Umunyarwanda
wavutse nyuma y’1994 bishobora kumworohera kumva ko FPR itegeka uko itegeka kuko
nta yandi mateka azi yo hambere. Ibintu bibera mu Rwanda iyo ubisesenguye
ushobora kugira ngo abayobora igihugu nta n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza
bagezemo ari nayo mpamvu nkomeje kuvuga ko rwose bategeka bubandi.
Rumwe mu nzego
z’ubuyobozi mu Rwanda rufite ibibazo bikomeye harimo BNR na MINISANTE ariyo
minisiteri y’ubuzima. Iyi minisiteri yatwawe n’abatware batandukanye barimo Dr
NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene wayitegetse neza cyane n’ubuhanga bwinshi.
Muri MINISANTE
abandi bagezemo barimo Dr Ezechias RWABUHIHI nawe muramwibuka aho ubu abaye
yiyegamiye ku Kimihurura muri ya nzu y’abadepite n’abasenateri. Dr BINAGWAHO
Agnes ageze muri iyi minisiteri ibintu byose byarazambye uhereye mu bigo
nderabuzima na postes de sante ukazamuka ukagera imbere muri minisiteri
nyirizina.
Dr
BINAGWAHO Agnes, minisitiri w’ubwirasi n’agasuzuguro
Uyu BINAGWAHO
Agnes iyo muhuye bwa mbere utaramwumva avuga, uhita ubona ku isura ari umugore
w’igishongore w’ubwiza buhebuhe ariko iyo wumvise akamuvamo ntiwazifuza no
kuzongera guhura nawe. Akigera muri MINISANTE yatumije ikiganiro n’abanyamakuru
kugira ngo abakire.
Umunyamakuru yamubajije impamvu atavuga IKINYARWANDA kandi akizi aramusubiza
ngo ntukambaze ayo manjwe. Icyo yitaga amanjwe ni IKINYARWANDA ururimi
rw’igihugu kandi rwemewe n’itegeko-nshinga. Hari n’ibindi byinshi muziho ariko
uyu si umwanya wabyo.
Ahubwo twasubira
inyuma gato. Uyu BINAGWAHO ni mwene BINAGWAHO w ‘umunyarwanda ukomeye cyane
wahungiye i Nairobi maze si ugukora biramwitaba amahirwe aramusekera ni uko
aratunga aratunganirwa. Hari amakuru yageze kuri SHIKAMA yavugaga ko umuryango wa Mulefu ariwe Sebukwe wa Nyakubahwa Perezida
Kagame akaba na se wa NYIRAMONGI Jeannnette waba warayobewe uko witwara
ubuhungiro bubananiye.
Dr Binagwaho Agnes, minisitiri w'ubuzima mu Rwanda urangwa no guhubuka bikabije mu byemezo afata mu kazi |
Bivugwa ko rero
baje kohereza NYIRAMONGI i Nairobi kwa BINAGWAHO aramufasha cyane bituma baba
inshuti. Nyiramongi bivugwa ko amaze gushyingiranwa na Paul Kagame bagacakira
ububasha bwose i Kigali, ngo yaba yarahozaga ku nkeke umugabo we amusaba
kuzakora ibishoboka byose agaha ubutegetsi umwana wa BINAGWAHO.
Bishoboke cyane
ko Kagame yabonye umugore amurembeje akagira Dr Agnes BINAGWAHO minisitiri
w’ubuzima ariko akaba yarabikoze atabikuye ku mutima nama we. Dr Agnes Binagwaho
amaze kugirwa minisitiri, abantu birirwaga bazenguruka mu banyamakuru i Kigali bababwira ngo ushaka
ko bamwica azibeshye avuge nabi cyangwa yandike inkuru ivuga nabi Dr BINAGWAHO Agnes.
Umunsi umwe naje kwegera umwe muri abo bajepe babaga baneka abanyamakuru mubaza nitonze impamvu
bahora badukangisha Dr BINAGWAHO ni ko kumbwira byose nkaba naraketse ko
byashoboka cyane ko Nyiramongi yari azi izo ntege nke ze noneho agatera ubwoba
abanyamakuru ngo hato tutazamwandikaho amakosa menshi ari muri kamere-mikorere ye bityo akirukanwa.
