Muri iyo
nyandiko yanditswe n’umunyamakuru witwa RUBIBI Olivier yavuzemo ibirebana
n’ihunga ry’abanyamakuru babiri aribo GATERA Stanley umuyobozi w’ikinyamakuru
UMUSINGI akaba na mwene nyina wa GATSIMBAZI Nelson. Havugwagamo kandi uwitwa
UDAHEMUKA Eric (ariwe njye) umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI kiyoborwa na
NDUWAYO Emmanuel.
Muri iyo nkuru
kandi uyu munyamakuru yabashije kuvugana n’abantu batandukanye barimo Bwana Fred
MUVUNYI umuyobozi mukuru wa RWANDA MEDIA COMMISION na Nyakubahwa NDUWAYO Emmanuel
wambereye umuyobozi w’intagereranywa mu kinyamakuru ISIMBI aho nari mwungirije
ndi umwanditsi mukuru guhera ku italiki 19 Nyakanga 2010 kugeza ku italiki
nahungiyeho ya 01 Mata 2014.
Mu mezi arenga 5
ashize iyi nkuru isohotse kuri Igihe.com nafashe umwanya uhagije wo kuyisoma no
kuyisesengura ubu nkaba aribwo numvise ari ngombwa kugira icyo nyivugaho ku
buryo bw’ukuri kuzuye kandi kudasimburwa kuko njyewe kuva mu bwana bwanjye nta
manyanga, gucabiranya no kubeshya bimbamo kandi aho mvuka mu Byimana, abo
twaturanye i Gahogo kuri Sinyora na Fatima i Gitarama, abo twiganye mu mashuri
yaba ayisumbuye na Kaminuza kimwe n’abo twakoranye ahantu hatandukanye bambera
abahamya.
Icya mbere ni
uko nta kibazo na kimwe mfitanye n’uwanditse inkuru kuko ari uburenganzira bwe
kugira icyo avuga cyangwa asobanuza ku bantu bagiriye igihugu cyabo akamaro b’abanyamakuru
nka twe.
Icya kabiri ni
uko ntigeze njya inama na GATERA Stanley ngo duhungire rimwe, sinzi iyo
aherereye kandi sinakeneye kuhamenya kuko impamvu yanteye guhunga u Rwanda
rwanjye nakundaga yihariye kandi nkaba nkeka ko ntaho ihuriye n’imibereho
n’ubuzima bwite bwa GATERA Stanley uretse ko muzi nk’umunyamakuru mugenzi
wanjye kandi w’inshuti yanjye twahuriraga mu mwuga w’itangazamakuru umunsi ku
munsi.
Icya gatatu
nagira ngo menyeshe abanyarwanda bose ko ntigeze nshimutwa ariko nkaba mbabajwe
kandi mpangayikishijwe bikomeye n’abanyarwanda bashimuswe bakaburirwa irengero
kugeza ubu imiryango yabo ikaba yarayobewe irengero ryabo.
Icya kane ni uko
koko nahunze u Rwanda kuwa kabiri taliki 01 Mata 2014 ku mpamvu nzasobanurira
abasomyi ba SHIKAMA mu nyandiko irambuye nzabagezaho ubutaha. Ntabwo
nashimuswe, ntabwo nishwe kandi ntabwo mfunze ndi impunzi yemewe n’amategeko
y’umuryango w’abibumbye kandi yahawe ibyangombwa na UNHCR ndetse ndi kumwe
n’umugore wanjye n’abakobwa banjye batatu kandi twese turi bazima ntawe uniha
n’igicurane.
Ikibazo
ngifite ku batanze ibitekerezo
Mu mwuga w’itangazamakuru
habamo uburenganzira butandukanye burimo kumenya, kumenyesha, kwemeza,
kunyomoza, gusobanuza n’ibindi. Ibi kandi bijyana n’uko iyo hari inkuru
ikwandikwaho ugasanga ifutamye ukicecekera abantu basoma iyo nkuru bayifata nk’ukuri
kwambaye ubusa.
