Mugusubiza Rafiki munyibukije ibyambayeho ubwo narindi imbere y'inteko gacaca ya ngoma nisobanura ku byaha naregwaga. Ubwo narinkataje mu kwisobanura, umwe mubagize inteko umusaza Byanafashe umwarimu muri kaminuza yanciye mu ijambo ambaza ikibazo kigira kiti: ese ko mbona wisobanura cyane wowe uri Umuhutu cg uri umututsi?
Nabanje gucanganyikirwa ngirango umusaza yibeshye Niko kumusubizako jye ntaje kuburana ubwoko ahubwo mpagaze imbere y'inteko nisobanura kubyaha ndegwa, nakomeje guhatwa ibibazo ntegekwa gusubiza ikibazo n'abajijwe nuko niko kumusubizako ndi Umuhutu.Yaratangaye cyane niko guherako ambwira ko ntakagombye kwirirwa nisobanura rwose ahubwo ko nakagombye kwemera icyaha nkanagisabira imbabazi.
Kuri we rero urumva ko iyo uri umuhutu uba warangije guhamwa n'icyaha ntabindi bisobanuro. Imana ireba mu mitima , yo ibasha kumenya ibikorerwa mu bwihisho niyo MUCAMANZA mukuru.
Dg Nkusi Yozefu