Umuriro
uhobora kwaka mu rugo kwa Perezida Kagame
Uwo mujepe
ntashobora kuvuga izina rye ubwo twaganiraga muri Hoteli Lemigo yambwiye ko ngo
Nyiramongi yamubwiye ko akunda Dr BINAGWAHO Agnes kuruta n’uko akunda abana be
yabyaye n'umugabo we ngo kubera ineza umuryango we wamugiriye adashobora kuzibagirwa bibaho.
Ikibazo cyo guhubuka
kw’uyu mu minisitiri cyatumye Perezida Kagame agira icyo abivugaho amunegura cyane
ko ahubuka bikabije akabanza gukora noneho agatekereza nyuma kandi muri
politiki iri kosa ntiribababrirwa. Nkurikije uko Kagame muzi, n’uyu munsi
bushobora kwira amwirukanye muri guverinoma.
Biramutse
bibayeho, Nyiramongi ashobora gushwana n’umugabo we. Nibutse ko impamvu ari uko
uyu munisitiri hari hashize iminsi 3 afashe icyemezo ku giti cye cyo gupima
indwara ya EBOLA abajya mu Rwanda baturutse muri USA no muri ESPAGNE.
Urebye
uko Kagame yababajwe n’icyi cyemezo ariko na Binagwaho akisubiraho agahita
atangaza ko agikuyeho mu minsi 3 gusa, bishoboke ko USA yahaye Kagame gasopo
imubaza impamvu agahugu gato kandi gakennye kashobora gupima abaturage baturuka
mu bihugu by’ibihangange.
Ikibazo kiri mu Rwanda ni ukwima akazi abantu basobanukiwe bakagaha
abantu b’abaswa barangwa no guhubuka, guhuzagurika no gukora ibintu amacuri
nk’uyu Dr Binagwaho n'abandi nakwe buzuye mu butegetsi bwa Pau Kagame ndetse nawe
arimo kuko gutegeka ifungwa rya BBC birimo guhubuka kurusha kure gupima EBOLA abanyamerika n'abesipanyoru.
Ubu
Kagame agiye kwisobanura muri Maison Blanche / White House avuga ukuntu
minisitiri we yihaye gufata icyemezo cyo gupima abavuyeyo. Ibi rero bigira
ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi n’ubundi usigaye umeze nk’utambuka
ku magi kubera ibibazo bikomeje kuba mu Rwanda bibangamiye uburenganzira bwa
muntu.
Dr Binagwaho aramutse yirukanwe muri Guverinoma ashobora gusimbuzwa Dr
Daniel NGAMIJE
Na
mbere hose, uyu mwanya washoboraga guhabwa Dr NGAMIJE Daniel ariko biba ngombwa
ko Binagwaho awuhabwa bitewe n’impamvu nasobanuye hejuru. Uyu Dr NGAMIJE Daniel
ni umututsi w’umusesero ukomoka ku Mugonero wa Kibuye mu Karere ka Rutsiro.
Mu
rwego rwo gukosora uwo mubano w’u Rwanda na Amerika wajemo agatotsi katawe mu
mata na Binagwaho, Perezida Kagame ashobora kumusimbuza Dr NGAMIJE Daniel wari
usanzwe akuriye umushinga munini cyane w’ubuzima witwa GLOBAL FUND uterwa inkunga na USA.
Uyu mushinga Dr NGAMIJE awumazemo iminsi ndetse amenyereye gukorana n’abanyamerika. Ikindi nabwira abasomyi ba SHIKAMA mu gusza iyi nyandiko ni uko uyu Dr NGAMIJE Daniel yabaye i Gitarama imyaka nk’umunani aho yabaye umuyobozi w'akarere k’ubuzima ifasi ya Gitarama aho yari afite n’iguriro ry’imitiivura abantu mu Mujyi wa Gitarama akahagira na CABINET MEDICAL. Tubitege amaso.
Uyu mushinga Dr NGAMIJE awumazemo iminsi ndetse amenyereye gukorana n’abanyamerika. Ikindi nabwira abasomyi ba SHIKAMA mu gusza iyi nyandiko ni uko uyu Dr NGAMIJE Daniel yabaye i Gitarama imyaka nk’umunani aho yabaye umuyobozi w'akarere k’ubuzima ifasi ya Gitarama aho yari afite n’iguriro ry’imitiivura abantu mu Mujyi wa Gitarama akahagira na CABINET MEDICAL. Tubitege amaso.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.com/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355