Paul Kagame niba koko ibivugwa na Kayumba ari ukuri, umuvumo w'amaraso y'inzirakarengane z'abanyarwanda umuri ku gahanga n'abazamukomokaho ingoma ibihumbi |
Kubera ko nari
nzi uwo ariwe kandi ko akomeye cyane muri leta ya FPR, akimara kumbwira iyi
nteruro nabanje guceceka akanya nkeka ko arimo kuneka ngo yumve akamvamo bityo
babone uko bamfunga cyane cyane ko Kagame na FPR banga urunuka abanyamakuru
bavuga ibitagenda mu Rwanda kandi nkaba nari muri icyo cyerecyezo kuva
natangira umwuga w’itangazamakuru n’ubu nkaba ariho ngihagaze kandi ntateganya
kuhava kugeza igihe u Rwanda ruzagira ubutegetsi budasumbanya abana barwo.
Yabonye ncecetse
nawe arantumbira abonye nkomeje kudakoma ambaza impamvu, mubwira ko nshaka
ibisobanuro kuri iyo nteruro ambwiye maze yungamo ati : « Icyo
bita Jenoside yakorewe abatutsi ntabwo yateguwe kuko iyo itegurwa ntabwo
abatutsi bari kwicwa mu kajagari kangana kuriya kuko bari kwica umututsi
w’umwarimu n’umukozi wa Leta ukomeye ariko kwica umututsikazi w’umukene
nyakujya utwite ukamusatura inda ibyo ni ukwica mu kajagari nta jenoside irimo,
asoza avuga ko ari ikintu Kagame yihimbiye kugira ngo abone iturufu arisha
ariko atazatinda kubona ko yibeshye kuko ikinyoma kidatekwa mu nkono kabiri!!!»
Kuki aba bahamya-mboni muri iyi Filimu batishe Paul Kagame
ku italiki ya 06 Mata 1994 niba yari yanze kumva inama bamugiraga?
FPR
ikigera ku butegetsi i Kigali bahise bahimba abantu amazina atandukanye yo
kubapfobya no kubatesha agaciro ariko mu byiciro. Nibuka bavuga ko hari abitwa
ABASOPECYA, boda boda zicyaduka bazita NANGABAHUTU, IBIPINGA n’andi menshi
ntarondora.
Ariko Mana, abanyarwanda twaragowe koko: Uyu musaza Tito Rutaremara nawe rwose ngo ari mu bazi neza umugambi w'uko Paul Kagame yahanuye indege yarimo Habyarimana kandi yari azi neza ingaruka zishobora kuba ku muryango nyarwanda nta n'umwe uvuyemo |
Benshi
twajyaga tuganira mu bakada ba FPR wumvaga rwose kuba abahutu n'abatutsi barapfuye muri
1994 ntacyo bivuze cyane kuko icyari kigambiriwe ari ukugera ku butegetsi kandi
bamaze kubucakira. Abantu nka Lt. Col. Rose Kanyange Kabuye, Paul Kagame, Tito
Rutaremara bakunze kuvuga kenshi ko nta mututsi wasigaye mu Rwanda ko abatarahungiye
i Bugande mu 1959 babaye abahutu buri buri ndetse ko nabo ari ibipinga.
Hari
amakuru nizeye nongorewe n’uwo muntu ukomeye muri FPR nababwiye twaganiriye i
Gikondo muri Bar Nyenyeri wambwiye ko ubwo Kagame yajyaga kurasa indeye ya
Habyarimana ngo Tito Rutaremara na Kayumba Nyamwasa baba baramubwiye ko
nayirasa abatutsi bari mu Rwanda babamarira ku icumu ngo Kagame abasubiza ko nta
batutsi azi basigaye mu Rwanda kandi ko abo azi ari abo bavanye i Bugande(bahunze
1959).
Ibi
bikaba bisobanuye ko Kagame yahanuye indege azi neza cyangwa akeka ku ijanisha
ryo hejuru cyane ingaruka zashoboraga kuba ku muryango nyarwanda. Ikibazo
nibaza ni ki: Niba koko “Kayumba na Major Rudasingwa bari bakunze abanyarwanda
kandi bakumva bari babafitiye igishyika cy’ibyago bizababaho, kuki bataburijemo
umugambi wa Paul Kagame wo guhanura indege ya Habyarimana??? Ese bari
kubishobora??? Ese bari babinaniwe???
Ese
niba koko abatanze ubuhamya muri Film RWANDA: UNTOLD STORY bemeza ko Kagame ariwe wahanuye iyo ndege bari
bakunze abanyarwanda mu 1994, kuki batakuyeho Kagame bakigera i Kigali kugira ngo
banoze ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda???
Ese
aho abagaragaye muri iriya filimu ntibaba bari bunze ubumwe
na Paul Kagame mu mugambi mubisha wo kurimbura abanyarwanda nyuma babona
bashwanye nawe bakamushyira ku karubana atari uko bakunze abanyarwanda ahubwo
ari inyungu zabo gusa gusa???
Kuki abavugwa muri iriya Filimu batabwije abanyarwanda ukuri
intambara ikirangira?
