Gakwaya Danaseni wafungiwe i Burndi azira guhanurira Nkurunziza na Kagame |
Kuva FPR yatangira guteza imiborogo mu Rwanda
no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika ku itariki ya 1/10/1994, abanyarwanda
benshi niho batangiye kumva ijambo«ubuhanuzi»
ubwo bibandagaho bukaba ari ubwa Magayane.
Kuva icyo gihe uko iminsi yagiye yisunika, niko bagendaga bareba ibintu biriho
bibakorerwaho bakagira bati : «ibi
Magayane yari yarabihanuye» , nkaho bariho basoma amateka mu gitabo . Nyuma
ya Magayane haje abandi benshi bagiye bahanura bakabizira nkuko yari
yarabyivugiye ko nyuma ye hari abazahanura nkawe bakabizira: harimo nka
Nsabagasani watotejwe kugeza ahunze u Rwanda, Mama Domitila wishwe, ba bakecuru b’Intwarane za Yezu bafungiye muri 1930 n’uyu Gakwaya Danaseni Ubu u Burundi
bumaze gufunga.
Umuhanuzi ni muntu ki?
Ijambo umuhanuza riva ku nshinga « guhanura» bikaba bisobanura kuvuga ibizaba
mu nzagihe ku muntu , ubwoko runaka cyangwa igihugu runaka. Mu bihe byo hambere
cyane aba bahanuzi babayeho na mbere y’ivuka
rya Yezu mu gihugu cya Israeli bakaba
ari abantu bari bubashywe mu muryango, icyo bavugaga cyafatwaga nk’ikivuye ku
Mana.Urugero ni igihe Musa yajyaga muri Egiputa ( Misiri) akabwira abayisraeli
gusiga amaraso ku nzugi zabo kugirango Imana ize irimbure abana b’abahungu ba
Egiputa. Ikindi ni igihe umuhanuzi Yesaya yajyaga kubwira umwami Dawudi ko kuba
yicishije Uriya w’Umuheti kugirango abohoze umugore we Bersheba, umwana uzavuka kuri iryo
sambana azapfa kandi ko kuva uwo munsi inkota itazava ku muryango w’inzu ya Dawudi.
Niko
byagenze umwana akimara kuvuka koko yarapfuye kandi habaho intambara mu
uryango wa Dawudi akiriho bitangira umuhungu we Abusalomo amwigomekaho ingabo ze zirwana n’iza Dawudi kugeza Abusalomo
apfuye Dawudi wari warahunze Yerusalemu akabona kugaruka ku ngoma. Nyuma ye
kandi niho habaye isubiranamo nanone mu muryango we kugeza igihe Israeli
icitsemo ubwami 2 nyuma y’umuhungu we Salomoni yabyaye kuri uriya mugore
yabohoje Bersheba. Uyu Salomoni nawe Imana yanze kumuhana kuko ariwe wubatse
urusengero i Yerusalemu ariko nawe kubera abagore benshi barenga 1001 yari
afite barimo abanyamahanga nka Misri na
Kanani batumye asenga imana zabo Imana yaramurakariye niko guhita itera ririya
subiranamo nyuma ye igihugu cye kigacikamo kabiri n’intambara zitabarika
zakurikiyeho nkuko byari byarahanuwe.
Si muri israeli gusa kuko no mu buhungiro Dannyeli yaburiye umwami w’umunyagitugu
Nebukadineza wayoboraga igihugu cy’igihangange ku isi icyo
gihe cyitwaga BABILONI ko Imana
izamuhana bikomeye kubera kugondeka ijosi kwe, byarabaye kuko uyu mwami yagiye
kuba mu ishyamba akajya arisha nk’inyamaswa kugeza igihe yihaniye.Tugarutse
kubyo mu Rwanda, abanyarwanda bemeza ko ibyo Magayane yahanuye byose biriho
biba uko yabitondekanyije hakaba hasigaye gusa kuraswa kwa Kagame amaze gutera
RDCongo.Ibi n’abazungu bamwe na bamwe basigaye bemeza mu isesengura ryabo ko
Ibyo Magayane yahanuye byabaye kandi bikaba bikomeje koko ku buryo n’ibisigaye
bitaraba bishobora kuzaba.
