Pageviews all the time

Perezida Michael Sata wa ZAMBIA yitabye Imana mu bitaro by'i London aho yivurizaga indwara y'umutima/ NKUSI Yozefu

Michael SATA(+)
Michael Sata  bari barahaye akabyiniriro ka KING COBRA wari Perezida wa Zambia yitabye Imana afite imyaka 77 y'amavuko akaba yaguye mu bitaro by' i London mu Bwongereza, King Edward VII. Umunyamabanga mu biro bya Perezida Sata bwana Roland Msiska watangaje iyi nkuru kuri Radio/Televiziyo ya Zambia yagize ati : 
" Mbabajwe no kubagezaho inkuru y'incamaugongo y'urupfu rwa Perezida wacu twakundaga. Mugumane ituze, ubumwe n'amahoro muri ibi bihe bikomeye turimo. ". Amakuru aturuka i London aravuga ko Umugore we n'umuhungu we bari bamuriho mu bitaro aho i London nyine. 


Perezida SATA ni perezida wa 2 wa Zambia upfuye akiri ku butegetsi nyuma ya  Levy Mwanawasa. Perezida Sata akaba apfuye ubukungu bw'igihugu cye butari bwifashe neza, ifaranga ry'igihugu cye rikaba ryari ritangiye guta agaciro kuva aho perezida SATA atangiriye kotsa igitutu abashoramari bakoreraga muri iki gihugu ngo bahindure imikorere yabo, cyane cyane sosiyete icukura amabuye y'agaciro y'umuringa  KONKOLA COOPER MINES ikaba ari nayo iha akazi abantu benshi muri Zambia, Sata akaba yari amaze kuyiha gasopo ko ashobora kuyambura ibyangombwa byo gukorera muri Zambia.

Ubu rero haribazwa ugiye  gusimbura uyu muperezida muri iki gihe cy'inzibacyuho y'iminsi 90 iteganywa n'itegeko-nshinga kugirango hatorwe umuperezida mushya mu matora rusange. Abashyirwa mu majwi mu bantu bashobora kujya muri uyu mwanya w'inzibacyuho ni minisitri ushinzwe ingabo z'igihugu EDGAR Lungu n'umuzungu wari visi- perezida GUY Scott. Abantu benshi bakaba bemeza ko uyu GUY aramutse atorewe uyu mwanya yaba abaye umuzungu wa kabiri uyoboye igihugu cy'Afrika y'abirabura nyuma ya Frederik DE KLERK wo muri Afrika y'Epfo watorewe kuba visi perezida muri 1994 yungirije Nelson Mandela. Aba bakomeza bavuga ariko ko uyu muzungu adashobora kwiyamamariza kuba perezida mu matora rusange ataha kubera inkomoko ye, ibi ngo abazambia bakaba babikomeraho cyane. Ibyo ugiye gusigara mu ntebe ya SATA muri iyi minsi 90 bizamenyekana ejo ku wa gatatu tariki ya 30/10/2014, mu nama y'abaminisitri izaba mu gitondo.

Shikama yifatanyije muri aka kababaro n'umuryango wa nyakwigendera Sata. Imana imuhe iruhuko ridashira.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355