Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi: Musenyeri Mutabazi Anasitazi yahasomeye Misa inshuro nyinshi kandi abakirisitu bakamushimira ko yari azi kuvuga neza no kwigisha |
Mu isesenguramvugo
mugezwaho na SHIKAMA twiyemeje kujya tugaruka ku mvugo n’impamvu zigeze kubaho
mu mateka y’u Rwanda haba cyera cyangwa vuba, bishobora kuba byarigaragaje muri
politiki, mu butabera, mu buhinzi n’ubworozi, mu iyobokamana, mu bubanyi
n’amahanga, mu gisirikari, n’ahandi.
Uyu munsi inyandiko
nabateguriye ni irebana n’iyobokamana na politiki kuko naryo nk’uko bizwi
rifite umwanya utasuzugurwa mu mibereho y’abantu no mu kunganira ubutegetsi
bwite bwa Leta mu cyerecyezo cyo kugeza abaturage ku iterambere rirambye kandi
risangiwe na bose.
Musenyeri Mutabazi
Anasitazi i Kabgayi
Ku italiki 05 Kamena 1994 nibwo Umwepisikopi NSENGIYUMVA Tadeyo wayoboraga Kabgayi n’igisonga cye Musenyeri RWABILNDA Jean Marie Vianney bishwe n’inkotanyi i Gakurazo hamwe n’abandi bihayimana bari kumwe.
Ku italiki 05 Kamena 1994 nibwo Umwepisikopi NSENGIYUMVA Tadeyo wayoboraga Kabgayi n’igisonga cye Musenyeri RWABILNDA Jean Marie Vianney bishwe n’inkotanyi i Gakurazo hamwe n’abandi bihayimana bari kumwe.
Inkotanyi zimaze kugera
ku butegetsi ku italiki 19 Nyakanga 1994, mu gihugu hose kandi mu nzego zose
byari imiborogo gusa nta butegetsi buhamye buhari. Icyo gihe Vatikani nayo
ntiyari yicaye ubusa kuko bitashoboka ko Diyosezi Gatulika yabaho ubuziraherezo
itagira umwepisikopi.
Ubusanzwe burya biba
byiza iyo umwepisikopi wa Diyosezi ayikomokamo ni ukuvuga ari kavukire muri
imwe muri paruwasi ziyigize. I Kabgayi rero ntabwo byashobotse bitewe n’amateka
yari ivuyemo kandi bikaba bidakunze kubaho ko umupadiri ayobora Diyosezi
atabanje kunyuzwa mu Iseminari itegura abapadiri ngo azamurwe buhoro buhoro
abanje kwimenyereze abazaba abapadiri azayobora abaye musenyeri wa Diyosezi.
Amahirwe yo kuyobora
Kabgayi rero yaguye kuri MUTABAZI Anasitazi ukomoka mu Buganza (i Kibungo). Mu
1996 nibwo yatorewe kuyobora Diyosezi ya Kabgayi akurwa mu Iseminari Nkuru ya
Nyakibanda yari abereye umuyobozi Mukuru asimburwa na MBONYINTEGE Simaragidi wari umwungirije ashinzwe Roho z'abafaratiri.
Kubera ukuntu
abanyakabgayi cyangwa se abanya Gitarama bagira imico rimwe na rimwe itari
myiza mu birebana no kutisanzura ku bakomoka ahandi, Musenyeri MUTABAZI Anasitazi
yahuye n’ingorane mu gutwara abapadiri b’i Kabgayi kenshi bakamunaniza ubundi
na FPR ikongeramo ibyayo ahanini bimukoresha Penaliti kubera ko ari umuhutu
maze rubura gica biza kurangira Vatikani imwirukanye.
Sinatinya kandi kuvuga
ko mu barwanyije MUTABAZI anasitazi ku ikubitiro harimo MBONYINTEGE warakaye
bikomeye mu Nyakibanda ubwo Vatikani yari imaze utangaza ko MUTABAZI ariwe
uhawe Kabgayi. Abafaratiri n’abadiyakoni bari mu Nyakibanda icyo gihe
barabyibuka bagaturika bagaseka abandi bakumirwa.
