Rucagu Bonifasi Kurucaga ni uwa mbere! |
Mu nyandiko 2 z'ubushize twavuze kuri bamwe mu bisahiranda by'abahutu byaranze ibihe bya gihake na gikolonize, ingoma ya Kayibanda, duherukira ku ngoma ya Kinani . Uyu munsi tukaba tugiye kuvuga kuri bamwe mu bahutu b'inda nini bo ku ngoma ya Pawulo Kagame.
Ku ngoma ya Kagame Pawulo
Iyi ngoma niyo igaragaza neza
neza umuhutu wavugwaga mu gihe cya cyami na gikolonize ko agira inda nyango uwo
ari we «Yewe
mugaragu nahatse kera, ngwino nkwitumire i Nyanza, ariko ntuntenguhe, ndabizi
Abahutu mugira inda nyango.». Muri make, ni umunyarwanda utagira
umurongo uhamye agenderaho, agenda ahinduka akurikije inyungu akura aha na
hariya. Ingero ni nyinshi zifatika , Shikama ikaba ikugezaho nkeya cyane muri
zo zigaragarira buri wese kuko abagiye kuvugwa hasi aha muri iyi nyandiko bakiriho kandi ibikorwa byabo bikaba byarigaragaje cyangwa bikigaragaza.
1. RUCAGU Bonifasi(Boniface)
Rucagu Bonifasi ubu witwa Intore Nkuru, ni
umuhutu wo muri Perefegitura ya Ruhungeri ubu iherereye mucyo Agatsiko kita ngo
Intara y’Amajyaruguru. Uyu mugabo mbere y’uko ahabwa kuyobora Itorero
ry’igihugu, yari Guverineri w’iyo ntara mvuze hejuru. Ku ngoma ya Kinani
kitananiye abanzi n’abagambanyi, uyu Rucagu yari umudepite uvuga rikijyana.
Niyo mpamvu Inyenzi nako Inkotanyi zamuciyeho kugirango zibibe urwango
rukarishye hagati y’Abahutu n’Abatutsi kugirango zereke amahanga ko mu Rwanda
nta kigenda hagati y’amoko arutuye, ko FPR-Inkotanyi ariyo kamara mu kurangiza
iki kibazo. Shikama yabagejejeho hambere aha inyandiko ya Rucagu yasohoye ayihawe n’Inkotanyi ihindanya umututsi
ikamwerekana nk’umuntu mubi cyane utagomba kuba muri sosiyete nyarwanda.Reba muri make iby'iyi nyandiko ya Rucagu hano.
Iyo
nyandiko yasotse mu kinyamakuru Kangura muri 1993,
FPR yita Rutwitsi twese twarayibonye tukaba tuzi uburemere bwayo,
utarayibona yavuga Shikama ikayimwoherereza; umunyamakuru Ngeze Hasani
watambutsaga inyandiko za Rucagu afungiye Arusha naho Rucagu ubu ni Intore
Nkuru! Nta wahakana ko iyi nyandiko yagize ingaruka mbi mu mibanire y’abahutu
n’abatutsi cyane cyane mu byabaye muri1994. Nyuma y’aya mahano, ubu Kagame arashaka
ko muri gahunda ya Ndi umunyarwanda, umuhutu wese wavutse n’utaravuka yitwa
umwicanyi agahora asaba imbabazi umututsi kandi agahora agendana n’ipfunwe!
2. TWAGIRAMUNGU Fawusitini
2 Twagiramungu Fawusitini, ni umuntu wahawe
imyanya ikomeye kwa Kinani na mbere y’uko Inkotanyi zitera nubwo abambari be bo
bemeza ko atategekaga. Nyamara ikigo cya STIR yari yarahawe kuyobora cyari gikomeye kurusha Minisiteri
iyo ariyo yose yo kwa Kinani. Inkotanyi ziteye muri 1990 hakajya ho amashyaka
menshi Twagiramungu yabaye umuyobozi wa MDR, Berinarudo
Makuza na Safari Sitale ( Stanley)
baje gufatanya gusenya Twagiramungu amaze guhunga. Iyo shikama ivuze ku byabaye
i Kibeho abambari b’uyu mugabo baskya batanzitse mu gutukana ndetse bamwe
bagakoresha n’igifaransa bakeka ko ntazi bakavuga ko ndi umuhezanguni”Extrêmiste”.
Ibyabereye I Kibeho, uko Twagiramungu yabyifashemo, n’amagambo yavugiye i Buruseli ko Inkotanyi zica Abahutu 6,000
zirwanagaho , biri ku karubanda, si amazimwe.
