Abategetsi bagiye gusura umushinga w'inka zo kubagwa |
Mu gutangira iyi nkuru ndagira ngo nshimire MURINDABIGWI washinze IGIHE.COM ubu cyigaruriwe n'agatsiko bitamuturutseho. Icyo mushimira ni uko mu buzima umunyamakuru abamo mu buhungiro nta buryo bwo gutara amakuru ku gihugu cye buhagije aba afite.
Kubera ukuntu FPR yigaruriye iki kimenyeshamakuru, ibyayo byose byandikwaho batitaye ku misusire yabyo n'uko abaturage babyakira. Muri uru rwego niho muri SHIKAMA dusasanurira ibifutamye n'ibifututse maze ibifutamye tugasobanurira abanyarwanda ukuri kubyihishe inyuma.
Amahano ya FPR : MINADEF yinjira ite mu bucuruzi bwo kubaga inka no gucuruza inyama?
Impamvu u Rwanda rukomeza gupfa ruhagaze ni uko ntawe ukoma! Ntibyumvikana ukuntu minisiteri y'ingabo z'igihugu itinyuka kuvuga ko itangije ibagiro rizajya ribaga inka 20 ku isaha imwe. Ubwo ni ikuvuga ko ku munsi niba rizakora ridahagarara MINADEF uzabaga inka 480 zihwanye neza neza n'izo abanya-Kigali barya ku munsi.
uwo uru imbere ni Kabarebe/Foto igihe.com |
Ubwo rero birahita byerekana ko abakoraga umurimo wo kugura inka, kuzibagira mu ibagiro rya Nyabugogo, kugurisha inyama hamwe n'abamamyi babashakiraga inka zo kubaga bashatse baba bakwikira amasuka bakajya guhinga kuko FPR ibakuye ku gasupu.
Ikibazo muri SHIKAMA dutekereza ko gifite ishingiro : Minisiteri y'ingabo ishinzwe ubusugire bw'igihugu kandi abayibarizwamo bashinzwe kurinda inkiko(imipaka) z'igihugu. Ni mpamvu ki MINADEF yinjira mu nduruburi z'ubucuruzi bw'inyama n'ubworozi w'inka.
Kwiharira amasoko yose, gutera abaturage umuhohoto, gutesha agaciro ifaranga ry'u Rwanda, kunyereza imisoro, gutera ubukene mu baturage
Mu nama iherutse kubera i GAKO ahari umushinga w'ubworozi bw'inka bwa MINADEF basobanuye ko umushinga w'ibagiro ugeze kure ku buryo mu minsi mike bazabaga inka 20 ku isaha kandi biraboneka ko iki gikorwa MINAGRI yamaze kugiha umugisha kuko muri ibyo birori minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yari ahari.
Nta muntu wakekaga ko FPR yihariye ibirombe by'amatafari n'amategura, ikabuza abanyarwanda korora inka kugira ngo bajye bagura ku gahato amata n'imitobe by'INYANGE yakwinjiza ingabo z'igihugu mu kubaga inka no gutunda inyama zivanwa GAKO-BUGESERA-KIGALI.
Uku kwiharira amasoko yose no kuburagiza abaturage bigira ingaruka ku bukungu bw'igihugu kuko abandi bashoramari batinya guhangana na FPR maze amafaranga agahera muri za banki bitewe no kubura abayaguza. Ibi bituma banki zigira inyungu nkeya zikaba zanafunga.
Ikindi ni uko ku isoko ifaranga rita agaciro bitewe n'ubwinshi bw'abaguzi bahendwa kubera kubyiganira ku mucuruzi umwe rukumbi (FPR) utagira mukeba. Iyo bigenze bitya ifaranga ry'u Rwanda rita agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Abatuye Kigali mwitegure kurya ku gahato inyama zizabagirwa Gako-Bugesera naho abari batunzwe n'imari mwashoye mu ibagiro rya Nyabugogo mwihangane
Umujyi wa Kigali niwo mujyi munini uruta indi yose mu Rwanda. Ubu bunini bwa Kigali inihariye inyito yo kuba kapitali y'igihugu bituma iba mudahangarwa mu bintu hafi ya byose mu gihugu tutibagiwe n'ibipimo fatizo by'ubukungu bw'u Rwanda.
Ntaho FPR n'igisoda cyayo badashakira ifaranga n'izi hene bazororera i Gako/Foto igihe.com |
Muri uru rwego ni naho usanga resitora nyinshi, abifite benshi bashobora kugura inyama z'inka. Mu isesengura rya SHIKAMA ukurikije intera iri hagati ya GAKO na KIGALI ukareba n'umubare w'inka ziteganywa kuzabagwa, nta gushidikanya ko MINADEF iziharira isoko ry'inyama muri Kigali 100%.
Iki cyemezo nigitangira gushyirwa mu bikorwa ingaruka zizaba zose ku bari batunzwe no gucuruza inyama muri Kigali : Abana babo bazabura uko biga, ubukode bw'inzu kubadafite izabo buzabura, abagujije amabanki bazashyirwa ku rutonde rwa ba BIHEMU. Ubwo hakaziramo no guhomba kwa za banki. Tukaba tubona ubucuruzi bw'inyama bubusanye n'inshingano za MINADEF.
Eric UDAHEMUKA
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355