Mu bantu barenga
22 batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru y’ihunga ryanjye na GATERA Stanley byose
byari mu murongo w’ubwisanzure bwo kuvuga icyo ushaka ku nyandiko n’inkuru
runaka uretse igitekerezo kimwe cyatanzwe n’uwiyise Pacifique wagitanze ku
italiki 22 Mata 2014 saa mbiri z’umugoroba n’iminota cumi n’irindwi
n’amasegonda mirongo itatu n’atatu.
Uyu muvandimwe
nkunda cyane ntamuzi mu gitekerezo cye yagize ati : « Ariko
se Leta yabanje igasuzuma neza impamvu itera aba banyamakuru batabyigiye
guhungabanya umutekano w’igihugu, uyu Eric UDAHEMUKA (ubwo ni jye yavugaga) yirirwaga
azerera muri za Hoteli ashaka ah avana ifunguro rya saa sita ngo igihugu
kimutezeho umusaruro wuhe koko mwabanje mugaha akazi ababifitiye ubushobozi
banabyize mukareba ko itangazamakuru rigenda neza mukoze isesengura murasanga
hafi ya bose batararyize ahubwo bamwe bize imibare imyuga n’ibindi bidafitanye
isano n’itangazamakuru none barahurudutse ngo igihugu kirimo kubahiga mbiteze
amaso!»
Ibisobanuro
byanjye kuri icyi gitekerezo cyatanzwe na Pacifique
Nkurikije imyaka
10 namaze mu itangazamakuru mu Rwanda nkaba nziranye n’abantu benshi cyane
barimo abakomeye n’abaciye bugufi, ndumva ntaho nziranye n’umuntu witwa
Pacifique ari nawe uvuga ko yatanze iki gitekerezo nandukuye mu ibara ry’umutuku
hejuru aha.
Ariko kugira ngo
musubize mumare impungenge nsanze atari ngombwa kwita ku wo ariwe n’ubwo mbona
neza ko ari injiji butwi ndetse ko ashobora kuba atarakandagiye mu ishuri
ndetse akaba atazi kuba umunyamakuru icyo aricyo, mu gihe nyamara we yigaragaza
nk’unzi neza cyane.
Icya mbere : Leta ibanze isuzume igitera abanyamakuru guhunga : Kuva
u Rwanda rwabaho ntabwo ari njye munyamakuru wa mbere uhunze kandi sindi n’uwa
nyuma kuko n’abandi bazahunga niba FPR itimakaje imiyoborere myiza ndetse kuri
njye kuba narahunze nta n’uwo bikwiye kubuza gusinzira uretse bene mama twonse
ibere rimwe n’abandi mfitiye akamaro ku rwego rwa mbere barimo nk’umuryango
nashatsemo,...
Uyu Pacifique
uvuga ngo Leta nibanze isuzume ikidutera guhunga nagira ngo mubwire ko iyo Leta
akeka ko ari umubyeyi ahubwo ariyo idutera guhunga kuko nkanjye yangabyeho
ibitero bitatu byabaye ku italiki 07 Kanama 2012 ubwo banyamburaga LAPTOP yanjye ya TOSHIBA n’ibindi
bibiri byabaye ku italiki 08 Gashyantare 2014.
Icya kabiri : Impamvu itera aba banyamakuru batabyigiye
guhungabanya umutekano w’igihugu : Hano
biragaragara ko utazi icyo uvuga icyo aricyo. Icyo wita guhungabanya umutekano
w’igihugu ni iki ? Ni uguhunga ? Umuntu wese ubona ubuzima bwe buri
mu kaga mu gihugu cye afite uburenganizra bwo guhunga akajya ahandi kuko ibihugu
byose ku isi atari gereza nko mu Rwanda kandi hari aho bubahiriza uburenganzira
bwa muntu; umuntu kabaho atuje.
Ikindi ni uko
nta mutekano w’u Rwanda rwambyaye rwo gaheka nigeze mpungabanya ahubwo icyo
nakoze nakijije maagara yanjye nabonaga ari mu kaga hamwe n’umuryango wanjye
nzizwa umwuga wo gutangaza amakuru arengera rubanda rurimo nawe mwishwe
urwi’imbwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR. Uyu mwuga nkaba ngutangarije ko
nywukunda ndetse n’ubu nawukomereje muri SHIKAMA mbereye umwanditsi mukuru.
