Pageviews all the time

Itariki ya 25/9/1961: Mu matora yiswe KAMARAMPAKA, Abanyarwanda basezereye KARINGA I; Ni ryari bazasezerera KARINGAII?/NKUSI Yozefu

Nyakubahwa Perezida Gerigori Kayibanda wasezereye Karinga I
Ku itariki itazibagirana mu mateka yaranze u Rwwanda, kuri 25 Nzeri 1961 niho mu matora ataziguye yiswe KAMARAMPAKA, abanyarwanda bashimangiye burundu ko badashaka ingoma ya cyami bakaba bifuza ko igihugu cyabo cyagendera ku mahame ya Repubulika na Demukarasi. 

Muri Repubulika na Demukarasi, si umuntu umwe ( umwami) ugomba kugena none n'ejo hazaza h'abaturage,  nibo bagena uko bagomba kubaho none n'ejo hazaza habo n'urubyaro rwabo. Ikibabaje rero ni uko iyi Karinga I yasezerewe kuri 25/9/1961 FPR Inkotanyi yayisimbuje Karinga II irusha ubukana Karinga I ku itariki ya 4/7/1994, igihe yiyicazaga ku ngoma mu Rugwiro.

Ubu u Rwanda rurayoborwa n'umuryango umwe wa Paul Kagame umwami w'u Rwanda. Muri ubu buyobozi bw'urukozasoni, uyu mwami Kagame afashwa na FPR Inkotanyi n'igisoda cyabo bakuye muri Uganda kigatangira kumena maraso y'abanyarwanda n'abanyamahanga kuva kuri 1/10/1990 na n'ubu rukigeretse. Nta muntu wahakana ko iyi nyabutatu(Kagame, FPR, na APR/RDF) y'abicanyi yamize Demukarasi mu Rwanda, keretse utagira amaso yo kureba.

Nyakubahwa Gerigori Kayibanda na bagenzi be barahagurutse bahagarara aho rwari rukomeye muri 1957 maze babwira umwami Rudahigwa ko Rubanda nyamwinshi yatsikamirwaga na KaringaI nayo ikeneye kubaho mu gihugu cyayo nk'abandi bantu, ibyiza byose bigasaranganywa mu mucyo nta vangura rishingiye ku bwoko, amadini cyangwa igitsina. None se Abahutu, Abatwa n'Abatutsi bategereje iki ngo babwire umwami Paul Kagame n'inyabutatu ayoboye ko barambiwe gutsikamirwa na KaringaII yabo?

Dukomeze tubeshywe aka wa mugani ngo umwami ntiyica hica rubanda mu gihe:
- Umwami Kagame yamaze  abantu abica imirambo yabo igatwikirwa mu Mutara na Nyungwe?
- Umwami Kagame yamaze abantu abica akabafungira mu magunira akabohereza muri Rugwero?
- Umwami Kagame akomeje kwica ibihumbi birenga 300 (300,000) by'abanyarwanda yahejeje mu   mashyamba ya RDCongo?
- Umwami Kagame ariho asenyera abo amaze kwica nkuko aheruka kubikorera nyakwigendera Rwigara Asinapolo?
- Umwami Kagame yigarurira imitungo y' abo yaciriye mu buhungiro nkuko aheruka kubikorera Ayabatwa Rujugiro Tiriberi?

Muri Shikama , turatekereza ko igihe ari iki cyo gusezerera iyi nyabutatu tuvuze hejuru maze  Karinga II imaze guhirima , tukazaririmbira hamwe twese kuri uriya munsi utazibagirana mu mateka y'u Rwanda ka karirimbo k'Abanyuramatwi tuti: " Turate, twogeze Demukarasi, imaze gushinga imizi mu Rwanda. Mbe mbere(x2), yari he(x2)?,  Ntiyari izwi(x2); Gihake yari yarayimize."

                                                    Twasezereye ingoma ya Gihake /Bikindi

Dg NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355