Kuwa kabiri
taliki 14 Ukwakira 2014 nibwo namenye inkuru y’akababaro y’uko uwari umuyobozi
w’akarere ka Kirehe bwana MURAYIRE Protais yategetswe kwegura agatanga
imfunguzo z’ibiro bya meya w’akarere ka Kirehe yari ayoboye imyaka 6 n’imisago.
Nkimara kumenya
iyi nkuru nahise nibuka ko ku italiki 14 Mutarama 2014 nagiranye ikiganiro nawe
musanze ku biro by’akarere ka Kirehe nkiba mu Rwanda. Icyari kinjyanyeyo si
ikindi. Nari ngiyeyo kumubaza ibisobanuro ku
nyandiko nari nkomeje kugezwaho n’abaturage bandikiraga igitangazamakuru
nakoreraga nkiba mu Rwanda.
Abo banya Kirehe
badusabaga kubabariza umuyobozi w’akarere kabo impamvu amasambu yabo
abasirikari birirwa kandi bakarara bayacukuramo ibinogo binini bakabarandurira
imyaka ntibabahe ingurane kandi ntibabahe n’ibindi bisobanuro birebana n’icyo
gikorwa.
Nk’uko nari
mbivuze hejuru, ku italiki 14 Mutarama 2014 koko navuye i Kigali njya i Kirehe
ku biro by’akarere. Mpageze nahuriye n’abasirikari mu kirongozi bambaza uwo
nshaka mbabwira ko nshaka gukorana ikiganiro na Meya kugira ngo mubaze
ibisobanuro ku kwivuvumanga kw’abaturage bavuga ko RDF icukura ibinogo mu
mirima yabo ikabangiriza imyaka ntibahe n’ingurane.
Icyo kiganiro
cyabayeho maze mubaza ibibazo byose nari nateguye ambwira uko we yashoboraga
kubisubiza nk’umunyapolitiki uyobora akarere ariko icyo nashakaga njyayo nsa nk’aho
ntacyo nagezeho kuko ikibazo nyamukuru cyari cyanzinduye yanze kugisubiza
aricyo : «Gusobanura i mpamvu imirima y’abaturage
icukurwamo ibinogo n’ingabo za Kagame abaturage baza kumuregera ntagire icyo
abikoraho».
Gusa ntabwo
namurenganya mu bushobozi bwe. Kuri iki kibazo yansubije ko icyo kibazo akizi
kandi ko yandikiye Minisiteri y’ingabo ayisaba ibisobanuro guhera muri Nzeri
2013 akaba atarabona igisubizo. Kubera ko numvaga amakuru ampaye atampagije
nahise njya muri MINADEF kureba Umuvugizi w’ingabo witwa NZABAMWITA Joseph
nsanga adahari muhamagaye kuri Mobile ye igendanwa yanga kunyitaba.
Nabonye ko
ibintu bikomeye niko guhamagara abaturage bari baranyoherereje amabaruwa ngo
nzababarize noneho mbasobanuza uko byagenze mu gucukura ibyo binogo mu masambu
yabo.
Amasambu
y’abaturage i Kirehe na Kayonza yahinduwe ibinogo
Mu
kiganiro cyamaze amasaha 4 ndi kumwe n’abaturage b’akarere ka Kirehe ntari
buvuge amazina kubera umutekano wabo bambwiye ko ngo iyo bwije bajya kubona
bakabona abasirikari baraje batangiye gucukura mu mirima yabo kandi irimo
imyaka bababaza impamvu babangiriza imyaka bakabihorera.
Abo
baturage nababajije impamvu bacyeka ibyo binogo bicukurwa bambwira ko ngo
bumvanye ababsirikari mu kabari kari ahantu hitwa i NYAKARAMBI basinze bavuga
ngo:“Biriya binogo ni ibyo gutabamo imbunda ziremereye
tuzakoresha dutera igihugu cya Tanzaniya”
Abo
baturage bambwiye ko iyo bagiye kubaza meya icyo kibazo yifata nk’aho atari umuyobozi
wabo ariko ngo bamaze kumurembya yababwiye ko yandikiye MINADEF ayisaba
ibisobanuro ariho bamwe bakeka ko ashobora kuba abeshya ataranabikoze ariko
yanyemereye ko yandikiye ibaruwa MINADEF.
