Blaise COMPAORE |
Abaturage batwika inzu Inkomamashyi zikoreramo kuri 30/10/2014 |
Prezida Blaise Compaore ni muntu ki?
Blaise Compaore ni umugabo utavuga wigirira amagambo make mu kanwa, ariko inyota ye y'ubutegetsi, uko yapanze kubugeraho yica inshuti ze magara zirimo n'uwahoze ari Perezida w'igihugu cye Thomas SANKARA muri 1987, n'uko yakomeje kwisasira abandi kugirango agundire ubwo butegetsi, gutegekesha igitugu abaturage batamushaka , usanga uyu mugabo ntaho ataniye na Perezida Kagame Paul w'u Rwanda. Blaise Compaore aturuka mu bwoko nyamwinshi buri muri Burkina bwitwa MOSSI, yavutse kuri 3/2/1951, ashyingiranwa na Chantal Terrasson muri 1985, nta mwana bigeze babyara.
Blaise Compaore akora kudeta muri 1983
Ku myaka 30 gusa y'amavuko, afite ipeti rya kapiteni, Compaore yakoze kudeta muri 1983 ahirika uwari prezida w'icyo gihugu afatanyije n'abandi basirikare barimo kapiteni Thomas Sankara bari barabaye inshuti kuva bahurira mu mashuri ya gisirikare muri Maroc na Madagascar, kapiteni Henri Zongo na Majoro Jean Baptiste LINGANI. Aba bagabo bitoyemo uba perezida ariko nubwo Compaore ariwe wateguye kudeta, uyu mwanya wahawe Kapiteni Thomas SANKARA.
Compaore yica Sankara agafata ubutegetsi kuri 15/10/1987
Sankara akimara guhabwa ubutegetsi, yakoze ku buryo ubutegetsi bujya mu maboko y'abaturage, ashyiraho komite z'abarevolisiyoneri, muri make ashaka kuyobora igihugu cye akurikije icyerekezo cy'abakomuniste batari bakunzwe n'abanyaburayi n'Amerika. Hagati aho twabibutsa ko iki gihugu cyakolonijwe n'Abafransa batajya bareka kwivanga muri politiki n'ubukungu bw'ibihugu byose bakolonije. Aba bagashakabuhake rero bahanganye na SANKARA karahava, urugero ni igihe icyorezo cya SIDA cyariho gica ibintu, abafransa bashyizeho itegeko ko umunyafurika wese uje mu Bufransa agomba kubanza kwipimisha SIDA mu bitaro byemewe n'Abafransa, Sankara nawe yahise ashyiraho itegeko ko Abafransa bashaka kuza muri Burikina Faso bagomba kuzana icyemezo nk'icyo; ibi rero byaje kurakaza Abafransa ku buryo bizwi neza ko aribo bategetse Blaise Compaore kwica perezida Sankara kuri 15/10/1987 amuhamba mu kinogo rusange n'abandi bicanwe nawe muri iryo joro.Uyu Sankara yari yarafashwe nka perezida w'intangarugero muri Afrika ku buryo umunsi yiciweho amashuri menshi muri Afrika yafunze imiryano, urubyiruko ruririra Sankara, ndetse n'ibihugu bimwe bitangaza iminsi 3 y'icyunamo; urukundo uyu mugabo yakundwaga urubwirwa n'abantu besnhi bitwa SANKARA hirya no hino muri Afrika.. Reba amwe mu mafoto ya Sankara ari perezida hasi aha:
Ayo magambo yo hejuru niyo Sankara yagenderagaho kandi niwe wayivugiye"Impirimbanyi nk'umuntu ishobora kwicwa, ariko ntawe ushobora kwica ibitekerezo byayo" |
Compaore yitoza mu matora afifitse,
Blaise Compaore akimara gufata ubutegetsi, yatangarije abaturage be n'isi ko yabikoze kugirango "akosore" amakosa ya Sankara, nyamara niwe wari umwungirije bafite bombi ibiro bimwe mu ngoro y'umukuru w'igihugu!Nyuma yaje gukoresha amatora yagiye atsinda bitamugoye muri 1991, 1998, 2005, na 2010. Mu matora ya mbere yo muri 1991, abantu banze kuyajyamo bamagana uburyo yakuyeho SANKARA, abagera kuri 25% gusa by'abagombaga gutora nibo babikoze. Mu matora yakurikiyeho yo muri 1998 amashyaka ya politike yari muri Burkina yananiwe gushyira hamwe ngo ashake umukandida uhangana na Blaise, buri wese yitoza ku giti cye, maze biha uyu mwicanyi gutsinda amatora ku majwi 80%!
Abasirikare bigumura kuri Compaore bagahita bicwa bose
Muri 2003, igice kimwe cy'abasirikare barigumuye batera ibigo bya gisirikare n'ingoro ya Compaore ndetse no mu murwa mukuru bagenda basahura bavuga ko bashaka ko imishahara yabo izira igihe. Abenshi muri aba basirikare barishwe maze ubuzima burakomeza
Ishyaka riri ku butegetsi CDP risaba ko Perezida Compaore yakomeza kuyobora Burkina kugeza apfuye.
