Mu nyandiko mperuka kubagezaho navuzemo iby’umugabo
Nikola Machiaveli uhamya mu gitabo cye «
igikomangoma» ko inzira zose zikoreshwa kugirango ubutegetsi bugerweho
kuko iyo wamaze kubucakira intebe wicayeho ariyo isobanura inzira wanyuzemo: ni
ukuvuga ubwicanyi n’andi manyanga wakoresheje yose
bikitwa ubutwari. Pawulo Kagame nawe
akunda gushimangira iyi mvugo ya Machiaveli muri za disikuru ze zose aho yerekana ko ari akamana k’i Rwanda n’ubwoko
bumwe bwo mu karere adahari iki gihugu kitabaho n’ubwo bwoko bikaba uko. Ariko
muri izi mvugo ze z’urukozasoni usangamo ijambo «kwica» rigaruka kenshi, anyuzamo agashyiramo n’imikino ngo
abamwumva batarushaho guhahamuka. Ni muri urwo rwego yigisha abanyarwanda
ubwoko bw’amakarita: Amaturufu yisanishaho
n’Ibigarasha asanisha ku batemera
kuba Abidishyi be.
Mu mukino w’amakarita Kagame akunda gukoresha mu mbwirwaruhame
ze, habamo ubwenge bwo kumenya ubwoko bw’amakarita uwo muhanganye yibitseho,
ariko iyo ugeretseho no kumenya amanyanga nta shiti wegukana intsinzi. Uku niko bimeze ku bayobozi nako abategetsi
babiri aribo Pawulo Kagame na Petero Nkurunziza ushobora kuba ari umukinnyi
mwiza w’amakarita nka Pawulo Kagame ariko akaba ashobora kuba agira ikibazo cy’uburangare
(mu kirundi babyita gusamara)kuko bigaragara ko Kagame amwiba umugono akamunyanganya,
Nkurunziza agahora atsindwa mu makarita na Kagame Pawulo rimwe na rimwe uba ukinisha
ibigarasha nkuko tubigarukaho hano hasi.
Petero Nkurunziza afata
ikibazo cy’ubwoko n’ubuhunzi nk’ibigarasha bicitse kandi kuri Pawulo Kagame ari
amaturufu!
Petero Nkurunziza yamaze manda ye yose ya mbere aririmba
amahoro, ajya mu nsengero, yikinira umupira mu ikipe ye Aleluya ku buryo
Abarundi n’abanyamahanga bamufataga nk’umugabo w’ukuri wa wundi uharanira
amahoro kandi akarangwa n’ibikorwa. Hakurya ho, Kagame Pawulo yariho yicira ku
rwara Abahutu abicishije muri za nkiko ze z’urukozasoni yise Gacaca zafashe abicanyi
zikabagira abere ngo baze bashinje ubwicanyi abere atashakaga ngo maze bagirwe
abicanyi bajugunywe mu gihome. Ubu bugome nibwo bwavuyemo za mfungwa tumaze
iminsi twumva kwa Kagame bigamba ko hari ibihumbi birenga 7 by’imfungwa zitagira
dosiye.
Abandi basamburiweho amazu kugirango haboneke
amafranga yo kwishyura imitungo ya za Gacaca, ibi nabyihagarariyeho ahahoze
hitwa muri Komini Butaro mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aho umuyobozi w’akagari kamwe
yanyemereye ko amaze gukura amategura ku mazu y’Abahutu benshi akagurishwa ngo
haboneke inyishyu y’imitungo. Abenshi mu bagiye
basenyerwa, abandi bameneshwa cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo bagiye
bahungira i Burundi. Kagame yumvishije Nkurunziza ko ibyo ari ibigarasha bicitse maze bagarurwa
mu Rwanda shishi itabona, ariko kuko icyateraga icyo kibazo cyakomezaga
ubukana, abantu bakomeje guhungirayo maze bigera aho uwari umutegetsi w’intara
y’amajyepfo Ndayisaba Fideli ajya ku
mupaka w’u Rwanda n’u Burundi abwira abanyarwanda bari bahungutse ko uzongera
kubikora azahanwa by’ingangarugero, hari muri Mutarama 2010.
Hari n’Abahutu bahungiye i Burundi bapakiwe amakamyo
ninjoro bakabazana mu Rwanda ninjoro bikaba bishoboka ko FPR yabarigishije. Mu
kwezi kwa Gicurasi 2009 nari nazindutse ndiho njya ku kazi sa kumi n’ebyiri kubera ibintu nagombaga
kurangiza kare mu biro maze ngeze hamwe bitaga kuri Sante hafi y’icyahoze ari Ingoro ya MRND ubu ngo ni ku
Mberabyombi
nsanga abaturage bagera kuri 200 biganjemo abagore n’abana, hari imbeho bariho batitira.