Musenyeri Mbonyintege wasekeje abantu ariko bakanamubonamo umunyeshyari rikomeye ubwo yavugaga ko Ubwepisikopi bwa Mutabazi i Kabgayti ari igikorwa kuri we cyerekanye ko burya Roho Mutagatifu nawe ashoborea kwibeshya |
MBONYINTEGE Simaragidi
akimenya iyo nkuru kuko nawe yari kandida niba ari ishyari ryabimuteye simbizi
yagize ati: “Kuva nabaho nibwo nabona Roho Mutagatifu yibeshya, Anasitazi
MUTABAZI ntashobora kuyobora Kabgayi!!!” Bikaba bishoboka cyane ko yaba ari mu
bagiye kumushyashyariza i Vatikani bikarangira amusimbuye. Reka turebe ko we
azayishobora!
Yaranzwe no kugira ubuntu
butiza urugi
Nk’uko nari mbivuze hejuru, MUTABAZI Anasitazi yagizwe Musenyeri wa Kabgayi mu 1996. Muri icyo gihe nigaga mu Byimana mu mashuri yisumbuye. Mu 2000 nigaga mu mwaka wa gatanu umuyobozi w’ishuri nigagaho yatumiye Musenyeri MUTABAZI Anasitazi kugira ngo aze asuhuze abana aribo twebwe (abanyeshuri) nk’umwepisikopi wa Kabgayi.
Nk’uko nari mbivuze hejuru, MUTABAZI Anasitazi yagizwe Musenyeri wa Kabgayi mu 1996. Muri icyo gihe nigaga mu Byimana mu mashuri yisumbuye. Mu 2000 nigaga mu mwaka wa gatanu umuyobozi w’ishuri nigagaho yatumiye Musenyeri MUTABAZI Anasitazi kugira ngo aze asuhuze abana aribo twebwe (abanyeshuri) nk’umwepisikopi wa Kabgayi.
Kuri uwo munsi mu kigo
hose byari ibirori maze turamuririmbira turamubyinira karahava, icyo nibuka ni
uko ibyo umuyobozi w’iryo shuri nigagaho yamusabye byose yabimuhaye nk’ibitabo,
maze Mutabazi kugira ngo ahasige ishema yongeraho ati: “Ntabwo nasubira i Kabgayi
nk’umubyeyi ntahaye abana ikimasa cyo kurya!!!”
Aho yageraga hose
yahasigaga byinshi kandi ukabona abikora mu rwego rwo gukabya kwizihirwa no
gukunda ishema rya Kabgayi ariko cyane cyane ishema rye. Benshi
barabimushimiraga, abandi bakabimugayira aka ya mvugo y’abanyarwanda ngo ntawe
uneza rubanda!
Mu ijuru Imana,… Ku isi
Mutabazi…!!!
Nkunze kubabwira ko muri politiki nta munsi w’imfabusa ubaho burya no mu iyobokamana ntawo ubaho cyane ko ho buri munsi uba unafite amasomo yawo yateguwe mu rwego rwa Liturujiya kandi ndacyakomeye kuri iyi ngingo. Mu 2004 nibwo radiyo Mariya Rwanda yavutse ku italiki 15 Kanama. Nk’umuntu w’umukirisitu wo mu gisekuru cyakuriye kandi kikonka ku ibere rya Kiliziya, ndi mu bambere bagizwe abakorerabushake mbyisabiye.
Nkunze kubabwira ko muri politiki nta munsi w’imfabusa ubaho burya no mu iyobokamana ntawo ubaho cyane ko ho buri munsi uba unafite amasomo yawo yateguwe mu rwego rwa Liturujiya kandi ndacyakomeye kuri iyi ngingo. Mu 2004 nibwo radiyo Mariya Rwanda yavutse ku italiki 15 Kanama. Nk’umuntu w’umukirisitu wo mu gisekuru cyakuriye kandi kikonka ku ibere rya Kiliziya, ndi mu bambere bagizwe abakorerabushake mbyisabiye.
Misa y’igitaramo cya
Noheli yo 2004 ni ukuvuga Misa yo ku mugoroba wo ku italiki 24 Ukuboza 2004
yasomewe muri Bazilika nto ya Kabgayi isomwa na Musenyeri Mutabazi Anasitazi
kandi nanjye nari muri hafi cyane kuko nari natwayeyo Radiyo Mariya Rwanda
kugira ngo ibihabera mbigeze ku bakurikiranye iyo radiyo uko byakabaye.
Akenshi iyo Misa
irangiye abakirisitu barataha umwe iwabo undi iwabo. Abapadiri nabo bakajya
gukomereza iminsi mikuru yabo mu rugo rwabo. Nk’uko SHIKAMA twiyemeje kubwiza
abanyarwanda ukuri kandi tukaba twifuza ko rwose kwasimbura IKINYOMA mu Rwanda,
ni ngombwa kuvuga ibyo bamwe muba mutari muzi ariko tudakomerekeje cyangwa ngo
tuvogere umudendezo wa buri rwego cyangwa wa buri muntu.