Mu mwaka wa 2000 hashyizweho itegeko nshinga rishya rigenera manda ebyiri perezida wa repubulika. Ni ukuvuga ko Compaore atagombaga kongera kwiyamamariza kuyobora Burkina, ariko siko byagenze kuko abamushyigikiye bavugaga ko manda 2 za mbere ya 2000 zitareba Compaore, iki kibazo kikaba aricyo kiri n'i Burundi kwa Petero Nkurunziza. Tugarutse kuri Burkina, muri 2005 Compaore yariyamamaje aratorwa no muri 2010 bigenda bityo.
Abaturage batwika icyicaro cy'Inteko-nshingamategeko kuri 30/10/2014
Nkuko bimenyerewe ko iyo abaperezida b'Afrika bashaka kwereka amahanga n'abatugae ko gahunda zabo z'urukozasoni zaciye mu nzira zemewe n'amategeko, babinyuza mu Nkomamashyi zabo nka zimwe za Kagame zo ku Kimihurura, Compaore nawe yari yabwiye izi nkomamashyi ko ziterana kuri 30/10/2014 zikemeza ko yongera kwiyamamaza! Amashyaka atavuga rumwe na Leta nayo yari yabukereye, abasirikare n'abapolisi nabo babukereye maze bakoresha ingufu babuza abaturage bagera kuri miliyoni imwe bari bihaye imihanda, kugera ku badepite. Nyuma ariko ingabo zaje gufumyamo maze abaturage batwika cya cyicaro cy'urukozasoni, barakomeje bajya no gutwikira murumuna wa perezida Blaise COMPORE ejo byavugwaga ko yafatiwe ku kibuga cy'indege ahunze.
Abaturage batwika inzu Inkomamashyi zikoreramo kuri 30/10/2014 |
Compaore yihisha, Ubufransa bwivanga, abanyepolitiki bajya kugisha inama umwami MORO NABA
Nyuma y'uko kugumuka kw'abaturage bayobowe n'bakuru b'amashyaka, ntawamenye aho Blasie Compaore ari. Ingabo kabuhariwe zimurinda , ejo ziriwe zikozanyaho n'abaturage zibabuza kujya gutwikira Blaise COMPAORE.Ubufransa nabwo bufite abaturage 3500 muri Burkina ejo bwatanze nimero bahamagaraho kugirango batabarwe ibintu biramutse bikomeye.Ambasaderi wa France kandi niko yacicikanaga ajya guhura n'abategetsi n'ababarwanya. Ku mugoroba niho ari abari ku butegetsi , ari n'abayoboye imyigaragambyo yo kubukuraho, bose bagiye kubonana n'umwami MORO NABA twavuze hejuru akaba ari umuntu wubahwa cyane muri iki gihugu ku buryo bamwe banamwita umwami wa Ouagadougou.
Compaore atangaza ko asheshe inteko y'inkomamashyi na Guverinema, inzibacyuho y'umwaka
Ku masaha ya ninjoro, abanyamakuru bagejejweho itangazo bari biriwe bategereje umunsi wose: iseswa ry'inteko nshingamategeko njye nita inteko y'inkomamashyi kuko ikora nk'imwe yacu yo ku Kimihurura, iseswa rya guverinema, no gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe nk'iby'intambara!Ikindi ni uko ngo leta n'abatavuga rumwe nayo bagomba kwicara bagashyiraho ubuyobozi bw'inzibacyuho buzamara umwaka, abanyamakuru babajije umusirikare wasomaga iri tangazo niba Compaore akiri perezida, baraceceka bahita bigendera. Nyuma gato Perezida Blaise Compaore uri mu bwihisho yagaragaye kuri Televiziyo yemeza ko agiye kuyobora inzibacyuho igihe cy'umwaka akazaha ubutegetsi uzatsinda amatora!Ibi byatewe utwatsi n'abakuru ba opozisiyo muri iki gitondo cyo kuwa gatanu tariki ya 31/10/2014, bo batangaje ko bashaka ko Compaore agenda nta kindi, umwe muribo yemeje ko ibiriho bibera mu gihugu cye ari Revolisiyo y'Abirabura ba Burkina nk'iyabaye mu bihugu by'Abarabu mu myaka ishize.
Mbere yo gusoza iyi nyandiko Shikama irabamenyesha ko Perezida wa France bwana FRANCOIS HOLLADE yari amaze ibyumweru 3 yandikiye Perezida Compaore amugira inama yo kudahirahira ngo ahindure itegeko-nshinga, ndetse amwizeza ko azamufasha kubona akazi gakomeye mu miryango mpuzamahanga nkuko babikoreye Alfa Omar Konare wa Mali, Petero Buyoya w'i Burundi, n'abandi. Twizere ko iyi revolisiyo ikomeza ikagera n'ahandi abaturage bakandamijwe n'ingoma z'udutsiko nko mu Rwanda. Iyi nzira Revolisiyo ya Burkina iriho icamo ndumva isa n'iyo nashushanyije mucyo nise "REVOLISIYO y'IKARAMU" igomba kwirukana Kagame Pawulo n'Agatsiko ke ku butegetsi, icyo namagana muri ibi byo muri Burkina ni itwika no kwangiza ibyo ejo bazakenera ngo bakomereze aho Perezida Compaore yari ageze yubaka igihugu.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355