Nyuma yanjye hari abazahanura nkanjye babizire |
Ibyahanuwe kuri
Kagame Pawulo na Nkurunziza umuntu yabiha agaciro?
Umuhanga w’umufransa umwe yaravuze ati: «
niba isi yayoborwaga n’ukuri, abo twita ba Mayibobo bari ku mihanda harimo
abaza bakayobora ibihugu byabo neza kurusha abayobozi dufite ubu».Ubundi
Yesu nawe yungamo ati: « kuko nta muhanuzi wemerwa iwabo, reka ubu
butumwa mbwishyirire abanyamahanga!».Izi mvugo uko ari ebyiri
nzishyiriyeho kugirango tutazajya dufata ibintu runono kuko bitavuye ku muntu warangije
kaminuza cyangwa utava mu muryango w’abaherwe.
Ni kenshi twagiye tujya mu makwe tugasanga uyobora
imihango ari umuntu utize, ariko wakumva ijambo avuze, uko yitsa imvugo
ahagomba kwitabwaho cyane, uko interuro zihererekanyije, ukumva harimo injyana
, ku buryo wumva uyu muntu yakomeza kuvuga, ibi nibyo twita impano kimeza utagomba
kuba waraciye mu ishuri. Nyamara iyo
bahaye ijambo uwarangije kaminuza ukabona ariho ararya iminwa yewe n’iyo yaba
afite impapuro yanditseho rya jambo rye.
Aba bahanuzi nabo akenshi bafite impano kimeza
bakura mu kumenya ibyahise bakaba bateganya ibizaba ejo.
Iyo urebye neza aba bahanuzi, usanga ari abantu bakurikirana
neza politike y’ibihugu byabo umunsi ku wundi, kandi bakaba bafite
ubunararibonye no mu byahise by’ibyo bihugu. Nka Magayane yabwiraga Habyarimana
ko nta ntsinzi abona, ibyiza ari uko yasubiza igihugu ABANYENDUGA kuko aribo
bazi abatutsi neza, akongera agatekereza ko abatutsi kugirango baze bafate
ubutegetsi mu Rwanda bavuye Uganda batabigeraho badafashijwe n’abazungu kuko
aribo bari baranimitse Museveni wayoboraga
aho abo batutsi bagombaga gutera baturutse.
Iyo usesenguye ubuhanuzi bwa Gakwaya Damaseni,
usanga nawe ari umuntu uzi akahise k’i Burundi akagasanisha n’ibiriho biba ubu
agahita atumbereza mu nzagihe agahanura ibizaba, kandi ukumva koko ari ibintu
bifite injyana n’ukuri ibi niko bimeze no ku buhanuzi afite ku Rwanda. Arahanurira
Abarundi cyane cyane ku buryo bwimbitse kuko avuga ibizaba n’aho bizabera n’impamvu.
Nk’urugero aravuga ko mu nsengero zose bazarimbuka kuko abapasiteri batagikora
umurimo w’Imana ahubwo bayobotse
ibinyoma bya politike n’ubucuruzi, naho abanyeshuri bo muri kaminuza y’u
Burundi bo ngo bibera mu busambanyi.
Ikindi yibandaho ni uko « UKUDAHANA» kwabaye akarande i Burundi, kugiye kubakoraho aho
agira ati: « amaraso y’abatutsi , n’ayo abahutu yamenetse agiye guhorwa kandi
ababigizemo uruhare barimo Perezida Nkurunziza na Buyoya nabo intambara igiye
kuba izabahitana kugirango baryozwe ayo maraso.»Kubona Nkurunziza,
Kagame na Kabila bariho bakora ibishoboka byose ngo bapfire ku butegetsi, nta
washidikanya ko aba bagabo bariho baganisha ibihugu byabo mu ntambara kandi
nabo zikaba zabahitana.
