Menya amabanga utari uzi
ku bucuruzi bwa PREPEX
Byose byaturutse ku gitekerezo
cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishaka kugabanya amafranga zitanga hirya no
hino ku isi mu rwego rwo gukumira kwiyongera k’ubwandu bw’umugera wa
SIDA(HIV/AIDS). UNAIDS, umuryango ushamikiye kuri LONI ushinzwe kurwanya SIDA
wemeza ko isiramura rikozwe neza rishobora kugabanya ubwiyongere bw’abantu bandura
uyu mugera buri mwaka ku rugero rwa 60%. Amerika yasamiye uyu mubare hejuru
maze isanga ko kuva muri 2009 kugeza 2015 haba hamaze gusiramurwa abantu b’igitsina
gabo mu bihugu 14 , ngo ku rugero rwa 80% kandi ngo ibi bishobora kurinda abantu bagera kuri miliyoni 4 ubwandu bwa SIDA. Amerika yasanze kandi kuva
muri 2009 kugeza muri 2025 ishobora kuzigama miliyaridi hafi 21 z’amadolari ku
kayabo yafashaga mu kurwanya SIDA hirya no hino ku isi.