Naketse ko ari abariho bakina filime kuko ari ko kazi kabonekaga ku baturage
icyo gihe. Narabegereye mbaza umukecuru wumiwe nti murakora iki aha? Ati : «Batwirukanye
i Burundi , badupakira amamodoka y’igisoda cy’u Rwanda niyo yatugejeje aha.».
Negereye umusore ufite nk’imyaka 18 mubaza uko byagenze ambwira ko Leta ya
Nkurunziza ariyo yabwiye Abarundi ngo bajye babahigira umunyarwanda aho ari
hose. Nti ese ko numva uvuga Ikirundi gusa! Ati: «Data yari umunyarwanda arapfa,
ariko mama we ni umurundi yasigaye, sinari nzi u Rwanda ubu ni ubwa mbere
ndugeramo». Nti none seko babashyize aha? Bati : « Batubwiye ko bagiye kudushakira
amamodoka ya gisivile yo kutujyana aho duturuka, bamaze kutwandika, ubu
turanditse buriya uriya mugabo ureba hariya hirya w’igikote niwe baduhaye
kuturinda ngo tudacika, njyeweho sinzi aho bari bunjyane kandi hari benshi
bafite ikibazo nk’icyanjye». Aba bantu ntabwo nashoboye kumenya
amaherezo yabo ariko ndakeka ko banyujijwe mu ryoya. Amagambo navuze hejuru ya
Ndayisaba Fideli yayavuze muri Mutarama 2010, iki kikaba ari ikimenyetso ko hari
Abantu bari bakivanwa i Burundi rwihishwa, abandi bakaza ku mugaragaro.
Kagame yategetse Nkurunziza
kwirukana Abahutu akabohereza mu Rwanda none ashishikarije Abarundi guhungira
mu Rwanda, Nkurunziza amusabye kubinginga ngo batahe ahubwo akangurira n’abasigaye
i Burundi guhungira mu Rwanda!
Imbuga z’Abanyarwanda zitandukanye zandikirwa hanze
harimo na Shikama ntacyo zitakoze kuva muri 2010 ngo ziburire Nkurunziza Petero
ko hari imigambi mibisha iriho itegurirwa mu Rwanda igamije guhungabanya u
Burundi. Ariko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva, Jack Nziza yoherereje
Nkurunziza abantu bo kwegera ibyegera bye bikamwumvisha ko n’Abahutu bashobora
kuvuga ko bavukana imbuto yo gutegeka maze bigafata, nabo bakazategeka imyaka
400! Mu gihe akivuruguta muri icyo kibazo cyo kuva ku ngoma cyangwa kuyigumaho,
njye mbona kidafite ishingiro kuko ubwe azi ko yagenda nabi cyangwa neza
atazategeka Abarundi manda ya 3, niho imigambi ya Pawulo Kagame yashyizwe mu
bikorwa maze ibyitso yohereje hirya no hino mu Burundi birimo Abarundi bitangira gushishikariza
Abarundi guhunga ngo kuko hagiye kuba ubwicanyi!Nyamara nkuko bigaragara ku
nyandiko yahise none kuri 9/4/2015 ku www.igihe.com ya Pawulo Kagame yerekeranye n’iki kibazo cy’impunzi ziva i
Burundi, impunzi nyinshi ziriyemerera ko zihunga inzara n’umutekano muke
ushobora kuzava mu matora y’umukuru w’igihugu ari imbere.
Nkurunziza Petero yatumyeho Kagame ko akebo Kajya iwa
Mugarura, ati: « Ndungikira ibyo Bijuju nka ya ngene nakurungikira bya Bigarasha»
nyamara yarihenze cyane nkuko babivuga iwabo kuko umukinnyi wese urangara mu makarita
ahora atsindwa uruhenu. Nkurunziza yasubijwe ko ahubwo abadashaka gutaha bose
bazahabwa ubuhungiro mu Rwanda; Abarundi bakimara kurita mu gutwi bwakeye
umubare w’abahunga wiyongera. Perezida Nkurunziza yahise yihagurukira aza mu ntara
y’amajyaruguru aho impunzi nyinshi zihungira mu Rwanda zitruka. Mu ijambo rye ridasa
n’irya Fideli Ndayisaba twabonye hejuru yabwiye
abari aho ati: " Buri wese ufite umuvandimwe wahunze nakore uko ashoboye amutumeho
agaruke mu Burundi bwacu, igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu cy’amahoro»
Ntibyamuhiriye ariko kuko akimara kuhava, intasi n’ibyitso bya Kagame biri i Burundi
byarushijeho kwatsa umuriro ku buryo abahunga biyongereye cyane n’ubwo umupaka
w’u Rwanda n’u Burundi ubu ufunze.
Kagame Pawulo agamije iki muri iki gikorwa cy’urukozasoni?
