Yezu arabwira rubanda ko igomba gusorera leta kandi igakiranukira n'Imana kuko byombi bishoboka. |
Mu isomo rya mbere : Umuhanuzi Izayi arereka rubanda ko Imana uhoraho yasize
amavuta SIRUSI kandi ikamuha ukuboko kwayo kw’iburyo kugira ngo amahanga
acishwe bugufi imbere yayo.
Mu isomo rya kabiri : Pawulo Mutagatifu arasobanura uko
abaturage bo uri ka karere bakiriye inkuru nziza kuko bahora bibuka ibikorwa
byiza n’ukwemera kwabo kimwe n’imiruho igukomokaho. Imana yatoye inkoramutima
zayo. Kubera iyo mpamvu, inkuru nziza yamamajwe ntabwo yagejejwe kuri rubanda
mumaambo gusa ahubwo yamamajwe n’abantu bashize amana kandi babyiyemeje
bishingikirije ububasha butyaye (Ububasha bwa Roho Mutagatifu) OD
Mu Ivanjiri Ntagatifu igizwe n’interuro zirindwi(7), Yezu arasobaura agacior k’umusoro mu bukungu bw’igihugu n’ukuntu
umusoreshwa ashobora no ukiranuira Imana kandi akaba n’intangarugero mu
baturanyi be. Yezu wageragejwe inshuro zitabarika n’abasadukayo n’abasaseridoti
yabashije kubumvisha igikwiye gukorwa.
Umunsi umwe bamuzaniye
igiceri kiriho ifoto y’Umwami JULES CEASAR watwaraga I roma ni uko bamubaza
niba ari ngombwa kumutangira imisoro ni uko Yezu ababwira ko umuturage wese
asabwa ibintu bibiri aribyo guha imana ibyayo no guha Ceasar ibimukwiye.
KAYIZARI uhagarariye ubutegetsui bw'isi, Yezu aremeza ko agomba guhabwa imisoro ibeshaho Leta |
Iyi mvugo ya Yezu irasa
n’iziguye ario mpamvu muri SHIKAMA tuba tugomba kubasobanurira ibintu mu
bisobanuro byumvikana kandi bihuje n’ubuzima bwo muri iki gihe. Ceasar abandi bita KIYIZARI ahagarariye
abategetsi b’isimu rwego rwa politiki.
Nk’uko dusangzw tubizi
cyangwa tubyumva amaleta yose abeshwaho n’imisoro itangwa n’abaturage bayo
bivuze ko kudasorera Leta ari ikosa ariko no kutubaha Imana wishingikirije ibikorwa
ukora bsorera Leta nabyo ni ikosa.
Ubu mu Rwanda Leta ya
Paul Kagame yirirwa isaba abaturage imisoro y’ubwoko bubaho n’ubutarigeze
bubaho igamije husa kubanyunyuza no kubumvisha. Ubu butegetsi burarye buri
menge kuko kwaka umuturage ibidakwiye ari icyaha gihanwa n’Imana ndetse n’umutia
nama. Hakwiye kubaho kunoza imikorere impande zombie.
Abatagatifu b'icyumweru gitaha:
Kuwa mbere, taliki 20 Ukwakira ni Adelina. Kuwa kabiri, taliki 21 Ukwakira ni
Hilarie, Celine, Urs na Ula. Kuwa gatatu, taliki 22 Ukwakira ni Alodie na
Saloom. Kuwa kane, taliki 23 Ukwakira ni Sevelin na Oda. Kuwa gatanu, taliki 24
Ukwakira ni Evergiste, Antoine Marie Claire na Florentine. Kuwa gatandatu,
taliki 25 Ukwakira ni Darie, Klepine na Krizanti. Ku Cyumweru, taliki 26
Ukwakira ni Icyumweru cya 30 gisanzwe n'abatagatifu Dmitri na Evariste.
Padiri TABARO
Shikama ku Kuri na
Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355