Ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo kurahira : MAKUZA Bernard (ibumoso), Perezida Kagame Paul (hagati) na HARELIMANA Fatuma (iburyo) |
Mu Rwanda ubu
hari ibibazo binshi bishingiye ku gutesha agaciro bikabije uburenganzira bw’ibanze
bwa muntu. Ibi biragaragarira mu ishimutwa ry’abantu rya hato na hato, inkongi
z’umuriro hose mu gihugu, ihunga rya hato na hato ry’abaturage, ifungwa
ridakurikije amategeko, inzara ivuza ubuhuha, bikiyongeraho n’amagambo
ahahamura abaturage akomeje kuvugwa na Paul Kagame nka Nyakinama, Nyabihu,
Kimihurura,...
Kuri uyu wa
kabiri, taliki 14 Ukwakira 2014, nibwo Perezida Paul Kagame yashyizeho Perezida
wa Sena kuko nta muntu uzi amahame ya Demukarasi kandi ujijutse watinyuka
kuvuga ko yatowe biciye mu matora yubahirije ibipimo fatizo tuzi twese.
Impamvu mvuze ko
yamushyizeho ni uko yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi kandi abandi
bakabuzwa gupiganwa nawe. Mu ijambo Perezida Paul Kagame yahavugiye risa n’aho
yibagiwe icyari kuri gahunda kuko yibanze kuri B.B.C no ku makosa abazungu
bamukoresheje muri iyi myaka 20 amaze ategeka u Rwanda uko abyumva atitaye ku
mahame mpuzamahanga yo kuyobora abaturage.
Muri iryo jambo,
Kagame yavuze ko bibabaje cyane kubona abazungu bahindura abanyarwanda
ibikoresho bakoresha n’amasuka bahingisha kandi ko n’ubwo bimeze bityo imitego
amaze gusimbuka ari myinshi ndetse ko azi neza ko hari n’indi imutegereje kandi
ko nayo yiteguye kuyisimbuka kandi akazayivanamo imbaragara zirushijeho kwiyongera.
Perezida Kagame
yavuze ko n’aho umubiri waruha, umutima wo ukomeza kugira ubushake bwo kugera
ku cyiza kibumbatiye inyungu rusange z’abanyarwanda.
BBC
noneho ibaye umuziro i Kigali
Umuhango
w’irahira rya Perezida wa Sena wabayeho nyuma y’iminsi 13 hatambutse FILM yiswe
RWANDA UNTOLD STORY, nk’uko rero bisanzwe ku bindi bitero bikomeye Kagame
akomeje kugabwaho n’umuryango mpuzamahanga hamwe n’itanazamakuru ritabogamye nta
wundi watinyuka kugira icyo abivugaho uretse we.
Kagame
yavuze ko yaje yateguye ijambo ridahuye n’andi asanzwe avuga bivuze ko yageze
ku Kimihurura agomba kwibanda kuri B.B.C aho yavuze ko iki gitangazamakuru
cyahaye ijambo abatari barikwiye. Nyamara njyewe ahubwo nibaza abandi B.B.C yari
guha ijambo baruta Kayumba na Rudasingwa mu kumenya Paul Kagame kuko babanye
igihe n’imburagihe.
Kagame
yavuze ko bibabaje kubona abanyarwanda bose bahinduwe abicanyi naho interahamwe
zigahindurwa abere n’inzirakarengane. Hano ndagira ngo byumvikane neza. Ni ukuvuga
ko kuri Kagame ibyaha bye n’ingaruka bimugiraho ahita abitwerera abanyarwanda
bose kandi bakazabyishyura nta kabuza kuko muri Film batigeze bavuga ko
umuturage usanzwe yahanuye indege ya Habyarimana.
Makuza yabwiwe urumutegereje
Mu nkuru
nabagejejeho nkimara kumenya ko Dr Ntawukuriryayo Jean Danascene yategetswe
kuva mu biro akegura nababwiye ko byanze bikunze Kagame abona neza ko ashobora
kuvaho umunota ku munota maze asanga atasigira ubutegetsi umuntu w’intwari
utavugirwamo.
Muri iyo nkuru
navugaga cyane ko azakora uko ashoboye umwanya akawukebera uwavuye i Bugande
ushobora kuzamusimbura kuko Perezida wa Sena niwe usimbura Perezida iyo havutse
ikibazo kandi ibibazo birahari. Makuza Bernard rero niwe ugwiriwe n’ishyano ryo
kungiriza Kagame kuko ndumva nta wabyita amahirwe amusekeye urebye ibibazo
igihugu cyacu cy’u Rwanda kirimo muri iyi minsi.
Makuza Bernard niwe wagwiriwe n'ishyano ryo kugirwa umuntu wa kabiri kuri Kagame muri iki gihe u Rwanda ruri mu bibazo by'urudaca |
Ikibazo rero ubu
mfite ni iki : «Manda ya Perezida izarangira muri 2017, ese koko Kagame
azageza muri 2017 agitegeka u Rwanda ??? Ubwo se abantu bazaba bakiriho
koko n’ukuntu atwaza igitugu ubu kigeze aho kwica abaruta abicwaga mbere?»
Simbitekereza ko
Kagame azageza muri 2017 kuko ibibazo bihari ashobora kuzabona bimukomeranye
akegura agaharira Makuza Bernard ari naho navuze ko MAKUZA ashobora kuzahura n’ingorane
zishingiye ku kwikorera umusaraba yagizemo uruhare mu kubaza mu ibarizo hamwe
na mubyara we Paul Kagame.
Mbiteze amaso
ariko ntitwasoza iyi nkuru tutabwite abasomyi ba SHIKAMA ko nta kidasanzwe
bakwiye kwitega kuri Makuza kuko ijambo atavuze mu myaka irenga 10 yamaze ari
minisitiri w’intebe ya Kagame ntazarivuga ari muri Senat n’ubundi isanzwe ari
urwego rw’abisinzirira kimwe n’abadepite batavugira abaturage.
Imirambo y’inzirakarengane
zikomeje kujugunywa muri Rweru, abana b’u Rwanda bakomeje ushimutwa, umutungo
wa Leta ukomeje gukoreshwa nabi n’agatsiko gatanga amasoko hadakozwe
amapiganwa, agenwa n’amategeko mpuzamahanga y’ubugenzuzi (IAAS)… Ese Makuza
azagira icyo abivugaho??? Ntiyabitinyuka kuko umuhaye akazi amuzi neza ko
adashobora kumuvuguruza mu mafuti ye.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri
na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355