Icya
gatatu : Uyu Eric UDAHEMUKA (ubwo ni jye yavugaga) yirirwaga azerera muri
za Hoteli ashaka aho avana ifunguro rya saa sita ngo igihugu kimutezeho
umusaruro wuhe koko! Iyi nteruro y’uyu wiyise
Pacifique nteruye uko yakabaye nkayigarura hano ni nayo yanteye agahinda
ikanatuma ntegura iyi nyandiko : Kuvuga ngo nirirwaga nzerera mu mahoteli
nshaka ifunguro rya saa sita yarambeshyeye kuko nta munsi n’umwe nigeze ninjira
muri Hoteli ntafite ubutumire bugenewe umunyamakuru.
Haba muri Remigo
Hoteli ku Kimihurura inyuma y’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika, haba muri
Mille Collines, Hotel Merdien ku Kacyiru,
muri Sports View Hotel mu Migina(imbere ya Sitadi Amahoro), muri Alpha Palace
Hotel ku Giporoso i Remera, La Palme Hotel i Musanze, C.P.N.D Fatima i Musanze
n’ahandi ntarondora,… nta na hamwe nigeze ninjira ntafite ibaruwa y’ubutumire
kuko umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru aba afite akazi kenshi cyane ku buryo uwo
mwanya wo kujya gufifita atawubona na busa.
Ikindi ni uko
hano biboneka neza rwiose ko uyu wiyise Pacifique atanzi na busa. Mu kinyamakru
ISIMBI nabereye umwanditsi mukuru ku mataliki navuze hejuru, buri kwezi
nahabwaga umushahara ungana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda
(400,000 Rwf) kandi ntugire ngo ndabeshya uze kubireba kuri contrat de travail
(amasezerano y’akazi) ndi bwomeke ku musozo w’iyi nyandiko.
Ikindi ntugire
ngo njyewe nari isarigoma kuko nari nitunze kandi niyubashye. Mfite
impamyabumenyi ya Kaminuza mu Icungamutungo yo ku rwego rwa A0 kandi hejuru
y’ako kazi ko mu kinyamakuru ISIMBI nari na Porofeseri w’Icyongereza n’isomo ryo
kwihangira imirimo ryitwa ENTREPRENEURSHIP naryo nigishaga mu Cyongereza
mu ishuri ryisumbuye rya Diyosezi Gatulika ya Kabgayi riherereye i Nyarusange
ryitwa Collège Saint Jean Nyarusange hato utagira ngo ndi inkandagirabitabo wa
njiji we!
Kugira ngo
wemere ko ibyo mvuga ari ukuri bikaba n’ubuzima bwanjye, iri shuri
naritangiyemo akazi ku italiki 09 Mutarama 2012 nigisha ENTREPRENEURSHIP mu
myaka ya mbere, uwa kabiri, uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu muri HEG. Umuyobozi
w’iri shuri yitwaga Padiri SIBOMANA Oswald tunavuka ku gasozi
kamwe iwacu i Gakurazo mu Byimana ubu akaba aherutse gusimburwa na Padiri NZAYISENGA
Jean Claude kuko ubu Padiri SIBOMANA Oswald yagiye kwiga CATALUGNA muri Espagne
niba ugirango ndabeshya uzambwire nguhe E-mail na Mobile
bye muri Espagne aho yiga umubaze azakubwira.
Hano i
Nyarusange nahembwaga buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na
mirongo itandatu na bitatu na magana ane na cumi n’icyenda (163,419 Rwf) mfite
n’iyandiko y’amasezerano y’akazi nasinyanye na diyosezi ya Kabgayi kandi
umushahara wanjye wanyuraga muri BK kuri Konti yanjye bwite Nimero 056-0291 438 -38/RWF. Uzajye muri BK ubaze bazakubwira ko
iyi konti ari iyanjye.