Uwo mugoroba Misa irangiye abapadiri barambwiye bat’ariko ubwo urataha ujyahe ko wabanye natwe kandi n’ubundi ukaba uri uwacu waje tukajya kwifatanya mu biriro n’igitaramo bikurikiyeho kwa Musenyeri. Naragiye ngezeyo nsanga ababikira, abafurere n’abapadiri bose bakoranye ni uko ndicara ibyo mpabwa ndabihabwa ndatuza.
Musenyeri MUTABAZI Anasitazi wubatse amateka i Kabgayi arimo ameza n'adasanzwe mu muco n'imigenzo ya Kiliziya Gatulika ya Roma |
Uwo mugoroba Misa irangiye abapadiri barambwiye bat’ariko ubwo urataha ujyahe ko wabanye natwe kandi n’ubundi ukaba uri uwacu waje tukajya kwifatanya mu biriro n’igitaramo bikurikiyeho kwa Musenyeri. Naragiye ngezeyo nsanga ababikira, abafurere n’abapadiri bose bakoranye ni uko ndicara ibyo mpabwa ndabihabwa ndatuza.
Ibyishimo bimaze kuba
byose, buri wese amaze guhimbarwa maze Musenyeri MUTABAZI Anasitazi ari nawe
nyir’urugo araterura ati: “Mu ijuru Imanaaaa…, mu nsi MUTABAZI Anasitazi…!!!”
Ku batumva icyo iyi nteruro ishatse kuvuga, ni nk’aho yavuze ko nta wundi
wanyuraho ujya ku Mana uretse we, icya kabiri yari ashatse kuvuga ko ku isi
akomeye rwose nta wamuhangara kandi ko abamurwanya ntacyo bazamutwara.
Icya gatatu ni nk’aho
yavuze ko abari aho ibyo bashaka byose ashobora kubibaha kuko akize. Icya kane
ari nacyo gikomeye kandi gishobora kuba cyaramuhindukiye icyaha cyanamurunduye
akava i Kabgayi adakoza amaguru hasi yirukanywe na Vaticani ni uko yigereranije
n’Imana akarata ko Kabgayi ikize kandi ubundi abapadiri muri kamere yabo no
mu byo bigishwa mu Nyakibanda barangwa n’uburyarya burenze urugero no gukabya
kwiyoberanya bikajyana no guhora bataka ubukene.
Gukingira ikibaba
abanyerezaga umutungo wa Kabgayi
Ku butegetsi bwa Musenyeri
MUTABAZI Anasitazi nibwo diyosezi ya Kabgatyi yahombye mu bigo byayo byinshi. Icyabiteye
ni uko yazanyemo abanya Kibungo iwabo maze abegurira byose i Kabgayi. Uwibukwa
kurusha abandi ni uwitwaga Melani wayoboye MENUISERIE CENTRALE DE KABGAYI
(IBARIZO) maze ararihombya karahava bigera n’aho rikinga imiryango burundu
kugeza n’ubu habaye ibigunda.
Musenyeri MUTABAZI wari
uzi kwikura mu bibazo ariko akabihenekera abazamusimbura, yagize atya abonye
abapadiri b’i Kabgayi bagiye kurega Melani mu nkiko amwohereza mu Bufaransa aba
amukingiye ikibaba agenda atyo, mu minsi mikeya n’umugore we Adeline NZAMUKOSHA
amusangayo idosiye irangira ityo.
Imbere muri Bazilika nto ya Kabgayi ubu ni gutya hasigaye hameze nyuma yo kuvugurura igisenge cyayo |
Mutabazi kandi undi munsi
umwe yasuwe n’umugore w’inshuti ye utuye Kinazi maze bumaze guhumana amutwara mu modoka
ye TOYOTA LAND CRUISER ifite puraki RAA 025 K baragenda bageze mu Gataka mu
Ruhango bakora Impanka ariko ntibagira icyo baba imodoka irapondekara. Iki rero
abapadiri na Vaticani ntabwo bari kucyihanganira kubona Umwepisikopi wubashywe
arara agenda ibicuku ari kumwe n’abagore.
FPR yamukoresheje penaliti
mu ishingwa rya ICK
Musenyeri MUTABAZI
Anasitazi, n’ubwo mbagejejeho bimwe byamuranze ari i Kabgayi harimo na kariya
gasa n’agasekeje ariko gahatse byinshi, mu by’ukuri yari umuyobozi mwiza. Ibi
ndabivuga kuko muri iyi nyandiko nyanditse nta muntu n’umwe ubimpatiye kandi
nkaba muzi neza ndetse twanahuraga kenshi cyane mu mirimo ya Kiliziya i Kabgayi.