Nibyo
navugaga hejuru aha ko bishoboka cyane ko byaba byarakozwe byumvikanyweho kuko
n’ababigaya ubu nta cyo bigeze bakorera abanyarwanda cyerekanaga ko babakunze
kandi babifuriza ikiza. Ibi mbitewe n’uko ingaruka zabaye nyinshi cyane
Habyarimama amaze kwicwa ariko ko iyo aba bavuga batya baba intwari bagashirika
ubwoba hakiri kare bashoboraga kugabanya ubukana bw’ingaruka zakomotse ku rupfu
rwa Perezida Habyarimana ubu ziri kuri buri munyarwanda.
General Faustin Kayumba NYAMWASA wemeza ko yabujije Paul Kagame kurasa indege ya Habyarimana ku mugoroba w'italiki ya 06 Mata 1994 kandi akanamubwira ingaruka zishobora kuzabaho undi akanga akamubera ibamba Natanga nk’ingero zimwe na zimwe: Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashinzwe ubu ikaba igeze ku rwego rwo gupfukamisha abahutu bose n’iyonka yashoboraga guhindura imikorere kandi ikanogera abanyarwanda bose hashingiwe ku masezerano y’amahoro yategurirwaga Arusha akaza guhinduka ibipapuro nyuma. |
Urugero
rwa kabiri ni NDI UMUNYARWANDA: Mu iyubahirizwa ry’iyi politiki y’ikigirwamana,
umuhutu wese agomba kwaka imbabazi kabone n’iyo yaba yari umucuko mu 1994. Iyi
myumvire kandi ishyira ku karubanda umugambi mubisha werekana ko umututsi mu
Rwanda rwa Kagame ari umutagatifu kandi ko ari ndakorwaho, ko nta cyaha
kimurangwaho, ko ariwe mugenerwamurage w’u Rwanda, ko yagowe,...
Ibi
byose bibaho kubera ibikangisho Paul Kagame yirirwa akangisha abanyarwanda ko
yahagaritse Jenocide yakorerwaga abatutsi mu 1994 nyamara niba abavugwa muri iyo Filimu bari babizi bashoboraga gutanga umusanzu wabo ugaragara mu guhindura icyerekezo
cy’ibikorwa byinshi bya politiki ubu bikocamye kandi bikaba bigiye koreka igihugu mu manga.
Umuvumo w’amaraso y’abana b’u Rwanda uri ku
gahanga ka Paul Kagame kandi uzamusama nta kabuza
Burya
muri politiki habamo ibintu bitangaje kandi bitungurana, nimwibuke ukuntu
umugabo Hosni Mubarak watwaye Misiri imyaka irenga 30 abaturage baherutse
kumuturumbura ku butegetsi! Tugaruke iwacu mu Rwanda : Perezida Habyarimana
abaturage bitaga umubyeyi, nta wigeze atekereza ko umunsi umwe bazabyuka
bamuhamagara ngo gisunzu navaho impundu zizavuga n'ubwo aho kuvuga impundu havuze induru.
Nyamara
Paul Kagame wishe abanyarwanda akabicarira, akatugira ayo ifundi igira
ibivuzo, nawe biragaragara ko ariwe utahiwe kandi nkaba mbona azangwa
n’abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo inshuro nka 50 kurusha uko Habyarimana
bamwanze bakanamwangisha abandi.
Impamvu
Paul Kagame azangwa na bose kandi na hose ni uko ariwe mutegetsi wakoze
ibikorwa bigayitse kurusha abandi bose bategetse u Rwanda n’ibindi bihugu
byinshi byo ku isi.
Icya mbere: Paul Kagame niwe muperezida wenyine ku isi
ufite politiki-mbisha yo gukurikira impunzi zamubishije akajya kuzicira mu
bihugu zamuhungiyemo.
Icya
kabiri: Paul Kagame ni umuntu wahemukiye Kiliziya Gatulika ya Roma yica
abasenyeri 3 n’abapadiri icyenda n’abandi bari kumwe i Gakurazo. Iki gisare
kikaba kizatuma nta mukirisitu w’umugatulika wamukunda mu gihe koko yaba
yubashye Kiliziya ya Yezu Kirisitu.
Icya
gatatu: Paul Kagame n’abamushyigikiye bahumbahumbye abaturage b’inzirakarengane
i Byumba, i Kibeho, muri Kongo Kinshasa, i Bugesera, n’ahandi hatabarika mu
Rwanda.
Icya
kane: Paul Kagame n’abahisemo kuba hamwe nawe bashyizeho politiki yo guhotora
abanyarwanda babicisha inzara ku bushake bwagambiriwe ku buryo ubu umunyarwanda
ari mbonabucya cyangwa sinzibiramuka.
Icya
gatanu: Ku ngoma ya Paul Kagame n’abambari be, abantu batagira ingano
bageretsweho ibyaha batakoze barafungwa abandi baricwa abatishwe baramenengana barahunga
hanyuma abo mu miryango y’abageretsweho ibyaha nabo baratotezwa bikomeye ku
buryo bamufiteho urwibutso rubi kandi rutazibagirana.
