U Rwanda ni igihugu gito kandi giteye neza ku buryo byari byoroshye
kukiyobora ugendeye ku mico n'imigenzo,ururimi ,imyemerere y'abanyarwanda. Ibyo
kandi binagira ingaruka ku buryo no kururoha mu gihe ruyobowe n'abasazi.
Iteka ryose urugo rw'umurozi kuva kera ntirugendwa, buri wese uhanyuze
ararwishisha, akenshi usanga n'abana b'umurozi hari abemeranya n'abaturanyi ko
umubyeyi wabo aroga; abana b'indangare nabo batagira icyo bitaho usanga
bahanganye n'abaturanyi ngo barabaharabika.