya Kagame Pawulo n'Agatsiko bakaba babishoramo amafranga y'agashendeburo. Soma hasi aha inyandiko Shikama iherutse kohererezwa n'umwe mu mpunzi ziri muri Zambia itabaza( ndlr: iyi nyandiko yayohereje kuri WhatsApp: 004794232191 nawe ushatse wakoherezaho mesaje yawe)

Njyewe umukunzi wa Shikama mbashima iteka kuko muduha amakuru meza kandi y'ukuri; nkunda kubakurikirana buri munsi ngo numve amakuru muba mwatuboneye;  njyewe mbita Inararibonye mu mateka kuko nabungutseho byinshi ku mateka yacu. 

Twebwe impunzi Loni nta gihe itaduteye za  bombe n'amasasu nubwo benshi batarabibona, twebwe abari kure turabibona :impunzi ziri muri Zambia baturashe bombe yo kutwambura ubuhunzi, ubu nta karita tugira ituranga: Loni yatwaye amakarita yayo. Abo muri RDCongo kuko nta karita babahaye, babageneye amasasu babibabwira ku mugaragaro.

Mbese nk'ubu ninde watabara twebwe impunzi? Mwebwe abari i Buraya kuki mutabaza impamvu Loni igira uruhare mu bintu bibi bitubaho? Ubwo izindi mpunzi z'ibihugu byose tubana mu nkambi zifite uburenganzira bwose, twebwe  Abanyarwanda twarabubuze.

Inshuti y'Akadasoka ya Shikama muri Zambia

Igisubizo cya Shikama kuri iyi mesaje:
Kizito Mihigo yararririmbye bataramuta mu gihome ati "Erega n'ubundi ngo umugabo arigira, yakwibura agapfa.". Mu kinyarwanda kandi turavuga ngo : "Ak'imuhana kaza imvura ihise".
Bene data b'IMPUNZI muri Afrika y'Amajyepfo n'ahandi hose ku isi, ndabasuhuje mu izina ry'Ubumwe n'Amahoro. Ngo kubabara siko gupfa, kandi ngo uko umugabo aguye siko amabya ameneka: umunsi umwe, ibibazo turimo bizarangira kuko ntawabituraze. Kugirango birangire rero ni uko ziriya mvugo 2 zibanza hejuru muziha agaciro mukishakamo ibisubizo mudahanze amaso i Buraya n'Amerika.

Mu biganiro maze iminsi ngirana na bamwe muri mwe muri Zambia na Zimbabwe, nasanze mushobora kwibonamo igisubizo igihe mwaba mushyize hamwe muri mwe ntihabemo ba Nyamwigendaho nk'ubugi bw'intorezo. Birashoboka rwose ko abafite amafranga bakura aha na hariya mu turimo mukora, mwashyira hamwe mugashinga ishyiramwe ryanyu, mukitoramo abayobozi, nabo mukabaha inkunga yanyu bagashaka avoka ubunganira mu mategeko, maze mukareba ko ibibazo byose mufite bitabonerwa umuti gahoro gahoro.

Ubu buryo ndababwira ko bwabyara umusaruro kuko nibwo Abanyarwanda twari muri Libya muri 1994 twakoresheje ngo twoye gupakirwa indege tujyanwa i Kigali nkuko Agatsiko kabyifuzaga.Uwari ahagarariye Kagame i Tripoli Andereya Amin Bumaya, yahoraga adushyiraho iterabwoba ndetse bigera aho aduha itariki ntarengwa( ultimatum) yo kuba twavuye muri Libya. Libya ntabwo yasinye amasezerano ya GENEVE yerekeranye n'impunzi, Kadafi yavugaga ko nta muntu ugomba kuba impunzi: Niba ufite ikibazo cyo gusubira iwanyu uza akaguha intwaro ugatera ugafata ubutegetsi.

Ibyo rero nibyo byatumaga Agatsiko karara kadasinziriye kuko aho Kadafi yagaheraga imyitozo ya gisoda, n'abo baciyeho byose bitari bitugoye kubigeraho, ariko nta n'umwe muri twe wigeze yifuza kumena amaraso y'Abanyarwanda.Icyo twakoze ni ukudasubizwa mu Rwanda kandi tubigeraho muri izi nzira ziri hasi aha.

Uwashakaga kujya kuri Ambasade twaramurekaga tukamwizera akatuzanira amakuru yaho dore ko bitagoranaga kuko hari konseye wa mbere w'Ambasade wangaga abahutu urunuka, yavugaga atitangira bityo tukamenya ikigomba gukorwa gikurikiraho. Abandi muri twe twakomeje amashuri kandi tukanakora mu mirimo yo kwigisha abana b'abambasaderi mu ngo(REPETITEURS), nkanjye nigishije ahantu 4 hatandukanye, nagerayo nkumvikanisha ikibazo cyacu. Abandi nabo bakoraga mu makompanyi y'abazungu nabo bagerageje kumvikanisha ikibazo cyacu. Muri Leta naho twari dufiteyo amaboko kuko nkanjye nkirangiza lisanse(BA Economics) Nakuwe i Bengazi muri Kaminuza ya Garyounis muri km 1000 njyanwa kuba muri Kaminuza ya El Fateh i Tripoli, kuko Kadafi yashakaga gutangiza ururimi rw'i Kiswahili mu mashuri abanza.

 Nashinzwe gukora integanyanyigisho z'urwo rurimi, ibi rero byatumye menyana n'abategetsi banyuranye, bimfasha kumvikanisha akababaro kacu kurushaho. Muri make twese twashyize ingufu zacu hamwe ku buryo Ambasade ya Kagame nta bubasha yari idufiteho na buke bwo kuduhungabanya. Muri 2000 Kagame yaje gufunga ambasade ku mpamvu ntari buvuge aha kubera kwanga kurondogora, dusigara duhagaze bwuma! Kuki se mwe abugarijwe n'ubugome bw'Agatsiko aho muri hose mutashyira ingufu zanyu hamwe ngo mukore ibiruta ibyo twagezeho dore ko twe na Interneti yari itarakoreshwa cyane muri Libya?

Abishyize hamwe Imana irabasanga


Umuvandimwe wanyu Nkusi Yozefu 

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355