Tanzaniya nayo aravuga ko igiye kwibasirwa n’intambara
nk’iziri muri Irak, nyuma y’imayaka myinsi iki gihugu gifte ituze n’umutekano
kubera ko ngo abayobozi n’abaturage babcyo bihaye satani. Ibi Shikama ikaba
imaze iminsi ibagezaho inyandiko zibishimanagira zerekeranye n’ukuntu Kagame
yatejeyo akavuyo ubu ibigo bya polisi bikaba byibasiwe n’abantu bitwaje
intwaro ku buryo hamaze gupfa abapolisi
batari bake. Niba abapolisi badafite umutekano aribo bagomba kuwurindira
abaturage, urumva ko ntaho iki gihugu kigana koko atari mu ntambara z’ubwiko.
Uyu muhanuzi aremeza
ko Kagame na Nkurunziza batazarenza umwaka wa 2015 bakiriho
Ukurikije uko politike yifashe mu karere,
usanga koko iby’uyu mugabo avuga byaba ari ukuri; Kagame yanze kugirana
ibiganiro n’abamurwanya barimo FDLR yihitiramo kwisunga abakoresha ingufu z’ikuzimu(Furamaso)
nka R. Warren, Bill Gate , Clinton na Blair nkuko igihe.com giherutse kwandika ko ngo Kagame akomeye kandi yubashywe kuko ngo afite Rick Warren ugira inama abaperezida bo
ku isi!!Shikama imaze iminsi ibagezaho nanone ukuntu Kagame yarangije gutegura intambara
azatangiza mbere ya 15/12/2014 kugirango atange FDLR na RNC nabyo bishobora kumugwa gitumo igihe icyo aricyo cyose.
Ibi uyu muhanuzi arabigarukaho aho yemeza ko RNC izatera iturutse i Burundi n’igice
kimwe cya FDLR n’ingabo za Kigeri, ikindi gice cya FDLR kigatera giturutse ku
Gisenyi; aba bose bagahurira i Kigali ngo bakimika RUSESABAGINA Paul. Ariko aha
sinumva impamvu FDLR na RNC batakwishakamo uyobora igihugu kugeza bagihaye Rusesabagina
Paul!
Rimwe na rimwe
abahanuzi bashyira amarangamutima mubyo bavuga
Bamwe mu bahanuzi iyo bamaze kubona abaturage
babayoboka bashobora gutanga n’ubutumwa butari bwiza mu mibereho y’abaturage. Nko
kuvuga ko kuringaniza imbyaro ukoresheje kwifungisha, gukoresha agakingirizo
wirinda indwara zituruka mu njyanisha-bitsina ngo Imana nabyo igiye
kubirimburira abantu, ndumva ibi nta muntu muzima wabiha agaciro. Kubuza
abaturage kujya mu mashyaka akavuga ko abantu bagomba kuyatera umugongo
bakikurikirira Imana gusa, ndumva ibi nabyo biteye agahinda kuko nta muntu
muzima wabuza abaturage gutegura ejo hazaza habo bagira ubukanguke mu kugira
uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu cyabo; ibi akenshi bikaba bituruka
muri Demukarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
Ibyo aribyo byose, u Rwanda , u Burundi na
RDCongo biriho biragana ahabi kubera kwikunda kw’abayobozi babyo, umunota uwo
ariwo wose bakaba babiroha mu manga kandi nabo bakajyana nabyo nkuko abahanuzi
banyuranye batahwemye kubivuga bakabizira. Nyamara icyari gikwiye kwari ukureba
kure hakaba kwigomwa kwa buri wese hagategurwa ejo hazaza heza hadaheza uwo
ariwe wese tukaba mu mudendezo nk’abaturage b’ibindi bihugu by’Afrika n’ahandi
ku isi. Mana rinda u Rwanda, u Burundi , RDCongo n’Afrika yose.
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355