Pageviews all the time

BURUNDI : Muri Bujumbura ahantu henshi hari intwaro za gisirikari, mu tubari, mu bapasiteri ba maneko, mu ngo, mu masoko, muri resitora, hose hahindutse mafiya y’imbunda ku buryo abashinzwe ubutasi n’iperereza basa n’abayobewe uko bagomba kwitwara muri iki kibazo. /UDAHEMUKA Eric


Bujumbura, umurwa mukuru w’Uburundi uri neza neza ku mazi y’ikiyaga cya Tanganyika, umujyi wanduye cyane utajya ukorerwa isuku, umujyi ugaragaramo ruswa ikabije kugera n’aho umupolisi wo mu muhanda yakira igihumbi akakureka ukagenda, umujyi ubu usigaye bwira hapfuyemo umuntu kubera intambara, ubu ibibazo ni insobe.

Mu isaka ritunguranye riherutse gukorerwa mu mujyi wa Bujumbura ibyavuyemo byatera buri wese kwibaza no kugira amakenga kuko byerekanye ko mu mujyi hose hujujwemo intwaro. Zujujwemo na nde ? Zahageze ryari ? Ubuyobozi bw’iperereza n’ubutasi kuki butigeze burabukwa ibyo bikorwa ?
Hambere hano kuri SHIKAMA twabonye amakuru y’uko hari umuntu wari uvuye mu Rwanda agiye i Bujumbura aciye mu Kirundo maze bakamusangana imbunda n’amasasu byinshi yabihambiriye ku igare mu muba w’imigozi y’ibijumba wabonaga ko igiye guterwa mu murima.
Aya mayeri ya kinyeshyamba n’andi akaze cyane nko gutwara amasasu muri za terimusi batwaramo ibyayi n’ibikoma bagemuye kwa muganga, niyo atuma abategetsi b’i Bujumbura batarabashije kugenzura uko bikwiye umutekano w’imbere mu mujyi none ubu haribazwa ibibazo bibiri : Izi ntwaro zizashira mu mujyi wa Bujumbura gute? Byakorwa na nde?
Umujyi wa Bujumbura ni muto cyane ku buryo kuwugota ukawusaka ugakuramo intwaro aho ziri hose byashoboka ariko byakorwa n’abantu ba kabuhariwe mu kuzisaka kandi bigakorwa byumvikanyweho binagizwemo ubufatanye n’inzego zinyuranye. Ese byashoboka ? Ni ukubitekerezaho.  
Kuri iyi foto igaragaza intwaro zasatswe mu rugo rw’umuturage usanzwe i Bujumbura ; SHIKAMA yometse kuri iyi nyandiko, murabonaho ibikoresho bya gisirikari binyuranye tugira ngo tubasobanurire muri make ibyo aribyo ndetse tunabereke uko bikoreshejwe bishobora kumara imbaga y’inzirakarengane.
Niba mwitegereza iyi foto neza murabonamo puraki z’imodoka. Izi puraki zombi zihuje nimero bisobanuye ko iriya isa n’umuhondo ijya inyuma naho iy’umweru ikambikwa imodoka ahagana imbere. Bishoboke ko bazibye umuntu ku buryo kwica no gutera za bombe bari mu modoka ifite puraki zo mu gihugu imbere nta wapfa kubakeka.
Intwaro zijagata mu baturage i Burundi
Murabonaho uturadiyo dufite anteni ndetse na za sharijeri zatwo bisobanuye ko umurimo ari uw’igihe kirekire. Ni ukuvuga ko utwo turadiyo mu iperereza, kwica, gutega ibico, guhotora no gutanga amabwiriza ari ingenzi cyane. Abasirikari babiri umwe agafite ahagaze kuri Kaminuza nkuru y’Uburundi mu mpinga, ashobora kuvugana n’undi ugafite uri kuri SAVONOR hafi y’ikibuga cy’indege akamubwira ati uwo mugomba kurasa mu minota itatu araba ahageze.   
Amasasu yo sinirirwa nyavugaho byinshi icyo akoreshwa twese urakizi. Ikibazo cyo kwibazwa : Nimutekereze niba hari nk’izindi ngo 20, 50 cyangwa 100 ndetse 1000 zirimo ibikoresho nk’ibi ? Murabona ko ikibazo cy’Uburundi gikomeye. Turiya turadiyo mubona abasirikari bavuganiraho tubaye nk’100 dukoreshwa n’umwanzi muri Bujumbura bashobora kumara abatuye umujyi.
Ng’uko rero uko ingoma igenda imungwa buhoro buhoro. Kuba barasatse bagafata ibi bikoresho ni ibyo kwishimirwa ariko nta cyibemeza ko bazimazemo zose. Kugira ngo ingoma ya Nyakubahwa Petero NKURUNZIZA izamare kabiri agomba gushyira amaraso mashya mu iperereza kandi akariha umuntu yizeye naho ubundi mu isesengura ryanjye ndabona imbeba irimo kurya umuhini isatira isuka.
Eric UDAHEMUKA
http://www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355