3. MAKUZA Berinarudo
Berinarudo Makuza, ni umugabo w’ibigango ,
wahoze ari umukinnyi wa Basketball uhambaye ariko ushobora
kuba yaragwiririwe n’umukino wa Politike akenshi Kagame umushyira mu myanya
abihera ku bubyara afitanye nawe no kuba se Makuza Anasitazi yari umuntu
wubashywe n’Abahutu n’Abatutsi. Umwe mu barimu banyigishije mu mashuri
yisumbuye yajyaga abwira murumuna wa Makuza Berinarudo witwa Misheli Makuza ubu
uri muri Ambasade ya Kagame muri Angola uherutse kwirega akavuga ko ibyo se
yakoze muri Revolisiyo ya 1959 byari icyaha. Uyu mwarimu yaramubwiraga ati: “
Ahabyutse ingwe haryama imondo” akaba yaravugaga ibi kuko atamubonagamo
umuntu w’umugabo uzaba intwari nka se Makuza Anasitazi; uyu mwarimu
avuga ibi hari muri 1982, bikaba bigaragara ko uyu musaza atibeshye na gato. Aba
bana ba Makuza bakubye na zeru ibyo se yaharaniraga muri 1959 bagamije amaronko
yabo bwite, bayoboka ingoma icura abahutu bwuma na buhoro kuva muri 1990 kugeza
ubu, ibi umubyeyi wabo akaba yarabirwanyije yivuye inyuma kugeza igihe Abahutu
bafashwe nk’abanyarwanda buzuye mu gihugu cyabo, ibi akaba yarabikoze
afatanyije n’izindi ntwari nka Kayibanda Gerigori, Mbonyumutwa Dominiko, Gitera
Habyarimana Yozefu, Rusingizandekwe Otto, Habamenshi Kalisiti, Habyarimana
Yuvenali , Bucyana Maritini n’abandi benshi ntarondoye..
4. BIZIMUNGU Pasiteri
4 Pasiteri Bizimungu, simwise perezida cyangwa
uwahoze ari perezida kuko atigeze aba we. Twese tuzi ko igihe yiyitaga
perezida, Kagame Pawulo ariwe wamutegekeragamo nkuko bimeze hirya no hino muri
za minisiteri na Ambasade zo mu Rwanda ubu aho umuhutu ashyirwa ku mwanya wo hejuru , umugaragiye w’umututsi
akaba ariwe ufite ububasha nkuko Jenerali Kayumba Nyamwasa na bagenzi be
babyemeje mu nyandiko yabo ndende yerekeranye n’akarengane kari mu Rwanda bise Rwanda Briefing ku rupapuro rwa 14 . Uyu Bizimungu Pasiteri ahunga u Rwanda muri 1990
yari umuyobozi wa Banki ya BACAR
yaje gusahuramo amafaranga ayohereza mu Nkotanyi gutegura intambara afatanyije
n’umututsi Kajeguhakwa Valensi wayoboraga
akaba yari na nyiri sitasiyo za esansi ERP( Entreprise Rwandaise
des Petroles). Uyu Kajeguhakwa yari afite n’imigabane myinshi muri BACAR.
Aho bigaragariye ko iriho ihomba, Bizimungu yimuriwe muri ELECTROGAZ yari ishinzwe amazi n’amashanyarazi, kikaba cyari ikigo
kiruta za minisiteri kubera ibikorwa byacyo kigeza ku baturage n'umutungo cyinjizaga.
Yahisemo kugita, aherekeza Kajeguhakwa baca I Goma bivugwa ko yari
amutwaje isakoshi, basanga Inkotanyi gucura umugambi wo kuzaza gutsemba
Abahutu. Inkotanyi zimaze kwisuganya, zarateye, Bizimungu ni we wari umvugizi
wazo! Ibyo yavugiye kuri za BBC , RFI, VOA, ku mateleviziyo anyuranye yo ku isi
ko Kinani ari umunyagitugu, FPR ikaba ije kurokora u Rwanda iruha Demukarasi
ntawahakana ko byagize ingaruka mbi ku ngoma ya Kinani kuko byavugwaga
n’umuhutu byongeyeho uturuka iwabo!Ibi binyoma Bizimungu yatamikwaga na FPR
byatumye amahanga afata ibyo FPR ivuze cyangwa ikoze nk’ibintu bitagatifu byo
gukiza abanyarwanda naho ibya Kinani n’Abahutu ayoboye bikitwa ibya Shitani
kirimbuzi! Aho FPR na Kagame bagejeje
u Rwanda n’akarere turahazi twese.Ndamwibuka muri 1990 avugira kuri Radio RFI
muri 1990 ngo Habyarimana yataye umutwe!” Monsieur Habyarimana Juvénal est aux
abois”. Sinzi ubu niba Bizimungu Pasiteri atajya yifuza kwigira aho
Habyarimana Yuvenali yibereye akabibura kubera guteshwa umutwe n’Inkotanyi
yaharaniraga.!