Ikindi ni uko yari azi kuyobora igitambo cya Misa, akamenya kuvuga neza
abaturage bakabimukundira cyane!
Mu byiza yakoze
bitazibagirana harimo sinodi ya diyosezi ya Kabgayi. Iyi sinodi yafatiwemo
ibyemezo bikomeye birimo n’ishingwa rya KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI (U.C.K). Umushinga
wo gutangiza iyi Kaminuza wari mugari cyane kandi n’amafaranga ahari maze
icyemezo bakijeje muri minisiteri y’uburezi baragishima.
Nyuma INKOTANYI
zamwemereye gutangiza iyi Kaminuza ku izina ryitwa KAMINUZA GATULIKA YA KABGAYI
(UCK), kubera kutita ku bintu, FPR yaje gusanga yaribeshye maze abacurabwenge
bayo bavuga ko badashobora kwemera ko KABGAYI ishinga Kaminuza ko ahubwo
barigira ishuri rikuru bitandukanye cyane.
Kuri iyi ngingo, FPR
yagoye cyane Musenyeri Mutabazi Anasitazi ananirwa kubumvisha ko ishuri rihabwa
inyito ya Kaminuza. Kubera ko FPR yari ifite umugambi mubisha wo kwanga ko
abahutu benshi bazaryigamo (niko muri FPR bavugaga) bapfuye kubemerera Ishuri
rikuru nyuma babonye Musenyeri Mutabazi akomeje kujya impaka no kuremereza
ibintu bamucurira umugambi wo kumuhirika bifashishije abapadiri b’i Kabgayi.
Kubera ko iyi dosiye ya
U.C.K yaburijwemo igahindurwa I.C.K ku ngufu, byateje ibibazo bigera n’aho n’abaje
kuryigamo batangira kwijujuta bavuga ko bashakaga Kaminuza batashakaga ishuri
rikuru, nibwo FPR itekereje umushinga wo kuzana Musenyeri w’umututsi wumva neza
gahunda yabo kandi utazabavuguruza birangira himitswe MBONYINTEGE Simaragidi
wanarwanyije bikomeye ko Mutabazi ategeka i Kabgayi.
Muri iyi nyandiko
SHIKAMA yabageneye nagira ngo nshimire abakomeje gusoma inyandiko zacu kandi
mbizeze ko tuzakomeza kubagezaho amakuru menshi, acukumbuye muvanamo amasomo y’ubuzima,
kandi twirinda bikomeye imvugo nyandagazi na kirabaye kimwe n’ubuhezanguni kuko
bitubaka ahubwo bisenya imitima kandi dukeneye kuyubaka. Hari uwakwibaza icyo
nari ngamije nandika iyi nyandiko:
Icyo nari ngamije si
ugusebanya cyangwa kugira uwo mvutsa umudendezo we ariko nari ngamije kubaha kuri
karahanyuze. Ikindi cya kabiri ni uko burya muba mukwiye kumenya uko mwitwara
ku bantu runaka mubana nabo mu muryango mugari w’abantu.
Icya gatatu ni uko
mukwiye rwose kumenya ko muri ubu buzima kwikuza no kwishyira hejuru babyanga
cyane kandi bigahinduka icyaha k’ubikoze bityo namwe mukiga guca bugufi no
gucisha make. Muzasanga ujya gufunguza Padiri agutege amatwi maze abanze avuge
ko ntako ameze nyuma ubone yikatse mu cyumba akuzaniye ku mafaranga. Uyu muco
wa Vatikani rero wo kuririra muri byinshi bagahora bataka ubukene nyamara
babifite niwo Musenyeri MUTABAZI Anasitazi yananiwe kubahiriza birangira
umukozeho.
Mu gusoza iri sesenguramvugo,
politiki n’iyobokamana, nababwira ko burya iyobokamana na politiki ari indatana
kuko icya mbere gifata neza Roho naho icya kabiri kigafata neza umubiri n’ibiwukikije
(ibiwuzengurutse). Rero umunyapolitiki ntiyabwira uwiyeguriye Imana ngo singukeneye
kimwe n’uko abasaseridoti n’abiyeguriye Imana batabwira umunyapolitiki ko
ntacyo amaze. kandi kubijyanisha byombi bibangikanye ni ihame ridakuka ku neza
ya bose.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na
Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355