Tureke kuba ba Ntibindeba nk'iyi nzovu ihaguruka igahagarara amanywa n'ijoro ngo ihangane na ba Rushimusi |
Mu gihe hariho hatoragurwa imirambo y'abantu iboheye mu mifuka mu kiyaga cya RWERU Leta y'i Brundi ikaba imaze kwemeza ku mugaragaro ko iyi mirambo ituruka mu Rwanda, mu gihe nanone ibuhumbi by'abantu biriho biburirwa irengero mu gihugu, mu gihe hari abantu bamaze gufatwa bakaba barishwe cyangwa bafungiye ahantu hatazwi, imbaga nini y'abanyarwanda irakigira NTIBINDEBA ariko buri wese azamenya ko yakosheje ibi turondoye hejuru bimugezeho cyangwa bimugizeho ingaruka!
Muri za 1994 n'imyaka yakurikiye ifata ry'ubutegetsi rya FPR, ABATUTSI bumvaga ngo umuhutu yabuze , yishwe, yaburiwe irengero bakumva ko ibyo KAGAME ariho akorera abahutu ari ukurengera inyungu zabo, bati: "NTIBITUREBA"! Kuva muri 2010 kugeza ubu nabo bariho bayacekwa, niho basobanukiwe ko burya ibyo yakoreraga Abahutu byari bibi, induru si ukuyivuza barenza BAHANDA! Bati ni impyisi, ni umwicanyi, ni Hitler n'ibindi.
None se wowe babwira gusinya Petisiyo yo gushyira abashyigikiye Kagame mu bwicanyi bwe ngo tubabwire ko dufite amaraso atukura nk'ayabo ntuyisinye igihe Nyamunsi izakugereraho ntuzicuza ibitereko washeshe? Niba se bakubwira kujya gukora imyigaragambyo i LONDON yo kwamagana uruzinduko rw'umwicanyi KAGAME ugiye kuhajya ukumva ko ABAKONGOMANI aribo bazabigukorera, urumva utari Ntibindeba nka bariya Batutsi navuze b'imbere ya 2010????????????
Muvandimwe, niba wumva ibyo mvuze hejuru bikureba, sinya iyi PETISIYO tugire umubare uhagije yoherezwe aho igomba kujya. Izi peteisiyo ntimukazisuzugure kuko zigira ingufu ziruta iz'imyigaragambyo, nubwo nayo mbakangurira kuyitabira ku bwinshi. Nta cyiza kiruta kuzabwira umwuzukuru wawe mu busaza bwawe umwereka ko utari Igifura, ntube na Rutemayeze uti :" uwo mwicanyi Kagame ndi mubasinye petisiyo nyinshi, nagiye no mu myigaragambyo itabarika byose byatumye abamuteretse ku butegetsi bakorwa n'isoni baramwara, ntibasobanukiwe uko twayimuturumbuyeho!"
NIBA WUMVA BIKUREBA KANDA KU CYATSI HASI AHA, UKANDE N'AHANDI HABUGENEWE: Uko niko gusinya, si ugushinyisha ikaramu kandi birasobanuye hasi aha. Gira bwangu wizarira, kuko utiza umwicanyi ingufu zo gukomeza kwisasira benshi!
Mbaye ngushimiye kwitabira uyu muhamagaro.
NKUSI Yozefu
______________________________________________________________________
Muvandimwe, kuva mu kwezi kwa mbere 2014 mu kiyaga cya Rweru kiri hagati y'u Rwanda n'Uburundi harimo haratoragurwamo imirambo y'abantu ihambiriye mu mifuka beneyo baboheye amaboko ku mugongo; aba barobyi bakaba bemeza ko bamaze gutoragura imirambo irenga 40. Turakwibutsa ko muri uyu mwaka hari abanyarwanda barenga 60,000 bamaze kuburirwa irengero, ibi bikaba binemezwa na Leta ya Kagame Pawulo.
Ibihugu birebwa n'iki kibazo aribyo Urwanda n'Uburundi buri cyose kiremeza ko iyi mirambo atari iyacyo.Duhereye ku marorerwa aba muri ibi bihugu kuva muri 1960 aho inzirakarengane zitagira ingano zamburwa ubuzima buri munsi, turashaka gushyira igitutu ku miryango mpuzamahanga n'iyo mu karere irebwa n'iki kibazo kugirango habeho anketi yigenga maze abakora ubu bwicanyi bashyikirizwe inkiko. Turizera ko ubu aribwo buryo bwo guhagarika ubwicanyi bwabaye akaramata muri ibi bihugu byombi.
Nshuti muvandimwe, turagusaba gufatanya natwe muri uru rugamba rwo gushakisha ukuri, maze usinye kuri iyi petisiyo kugirango tuyishyikirize abo biriba hakiri kare.
Urugero njyewe NKUSI Joseph ngiye gusinya petisiyo:
Ndakanda kuri iriya link y'icyatsi iri hejuru maze ngere kuri Petisiyo ,Niba narigeze gusinya petisiyo, ndashyira email yanjye hariya handitse Email maze nkande hariya handitse SIGN mbe ndasinye!
Niba ari ubwa mbere ndabona ahanditse FIRST TIME HERE? Barampa aho nuzuza izina ryanjye rimwe cyangwa 2, aderesi , ubundi nkande ahabugenewe ni ukuvuga SIGN mbe ndasinye!Reba neza uko bimeze hasi aha:
SIGN THIS PETITION
|
edit
petition text
ENQUETE INDEPENDANTE SUR LES CADAVRES TROUVES DANS LE LAC RWERU
Email
|
|
SIGN
_________________________________________________________________
Aha hasi hagenewe abasinya bwa mbere
FIRST TIME HERE? Please fill
out the form below.
Name
Email
Post
code
Avaaz.org will protect your privacy and
keep you posted about this and similar campaigns.
|
|
Dore petisiyo izoherezwa uko iteye n'abo izohererezwa.
- Monsieur le Secrétaire Général des Nations Unies,
- Monsieur le président de la SADEC,
- Madame la Présidente de l’union Africaine,
Objet: Demande d’une enquête effective sur les cadavres trouvés dans le lac Rweru
Suite à une récente découverte de cadavres humains charriés dans le lac Rweru qui sépare le Rwanda et le Burundi, nous sommes très iquiets. En effet, depuis Janvier 2014 le Rwanda compte plus de 60,000 habitants disparus, chiffre que même le Gouvenement rwandais reconnaît.
Des pêcheurs qui ont été les premiers à trouver ces cadavres emballés dans des sacs les bras ligotés sur le dos, ont affirmé que ceux-ci venaient du Rwanda à travers la rivière Akagera qui se jette dans le Lac Rweru en provenance du Rwanda. Ces allégations ont été démenties par le Rwanda et le Burundi affirme que ces cadavres ne sont pas Burundais.
Sur ce, nous les gens qui oeuvrent pour que les crimes de toute sorte soient démantelés dans la région des Grands Lacs Africains, spécialement dans les deux pays : le Rwanda et le Burundi, nous vous prions d’user de votre pouvoir pour que une enquête indépendante sur la maccable découverte citée ci-haut puisse avoir lieu sans délais.
Veuillez agréer, l’expression de nos meilleurs sentiments.
Le représentant des signataires de la pétition
NKUSI Joseph (PhD)
nkusijo@gmail.com
Tel:
Oslo-Norvège
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355