4 5. SAFARI Sitale
SAFARI ni umunyapolitike kuva muri Republika ya mbere kugeza ubu. Uyu Muhutu ubarizwa mu buhungiro akaba muri iki gihe mu ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa na Rudasingwa Tewojeni, yakanyujijeho ku ngoma ya Kagame ubwo yari Senateri. Yarakugendeye agushingira igikoresho Pawulo Kagame yitwaza kugirango yikize umuntu wese akeka ko abangamiye ingoma ye, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga. Iyo kirimbuzi yahimbwe na Safari ikaba ari : "INGENGABITEKEREZO" aho igejeje Abahutu twese turahazi!
6. Bazivamo Kirisitofori
Kuvuga uyu mugabo ku rupaji rumwe ntacyo byammara keretse umuntu amwanditseho igitabo!Uyu muhutu wabaye ciro ry'imigani ahantu hose Abatutsi bateraniye kubera ka byendagusetsa bamukoraho kerekana ko abahutu ari abaryi.
Iyi byendagusetsa ivuga ko ngo yajyanye mu ruzinduko rw'akazi na shebuja Pawulo Kagame mu mahanga, ibiryo bije ku meza ngo akora ikirunga ku isahani; Kagame yaje gusabwa gusengera ibiryo,maze mu gihe abantu bafunze amaso ngo avuga mu kinyarwanda ati "Bazivamo, mare gusenga isahani yawe ibiyiriho bireshya n'iby'abandi"!
Ibi ariko ntibibuza Bazivamo gufunga amaso n'amatwi kugirango amahirwe nk'ariya yo guhora yuzuza imbehe atamucika. Ni muri urwo rwego aherutse gutangaza mu mezi ashize ko ibyo bavuga kuri Leta y'Agatsiko abereye umugaragu, bitagomba kubarangaza. " Nimubareke bavuge, twe dukomeze twiterere imbere."
77. Bamporiki
Iyi nkomamashyi y'umuhutu nayo iriho irabica bigacika muri iyi minsi! Ubundi ngo umwuga we w'ibanze yatangiriyeho akawukora neza ni ugucukura imisarane. Yaje ariko no kumenyekana mu makinamico bigera aho akundwa n'urubyiruko. Mu gihe Kagame Pawulo yari amaze gukura icyizere ku bantu babiri bashoboraga kwigarurira urubyiruko kugirango ruzamuhe amajwi mu ngirwamatora ategenyijwe muri 2017 aribo Kizito Mihigo na Yozefu Habineza, basanze nta wundi muhutu FPR yakoresha ikajya imuvugiramo nk'igicuma utari Bamporiki. Twaramwumvise amagambo yahomboye mu kwezi gushize k'Ukwakira muri Canada imbere y'urubyiruko rw'indobanure za FPR, nyuma y'iminsi mike agakomereza mu Buholande muri Rwanda DEYI (Rwanda Day), naho akavuga andi mahomvu aba yateguiriwe n'icyama yerekeranye n'amata, inka n'ibisabo n'ibindi bitabapfu!
Ba Munyanya Abahutu batunze ni ubushyo bweze nta wakwandika amazina yabo hano ngo ayarangize. Ariko icyo twasoza iyi nyandiko yari igizwe n'ibice bitatu tubwira abakiri bato, ni uko bagomba kumenya ko kugambanira cyangwa guhemukira umuryango wawe, ubwoko bwawe, abenegihugu muri rusange, ntawe bihira. Urarya imyaka igashira indi igataha, umunsi ntarengwa ukazabirutswa. Iyo ugize amahirwe ugapfa ibi bitabaye, abo usize imusozi barayacekwa; nibo basigara bakuvuma kurusha abo wahemukiye kuko bavuga ko wababereye umubyeyi mubi. Kwikunda no kutazirikana ejo hazaza nibyo byatumye umugambanyi Munyanya atavugwa mu ntwari za Nduga ngari y'Abahanda mu gihe umuvandimwe we Mashira wa Nkuba ya Sabugabo nubwo yagize uburangare ingoma ye ikigarurirwa n'umwanzi yitaga inshuti, agifatwa nk'intwari kugeza ubwo Abanyenduga bamushyira mu mandwa zikomeye mu rwego rwo kuzirikana ubutwari bwe.
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355