Hamwe
n’ibi bimenyetso byose mbahaye n’ibindi uruhuri ntarondora, umunsi habonetse
imbarutso abaturage bakumva neza ko aribo bagomba kwirukana agatsiko k’amabandi
kabajujubije, mbabwije ukuri nta muntu uzasigara atavumira Kagame ku gahera
kuko n’abo yakamiye yabateyemo icyoba kandi abazamwanga mbere y’abandi ni
abatutsi yabeshye ko yabarokoye mu gihe ahubwo yabashumurije abishi abizi neza
kandi abishaka.
Ibi
byose umunsi byabaye muzibuke ko SHIKAMA yabyanditse kuko bizaba ari
ibimenyetso by’uko Kagame azaba asamwe n’umuvumo wo kurimbura abana b’u Rwanda
b’inzirakarengane kandi mbona uyu muvumo uzamukurikirana n’urubyaro rwe rwose
hamwe n’umugore we bakazahinduka iciro ry’umugani mu mateka.
Paul Kagame agiye guhitana abandi banyarwanda
niba tutabaye maso!
Niba
hari imyitwarire Imana yanga urunuka ni iy’umunyabyaha ushinga ijosi akanga
kwihana. Perezida Kagame umunsi umwe umunyamakuru wa BBC witwa Zeinab BADAWI
yigeze kumubaza niba koko ariwe warashe indege yari itwaye Habyarimana na
Ntaryamira ku italiki 06 Mata 1994.
Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre umuyobozi mukuru wa IBUKA wari umugabo w'intwari n'inyangamugayo ariko kubera kuba igikoresho cy'agatsiko kabicanyi n'abajura ruharwa bo muri FPR, bigeze n'aho asinya ibaruwa yo kujya gutera ubwoba i Londres ku kicaro cya BBC ibabuza gutambutsa Filimu ivuga uko ba shebuja aribo bamaze abanyarwanda |
Paul
Kagame uhorana ubwoba iteka kandi akanga urunuka abanyamakuru yabaye nk’ukwepa
ikibazo ariko umunyamakuru akomeza kumuhata undi nawe mu kumusubiza aravuga
ngo: “Ariko iyo ndege muhora munshinja kurasa ubundi yarimo iki?”
Iki
gisubizo cyuje agasuzuguro gateye ishozi no gufata nk’ibyo ntazi abantu bari
abakuru b’ibihugu bibiri yerekanye Kagame uwo ariwe kandi ko atagira
ikinyabupfura mu bikorwa no mu mitekerereze ye aho yashakaga kwerekana ko
Habyarimana na Ntaryamira ntacyo bari cyo imbere ye (Paul Kagame).
Iyi
myitwarire yerekanye kandi ko Kagame kugeza n’uyu munsi atari yaca bugufi mu
mutima ngo nibura yemere icyaha yahemukiyeho abanyarwanda anabasabe imbabazi.
Ubwo ibi byombi bitabayeho, kandi nkaba mpamya ko nta n’ibizabaho, Paul Kagame
ashobora guhitana abandi banyarwanda batabarika kubera imyitwarire ye niba tutabaye maso ngo dufatanyirize hamwe kwamagana ikibi.
Si
iyi myitwarire gusa kandi igiye kuba isoko y’amahano n’akaga bizagwirira u
Rwanda kuko nk’uko nabivuze hejuru na politiki ruvumwa ya FPR idashobora
kuzahirima gutyo gusa mu gihe ubu imbere muri uwo mutwe wa politiki wamaze
gusandara ubu bakaba birirwa barebana ay’ingwe kandi baryana.
Ubwo kandi abari kumwe na Paul Kagame ku italiki 06 Mata 1994 batamubujije, batabashije kumwumvisha ko adakwiye kurasa Habyarimana, nibakenyere Kagame akomeze atwumvishe nibo bamudushumurije kuko igihe cyahise kiba kitakigarutse.
Ubwo kandi abari kumwe na Paul Kagame ku italiki 06 Mata 1994 batamubujije, batabashije kumwumvisha ko adakwiye kurasa Habyarimana, nibakenyere Kagame akomeze atwumvishe nibo bamudushumurije kuko igihe cyahise kiba kitakigarutse.
Mu
gusoza iyi nyandiko, uwavuga ko iyo Kagame atarasa iriya ndege abatutsi batari
kwicwa, abasenyeri batari kwicwa, i Kibeho hatari kurimburirwa inzirakarengane,
abanyarwanda batari guhungira Zaire, F.D.L.R itari kubaho, FARG itari kubaho,
IBUKA itari kubaho, TPIR/ICTR rutari kubaho,…ntiyaba abeshye. Ariko ubwo byose
byabaye, abanyarwanda dukwiye gucyenyera tugakomeza kandi tugahangana
n’ikitugoye kurusha ibindi byose aricyo kwirukana ku butegetsi agatsiko k'abicanyi n'amabandi katumazeho
ababyeyi n’urubyaro, igihugu kakaba kagisahuye kacyejeje ubu buri wese akaba yicuza impamvu yavutse kuko kuba mu Rwanda (kuri njye) birutwa no kuba muri gereza!!!
UDAHEMUKA
Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama
ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355