Filimu ya BBC «Rwanda’s untold story» twakwita mu
Kinyarwanda «Ukuri mutamenye ku byabaye mu Rwanda», yatumye Pawulo Kagame
ata umutwe ku buryo mvuze ko ubu bigaragara ko ari umusazi weruye ntaba
ntukanye. Amaze iminsi yereka isi ko yiteguye gukora amabi atarabayeho
kugirango yihimure ku bamuteretse ku ntebe bakaba bashaka ko ayivaho vuba kandi
nabi. Urugero ni uguhagarika iminara ya Radiyo mpuzamahanga y’Abadage Deutche
Welle( soma Dece Vele) yafashaga
na Radiyo Rwanda kumvikana kure, guhagarika Radiyo BBC( soma BIBISI),
kwica umuganga we wihariye Dogiteri Gasakure
Emanweli umaze imyaka amuvura umutima, kwica umucuruzi ukomeye Rwigara Asinapolo wafashije Inyenzi
nako Inkotanyi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Ibi byose bikaba byari umugereka
kubyo yakoze umwaka ushize wa 2014: urupfu rwa Patirike Karegeya, abasore yishe akajugunya imirambo yabo muri
Rweru iboshye amaboko, itwikwa ry’imibiri irenga 5000 y’Abahutu biciwe i Kibeho
muri 1995, iraswa ku manywa y’ihangu ry’abari abategetsi ba FPR hirya no hino
mu gihugu. Kagame Pawulo akaba ariho aha
ubutumwa abamutereretse mu Rugwiro ko ibyo yakoze muri 1994 atazajinjiganya
kubikora igihe icyo aricyo cyose, haba mu Rwanda cyangwa ahandi.
Tugarutse rero kuri kwa kwibaza icyo agamije mu
gushishikariza Abarundi guhungira mu Rwanda, igisubizo ni icyo cyo hejuru. Yeretse
Amahanga ko ibyo akora mu Rwanda atazajijinganya kubikora n’ahandi mbisubiremo.
Mu Rwanda akaba yaragiye yubakira ikinyoma cye ku ikarita y’ubwoko ubu imaze
kumubana ikigarasha ariko nacyo akaba yagitsindisha mu gihe akina n’indangare
nka Petero Nkurunziza. Ibi tubisanga mu ijambo yavugiye ku Gisozi mu minsi 2
ishize; urisesenguye neza ukagaruka hejuru, urasanga ntaho nateshutswe! Icya
mbere ni uko M23/RDF yahoraga yihakana yemeje n’agahinda
kenshi ko amahanga yayikoraniyeho kuko yari irimo ubwoko runaka, aya mahanga
bayabwira kurasa kuri FDLR akavuga ko aba ari
abana n’abuzukuru b’Abicanyi bo atari abicanyi; kuri Kagame
ni ukuvuga rwose ko bagombye kubarasa kuko ari abana n’abuzukuru b’abicanyi!
harahagazwe!!
Aha akaba ariho yerekana ko hari ubwoko bwagowe mu
Rwanda n’akarere ruherereyemo, iyi karita akaba ari ikigarasha gicitse nta
handi yagitsindisha ubu atari kwa Nkurunziza Petero. Icya kabiri Kagame ashaka
kwerekana ni uko igihugu cye yahinduye irimbi ashaka kwerekana ko ari igihugu
cy’amahoro kuko amahanga ariho agihungiramo.Muribuka ko aheruka no kubwira
Israel ngo imwihere inoti maze ijye imwoherereza impunzi zose zo muri Afrika
zije iwabo. Icya gatatu gitumye Kagame
akoze biriya ni ukwihimura kuri Petero Nkurunziza umaze imyaka acuditse n’umwanzi we Jakaya
Kikwete, perezida wa Tanzaniya(
wabaye imbarutso yo gutsindwa uruhenu kuri M23/RDF muri RDCongo) akaba
yaramwimye inzira ngo atere Tanzaniya cyangwa atezeyo akavuyo. Icya kane, ni
ukuntu Nkurunziza Petero yifashe kuri kiriya kibazo cy’imirambo yo muri Rweru,
akaba yaranze ko isubizwa mu Rwanda ngo basibanganye ibimenyetso.
Nagiye mvuga ko Nkurunziza Petero yarangaye mu
kirundi babyita gusamara bikaba bimubyariye amazi n’ibisusa, ese nibyo kuko?
Ndakeka ko iyo Nkurunziza Petero aza kwemera ataruhanyije ko ataziyamamariza
manda ya gatatu, iki kibazo cy’impunzi kiba kitabaye ariko ikigaragara ni uko
gishobora kuzamwerekeza mu Mpimba (
Gereza Nkuru) kubera kutamenya inyaryenge bakinana amakarita. Nyamara iyo
aza gusobanukirwa n’imigani y’ikinyarwanda ivuga ngo: «Indyarya ihimwa n’indyebaguzi»
n’undi uvuga ngo : « Nyamwanga kumva ntiyanze kubona»!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355