Ubwo ni ukuvuga
ko ku kwezi nahembwaga amafaranga yose hamwe 563,419 Rwf kandi ndumva
aya mafaranga abantu bayahembwa mu Rwanda ari bacye ku buryo ntari kuyarengaho
ngo njye muri Hoteli guhunahuna ibisigazwa byahawe abakire. Si ibi gusa kandi
kuko nashatse umugore ufite impamyabushobozi ya Kaminuza mu cyiciro cya kabiri
muri agronomie (A0-PV-ISAE
BUSOGO) ku buryo umuryango wanjye wari muri mikeya yabagaho neza
mu Rwanda kandi nsinahunze kubera ubukene ahubwo nagiye kubera impamvu zikomoka
ku murimo wanjye w’ubunyamakuru.
Icya kane : Ahubwo bamwe bize imibare imyuga n’ibindi bidafitanye
isano n’itangazamakuru none barahurudutse ngo igihugu kirimo kubahiga mbiteze
amaso : Hano
naho biraboneka ko ushobora kuba utarageze mu ishuri cyangwa se waba
waranarigezemo mwarimu akaba yarigishaga uri inyuma y’urugi. Ku isi nta masomo
adafitanye isano n’itangazamakuru abaho kuko iyo ugiye gutara inkuru mu ruganda
rukora amagare bigusaba kuba ufite icyo uzi ku igare ku buryo iyo nkuru
yarushaho kuryohera no kunogera abayisoma, abayireba cyangwa abayumva ubaye
warize ibyo gukanika amagare.
Kuvuga ngo
turahurudutse ngo igihugu kirimo kuduhiga, hano wagira ngo ntabwo uzi agaciro
k’ubuzima. Ushobora kuba waronse ku ibere ry’ubugome bwa FPR aho bakwica
bakagusaba guceceka no kuvuga ko byose bigenda neza. Njyewe rero ntabwo
nakwemera ko bikomeza gutyo.
Ikindi kigomba
kumvikana ni uko nta muntu uhunga igihugu cye asetse ahubwo haba hari ibibazo
bikomeye byaburiwe umuti n’abategetsi ba Leta ikambere noneho aho kubicyemura
bagahiga buhongo abanyamakuru babiseruye kandi icyo tuba tugamije ari ukuvura
umuryango nyarwanda atari ugusenya.
Umusozo
Mu gusoza iyi
nyandiko ndongera gushimira inshuti yanjye RUBIBI Olivier wanditse iyi nkuru
kuko yakoze akazi ke. Uyu wiyise Pacifique ndamusaba ko niba mubeshye muri ibi bisobanuro
ntanze yazanyandikira kuri E-mail yanjye bwite udaheric@gmail.com
akongera akanyomoza kimwe n’uko akeneye kugira ibindi ambaza nabwo niteguye
kuzamusubiza kandi ubu tubaye inshuti zikomeye kuko nkunda ubwisanzure ndetse
azananyandikire ambwire Nimero ya Konti ye muri Banki mwoherereze 200 Euros agure
icupa.
Ikindi gishoboka
ni uko uyu wiyise Pacifique ashobora kuba ari umumotsi wa FPR wanyandagaje ngo
anyangishe abanyarwanda bankundaga mu biganiro byiza nabagezagaho kuri Radiyo
Mariya Rwanda n’inyandiko zanjye basomaga mu ISIMBI mu gihe cy’imyaka 10
(2004-2014) ariko nkaba mubwira ko yibeshye cyane kuko agaciro k’umuntu ariwe
ukiha kandi nkaba nzakomeza kugaharanira mpesha ishema abanyarwanda kandi
nkomeza kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwabo ku buryo ntawabasha
kugahanantura kuko nzi igikwiye muri ubu buzima bwa hano ku isi.
Ndashimira kandi
abanyarwanda bose basomye iyo nkuru ku IGIHE.COM nkaba nizera ko mubonye ukuri kwose
ku binyerekeye kandi nkaba mbashimiye ko mubisobanukiwe neza. Imana ikomeze
kurinda u Rwanda rwambyaye n’abarutuye bose nanjye nzakomeza kurusengera no
kurusabira ubudatuza kuko ntawe ucika mu gihugu cye kuko ari isano idasenyuka
bibaho.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355