Minisitiri
KABONEKA yinjiye mu kinyoma cy’agatsiko ka FPR
Minisitiri
w’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho
myiza y’abaturage Bwana KABONEKA Francis niwe wategetse MURAYIRE Protais
kwegura ku buyobozi bw’akarere ka Kirehe. Minisitiri Kaboneka yavuze ko ngo
adashobora kwihanganira Meya ubuza abakozi bakorana kubwira Minisitiri ibibazo
biri mu karere abereye umuyobozi mukuru ku munsi w’uruzinduko rwe yabasuye.
Minisitiri KABONEKA Francis utaramara n'amezi atatu muri MINALOC atangiye kwirukana abayobozi b'uturere |
Amakuru
SHIKAMA ikura i Kirehe aratumenyesha ko minisitiri KABONEKA yatumwe na Perezida
Kagame kubwira MURAYIRE Protais ko agomba kwegura bitewe n’uko atitwaye neza ku
kibazo cy’ibyo binogo byacukuwe na RDF hagamijwe gutera Tanzaniya.
Ayo
makuru SHIKAMA ikura i Kirehe arakomeza avuga ko iyo baruwa yandikiye
Minisiteri y’ingabo ariyo imukozeho ngo kuko nta bubasha n’uburenanzira yari
afite byo kwaka ibisobanuro iyi minisiteri y’ingabo kandi we ari umusiviri.
Ese
Meya MURAYIRE P. yakoze ikosa?
Kwibaza
iki kibazo ni ukwigiza nkana kuko ahubwo muri SHIKAMA tumushimira tukaba
tunamukuriye ingofero. Ibi kandi nibyo duhora tubabwira ko FPR nta nyungu
z’abaturage ikorera ko ahubwo ikorera inyungu z’agatsiko. Ndatekereza ko
kwandikira MINADEF nta kosa yakoze kuko ari umuyobozi wo mu butegetsi bwite bwa
Leta kandi akaba yarasabaga ibisobanuro ku kintu gifite inyungu rusange ku
baturage ayobora.
Ingaruka
z’igikorwa cyo kurengera no gukunda abaturage zibaye ko yamburwa ubuyobozi
ariko kandi zinabaye indi gihamya yiyongera ku zitabarika SHIKAMA ihora
ibagezaho ko abategekana na FPR bose nta bubasha na bukeya baba bafite ko
ahubwo ari nk’ibyapa byo ku mihanda biyobora abagenzi gusa bidafte ikindi
bimaze.
Mu
gusoza iyi nkuru ntitwareka no kuvuga ko n’uzamusimbura azarohama mu ruhuri
rw’ibibazo asize kuko abaturage b’aka karere ka Kirehe basa n’ababihiwe
n’ubutegetsi bwa Paul Kagame kubera kubangiriza imyaka mu mirima yabo. Hakaba,
mu rwego rwo kujijisha, hari abatangiye gukwiza ibihuha ko ngo ibyo binogo ari
ibyo gukumira inyamanswa zituruka mu cyanya cy’Akagera zizakubonera ariko
bikaba atari byo na busa.
Ubuyobozi
bw’inzego z’ibanze nibwo bwegereye abaturage cyane akaba ari nabwo buzi ibibazo
byabo. Ku rwego rw’akarere niho hari hakwiye kurangirizwa ibibazo byo mu
cyiciro cyo hejuru bitarebana n’ubutabera kuko imanza zirebwa n’inkiko.
Muri
SHIKAMA tukaba tubabajwe bikomeye n’iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa FPR buhohotera
umuyobozi ushaka kurengera abaturage. Gukura umuyobozi nk’uyu ku butegetsi ni
ukwereka abaturage ko nta cyo bari cyo imbere y’ubutegetsi bwite bwa Leta
yakagombye kubarengera amanywa n’ijoro.
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355