Gereza nkuru ya Kigali(1930) |
Uyu muzungu yahise anyibutsa akandi gatendo ka Nyakwigendera Moamar Kadafi wahoze ari perezida wa Libya uherutse kwirenzwa n'abazungu muri 2011. Uyu mutegetsi yigeze kuza mu ruzinduko mu Rwanda niba nibuka neza muri 1986 maze Ikinani Kitananiye abanzi n'abagambanyi kimutembereza Kigali yose. Kuva ku kibuga cy'indege cy'i Kanombe kugera za Nyamirambo urubyiruko rukunda kwita Nyamijos yakiriwe n'abanyarwanda bakoraga animasiyo. Si ukubyina no kuririmba maze barasizora ngo berekane urugwiro ruranga umunyarwanda. Ibi rero bikaba bitabaga muri Libya aho umutegetsi usuye iki gihugu yakirwa n'abategetsi gusa. Mu gihe Kadafi yari yiherereye na Kinani bavuga ibyo umubano wabo bombi, hari abavuga bashyenga cyangwa wenda ari ukuri ko ngo Kadafi yabajije Ikinani ati:" harya abaturage bawe ni miliyoni zingahe?"Habyarimana ati zirindwi. Abashyenzi bakomeza bavuga ko ngo Kadafi yamubwiye ati:" Aba basazi bangana gutya uzabakizwa n'iki, uzaze nguhe amapingu yo kubazirika" bakomeza bavuga ko Kadafi yahise aha u Rwanda inkunga y'amapingu miliyoni zirindwi!!!
Si abazungu gusa bitura abanyarwanda kubazirika; uribuka neza inzinduko zinyuranye Kagame Pawulo aherukamo mu ntara y'uburengerazuba agiye kubakangurira ngo kudakorana n'abo yita abanzi. Abanyacyangugu bacinye akadiho karahava, Kagame Pawulo wari wajyanyeyo umujinya w'umurandurazuzi yisanganiwe akanyamuneza karamusaga aramwenyura! Byaje kuba byiza kurushaho umukecuru wari wateguwe na DMI ahagurutse agasaba ku mugaragaro ko Kagame yashwanyaguza itegeko-nshinga maze agategeka u Rwanda ubuziraherezo. Iki cyifuzo kinyuranye n'icyo yari amaze iminsi yumvanye Karugarama Tharisisi cyaramunyuze maze agereka akaguru ku kandi araseka cyane. Kubera ibi byose abanyacyangugu baherutse kumukorera biri mu rwego rwo hejuru, mperutse gusoma inkuru mu byumweru 2 bishize ku gihe.com ko Kagame Pawulo agiye kubitura iyi neza bamugiriye abubakira GEREZA iruta iyo bari bafite.
iyi nzu iriho yubakwa iri ahahoze rezida wa Mbere w'umudage abanyarwanda bise Kanayoge ( Richard Kandt) iriya nzu yindi iri kure yubakishije amatafari ahiye ni Gereza ya 1930 |
Iyubakwa ry'iyi gereza ryanteye kwibaza byinshi: ese mama Kagame yaba yarabaye nka Kadafi yabona abantu babyinana urugwiro akagirango ni abasazi?Ese ntiyaba yarumvise ibyo uriya mukecuru yasabaga ubundi koko byakorwa n'umusazi gusa, akagirango Abanyacyangugu bose basaze nkawe?Wowe usoma iyi nkuru ntiwirye icyara ngo ugirengo iriya gereza yubakiwe abanyacyangugu gusa kuko nkuko shikama imaze iminsi ibikugezaho, mu rwego rwo kumvisha abanyarwanda, umunyakibungo ashobora gufungirwa i Cyangungu, Umunyabutare akajyanwa ku Gisenyi kugirango bene wabo w'imfungwa batayigemurira. Bityo, iriya gereza igiye kubakwa i Cyangugu ni iyanjye nawe, n'uriya na bariya ndetse na Kagame ugiye kuyubakisha ishobora kumwakira; iyumvire hasi aha uko byagendekeye Major Lizinde Tewonesti kubwa Kinani.
Abanyapolitiki bo muri Republika ya mbere yo kwa Kayibanda bamaze gufatwa bakoherezwa gufungirwa muri Gereza ya Ruhengeri nyuma ya kudeta yo muri 1973, ni kenshi bagiye bataka ko urumuri ruriyo rudahagije. Lizinde wari ushinzwe iperereza no kumvisha abo banyapolitike mbere y'uko bicwa, yashimangiye ko abari muri gereza urumuri rubakwiye ari urwo. Mu gihe yari afashwe muri 1980 ashinjwa gushaka guhirika Kinani, yafungiwe muri iyo gereza nawe maze urumuri rumubana ruke niko guhamagara umukuru w'iyo gereza witwaga SEMBAGARE ati : " Niko sha Sembagare we, ko urumuri ruri hano ari ruke wadusabiye bakarwongera" Sembagare yaramusubije ati: " urambaza iki, ibiri aha byose si wowe wategetse ko biba gutya?Shinyiriza"
Kagame rero kugirango atazatungurwa nka Lizinde, muri iyo gereza nshya ya Cyangugu n'izindi nyinshi ateganya kubaka, nashyiremo ibyangombwa bihagije ku buryo umunyarwanda wese ugiyemo azajya asangamo ibyo yakundaga; nka njye Nkusi ngasangamo ibijumba byokeje n'amarwa, Kagame agasangamo televiziyo yo kureberaho ARSENAL, Habineza agasangamo inkumi nyinshi zo gukomeza kwigisha umuco nyarwanda, Bazivamo agasangamo ibiryo bihagije n'Abapfubuzi bagasangamo abapfubura. Bigenze bityo, amahanga ntacyatuma adakomeza kuza kwigira ku Rwanda!
Kagame rero kugirango atazatungurwa nka Lizinde, muri iyo gereza nshya ya Cyangugu n'izindi nyinshi ateganya kubaka, nashyiremo ibyangombwa bihagije ku buryo umunyarwanda wese ugiyemo azajya asangamo ibyo yakundaga; nka njye Nkusi ngasangamo ibijumba byokeje n'amarwa, Kagame agasangamo televiziyo yo kureberaho ARSENAL, Habineza agasangamo inkumi nyinshi zo gukomeza kwigisha umuco nyarwanda, Bazivamo agasangamo ibiryo bihagije n'Abapfubuzi bagasangamo abapfubura. Bigenze bityo, amahanga ntacyatuma adakomeza kuza kwigira ku Rwanda!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355